Muri iyi videwo twabashyiriyeho ubushize tukaba twongeye kuyigarura, muriyumvira ukuntu Agatsiko kaciye kuri Baziga Louis uhagarariye DMI mu cyitwa Daspora muri Mozambique, maze bagafungisha umupasiteri witwa Tuganeyezu Diomedi wanze ko DMI yigarurira insengero zabo. Murasanga ko uyu Revokati azira ibyo uyu Diomedi ufunze yazize: "itekinika rya DMI". Jenerali Vitali arabisobanura neza ati: " Luwi(Louis) ntabwo yigeze yihisha mu bigunda nka Revokati kuko we yiberaga muri Hoteli( ndlr:nyamara muraza kumva ko Diomedi yazize izimira ry'uyu mwicanyi Luwi)! Diomedi se ubu ari he? Shebuja wabo!Ntibagafunze nk'imbwa, kakaba katagira dosiye! Nta gahugu k'akana kabaho, igihugu ni igihugu; ntawe uburana na Leta. Revokati natsinda umwavoka wacu uburanira Perezida wa Repubulika(ndlr: Pawulo Kagame) nzahita ntaha mu Rwanda! Hasi aha twabashyiriyeho inkuru irambuye y'iyi ncamake. Muryoherwe na SHIKAMA.
Uyu mwicanyi Vitali wiyita Jenerali avuga aya magambo
yari mu kiriyo ninjoro ku musaza witwa Bosco NTAGANDA wari wagize
ibyago: umugore we yari yitabye Imana. Uyu musaza muramwumva muri iyi videwo
Nkuko twabibasezeranyije ko tuza
kubagezaho amakuru asobanutse ku bibera muri Mozambique, abanyamakuru ba
Shikama bari muri Mozambique bamaze gukora amatohoza ku byerekeye ihohoterwa ry’impunzi
z’abanyarwanda ziri muri Mozambique. Muri make rero Leta y’Agatsiko k’Amabandi
yitwaje intwaro nkuko yiyita, ngo yahatiye abanyarwanda baba muri Mozambique
kureka ibyangombwa by’impunzi bagafata urwandiko rw’inzira(Pasiporo) rw’u
Rwanda ariko inyinshi mu mpunzi ngo zibitera utwatsi nkuko byagenze muri Zambia
Agatsiko kamaze kubona ko izi mpunzi
zanze ibyangombwa byako, kahise gashaka uko kacamo ibice impunzi z’abanyarwanda
ziba muri Mozambique. Nkuko abanyamakuru
ba Shikama bariyo babitohoje hari abanyarwanda bariyo bemeye gufata ibyo bya
ngombwa ariko bakabikora mu ibanga, abandi babikora ku mugaragaro. Nkuko
Agatsiko kabikora mu Rwanda, karebye abantu bafite ijambo mu mpunzi ni ukuvuga
abacuruzi n’abanyamadini maze kabakoresha mu gucamo ibice impunzi karahava. Uyu
mugabo mwumvise wiyita jenerali ubundi witwa Vitali n’uwo yikomye muri iriya
videwo mwumvise, bombi ni abacuruzi bakomeye muri Mozambique bakaba bakorera mu
murwa mukuru I Maputo. Uyu Vitali
atuye ahitwa Zimpeto-Drivin muri Karitiye( quartier) ya Vila
akaba akorera hafi y’aho atuye ku isoko ry’ahitwa Drivin-Malanga. Naho Revokati bahanganye atuye ahitwa Liberdade
akaba ariho anakorera.
Nkuko abanyamakuru bacu babitohoje,
Amabasade y’u Rwanda itarivanga mu bibazo by’impunzi ziriyo ngo zari zibanye
neza. Aba bagabo bombi nabo ngo nta kibazo bari bafitanye, ibintu ngo bikaba
byarabaye bibi aho Vitali yemereye kuba umukozi wa DMI ku mugaragaro dore ko
bakeka ko ngo ubundi yariwe ariko ku buryo bwa rwihishwa nkuko hari izindi
nkoramaraso nyinshi zikorana na DMI ariko rwihishwa tuzagenda tubagezaho gahoro
gahoro. Kubera udufranga twa DMI yashoye mu bucuruzi hariya muri Mozambique bukanamuhira,
Vitali wiyita jenerali yagiye ahutaza ku mugaragaro uwo ahuye nawe wese akamubaza impamvu adafata pasiporo y’u Rwanda
ubwo kandi niko yatangaga n’amakuru ku mpunzi i Kigali. Leta ya Mozambique yaje kumuta muri yombi
ariko aza kurekurwa Amabasade y’Agatsiko ikaba yaragize uruhare mu irekurwa
rye.
