Pageviews all the time

IBIMBABAZA. Shikama ibabajwe no kubamenyesha ko Metere Ntaganda Berinarudo ubu afungiye iwe mu rugo/NKUSI Yozefu


Metere Ntaganda Berinarudo ufungiye iwe mu rugo
Shikama iramenyesha abasomyi bayo ko Metere Berinarudo Ntaganda ubu afungiwe iwe mu rugo. Turavuga ko afungiye iwe kuko adashobora gutelefona cyangwa ngo hagire umuhamagara, ntashobora no kwakira imeli(emails) cyangwa se ngo azohereze. Ni ukuvuga ko nta komunikasiyo afitanye no hanze y'urugo rwe. Ibi bikaba biterwa ni uko Polisi y'Agatsiko yamwambuye telefone ze zose ubu ikaba ariyo izibitse.

Igifungo nk'iki ni kibi kurusha kukujyana muri gereza nkuru ya Kigali bita 1930 kuko ho  ubona abantu bagusura mu gihe iyo abantu bamaze kumenya ko Agatsiko kakwitumye nkuko bimeze kuri Ntaganda, nta muntu wongera no kuguha bwakeye.


Ubwo Metere Ntaganda yasohoraga itangazo ritabaza avuga ukuntu DMI yari yateguye umunyamabanga mukuru w'ishyaka rye PS Imberakuri, Mwizerwa ngo amukubitire mu nama yari yateguye, hari abamwamaganye kuri emails bavuga ko ngo yagombaga kwiyunga na Mwizerwa akareka guhitisha ririya tangazo, yarasubije ati: "Ni kenshi twagiye duhishira ibintu nk'ibi bikatumaraho abantu! "Aba bose babonye ko ibyo yavugaga byari ukuri, turavuga mu kinyarwanda ngo arimo Gishegesha ntavura. Niba FPR itanya abashakanye ndetse bamwe bakaba bari n'abayobozi b'idini nkuko duheruka kubibona muri rya dini rya GITWAZA, ntiyananirwa no gutanya Mwizerwa na Metere Ntaganda bahujwe n'ishyaka.

Iri fungwa rya Metere Ntaganda ni ikimenyetso ko amakuru avuga ko bashatse uko bamwikiza banyuze mu nzira zose zishoboka maze bikabananira, ari ukuri. Amakuru twakuye ahantu hizewe mu nzego z'iperereza ry'Agatsiko ariko abayaduhaye bakadusaba kudatangaza amazina yabo, ni uko Agatsiko kari kamaze iminsi gashaka uko ishyaka PSImberakuri ryakwamburwa metere Ntaganda kakaryegurira igikoresho cyabo Mwizerwa; ikindi ni uko hari n'umupango wabayeho wo gushaka kwica Metere Ntaganda agongeshejwe ikimodoka.

Abanyarwanda bagomba guhaguruka bagahagarara bagaharanira ukwishyira ukizana kwabo bavukijwe na FPR kuva muri 1994. Kagame Pawulo agomba kumenya ko mu gihe akomeje kubuza abanyarwanda kuzana Demokarasi mu gihugu cyabo binyuze mu nzira y'amahoro, bazashaka uko bayizana banyuze mu nzira nk'iyo yanyuzemo ikamugeza mu Rugwiro.


Shikama izakomeza guharanira ko Metere Ntaganda Berinarudo afungurwa, akishyira akizana mu gihugu cye.

Dg NKUSI Yozefu
www. shikamaye.blogspot.com
Demukarasi iraharanirwa, ntawe uzayiguha ku mbehe.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355