Pageviews all the time

RNC nshya ya Dr RUDASINGWA Tewojene yemeje ku mugaragaro ko ABAHUTU bakorewe Jenoside. Ibi nibetere ikimwaro USA zikure mapping report mu tubati twa LONI na dosiye y'urupfu rwa kinani iri mu tubati tw'Abafransa ijye ahabona; Jenoside igikorerwa Abahutu ihagarikwe kandi Abicanyi bashyikirizwe UBUTABERA mpuzamahanga/NKUSI Yozefu

Dg RUDASINGWA Tewojeni, Umwe mu bashinze RNC shya.
Yemeje mu nyandiko ko ABAHUTU bakorewe Jenoside kandi RPF yayikoze igomba kuyiryozwa

Kuva muri 1990 Kagame , Agatsiko k'abagande yakuye muri Uganda na bamwe bari impunzi z'Abatutsi muri Uganda bashinze FPR bayisimbuza LUNARI(l'UNAR) ryari ishyaka ry'umwami Kigeri. Ku itariki ya 17/11/1987 iri shyaka rishingwa ryiyemeje 
gufata ubutegetsi ku buryo bushoboka bwose kandi bakabugumaho ku buryo bushoboka bwose. Kuva muri 1990 kugeza 1994 FPR yishe abahutu batabarika muri za Byumba, Ruhengeri na Gisenyi.Muri 1994  abenshi bemeza ko Kagame ariwe watanze amabwiriza yo kurasa indege ya Habyarimana afatanyije n'Abanyamerika n'Abongereza; ibyakurikiyeho turabizi ni Jenoside yibasiye ubwoko bw'Abatutsi. Kuva yakwicazwa na USA mu Rugwiro kuri 4/7/1994, RPF yakomeje ubwicanyi bwayo yari yaratangiriye mu majyaruguru y'u Rwanda noneho icura inkumbi mu gihugu hose!


Muri 1996, Kagame abifashijwemo na ba Mpatsibihugu: USA, Ubwongereza, Israel, Ubudage n'Ububiligi bateye mu nkambi z'impunzi z'Abahutu zari muri Zaire ubu yabaye RDCongo bacura inkumbi, baratwika, barica kuva ku mpinja kugeza ku basaza! Ibi byaje kandi bikurikira ubundi bwicanyi bwakozwe na FPR muri 1994  bwakorewe impunzi z'Abahutu  zo muri Zaire hakoreshejwe amarozi yashyirwaga mu biryo n'amazi. Mu bwicanyi bwo muri 1996, RPF yagiye yifashisha imiryango y'abagiraneza ngo ihamagare impunzi zabaga zahungiye mu mashyamba ya Zaire ngo zize bazihe ibiryo zaza bakazitsemba.

Kubera igitutu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, abakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside yibasiye Abatutsi nibo bashyikirijwe urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania. Iki gihugu cy'igihangange ku isi, cyakoze ku buryo Ibinywamaraso bya RPF/APR bihinduka abamarayika imbere y'amahanga, ibi bikaba ari nabyo bibaha ingufu zo gukomeza kwica n'abaturage bari mu Rwanda ubu bakaba bageze ku mpinja z'imyaka itanu y'amavuko nkuko Shikama yabibagejejeho mu nyandiko yayo y'ubushize.Muri 2010, Umuryango w'abibumbye wakoze amatohoza muri RDCongo yahoze yitwa Zaire igihe Abahutu bicwaga, hemezwa ko Abahutu bakorewe ubwicanyi bwemejwe n'urukiko bushobora kwitwa  JENOSIDE.  Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zarongeye zitegeka LONI gushyira iki cyegeranyo mu kabati kandi igafunga umunwa ntiyongere kuvuga igikoresho cyayo mu karere RPF.  Aha ntitwatinya kuvuga kandi ko  n'ibyegeranyo by'abafransa kwihanurwa ry'indege ya Kinani ubu biri mu kabati mu Bufransa, hejuru y'igitutu cy'Amerika kugirango Inyungu z'Abazungu mu karere zikomeze zisagambe mu gihe cyose RPF ikiri ku butegetsi i Kigali.

