Shikama yishimiye kumenyesha
abasomyi bayo bose ko ahantu ho gutangira ibitekerezo byabo( komanteri) ku rubuga rwa SHIKAMA ( www.shikamaye.blogspot.com) ubu
harangije gutunganywa hakaba hakora neza cyane. Tuboneyeho kandi gushimira
byimazeyo abavandimwe batangiye gutanga ibitekerezo byabo batizigamye.
Ni hano Demukarasi igomba gutangirira!
Ni muri urwo rwego rwo
kwimakaza umuco wa Demukarasi mu
banyarwanda binyuze mu gutanga ibitekerezo no kujya impaka ku nyandiko ziba
zaciye kuri uru rubuga, twateguye irushanwa.
Kugirango iri rushanwa rizabe mu mucyo, ni ngombwa ko hatangazwa
amabwiriza azarigenga, dore uko akurikirana:
-
Irushanwa ryatangiye ku itariki ya 25/6/2016 rikazasozwa tariki ya
25/12/2016
- Kuva
tariki ya 20 kugeza tariki ya 25 Ukuboza 2016, Shikama
izacisha ku rubuga rwayo amatohoza asaba buri musomyi gutanga izina abona
rikwiye igihembo.
- Kuva
tariki ya 25 kugeza tariki ya 30 Ukuboza 2016, Shikama izacisha ku rubuga
rwayo urutonde ruriho abantu 10 ba mbere bavuye muri (1), yongere
isabe abasomyi guhitamo abantu batatu ibona bakoze neza kurusha abandi.
- Tariki
ya 31 Ukuboza niho hazatangazwa abatsinze, kandi abasomyi bazaba
banabyirebera ubwabo ku rubuga uko abarushanwa bahagaze umunsi ku wundi.
- Tariki
ya 31 hazatangwa ibihembo bingana n'amafranga ibihumbi magana atatu y'u Rwanda(300,000FRW), dore uko
abatsinze bazagabana iki gihembo: Uwa mbere azahabwa
amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000FRW).
Uwa kabiri azahabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60,000FRW. Uwa gatatu azahabwa amafaranga
y'u Rwanda ibihumbi mirongo ine ( 40,000 FRW).
- Ibindi bihembo biteganyirijwe aba batatu:a. Gucisha amatangazo yabo ku mbuga za Shikama zose ku buntu mu gihe cy'amezi atandatu.b. Guhabwa amahugurwa mu bijyanye n'itangazamakuru ryo kuri interineti( Digital media).c. Guhabwa ku buntu agatabo ( Ebook) kajyanye n'uko bakwihangira imirimo ibyara amafaranga kuri interineti.d. Guhabwa amakuru igihe cy'amezi 3 y'ukuntu babona amahugurwa aganisha ku murimo mu bigo cyangwa za kaminuza byo hirya no hino ku isi( Professional Training) .e. Kuba aba mbere mu guhabwa akazi igihe cyose Shikama igize ubushobozi bwo kugatanga kandi ikaba ikeneye kongera abakozi.
- Kugirango hatazagira inkonkobotsi iza hagati ikajya yiyitirira amazina yafashwe , ni byiza ko mu gihe wumva ushaka kuzaza mu irushanwa, watanga imeli ( email) vuba aha werekana ko ariya mazina ari ayawe, ni ukuvuga ko uriya Makombe Mituyu yatwoherereza email ye akavuga ati dore:" email yanjye njyewe Makombe Mituyu , makombemitu@gmail.com, ,etc.” Byaba byiza iyi email ayifunguye muri Google.
- Kugirango iri rushanwa rizagende mu mucyo, byaba byiza buri muntu wese utanze igitekerezo yihaye amazina abiri y'amahimbano kandi akaba ariyo akoresha igihe cyose atanze komanteri kuri Shikama kuko ariyo abasomyi bazaheraho batanga amazina y'abo bahisemo; urugero : Makombe Mituyu. Ushatse gukoresha amazina yawe bwite ariko nabyo , nta kibazo.
- Igihembo kizatangwa hakoreshejwe: PayPal, konti ya banki, cyangwa Western Union.
- Hakimara gutangazwa abatsinze, bariya batatu bazahita baha Shikama amazina yabo y'ukuri buri wese ahitemo n'uburyo bwakoreshwa muri buriya buvuzwe hejuru kugirango igihembo cye kimugereho.
- Igihembo nyiracyo ataje gufata mu gihe cy'ukwezi kubera kudatanga amazina y'ukuri cyangwa kudatanga uburyo igihembo cye cyamugeraho muri buriya buvuzwe hejuru, ku munsi wa 30 nyuma y'uko hatangajwe abatsinze,Shikama izasohora itangazo ivuga ko icyo gihembo kitafashwe, maze gisubizwe mu mutungo wayo.
- Utishimiye ibyavuye mu irushanwa ashobora kujurira bitarenze tariki ya 4 Mutarama 2017, ubujurire bwe bugacishwa kuri Shikama. Agomba gushyira amazina ye bwite kuri ubwo bujurire. Igisubizo kizatangwa n'akanama nkemurampaka kagizwe n'umuyobozi wa Shikama n'abasomyi ba Shikama 3 bazatanga amazina yabo y'ukuri. Umwanzuro w'aka kanama ni ndakuka, ntujuririrwa.
Irushanwa rihire kuri buri wese
Dg NKUSI Yozefu
Umuyobozi wa Shikama