Pageviews all the time

Urubuga rwo kwibuka abacu bishwe na RPF(FPR) kuva muri 1990 no gutabariza abagihumeka/Nkusi Yozefu

Dg NKUSI Yozefu

Ndabanza gushimira abavandimwe batanze igitekerezo kuri uyu mushinga wo kwibuka inzirakarengane zahitanywe na FPR tunatabariza abakiri bazima. Nkaba nshimira byimazeyo umuvandimwe Makoki Mugisha wazanye bwa mbere iki gitekerezo kimaze icyumweru kigibwaho impaka hano kuri Shikama. Ni kenshi Shikama yagiye ihamagarira abanyarwanda kuzana ibitekerezo bishya byo kubaka u Rwanda rushya ruzira akarengane ako ariko kose. Umuvandimwe Makoki Mugisha rero abaye Rubimburirangabo, ni ukuvuga ko dutegere ibindi byinshi.


Ibikenewe kugirango haboneke urubuga twifuza
  1. urubuga
  2. Abantu bo gukora kuri uru rubuga
  3. Amahugurwa

Urubuga
Kugirango haboneke urubuga burya bibaza ibintu byinshi ariko iby'ingenzi ni ibi: izina ry'urubuga, aderesi yarwo kuri murandasi(URL), aho rubikwa( Hosting), kurusana( maintenance), abarukoraho( tekinike no kwandika).

Iyo kimwe muri ibi byo hejuru bibuze, urubuga ntirusomwa uko byagombye kumera. Ndetse ruva no ku murongo wa murandasi iyo hari ukoze ubushotoranyi nkuko Agatsiko kakunze kubikora ku mbuga zimwe na zimwe zabaga zamagana amabi yako, ibi mwarabibonye kuri Leprophete.fr na Umuvugizi.com. Ndizeza abanyarwanda ko iki kibazo cy'umutekano kidashobora kuba kuri Shikama; ni ukuvuga ko Agatsiko kadafite ubushobozi bwo gusabota imbuga zacu nkuko kabikoze kuri izi mvuze hejuru, Imana ishimwe cyane.

Abantu bo gukusanya amakuru no kuyashyira ku rubuga
Shikama yishimiye kumenyesha abavandimwe batanze kiriya gitekerezo ko biriya bisabwa byose izabyishingira ariko igahamagarira aba bose gutanga umuganda wo gukusanya aya makuru; kuko ni akazi katoroshye katakorwa n'umuntu umwe gusa. Niyo mpamvu rero dusaba aba bakurikira batanze ibitekerezo byabo kwitanga maze uyu mushinga ugashyirwa mu bikorwa. Ubyiyemeje yohereza amazina ye y'ukuri, aho ari, telephone ye kuri telephone ya Shikama akoresheje SMS: 004794232191. Ibi byose bigirwa ibanga kandi nta hantu na hamwe tubishyira kuri Interineti, duhita tunabisiba kuri Telefoni yacu; abo benedata ni aba:
  • Makoki Mugisha
  • Rurihabi Mahoro
  • jean Mbonyingabo
  • John
  • Gahigi Valens
  • Zubel
  • Kanyamibwa Ndimbati
  • Manzi
Dg NKUSI Yozefu
Amahugurwa
Uwiyemeje gukora kuri uyu mushinga ahabwa amahugurwa ku giti cye ( kubera rya banga ry'akazi twavuze hejuru, ntawe uzamenya undi keretse babiri bisabiye kumenyana nabwo bagasobanura impamvu) ku byerekeye ikoranabuhanga cyane cyane ku byerekeye uko imbuga zikora. 

Uko urubuga ruzakora
Hazashyirwaho urubuga rwihariye kuri buri Perefegitura, hashyirweho urwa RDCongo, kuva muri 2010, n'amahanga( ni ukuvuga imbuga 13) zose zikusanyirizwe hamwe, ku buryo ushaka amakuru azajya ayabona atagombye kujya kuri buri rubuga! 