Twibaze
 Ko nineho Abatutsi bashinze RPF bakaba abayobozi bakuru mu biro bya Pawulo kagame , ndetse bakaba abayobozi bakuru b'ishyaka RPF  n'ingabo zayo APR/RDF aribo bemeje ko Abahutu bakorewe Jenoside, ubnoneho Kagame Pawulo n' Amerika&UK bazahera he bahakana iyi jenoside yakorewe ABAHUTU. Abanyarwanda baciye umugani ngo agatinze kazaza ni ammenyo ya ruguru, Turukiya (Abayisilamu)yakoreye abaturage ba Armenia( Abakristu) ubwicanyi ndengakamere muri 1910 igihe Turukiya yari yarigaruriye ibihugu bitabarika icyo gihe ikaba yaritwaga Ubwami bw'abami(Empire) bwa Ottoman(  Umwami Othman niwe wabushinze buramwitirirwa). Turukiya yifashishije umubano wihariye ifitanye na USA, n'abandi banyaburayi, bagiye bacecekesha buri wese washakaga kuvuga ko abaturage ba Armenia bakorewe Jenoside, nyamara ubu amahanga amaze kuyemeza nyuma y'aho Papa wa Vatikani yiyemereye ubwe mu mezi atatu ashize ko bariya baturage bakorewe jenoside, ese ibi ntacyo biibwiye Amerika na Kagame kuri Jenoside y'Abahutu?

 Byongeye kandi igihugu cy'ubwongereza kimaze hafi amezi abiri cyemeje ko uwari umuyobozi wacyo muri 2001, Ministiri w'intebe icyo gihe Tony Blair, yakoze amakosa akomeye atera Irak ayibeshyera ko ifite intwaro za kirimbuzi kandi nta zihari; ejo tariki ya 14/9/2016 abadepite b'iki gihugu bemeje ko David Cameron wari Minsitre w'intebe kuva  muri Gicurasi 2010 kugeza muri nyakanga 2016, yakoze amakosa akomeye atera Libya ,uwari umuyobozi wayo Koloneli Moamar Khadafi  akicwa, ibi ngo bikaba byaratumye umutwe w'iterabwoba ISIS ukwira hirya no hino mu ku isi.

None se USA n'Ubwongereza bategereje ko ABAHUTU nabo bashinga imitwe iteye nka ISIS kugirango bahabwe ubutabera no kwishyira ukizana mu gihugu cyabo? Kuva muri 1990 aba Bahutu bakorerwa Jenoside hakoreshejwe amasasu, inzara, ibyuma , kubabuza kwiga; ibi bikaba bibera mu mashyamba ya RDCongo.  Mu gihugu imbere , ndavuga mu Rwanda naho irakomeje aho nta Muhutu ubona buruse imufasha kwiga muri kaminuza z'u Rwanda, buruse yo hanze nazo zose zahariwe Abatutsi. Nta Muhutu uhabwa akazi haba mu bigo byigenga cyangwa muri Leta; usibye abo RPF ishyira mu myanya y'ubushorishori mu buyoboza mu rwego rwo gushuka amahanga ko hari isaranganya mu butegetsi n'ubukungu mu Rwanda( Ibi mubisanga mu nyandiko ya ba Kayumba Nyamwasa, Dr Tewojeni Rudasingwa na bagenzi babo bise Rwanda Briefing). Abahutu hafi ya bose bambuwe amasambu yabo muri Gacaca, ubu ni bake bafite aho bahinga; benshi ubu bakaba bahingira Abatutsi mu masambu yahoze ari ayabo!

NB: Reba hasi aha itangazo rya RNC nshya ya Dr Rudasingwa ryemeza ko ABAHUTU bakorewe Jenoside 

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.


--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------



ITANGAZO IHURIRO NYARWANDA RISHYA KURI JENOSIDE YAKOREWE ABANYARWANDA BO MU BWOKO BW’ABAHUTU.



Rudasingwa Theogene

Washington D.C., USA

Ku wa 14 Nzeli 2016


Ihuriro rishya (New Rwanda National Congress), rimaze kubisesengura bihagije, ryiyemeje imbere y’amateka gukoresha inyito nyakuri y’ubwicanyi bwibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ko ari jenoside. Ibimenyetso simusiga bigaragaza, nta gushidikanya na mba, ko abantu bo mu bwoko bw’Abahutu bishwe ku bwinshi byagambiriwe; ko kandi bashyizwe mu buryo bwari bwatekerejweho hagamijwe irimbuka ryabo bose cyangwa igice cyabo; kandi ko hari benshi bishwe bagapfa abandi bakicwa bagahungabanywa bikomeye bahagaze.


