Pageviews all the time

"Turashize nyabuneka SHIKAMA nimudufashe kuvuza induru! " Impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Mozambique/Nkusi Yozefu



Umwicanyi wa DMI Jenerali ( Vital) aramena amabanga y'Agatsiko ku
 bwicanyi bwako  n'ubundi bugome gakorera Impunzi

Mwaramutseho! Tukimara kubagezaho IBYAHISHUWE byerekeranye n'umwe mu bicanyi DMI yohereje kwibasira impunzi zacu muri Mozambique, impunzi z'abanyarwanda zibayo  zandikiye Shikama zitabaza zisaba ko twazifasha kuvuza induru mu ijwi riranguruye tuzitabariza.

Shikama icyo igamije ni ukubohora buri munyarwanda aho ari hose; nkuko twabibabwiye ubushize, kubera ibiherutse kubera muri Zambia, aho Leta y'Agatsiko k'Amabandi yitwaje Intwaro nkuko kiyita iheurutse kugambanira impunzi ziriyo zimwe zikicwa, izindi zikamburwa imitungo yazo, byabaye ngombwa ko Shikama ishyira ibiro byayo byihariye muri kariya karere k'Afrika y'Amajyepfo; abanyamakuru bacu bariyo bakazajya batugezaho umunsi ku wundi uko ibintu byifashe.


Dufite amakuru turi bubagezeho mu masaha ari imbere yerekana ko impunzi ziri muri Mozambique ziri mu bihe bibi nk'ibyabanjirije ihohoterwa ry'impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Zambia. Byose, leta y'u Rwanda ikaba ariyo ibiri inyuma, mukaba muza kumenya impamvu. Ikindi ni uko tuza kubaha amakuru arambuye kuri uriya mwicanyi witwa Jenerali, ubundi witwa VITALI(Vital).

Icyitonderwa:
  • 1.  Turasaba Impunzi z'Abanyarwanda aho ziri hose ku isi  kuryamira amajanja, ibi bikaba bitavuze kwihisha kuko umwicanyi ubahiga azabasanga no mu bwihisho nkuko mwabyuyumviye kuri Videwo iri hejuru. Ibyiza rero kurushaho ni uko mwashirika ubute mugatanga amakuru ahagije y'uko mubayeho aho muri, umuntu wese mukemanga mukamushyira hanze rugikubita, ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro!Mufite amahirwe kuko mufite hanze itangazamakuru ryigenga, mwandikire Shikama, cyangwa izindi mbuga z'abanyarwanda.

  • 2. Izi nyandiko byaba byiza zishyizwe mu ndimi zumvwa n'abanyamahanga, ariko amikoro yacu ntadushoboza kubikora. Abumva bashaka gushyira izi nyandiko zacu mu zindi ndimi, batwandikira, tukabaha uruhusa nta shiti. Iicyangombwa ni uko mbere y'uko bazitangaza mu zindi ndimi bongera bakatwoherereza izo basemuye tukareba niba inyandiko zikiri mu mwimerere wazo, nta kintu cyongeweho cyangwa ngo gikurwemo, iri suzuma rifata iminota itarenze 10!

  • 3. Abashaka nabo  guhitisha inyandiko za Shikama ku mbuga zabo nabo barisanga nta kibazo. Ariko bagomba gukora ku buryo nta kintu bahindura ku nyandiko zacu. Umutwe ugomba kuba umutwe twahaye izo nyandiko, nta mafoto cyangwa Videwo yongerwamo, kuko ifoto cyangwa videwo burya nabyo bisobanura byinshi mu nyandiko. Hagize amajwi cyangwa videwo babona ko ari ngombwa ko ajya mu nyandiko, batwandikira babitumenyesha tukavugurura inyandiko yacu maze bakayihitisha ku mbuga zabo nta shiti. Gutangaza  aho wakuye inyandiko ni ihame ridakuka mu itangazamkuru.


Ni aho mu masaha ari imbere, 

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.bogspot.com
www.mahoriwacu@gmail.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355