Abazandika kuri uru rubuga, bazirinda gukoresha ijambo " mu cyahoze ari" ahubwo bakoreshe muri Perefegitura ya Butare muri  komine Runyinya , ubu Agatsiko kise umurenge wa KARAMA.
Hazashyirwaho umwirondoro w'umunyarwanda wese wishwe na FPR kuva tariki  ya 1/10/1990, yaba umukire ku bintu( abize, abategetsi, abacuruzi), cyangwa umukire ku mutima( ba Ngofero).

Rubanda izakoresha imbuga nkoranyambaga mu gutanga umuganda.
Uru rubuga ruzahuzwa n'imbuga nkoranyambaga abanyarwanda bahuriraho ari benshi ku buryo buri munyarwanda ubishatse azajya atanga amakuru yibereye kuri FACEBOOK, TWITTER, LINKEDIN, n'izindi. Mboneyeho umwanya wo gushishikariza abasomyi bacu gukoresha cyane YOUTUBE kuko GOOGLE ifite gahunda yo kugira iyi APP ihuriro rikomeye kurusha FACEBOOK mbere y'uko uyu mwaka wa 2016 urangira. Muzajya mushobora kohereza za mesaje no gutanga ibitekerezo kurusha uko bimeze uubu kuri Facebook, mube mwimenyereza iyi Youtube cyane kuko nayo tuzayikenera.

Umutekano 
Buri muntu wese azajya atanga amakuru y'abantu bishwe na RPF kuva iriya tariki twavuze tukaba twayihisemo kuko hari Abanyabyumba, Ruhengeri na Gisenyi bishwe mbere na nyuma yuko Amerika(USA), Ubwongereza, Israel, Ubudage, Ububiligi n'abandi ba Mpatsibihugu batereka Pawulo Kagame mu Rugwiro ku itariki ya 4/7/1994. Amakuru azajya afata iminota mike yo kuyasoma(moderation) kugirango hatagira utwoherereza urukungu, hanyuma ahite ashyirwa ku rubuga.

Nshuti bavandimwe, rero murabona ko aka kazi katoroshye, umuganda wa buri wese ukaba ukenewe. Ni ngombwa ko abavandimwe bacu bishwe twarabakundaga nabo bakadukunda n'abazicwa ejo bose batagenda nk'ibimonyo. Ibi kandi tukanabikora twihaniza aba ba Mpatsibihugu narondoye hejuru tubumvisha ko amaraso yacu nayo atukura nk'ay'abana babo; bityo niba batabadukijije ibi binywamraso byabo,  twe tuzihitiramo inzira zo kubyikiza, kandi si kera, igihe ni iki!

Muragahora muhangana na Sekibi kandi INTSINZI ibe iyanyu.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Ni ryari RPF izamenya ko twese tuva amaraso?
Email: mahoriwcu@gmail.com


21 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze

    ReplyDelete
  2. Wawuu...aha ndabashimye. Nibyo rwose ko ibyabaye bitahera nkaho abo bantu bari incike.
    Ndagushimiye cyane wowe Nkusi

    ReplyDelete
  3. Komera komera NKUSI ndumva no hirya y'aho nageza ntekereza waharenze ahubwo uduhaye umusanzu utazibagirana twese abashaka Rwanda rusangiwe duhaguruke dutabarize abacu natwe twitabariza ejo nibampekura muzakorera ikiriyo kuri uru rubuga duhozanye cg bakanyivugana byagenda uko. Twige kumva ko ibyago by'umwenegihugu ari igihugu kiba kigize ibyago.


    Dore nk'ubu hirya y'ejo hari undi mwana wigaga mu mashuri yisumbuye wo mu murenge wa Kanombe niba ntibeshye ngo yakubiswe bigera ubwo apfa yishwe n'ingirwa muganga ngo ikora mu bitaro bya gisirikare i kanombe ngo ashinjwa kwiba umuturanyi kandi abeshyerwa.
    Nimureke twitabarize twishakire ubutabera kuko rupfu ntishaka kumva iryo jambo.