Si abatunzi FPR yaryanishije mu
Rwanda gusa, kuko nkuko Shikama idasiba kubibagezaho , FPR yashinze amadini
muri Mozambique nkuko ibikora mu Rwanda, amadini ya baringa umuntu yavuga ko
ayoborwa na Satani maze si ukuryanisha impunzi karahava yifashishije aya
madini. Idini rikomeye abantu bari muri Mozambique bagereranya n’ibiro bya FPR
rishinzwe kuryanisha impunzi hagati yazo ni iryiyita ko ari iry’abarokore riri
mu murwa mukuru I Maputo ryitwa REAVIVAMENTO iri niryo
ritegurirwamo amacakubiri yo kubiba mu mpunzi.
Abanyamakuru ba Shikama bari muri
Mozambique bashoboye kumenya ko hari umupasiteri w’umuhutu witwa Diomedi
Tuganeyezu wari impunzi y’ukuri ariko kubera kwanga ko idini yayoboraga
rikorera DMI, ubu Agatsiko kaciye hasi gaca hejuru kugeza igihe afungiwe! Ubu
twandika iyi nkuru, arabarizwa muri gereza. Amakuru yizewe Shikama ifite ni uko
umugabo witwa Baziga Ludoviko(Louis) uhagarariye DMI mucyo Agatsiko kita
Diaspora yo muri Mozambique, niwe wafungishije uyu mupasiteri. Uyu Baziga
yagize atya arizimiza hashize iminsi araboneka, iryo ngirwa zimira rye
arigereka ku mutwe wa Pasiteri Diomedi!! Abanyarwanda bagera kuri 6 bavuganye n’abanyamakuru
ba Shikama bari muri Mozambique, bemeje ko uyu mupasiteri arengana akaba azira
ko yari ayoboye umutwe w’abapasiteri urwanya ko DMI yivanga mu madini yabo.
“ Rwose uyu mupasiteri wacu
ararengana, none se bantu bo muri Shikama, ko Pasiteri Diomedi yari atuye
ahitwa I Tete akaba ariho akorera n’imirimo y’ubucuruzi yari kugambanira ate
umwicanyi Baziga uba I Maputo muri kilometero igihumbi na Magana atanu(1500km),
nta bugome Agatsiko ka FPR kasize inyuma, FPR ni Satani waje hano ku isi
ntitwabimenya!!!”
Ikindi ni uko umwe mu mpunzi z’abanyarwanda
ziba I Maputo yaganiriye n’umunyamakuru wa Shikama amubwira ukuntu FPR
yakoresheje ubugome bwinshi ngo ijujubye abanyarwanda ku buryo ngo hari n’abashyingiranwa
umwe muribo atazi ko ashyingiwe ku mudayimoni wa FPR na DMI akazabivumbura
nyuma! Dore uko yabwiye umunyamakuru wa Shikama:
“Mukomere,
tubanje kubashimira kubera amakuru mutugezaho kandi mukomere ku murimo wanyu
kuko nizo mbaraga dufite za mbere mu kwibohora no guharanira amahoro kuri buri
munyarwanda wese aho ava akagera nta vangura iryo ariryo ryose. Hano muri
Mozambique hari impunzi z’ubwoko bubiri: impunzi nyampunzi(original) n’ impunzi
zoherezwa n’ u Rwanda zatwivanzemo hari
n’abashyingirana batabizi kandi ari gahunda y’ Inkotanyi; izindi zikoresha
amafranga bakaziyoboka. None ubu ntawe ukizera undi, byaratyobeye, dukeneye
imfashanyo yanyu kuko Mozambique ibintu ntibikimeze neza.”
Buri munyarwanda aho ari hose yumve
iyi ntabaza y’abavandimwe bacu bari muri Mozambique maze abahe inama ya kigabo. Email yacu ni : mahoriwacu@gmail.com. Naho twe muri Shikama turakomeza kuburira abanyarwanda bose bariho bijandika
muri uru rukozasoni rw’Agatsiko tubibutsa ko uko FPR n’Abacanshuro bakorana
nayo bahigisha Abahutu uruhindu mwe bizikuba kane kuko muzashakishwa n’umuhutu,
umututsi, umutwa n’ikiremwamuntu cyose, bityo isi ikazababana ntoya
cyane!!!Ikindi nabwira Agatsiko kari I Kigali ni uko kariho gakora nka wa
mupfayongo utema ishami aryicayeho! Mu gutoteza impunzi mwerekana ko
abanyarwanda aho bari hose ari abicanyi, bizabagaruko vuba aha igihe muzaba
mwaka ubuhungiro!!Ngo umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa!!!
Dr NKUSI Joseph.
University Lecturer & Reseacher
Journalist
- PhD in Social Sciences majoring in Social planing &Development/ El Fateh University, LIBYA
- MPhil in Medicine , majoring in Health Economics, Policy & Management/ Oslo University, NORWAY
- Tree Certificates in Journalism/ School of Journalism, Michigan State University, USA ( see the link )
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355