Pageviews all the time

Umushakashatsi akaba n'umwarimu wa Kaminuza ya Makerere muri Uganda Stella NYANZI yigaragambirije muri kaminuza yambaye ubusa, ashyira amashusho y'iyi myigaragambyo ye hanze kuri Fesibuku, yamagana akarengane kari muri iyo kaminuza no muri Uganda muri rusange./Nkusi Yozefu


Mu gitondo cy'ejo ku wa mbere tariki ya 18/4/2016 niho Abanya Uganda bazindukiye ku nkuru ibabaje aho umushakashatsikazi akaba n'umwarimukazi wa Kaminuza ya Makerere muri Uganda yigaragambije yambaye ubusa imbere y'abanyeshuri n'abakozi b'iyi kaminuza ndetse na za Televiziyo z'iki gihugu zikahatera amajanja ku buryo iyi myigaragambyo abenshi bayikurikiye  ku nsakazamashusho zabo iriho iba(live). Uyu mugore yamaganaga akarengane gakorerwa ba rubanda rugufi rukabura gitabara nkuko muri buze kumwiyumvira. Bamwe mu banyeshuri n'abakozi nabo bahise bafata ibyapa byanditseho ko bashyigikiye uwigaragambyaga, babwira itangazamakuru akarengane gakorerwa abarimu n'abanyeshuri muri iyi kaminuza. 

Umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Makerere Stella NYANZI yigaragambije yambaye ubusa maze ashyira videwo musanga hano ku rukuta rwe rwa Fesibuku(Facebook) yandika impamvu yakoze ibyo muri aya magambo:

"Najugunye imyenda yanjye hasi imbere y'ibiro bya Pr Mamdani(ndlr: umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu byerekeye imbonezamubano muri kaminuza ya Makerere). Nambaye ubusa, ndarira ntabaza ngo bamfungurire ibiro byanjye"

Uyu mugore azwi kuba arwanya urunuka ingoma y'umunyagitugu Yoweri Kaguta Museveni akaba ari no mu ishyaka rya Kiiza Besigye rirwanya ubutegetsi bwa Museveni; amaze iminsi mike afungiwe ibiro ashinjwa n'abayobozi ba kaminuza ngo kuba atarubahirije amasezerano yagiranye na Kaminuza.Nyuma y'aho iyi videwo isakariye ku rubuga nkoranyambaga Fesibuku, Dg Stella Nyanzi yaje gufungurirwa ibiro bye. 

Ubuyobozi bw'iyi kaminuza buvuga ko uyu mugore ahabwa akazi n'urwego rubishinzwe rwa kaminuza tariki ya 28/10/2013, mu masezerano harimo ko yagombaga gukora ubushakashatsi ku byerekeye imbonezamubano harimo no kwigisha abanyeshuri bo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza MPhil/PhD, ariko Dg Stella Nyanzi we akavuga ko mu itangazo ryamamaza aka kazi yahawe, kwigisha bitari birimo.

Shikama yakomeje gucukumbura isanga muri Kamena 2014 uyu mudamu yari yashatse kwigisha amasomo abiri: rimwe rijyanye n'uburinganire n'irindi rijyanye n'imyigaragambyo kugirango abantu bibohore bakoresheje Revolisiyo" Theretical Perspectives on Gender " na " Cultures of Protest and Dissent Revolutionary Social Movments" ku itariki ya 5/8/2014, Dg Nynzi yaje kwikata avuga ko mu itangazo ryamamaza akazi yahawe ntaho byanditse ko agomba kwigisha.

Dg Stella Nyanzi yishumitse iminyururu anashyira n'ibipfuko ku munwa
yerekana akaga abaya Uganda barimo bashyizwemo na Mueveni
Minisitri wa Uganda ufite imyifatire mu nshingano ze, yavuze ko yategetse ko uyu mugore afatwa agashyikirizwa inkiko ashinjwa ngo gusakaza amashusho arimo urukozasoni. Iki cyaha ngo nikiramuka kimuhamye ngo azafungwa imyaka ibiri nkuko yabitangarije ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda. Nyamara Dg Nyanzi we siko abibona kuko yateye utwatsi aya magambo maze aravuga ati: " Mbere yo kumfunga muzagende mubanze mufunge bene wacu bose bo mu mwoko bwa Karimojong kuko bagenda bambaye ubusa."

Igikorwa nk'iki nigeze kucyandika hano kuri Shikama nerekana ukuntu abagore bifitemo imbaraga zidasanzwe kandi zinyuranye, bashobora gukoresha bagahirika ingoma z'inkoramaraso nk'iya Museveni cyangwa FPR-Kagame.Natanze urugero rw'ibyo nabonye n'amaso yanjye ubwo muri 2004 nasuraga igihugu  cya Guinnee Conakry cyayoborwaga n'umunyagitugu Jenerali Lansana Conte wari umaze imyaka irenga 20 ku butegetsi. Abaturage yari yarabagize ingaruzwamuheto nkuko bimeze mu Rwanda ubu, uvuze akaburirwa irengero akazaboneka ari intumbi. Cyakora kubera wenda ukwemera kwe, Lansana ntiyigeze ahohotera abagore nkuko bimeze mu Rwanda rwa Kagame Pawulo.
Yajugunye hasi imyenda ye yose

Niyo mmpamvu rero abagabo bakoresheje abagore kugirango bibohore maze basaba abagore bose kwambara ubusa bakajya kwakira ku cyambu cya Conakry uwari perezida Lansana Conte wari ukomotse mu ruzinduko rw'akazi mu Burusiya. Lansana yumvise iyi nkuru akiri mu nzira maze ajya kwambukira ahandi, ba bagore bari bambaye ubusa baramubura. Ibi byatumye Lansana Conte bucya ahindura ibintu mu gihugu uhereye ku kureka itangazamakuru rikisanzura, no gushakira akazi urubyiruko hatangwa inguzanyo itubutse ku bari barangije kaminuza bafite imishinga iciriritse isobanutse neza.

Yambaye ubusa  arigaragambya kugeza igihe abantu bahurura
Abagore bacu mu Rwanda nabo si ibigwari bose. Dufitemo ibigwari nka za Nkomamashyi zo ku Kimihurura  nkuko no mu bagabo ibi bigwari byuzuyemo, ariko dufite n'intwari UMUHOZA INGABIRE Vigitoriya abenshi bagereranya na Ndabaga watabaye aho rukomeye agasiga abagabo bariho bihindira ivure na n'ubu bakiriyo! U Rwanda na Uganda dukeneye abadamu benshi nka Dg Nyanzi na Ingabire, ntidukenye abemera kwirirwa bikorezwa inkangara zirimo ikinyoma kimena amaraso!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355