    Ikindi kandi mudushyirireho umunsi maze dutangire twibukiranye abacu ababo batazagirango ntibari abantu.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Makoki,
      Abafransa baravuga ngo umuntu ashimirwe icyo yakoze" A tout prince, tout honneur". Iki gitekerezo ni wowe wakizanye si icya Nkusi!! Ni ngombwa rero kubigushimira kandi nsaba Imana ngo izadushoboze kugishyira mu bikorwa.
      Ikibazo cy'uriya mwana wishwe vuba aha cyaratubabaje cyane; turiho turategura inyandiko yerekeye ku bana bariho bicwa na Rupfu ku buryo bunyuranye.

      Delete
  4. Murakoze cyane muvandimwe Nkusi
    nshimye ko ibitekerezo bigeze kuri Shikama bihita bihabwa agaciro bidahera mu magambo nk'uko agatsiko kabigenza.Ese muvandimwe Nkusi nkanjye ndi mu Rwanda nohereje ubutumwa kuri iyo numero ya telephone yanyu ntangaruka byangiraho? Si ukwiganda mu mugambi niyemeje wo gutabariza abavandimwe bacu cg kubagezaho amakuru amwe namwe mbashije kumenya.Erega intore ntizitworoheye muvandimwe Nkusi zimwe turakorana abandi batugenda runono. Niyemeje n'umutima wanjye gukora byose ariko mu ibanga rikomeye.Bavandimwe basomyi ba Shikama igihe kirageze ngo Duharanire uburenganzira twambuwe mu myaka irenga 22,umwana wavutse muri 94 ubu afite imyaka 22 mwibaze rero uwo mwana wavukiye muri sytem ya kalinga ivuguruye uko ameze ? Dutekereze u Rwanda tuzasigira abana bacu? Ese koko birakwiye ko bamwe biyumvamo ubunyarwanda kurusha abandi? Aho bahabwa uburenganzira bwo kwica no gukiza uwo bashaka? Igihe ni iki cyo kwihihitiramo uko tugomba kubaho,kuyoborwa ndetse no gusangira ibyiza by'igihugu no kumenya ntawugomba kudufata uko yishakiye.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera muvandimwe Kanyamibwa,
      Nta kibazo ungejejeho uburyo wumva bukunogeye.
      Akanyabugabo kenshi!!

      Delete
  5. Ubwo buryo ni bwiza rwose ndabushyigikiye!
    ndakangurira abantu bose kuba dukunja amashati kuko aka kazi katoroshye kuko gasaba kwitonda cyane, kwigengesera, ibanga, gushikama no kutarambirwa!

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Manzi,
      Nibyo koko ni ugukunja amashati twese tukajya ku kivi kanda tukacyusa nta mususu!

      Delete
  6. @ Nkusi na Makoki murakoze cyane kubwiyi ntabwe turi gutera. Nibyo koko umuntu wese ashobora gupfa igihe icyaricyo cyose, kurizimbunga zacu dukwiriye kujya dutanga nibitekerezo by'ukuntu zazakomeza; nigihe umuntu wingenzi nka Nkusi yaba atakiriho(plan B). Ntabwo aribibi guhana ibitekerezo nkibi kuko bituma ibitekerezo byiza nkibi byiza inyangabirama zitabihagarika.

    Ikindi kandi nashimye uburyo nkusi yakiriye ikigitekerezo, nkuko yabisobanuye munyandiko. Ndabishigikiye nzakoherereza nomero ya telephone bidatinze. Uku niko abantu babohoza igihugu cyabo cyangwa bagiteza imbere. Iyo bahurije hamwe ibitekerezo, kandi burimuntu agakoresha impano afite numwanya arimo muguteza igihugu cye imbere bitanga umusaruro.

    urwanda nurwacu twese, ntawukwiye kugirwa umuja wundi munyarwanda, cyangwa ngo yicwe nkuko uriya mwana yishwe. Ngokuko yasanze ahagaze kumodokaye agomba kumwica, nibyo koko nkuko Nkusi yavuze ni sharia Law isigaye ikoreshwa mu Rwanda.