Mu nyungu z’Abanyarwanda b’ubu n’abazaza, ni inshingano yacu yo kuvuga ku mugaragaro abakoze iryo honyabwoko ryibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu. Kuva rwashyirwaho muri 1990, urwego rwa gisirikari rw’ubutasi (Directorate of Military Intelligence, DMI) rw’ingabo za FPR Inkotanyi (ubu zabaye ingabo z’u Rwanda, Rwanda Defence Forces) rwabaye ku isonga mu gufata ibyemezo no kugena ibikorwa byazaniye ishyano riterekanwa Abanyarwanda n’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari.


Icyaha cya jenoside yakorewe Abahutu cyakozwe, uhereye hejuru ukamanuka, n’abayobzi b’ingabo bakurikira, kubera uruhare rukomeye bari bafite nk’umutima wa DMI muri iyo gahunda yo gutekereza no gukora ibikorwa by’ihonyabwoko:


Perezida Paul Kagame: Perezida w’u Rwanda
Lt. General Kayumba Nyamwasa: Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ihuriro nyarwanda Rwanda National Congress
Lt. General James Kabarebe: Minisitiri w’Ingabo, Rwanda
Lt. General Charles Kayonga: Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa
Lt. General Patrick Nyamvumba: Umugaba w’Ingabo, Chief of Defence Forces, Rwanda
Lt. General Karenzi Karake: Umujyanama wa Perezida Kagame, Rwanda
Lt. General Fred Ibingira: Umugaba w’Ingabo zitari ku rugerero, Reserve Chief of Staff, RDF, Rwanda
Major General Sam Kaka: uri mu kiruhuko cy’izabukuru
Major General Jack Nziza: Umugenzuzi mukuru, Ministeri y’Ingabo
Major General Emmanuel Gasana: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda
Colonel Dan Munyuza: Uwungirije umuyobozi mukuru wa polisi, Rwanda



Aba bayobozi b’ingabo ni nabo bagize uruhare mu guhanura indege yahitanye Perezida Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, bikaba imbarutso ya jenoside yibasiye Abatutsi. Abayobozi benshi n’abasirikari bamwe b’ingabo za FPR Inkotanyi ubu zabaye ingabo z’u Rwanda bagize uruhare, bakoreshejwe n’aka gatsiko, mu byaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu na jenoside y’Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo nk’uko bigaragazwa na za raporo nyinshi zirimo nk’iy’Umuryango w’abibumbye wa Loni bise Raporo y’ibyabereye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yo mu wa 2010 (U.N. Mapping Report on DRC of 2010).


Ihuriro rishya rirahamagarira Abanyarwanda bose gushinyiriza bakagira ubushake n’ubutwari bwo kwemera no kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu. Mu gutera iyo ntambwe tuzaba dutangiye urugendo rurerure kandi rukomeye rw’ubumwe nyabwo, ubwiyunge, kubabarirana no komora ibikomere dushingiye ku kuri.


32 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.Urakoze

    ReplyDelete
  2. Iyi nkubiri ya politike igiye kumena icyari cyaranze kumeneka kandi igiye gusiga bamwe ibambitse ubusa. Hashize iminsi muri opposition hari umwuka mubi cyane muri RNC kubwo gucikamo kabiri Uyu mugabo yaragiye yiyomora kuyo yari yarashinze maze yiyubakira indi. Mu byukuri asa nuwagiye wenyine kuko ntawamuherekeje keretse abagabo babiri na mwene nyina. None nkaba nibaza ngo:

    Ese yagiye kugirango abone uko avuga ibi bintu kuko akiri kumwe na NYAMWASA byamubangamiraga none akaba abonye uko abivuga?

    Ese yaba abikoze kugirango yireherezeho rubanda kuyoboka ishyaka ryabuze abayoboke?
    Ese ubu ko bitangajwe n'umututsi biraza kugira ingufu ko abahutu basakuje bakavuza induru isi igaterera agati mu ryinyo?

    Ese bwaba ari ubwambere ibi bitangajwe mu buryo burambuye kandi bwumvikana kugirango twizereko hari icyo umurimbuzi w'ubwoko bwanjye USA n'abakozi be babe bashyikirizwa ubutabera.

