Pageviews all the time

UDUSAJYA. Abapolisi nabo barambiwe akarengane bakorerwa n'ingoma mpotozi: i Musanze umupolisi yarashe sebuja ( komanda wa polisi) arangije arirasa!

Umusirikare Bangui
umusirikare Rashidi wishe bagenzi be 4 agakomeretsa 8 nawe akaraswa muri 2015.
Igisoda cy'u Rwanda cyagiye muri Cetrafrique
Si abaturage gusa barambiwe akarengane bakorerwa n'ingoma mpotozi ya FPR-Pawulo Kagame.Abapolisi nabo bamaze iminsi bagaragaza ko batishimiye akarengane bakorerwa mu kazi kabo. Ni muri urwo rwego, umwe mu bapolisi barambiwe ayo mabi, yivuganye komanda wa sitasiyo ya polisi ya Busogo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze. Uyu mupolisi wari ufite ipeti ryo hasi Assistant Inspector of Police( AIP) yivuganye shebuja wari umukuriye Chief Inspector of Police (CIP)
Si ubwa mbere amahano nk'aya aba mugipolisi cya Kagame Pawulo kuko n'umwaka ushize wa 2015 umusirikare Rashid wari mu gisoda cya Kagame cyagiye kubunagabunga amahoro muri Repbulika ya Cetrafrique yarashe bagenzi 4 bagapfa agakomeretsa abandi 8, nawe akaza kwicwa.
Igitangaje rero muri ibi byaberye muri Musanze ni uko ngo abaturage babujijwe kujya mu mirimo yabo ngo bakajya kubwirwa iibyabaye bireba igisirikare gusa nkuko tubikeka muri Shikama. Ngo urucira mukaso rugatwara nyoko, ejobundi niho aba batuarage babwiwe ko Agatsiko kagiye kujya kabatwika,none niko kariho kitwika ubwako!
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Ntawe uzaguha Demukarasi ku isahani, iraharanirwa
Reba inkuru ya Makuruki hasi aha
---------------------------------------------------------------------------------------
Musanze: Umupolisi yarashe Komanda wa Polisi na we arirasa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 5 Gicurasi 2016, kuri station ya Police ya Busogo, mu murenge wa Busogo, akarere ka Musanze, umupolisi bivugwa ko afite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) yarashe umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Busogo aramwica nyuma nawe arirasa.
Umunyamakuru wa Makuruki.rw uru muri aka karere, yatubwiye ko uyu mupolisi witabye Imana yari afite ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP).
Aya makuru y’iraswa ry’uyu mupolisi kandi ryemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude, wavuze ko ibi koko byabaye ariko atubwira ko hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye uyu mupolisi arasa mugenzi we.
Yagize ati:"twayamenye, twahageze kandi niko byagenze...ntabwo ndamenya neza ariko byabaye nanahageze. Ntabwo icyabiteye kizwi hari gukorwa ankete (anquete) bakabimenya ese byatewe n’iki, ese batonganye, na twe ntituramenya neza impamvu ariko ankete zatangiye gukorwa."
Umuyobozi w’akarere kandi yatubwiye ko nyuma y’uko ibi bibaye ngo ubuyobozi bufatanyije na polisi ngo bahise bakorana inama n’abaturage bo muri ako gace babasobanurira uko byagenze mu rwego rwo kubahumuriza, kuburyo ngo bamaze kubimenya ndetse ngo bakaba banasubiye mu mirimo yabo isanzwe.
Abaturage batuye hafi y’aho byabereye bahise bakoreshwa inama barahumurizwa

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355