|
ku munsi wa Penekositi Roho Mutagatifu yamanukiye
ku ntumwa mu ishusho y'inuma isobanura amahoro |
Kuri iki cyumweru taliki 08 Kamena 2014, Kiliziya y’isi yose irahimbaza kandi izirikane umunsi mukuru twita PENEKOSITI. Uyu munsi ukaba ufite amateka akomeye kandi ya cyera cyane muri Kiliziya kuko ukura isoko yawo mu magambo ya Yezu ubwe nyirizina yabwiye intumwa ze imbona-nkubone.
Penekositi mu kinyarwanda cyumvikana kuri buri wese twavuga ko bisobanura « Roho Mutagatifu amanukira mu mitima y’intumwa!». Kubera ko muri SHIKAMA twigisha tugamije guha abanyarwanda urubuga rubamenyesha ukuri kw’ibirimo kubera mu gihugu cyanyu, mukwiye kumenya icyo aya magambo asobanuye mu mibereho y’umunyarwanda.
Roho Mutagatifu ni ukuvuga umuyobozi n’umushorera ugeza umuntu ku mikorere n’imigenzo myiza kandi nyobokamana. Imitima y’intumwa ni ukuvuga imitima ihagarariye abantu bose bafite gahunda yo gukora ibintu bifitiye akamaro rubanda harimo no kwigisha inkuru nziza ya Yezu Kirisitu.