    Byose nkarangiza mbibonamo ko muri politiki nta mwanzi uhoraho nta mukunzi wibihe bidashira ahasigaye abahutu muvugiwe na THEOGENE mushungure mbere yo kuyoboka. Ikindi n'uko nawe asa nuwiziritse igisasu kuberako umurimbuzi ntamwihanganira umunsi uri izina azamuhitana.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Urakoze muvandimwe Makoki,

      Iki cyemezo cya Dg Rudasingwa Tewojene cyo kwemeza Jenoside yakorewe Abahutu ndakibonamo imbarutso y'impinduramatwara mu Rwanda!! Ibi nkaba mbivuze ntitaye ku mpamvu iyo ariyo yose yaba yateye uyu Rudasingwa gufata iki cyemezo.

      Ababyumva ukundi, ni uburengenzira bwabo!!

      Delete
    2. Ibyo uvaze sibyo kuko benshi bamukurikiye ndetse abona abandi benshi. Ntabwo rero yakurikiwe n'abagabo babiri gusa.

      Delete
  3. @ Dr. Nkusi urakoze cyane kuba uzanye iyi nyandiko ya Rudasingwa ngo tugire icyo tuyivugaho. Kandi wakoze cyane kuba udusobanuriye ibilikuba murikigihe nka genocide ya Turkey nibyo mubwongereza. Abongeleza bo rero bazi amateka yukuntu agenda ahinduka, none barikugerageza guhindura ibintu. Ububwenge rero Kagame nabicanyibe bwarabihishe.

    Niyo mpamvu ubona Rudasingwa nawe yarebye kure akaba afashe iyambere mugushyira ahagaragara genocide yakorewe abahutu. Abarimu mubyimiyoborere myiza (leadership) baravugango "ikintu kigahinduka nimpinduka (change). Mubuyobozi iyo wanze guhindura ibintu impinduka ziraguhindura. Kagame na FPR niba batari kubireba nkuko Rudasingwa arikubibona bazisama basandaye.

    Ibya Rudasingwa ndumva ntabitindaho kuko harigihe twabigiye impaka muburyo buhagije. Burya muri politic ntabantu baba abanzi igihecyose (no permanent enemies) abanyepolitic babahutu bakwiriye gushyigikira Rudasingwa.

    Ibya America nabyo twabivuzeho munyandiko ibanziriza iyi, ntacyo nakongeraho cyane. Abanyarwanda mukwiye kwitegura yuko Imana igiye guhindura ibintu muburyo bwihuta, kubulyo uzajya ubura inkuru wandika niyo ureka; kubera ubwinshi bwazo. Nkuko twabivuze ejobundi abiringiye US nkayanshuti yawe yo muri Libya bazakorwa nisoni kuko igiye kuba amateka.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Mbonyingabo,

      USA izaba amateka nkuko Babylone yabaye amateka, kandi byose biterwa n'abategetsi bayo batareba kure bakora nkaho USA iri mu kirere. Mbere y'urupfu rwe, umutegetsi w'umukomunisite Mao Tse Tung wubatse igihugu cy'ubushinwa muri 1949 ahereye ku busa ubu kikaba ari igihangange cya mbere ku isi mu butunzi, mu gihe muri 1962 cyari kiri inyuma y'u Rwanda mu bukene! Uyu Mao akangurira abashinwa kwiyubaka no kwiteza imbere yabwiye Abashinwa ko badashobora gutera imbere batitaye ku bandi baturage b'isi! Ati : " Mumenye ko niba hariho UBUSHINWA, hariho n'isi(ibindi bihugu)". Iyi politike niyo bagenderaho n'ubu.
      Aha niho hihishe Amerika ihora yicukurira umwobo hirya no hino uko bwije n'uko bukeye.

      Tugarutse ku Bwongereza; Hashize imyaka magana inani(800) Abongereza banditse amahame y'uburengenzira bwa muntu bagenderaho n'ubu bise MAGNA CARTA. Aya mahame bayashyizeho nyuma y'imyaka 16 bari bamaze bakorerwa nk'ibyo Kagame na RPF bakorera abanyarwanda ubu; ibi bikaba byarakorwaga n'umwami wa bo witwaga KING JOHN. Nitugira Abahutu, Abatwa, n'Abatutsi benshi batekereza nka Dg Rudasingwa natwe dushobora kuzandika Rwanda Magna Carta ivuga ngo Harabaye ntihakabe!Ukaba umurage mwiza tuzasiga imusozi.

      Impinduka uvuga ndayibona , utayibona si uwanjye, keretse USA , Pawulo Kagame na RPF.