    ReplyDelete
  7. Muvandimwe Mbonyingabo. mbanje kugushimira kuba wemeye gufatanya natwe wohereza iyo nimero kandi no kureba kure kwawe.

    Ndavuga kureba kure kuko nkuko ubivuze Inyangabirama zitifuriza abahutu, abatwa n'abatutsi amahoro ziriho; igitekerezo nk'iki kizikorogoshora mu matwi zigashaka uko zagihagarika kitarajya mu bikorwa.

    Ku bwanjye rero , nadakumenyesha ngishinga Shikama ko iriya Plan B nayitekerejeho kuko numvaga Inyenzi nako Inkotanyi zangira uko zigira abandi maze ngataha muri Yeruzalemu nshya! Abantu bagera kuri 3 nashatse gushyira muri plan B habaye akabazo ndabisubika!! Ariko numpa nimero yawe uzabiganiraho turebe uko twayitunganya.

    Ibintu biramutse bigenze neza, ndifuza ko mbere ya 10/10/2016 uru rubuga rwaba rwatangiye gukora. Nimushyiremo ingufu n'ubwira rero kuko abarutegereje ari benshi, baba abanyarwanda cyangwa abaturanyi.

    TWESE HAMWE TUZATSINDA

    ReplyDelete
    Replies
    1. Nta bwoba mfite kuko naje gusanga ubuzima bwanjye ari jye na Nyagasani tubugenzura .Nta wundi muntu wo kunturubika ngo nsabe penetensiya uko abishaka Imana intiza umwuka wo guhumeka nanjye nkabikora. Ntabwo ari rupfu (rpf)ifite ubuzima bwanjye mu maboko gupfa tuzapfa arikose kuba twarariye tukanywa tuagorwa tukabona akabi kanuka ka rpf byaba byaramariye iki isi? Ni uwuhe musanzu twaba twaratanze muri rubanda? Cg twaba twarateje ibibazo gusa.

      Kuberako igihe kirambiranye bikaba bigaragayeko ntabuhanga bafite kabone n'ubwo kubara inkuru usibye ubugome tugomba guhangana nabo mu nyungu zo gukiza igihugu ingoyi.


      Umuntu umwe hano ndi munsi y'igiti naramusanze turaganira afungura icupa rya divayi turi kwiganirira nanjye nti urugamba rwo gutaha se urarubona ute? Yaransubije ati icyamuzanye aho nita munsi y'igiti ni ukurya no kunywa kuko byose bihari ngo kandi ntiyajya muri ibyo ngo kuko adashaka kwicisha umuryango we.

      Ngaho munyumvire aho gukunda igihugu umuntu abirutisha kunywa no kurya ngo uraramira abawe naramubwiye nsa n'uwongera kumubaza nti ese ufite abantu bangana iki mu gihugu? Aransubiza ati ni nka 200 ndongera nti ese igihugu cyose gishize hagasigara umuryango wawe wakwitwa igihugu cg cyahita gitwarwa n'abanyamahanga? Ngo igikuru ni uko umuryango we waba ukiriho. Ng'iki ikintu abanyarwanda babura ni ugukunda igihugu ugaharanira ejo habazaza udahari bakavugango hano hahoze abagabo ntawe utazapfa ndababwiza ukuri ko aho kugirango nkomeze kubaho ariko igihugu cyanjye gikomeze kubaho kitariho nakwigendera iwabo watwese ariko abasigaye bakabaho naho hano munsi y'igiti iyo imvura iguye ikazana n'umuyaga n'amahindu nyawishimira kuhaguma.

      Mureke dufashe kandi turemere ejo heza abazaba bahari kuko natwe twasanze hari abatwitangiye kkuko arizo ntwari.

