Paul Mbangurunuka |
Umuvandimwe wacu Mbangurunuka yaravuze ati: " Nje nje, abafite ikibazo cy'amaso nimuyavuze cyangwa mugure amataratara". Nanjye nti: " Mu nyandiko ye y'ubutaha, ifite umutwe uri hejuru aha, buri wese azabe afite uruho( urukebano, urukiza) rw'amazi iruhande rwe kuko muzaseka imihogo ikagwa umwuma bikaba ngombwa ko ibobezwa!". Si ngombwa kuba usobanukiwe cyane n'ibya RUHAHGO iyi bakinisha amaguru, hari aho agera akorohereza abatayizi akabanyurizamo RUHAGO bakinisha umunwa. Inkuru irangira buri wese asobanukiwe ariko yifuza ko Mbangurunuka yayiha igice cya kabiri!
Ni kuwa kabiri tariki ya 11/8/2015
Icyitonderwa: Abacikanywe n'inyandiko ya Mbangurunuka yo kuwa gatanu w'igishize, murayisanga kuri uru rubuga.
Ubwanditsi bwa SHIKAMA
Muzamenya ukuri kandi niko kuzababohora