      Delete
    2. Banyarwanda, nshuti, bavandimwe, ntangiye nshimira Uwiteka Rurema wakoze ku mutima w'uyu mugabo Dr Theogene RUDASINGWA, akaba yongeye kugaragaza ubutwari bwe, n'ubupfura bwe bwo gukunda ukuri. Umufaransa ati "Mieux vaut tard que jamais".

      Abashoboye kurokoka bose bakomoka muri za komine Muvumba, Kiyombe, Kivuye, Cyumba, Mukarange ndetse na Kibali, ho muri Prefecture ya Byumba,uretse no kuba mu nkambi mu Rwanda mbere y'iraswa ry'indege ya Prezida Yuvenali HABYARIMANA (inkambi izo mpunzi zaruhukiyemo bwa nyuma ni ya yindi ya Nyacyonga),izo mpunzi zikomoka muri Prefecture ya Byumba zifite ubuhamya budashidikanwaho,kandi zemeza ko mu gihe interahamwe zarimo kwica abatutsi zibaziza ubwoko bwabo (itsembabwoko) n'ibyitso byabo ku butaka bwayoborwaga na guvernema (gouvernment) y'abatabazi (06/04/1994 - 04/07/1994), ubwo muri icyo gihe nyine (simultanement) inkotanyi (RPF/RPA) nazo zarimo kwica abahutu zibaziza ubwoko bwabo (itsembabwoko)ku butaka bwose bw'u Rwanda, uko zagendaga zibwigarurira.

      Mu by'ukuri, ntabwo abanyarwanda b'abahutu bakeneye ko loni (U.N) cyangwa se RPF/Inkotanyi bibanza kwemeza ko ubwicanyi bwabakorewe bukozwe na RPF/Inkotanyi ari jenoside, kugirango bikunde byitwe jenoside. Nta nubwo abahutu b'abanyarwanda bakeneye ko abanyarwanda b'abatutsi bagomba kubanza kwemera ko ubwicanyi bakorewe na RPF/Inkotanyi ari jenoside, kugirango ubwo bwicanyi bubone koko kwitwa jenoside. Ikindi nanone, kuba ubwicanyi RPF/Inkotanyi zakoreye abahutu b'abanyarwanda amahanga n'inzego zayo zari zibishinzwe byarahisemo kuvunira agati mu ryinyo no kuburizamo iyo jenoside, ntabwo bituma itaba jenoside. Niba koko dukunda ukuri, njye ndumva tutanagombye guta igihe kinini ku nyito (appellation), ahubwo twagombye kwirinda kwirengagiza akababaro n'intimba ndetse n'ihahamuka abahutu batewe n'ubugome (ubwicanyi: itsembabwoko) RPF/Inkotanyi yabakoreye. Ikiriho (fact) nuko abahutu bakorewe jenoside, kandi iyo jenoside ikaba yarakozwe na RPF/Inkotanyi.

      RPF/Inkotanyi zirabizi ko kuba bahutu bakiriho atari impuhwe zabo, ahubwo ari ubuntu bw'Imana Rurema, ya yindi irebera abahutu kandi itajya ihumbya. RPF/Inkotanyi irabizi ko ubwicanyi yakoreye abahutu b'abanyarwanda ari jenoside, kuko izo ngabo za RPF/Inkotanyi zicaga abo bahutu zibaziza ko ari abahutu (itsembabwoko), zarabanje kubitegura (planed), kandi zabigambiriye (intention), kandi zigambiriye kubatsembaho burundu (itsembatsemba), nuko ngo igihe cyababanye gito, ubundi gahunda yari iyo kubamariramo (abahutu) amasasu.

      Reka nsoze ngira nti, bavandimwe, nshuti, banyarwanda, amateka yacu cyane cyane kuva muri 1990 kugeza magingo aya, atwereka ko mu banyarwanda twifitemo abacika cumu b'ingeri ebyiri: Hari (1)ABATUTSI bacitse kw'icumu ry'interahamwe, hakaba (2) n'ABAHUTU bacitse kw'icumu rya FPR/Inkotanyi.

      JENOSIDE NYARWANDA (Rwanda Genocide) nayo irimo ingeri ebyiri: Hari (1) Jenoside yakorewe abatutsi (ikozwe n'interahamwe) , hakaba na (2) Jenoside yakorewe abahutu (ikozwe na FPE/Inkotanyi.