      Delete
  8. Muvandimwe Makoki ubundi mu buzima umuntu nya muntu ntiyagakwiye kureba inyungu ze bwite,ahubwo yagakwiye kureba inyungu ze n'izamukikije.Nta gihugu cy'umuntu umwe kandi ngo ucyima amaraso imbwa zikayanywera ubusa.M uze rero dutere intabwe idasubira inyuma duharanire u Rwanda ruzira ubwikanyize bwa gatsiko ka mabandi kagenera urupfu uwo gashatse ku gihe gashatse.

    ReplyDelete
  9. Muvandimwe Makoki,
    Ayo magambo uwo mupafapafa yakubwiye ko atagira icyo akora nayabwiwe n'abantu benshi ndiho nshaka abamfasha gushinga SHIKAMA. Byabaye ngombwa ko mpagarika imibano yanjye nabo kugirango batanca intege, nshinga Shikama bambwiraga ko ntazarara ninyishinga, ubu ndabona kuva muri 2013 ngihumeka!!

    ICYO ABANYARWANDA bagomba kumenya ni iki:
    Kagame Pawulo n'Abamabari be nta n'umwe wavutse ku giti; barabyawe barakura barabyara nkuko byatubayeho twese. Ni ukuvuga muri make ko bafite imiryango mu Rwanda no hanze nkuko tuyifite!!!Iyi miryango abantu bayigize bava amaraso nkuko tuyava , kuki abantu nkaba bagutera ubwoba???? Nuumva aribo bagomba kubugira kuko ari abicanyi kandi Imana iravuga muri Bibiliya itunganye iti:" Ndi Imana ifuha, ihana abana kugeza ku buvivi kubera gukiranirwa kw'ababyeyi babo"

    Irindi jambo nkunda kugarukaho ni ijambo ry'uwahoze ari perezida w'u Burundi Misheli Micombero yihaniza abasirikare be kutazahirahira ngo bakore kudeta, yagize ati: " UZOMPUSHA SINZOMUHUSHA"

    ReplyDelete
  10. Muvandimwe Joseph na Makoki, muri abagabo.Ndashimira n'uwatanze igitekerezo cy'uru rubuga.Mumbabarire sinshaka kubasubiza inyuma ahubwo ni ukugirango ibyo dukora bizabe ibintu bizaramba, bifite ireme,bifite intego, ubusobanuro(meaningful) kandi byazifashishwa n'inzego zitandukanye mu rwego rwo gushyira ikinyoma cya fpr ku karubanda kandi bizashoboka nitugira uubutwari.Igitekerezo cyanjye akaba ari iki:None murumva guhera mu 2010 tuzaba tutambuye uburenganzira n'ubutabera abantu bahitankwe na fpr kuva igitera igihugu? None se murabona bitaba ari ugutatanya imbaraga kandi hari urundi rubuga(rwandavictimesoubliees) rukusanya amakuru nk'ayo? Reka mbasabe:gufatanya no gushyirahamwe nibyo bizatuma rupfu yirukanwa. Dukeneye kubwirwa uburyo bwiza bwo kukohereza(Joseph)telephone kuko fpr ishinyitse kuburyo iguye kuri iyo nomero biba birangiye.

    ReplyDelete
  11. Komera Muvandimwe John,
    Ndumva utasomye neza inyandiko yacu. Tuzahera kuri 1/10/1990. Ibyerekeye urwo rubuga rundi uvuga njye ndumva nta kibazo: none se ko hari imbuga nyinshi zandika mu kinyarwanda zikorera hanze zirwanya Agatsiko hari ikibi ubibonamo,biriya se ubibonamo gutatanya ingufu cyangwa ?
    Ibyerekeye No ya Telephone niba wumva ufite icyo cyoba cy'Agatsiko utizeye ibyo twasobanuye hejuru, nakugira inama yo kwicecekera ntiwohereze iyo nimero, abiyemeje akazi bakazagakora.
    Wakoze gutanga igitekerezo.