      Niyo mpamvu mu Rwanda rushya (New Rwanda) abakunda ukuri nka Dr Theogene Rudasingwa n'abandi banyarwanda benshi bari baramutanze kwemeza ku mugaragaro ko abahutu bakorewe jenoside (ikozwe na FPR/Inkotanyi) twese twifuza,tuzajya twibuka bose kandi turengere bose. Yaba umututsi wazize icumu ry'interahamwe cyangwa se umuhutu wazize icumu rya RPF/Inkotanyi, bose bazize ubwoko bwabo kandi bose bavaga amaraso. Nta maraso y'umuntu runaka ashobora kurusha agaciro amaraso y'undi muntu runaka, ngo nuko abo bantu bombi bavuka mu moko abiri atandukanye. Nongeye gusoza ngira nti "Umuntu ni nk'undi", twese tuva amaraso amwe, kandi burya twese twaremwe mw'ishusho ry'Iyaduhanze ikaduha ubugingo.

      Reka twese abakunda ukuri dukomeze tuguharanire, kuko burya amaherezo ukuri niko kuzatsinda.

      Delete
    3. Ariko rero tujye twibuka ko iyi jenocide ya kabiri yakozwe muri phases ebyiri. Binjiye muri byumba, umutara bakubura. (babyitaga "kasafisha, kufagiya") Ikaba ari jenocide ya mbere ikaba n'iya kabiri.

      Muri make : Inkotanyi zakoze jenocide y'abanyarwanda muri phases nyinshi.

      1. Gutsembwa kw'abahutu muri za 1990 zabiteguye zikanabikora

      2. Gutsembwa kw'abatutsi biteguwe n'inkotanyi zikabishyira mubikorwa ariko bagafashwa n'interahamwe.

      3. Gutsembwa kw'abahutu murwanda no muri congo 1994,1995,kugeza uyu munsi

      NB: Nti twakwibagirwa ko abanyarwa bakiri Gutsembwa AMOKO YOSE: gahoro gahoro. .....

      Delete
  4. Ikintu kibi mu buzima ni ukudahinduka akaguma ku izima burya ibyo yavugaga by'agatsiko k'abatutsi yari azi icyo ari kuvuga ariko umwanya urageze yizirika igisasu ararivuga gusa ibi bigiye kuba urutaro rugosora abahezanguni abashaka gukingira inyungu zabo n'abashaka ubutabera mu rwanda muyandi magambo Rudasingwa akuyemo igitego cyari cyatashye mu izamu ry muri politiki kandi atsinze igitego cyururutsa imitima y'ababuze utuvugiro, ariyunze ku muryango nyarwanda jye niko mbibona kuko nubwo abanyepolitiki bahindagurika aha bizamugora guhindagurika kuko agiye kwinjira mu rugamba rwo gusobanurira abanyarwanda byimbitse uko iyo genocide yateguwe.
    Aha mvuze nka MAKOKI ubibona ukwe atubwire uko abyumva. Uyu nawita umutingito wa politiki nyarwanda n'akarere kose.

    ReplyDelete
  5. Dr Rudasingwa atanga icyizere ko ibwiyunge bushoboka.kandi mubyukuri abatutsi bafite urufunguzo tw amahoro binyuze munzira yo kubwizanya ukuri.biteye isoni kubona abanyarwanda tunanirwa kwicarana ngo dushakire umuti ibibazo byacu ahubwo tugahora dutera imbabazi abazungu batigeze banadukunda.
    Ndizera ko ba Rudasingwa baziyongera abahezanguni nabo bariho ariko hagomba kuboneka ababamurikira bakava muwijima
    bashizwemo n ingoma ya Kalinga.

    ReplyDelete
  6. Hmmmm Mwa Bagabo mwe ibi babyita amatakira ngohe cyangwa guta ibitabapfu kuko:
    1. Theogene igihe cyose yakoraniye na Kayumba yari azi neza biriya byose ariko ntacyo yari yarigeze avuga.
    2. Theogene nk umuntu wari mu ba high technocrats ba system ashinja genocide of Hutu ntabwo yigaragaza kuri list ngo avuge neza birambuye. Aha ndagira ngo mbibutse ko yari umusilikali mukuru kandi wanize bivuga ngo mu byabaga byose yabaga ari muri engines (cg moteurs ) zabyo,
    3. Ukurikije uburyo iriya system y i kigali yahozemo itechnika (ibeshya ikanahimba ) bigaragara ko ari mu bayubatse niyo mpamvu mubyo avuga yapfuye na RNC ibyinshi ni fabricated lies .
    UNWANZURO:
    Biriya byose ni amareshya bahutu si kubakunda no gushaka kubavugira cg kubagirira impuhwe.
    NB: Mbere yo kumva imikino iba irimo gukorwa ya ziriya njajwa ngo ni Politics muzajye mubanza muzikoreho ubushakashatsi. Amateka yazo ( their background )
    Recommendations @ Makoki Mugisha ; Jean Mbonyi ; Dr Joseph
    - Mushakishe amateka ya politics n uruhare aba Bagabo bakurikira bagize mu bibazo by abanyarwanda kuva 1992 kugera kuri uyu munsi:
    1- Twagiramungu Rukokoma
    2 - Ngarambe (kubijyanye no gushinja ibinyoma ku byaha bya genocide Arusha no kugambanira abandi ba nya politic )
    3 - Theogene Rudasingwa
    murakoze

    ReplyDelete

  7. Ariko mpora nibaza : kurwanya "gitera" birashoboka pee ndetse cyane. "IKIBIMUTERA" tuzamugira dute yo gatsindwa. Dore isi yose amaze kuyisiribanga.

    ReplyDelete
  8. This comment has been removed by a blog administrator.

    ReplyDelete
  9. Nahoze nsoma kuzindi mbuga ibitekerezo binyuranye byatanzwe kuri iyi nkuru ya Rudasingwa, ariko ntangaye cyane kandi mbonako iby'iwacu bikiri birebire. Ndahera kuyanditswe nuwitwa NTIYAMIRA MARTIN ubarizwa muri Canada. Impamvu ngarutse kuri uyu, nuko yayinyujije mubinyamakuru binyuranye kandi akabikora mundimi zinyuranye. Byumvikaneko yashatse kugera kubanyarwanda benshi, ari abazi ikinyarwanda nabakizi gake. Muri make we arabona ibyo Rudasungwa arimo, ari nko guca umuvuno ngo abashe kurya inka nyinshi (abahutu) doreko yasaga nugiye kuva mugisoro (muri politiki). Aya magambo yavuze yo kwanjama Rudasingwa, uyanononseye neza wasanga mubyukuri icyo ashaka kuvuga, ari..."muvuge ibindi ariko genosidi yabahutu mubyibagirwe!" Aha njye nkabonamo amayeli menshi kuko atavuga mpamvu ki ubwicanyi bwakorewe abahutu bwo butakwitwa jenosidi doreko n'umuryango wabibumbye usa nuwabiteye imboni...uretseko ngo bashaka urukiko rwabyemeza.
    Mukungurana ibitekerezo nkaba nsanga abatontomera Rudasingwa nabagenzi bashobora kuba bafite ibyo bahisha. Nimba atari uko byifashe, bakwiye kudusobanurira icyo jenosidi bisobanura , inzego igenda icamo ku8girango yitwe gutyo, noneho bakerekana ukuntu ubwicanyi bwakorewe abahutu budakwiye kwita gutyo. Baramutse bafite umutimakoko wo guhuza ibintu n'izina, bagerageza bakerekana ukuntu iyakorewe abatutsi yo yujuje izo "etapes" nyamara iyakorewe abahutu ikaba itazujuje.
    Ndashima Rudasingwa Theogene, kuko ibyo avuga bishobora gutuma abanyarwanda batekereza, bakaba bashaka uburyo baganira kuri ubwo bwicanyi bwabaye. Singombwa ko umunyamahanga ariwe uduha amzina yubwo bwicanyi kuko ibyabo buri gihe biba biganisha kunyungu zabo, ari nabyo NTIYAMIRA nabandi nkawe barimo gukora.
    Harakabaho abashakako ukuri kujya hanze.

    ANTONIO Mweusi

    ReplyDelete
  10. Basomyi ba shikama ko mbona iyi nkuru ntacyo ibabwiye kandi yari ifite inyunganizi ku bibazo tugize iminsi twibaza byo kwibuka abacu, mukaba mubona RUDASINGWA nawe yari aduteze amatwi akaba adutanze umushi ntabwo mwashidukira rimwe ngo mugire icyo mushimye n'icyo munenze! Nonese mushaka impinduka imeze ite?