    ReplyDelete
  12. Mu byukuri ndumva nawe JOHN wanga akarengane ariko reka nkubeire muri polituki y'iwacu uzirinde kubona ibishashagirana mu myobo byose ngo uhote ushyiramo akaboko ngo ni zahabu n'ijisho ry'inzoka rirabengerana. Sinzi niba wumvise icyo nshatse kuvuga ariko reka ngusobanurire kandi nkubaza. Nyiri ruriya rubuga ni nde ?ese yaragendereye iki? Ese ko uvugako rukusanya amakuru nk'ayo kandi umwaka ukaba ushize nta muntu urandikwa 2016 nta muntu waba warahohotewe ngo yicwe ashimutwe na ya ngoma mptozi? Nibyo koko iyo umushinga wizweho neza ugira umusaruro. Ndumva twakomeza uyu mushinga noneho ruriya rubuga ruzashimirwa umusaruro n'abanyarwanda kimwe n'uru abazanenga cg bagashima ni abanyarwanda.

    Murakoze mugire ibihe byiza.

    ReplyDelete
  13. Mwaramutse?
    Bavandimwe mufite ikibazo cy'umutekano(nanjye ndimo),burya urugamba nkuru ninkurwa "LIBERATION" rusaba kwiyemeza.Ikigenzi ni ukuba wumva kandi wemera neza intego z'uru rugamba.

    Reba neza,benshi mubanyarwanda baba basa nkaho bitabareba,bamwe ngo politique ntibareba;nyamara politique ireba umuturage bwambere,byongeye kandi niba utita kubya politique umenyeko yo ukwitayeho ndetse cyane !!!!
    Kuki twaba ba ntibindeba kandi aritwe bireba ?
    Njyewe biriya byasabwe nzabikora ndetse ngiye no kubyohereza.Nkaba nifuzagako twakohereza numero za Tel.wongeyeho Na email 1 cg 2 zo muri gmail.

    Ubishinzwe(Nkusi) narangiza 'verification 'ishoboboka ndetse no guhuza za numero za tel.na email(kugirango hatabaho urumamfu mu ngano),numva hazakoreshwa email cyane.

    ReplyDelete
  14. Banyarubuga, haribintu bitatu nshaka kuvuga: kimwe nuko inomero ya telephone ya Nkusi nagerageje kohereza SMS ikanga, niba arikibazo cyahondi simbizi. Ubwo arambira yenda ubulyo bundi nakoresha.

    Ikindi nabwira Makoki na Kanyamibwa nuko ikibazo nimpungenge zabakoresha telephone zo mugihugu zumvikana, kikaba arinacyo kibazo Kanyamibwa yabazaga Nkusi kugirango amugire. Yabajije niba yohereje ubutumwa kuri iliya nomero bitamugiraho ingaruka. None nibabyamugira ingaruka abigenze ate?

    Makoki rero natewe agahinda namagambo mugenzi wawe womugicucu yagushubije. Reka nkubwire bulya habaho abantu bubulyo bubiri: ibigwari n'intwari. Murugamba rwose rero habamwo ibyobice byombi, ngobwo abona divayi zokunnya akabona nibyo guha abana ntakindi? Abana naganiriye nabo mubihugu nabashije kugeramo ikintu cyambere bakubwira yuko bakeneye, nigihugu cyabo. Iyonshutiyawe rero ntizibeshye yuko kubagaburira bihagije.

    Icyanyuma ndakeka yuko John yasomye inyandiko nabi, kuko 2010 Nkusi yavuze numwa aribyabantu baguye muri Congo, uretse yuko nabwo Nkusi yarakwiye gusubira inyuma agahera kuntambara ya Kabila père 1996. Kugirango abantu baguye mumashyamba bandikwe.

    ReplyDelete
  15. Umwakatuazatangiriraho twandika urasobanutse ku bashaka gusoma.
    Hazashyirwaho urubuga rwihariye kuri buri Perefegitura, hashyirweho urwa RDCongo, kuva muri 2010, n'amahanga( ni ukuvuga imbuga 13) zose zikusanyirizwe hamwe, ku buryo ushaka amakuru azajya ayabona atagombye kujya kuri buri rubuga!

    Hazashyirwaho umwirondoro w'umunyarwanda wese wishwe na FPR kuva tariki ya 1/10/1990, yaba umukire ku bintu( abize, abategetsi, abacuruzi), cyangwa umukire ku mutima( ba Ngofero).

    ReplyDelete
  16. Mu gusozera kuri iyi nyandiko tumaze iminsi itari mike tuganiraho kandi twibazaho byinshi ndagirango nshimire abasomyi ba shikama ubwitange no kugira ishyaka bibaranga, ariko kandi nibutsako ibyo dukora bisaba ubwenge kwitanga n'ubushishozi kubari mu gihugu nk'uko byagaragarira buri wese mwitondere numero za telephone mu gihe mutazizeye neza kuko hari benshi babizira byonyine kuvugana n'abari munsi y'igiti. Ndumva buri wese yakoresha uburyo abona bufite umutekano ariko hatabayeho urwitwazo

    Murakoze.

    ReplyDelete
  17. Umuntu witwa Makoki Mugisha anshimiye ahandyaga rwose rwose pe! Wagira ngo yandebye mu mutwe. Avuze ibintu ndimo ntegura INYANDIKO IRAMBUYE NZOHEREZA KURI SHIKAMA mu minsi itarambiranye.
    Ibintu byerekeranye n'abanyarwanda bahunze cyane cyane abahutu bigira ba ntibindeba ngo ntibajya muri Politiki yo kurwanya Kagame, ngo kuko atari abanyapolitiki ndetse ngo kugira ngo baticisha bene wabo bari mu Rwanda. Ni akumiro!

    Nyamara bene abo u Rwanda rugize gutya rukabohorwa, nibo baza mbere bitanguranwa bati rwose twari twaragorewe hamweeeee, uru rugamba rwaratuvunnyeeeee, Kagame rwose nagende arakuvuna umuh..., bati dore rero nimuduhe kiriya cg kiriya tubereke uko ibintu bikwiye kugendaaaa etc. Aka wa mugabo wikiriye yari umutindi nyakujya, maze abataramurebeshaga n'irihumye bagatangira kuza kumucyeza ngo erega burya twaragusengeraga! Ntitwagohekaga pe!!!!(kandi nta n'umwe wigeze amuha n'urutoboye)

    Muri macye muri iyo nyandiko nzerekana uko indwara abanyarwanda turwaye cyane cyane abo mu buhungiro ari UKWIKUNDA no kwireba bituma duhorana icyo tubeshyera ko ari ubwoba nacyo kigatuma nta na kimwe dukora, ndetse n'ugerageje kugikora tukamuca intege.

    Naho ku watanze igitekerezo ko gukora urubuga rwo gushyiraho inzirakarengane zahitanywe na Rupfu rupiyefu ko kwaba ari ugutatanya imbaraga, njye siko mbibona. Ahubwo umuntu yareba ba nyirarwo akamenya impamvu rutagikora ahubwo narwo kimwe n'urwo shikama ishaka gukora tukarutera inkuga ndetse hakabaho n'izindi nyinshi ziri no mundimi z'amahanga maze ukuri kukarushaho gusakara nk'uko imbuga za Opposition nazo ari nyinshi ari nabyo bitesha RPF umutwe kuko zirirwa ziyitaranga hirya no hino ikabura amaboko yo kuzicecekesha.

    Ibyo bisobanure ko ingufu zishyizwe kuri rwandavictimeoubliees gusa, byaba ari nko gushyira amagi yose mu nkangara imwe, aho rupfu ishobora kurubyuka umunsi umwe ikarara irugaritse ndetse n'ibibitseho bikaba byazimira abantu bakaba bararuhiye agatsi. Ariko imbuga nk'izo ari nyinshi byayigora cyane ndetse ahubwo ugansanga bitanayishobokera.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355