    ReplyDelete
  11. Mugire amahoro y'Imana! Nishimiye kuva kera inyandiko zanyu z'ukuri nkomeza ndyoherwa,ngasugumbwa kwandika nkabura uburyo(...),ariko noneho nibaza ko Ubu noneho bishoboka. Kwari ukuvunyisha! Mu minsi iri mbere ndatanga ntizigama umuganda wanjye kuko nje nje.Muhorane impagarike n'ubugingo.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Niyomurengenzi,
      Urakaza neza kuri Shikama. Muri Shikama tubaye tugushimiye uwo muganda wawe.
      Turategereje kandi Imana ikomeze ikurinde.
      Dg NKUSI Yozefu

      Delete
  12. @ Dr. Nkusi na Makoki ndabemera cyane, kuburyo twumva ibintu kimwe. Makoki yabivuze ngo Dr. Rudasingwa yiziritse igisasu, nukorero abazamwica bamenye yuko atazagenda wenyine igisasu kizabaturikana bose. Reka ngerageze gusubiza ibibazo bya Makoki:

    1. Dr. Rudasingwa atandukanye na Nyamwasa muri byinsi, cyanecyane kukibazo cyamoko. Ari muribabantu twita modere (boroherana) naho Kayumba nabagenzibe benshi bo muri FPR nabahezanguni (intagondwa). Urabwumva neza ntakuntu bakorana, ninayo mpamvu yaba itumye Dr. Rudasingwa agenda atwaye abeyoboke ba RNC benshi.

    2. Ngo yaba abikoze kugirango yigarurire abayoboke? Gewe ndumva gushaka abayoboke gusa bitatuma yizirikaho igisasu, kandi aziyuko gishobora nokumuhitana. Uti ese we isi izamwumva, ndabona isi ishobora kutamwumva nibigarukira hariya gusa. Ikintu akoze nuko ahaye abanyarwanda; abahutu, abatutsi, nabatwa intwaro, icyobakwiriye gukora nukuyikoresha no kumushyigikira, kugirango (itange umusaruro)isi ishobore kumwumva.

    3. Ibibyagiye bivugwa nabenshyi muburyo bunyuranye: Mapping report, untold story, Ingabire, Ruzibiza, Mushahidi nabandi. Ikintu Dr. Rudasingwa abarushije nuko yarumwe mubayobozi ba FPR, abo mubwanditsi twita (reliable sources) inkuru ivuye ahantu hizewe. Kugirango umuntu abe yamunyomoza ntibyoroshye kuko avuga ibintu yahagazeho, yabonye namasoye birikuba kandi akaba yanabitangira ibimenyetso.

    Umwanzuro wange nuko Dr. Rudasingwa akoze ikintu gikomeye, abanditsi, abanyepolitike, nabanyarwanda bakwiriye kugikoresha kugirango gitange umusaruro.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera muvandimwe Mbonyingabo,
      Ibyo uvuze nibyo nahereyeho ejo mvuga nti ibyo Rudasingwa akoze bigiye kuba imbarutso y'Impinduramatwara( Revolisiyo)!

      Ababyumva ukundi batubwire

      Delete
    2. Aha ndumva duhuje ibitekerezo kandi turi mu nzira itari iyo ubutagondwa ntabwo bivuzeko niba umuntu azwiho ububi mu gihe cyashize akageraho umutimanama umwemeza kuvuga ukuri akakuvuga ngo twaguma mu butagondwa ngo ni ya mayeri yabo siko biri nonese ikindi cyambabazaga mu buzima ukutavuga uku kuri none arakuvuze ndashimishijwe n'iki gikorwa naba ndi uwabaswe n'ubwoko kandi ntibivuzengo kuba nemeye ubutwari RUDASINGWA agaragaje ngo nzajya aho ndamarare mpoore nemera ibyo yavuze? ngomba gushima ikiza nkanenga ikibi. Ibi mbivuze ngirango mbwire babandi batinya guhinduka bagatinya no kwiyita amazina ku rubuga bitewe n'impamvu bifitiye ariko ndabwira uwo nabonye wiyise Anonymous kuko uko abivuga nasanze asa n'ufite amahame atamwemerera gushungura no guhinduka naho abo dusangiye isindwe ry'akabindi k'agahindi twese tuti Mana Nyagasani vugira mu mitima y'abanyepolitike bacu baboneko amaraso y'inzirakarengane amaze kuba menshi mu butaka bw'iwacu.

      Delete
    3. Rudasingwa niwe muntu Dukeneye mu Rwanda. Avuga ibintu bituma abantu ba kwiyunga. Nyamwasa wenda ubwo nawe yavuye mugastiko twamuha credit ariko ntabwo twavuga ko ari on the same line as Teogene.
      As rwandase we have to talk. Tugomba kwibaza impanvu twangana twibaze niba hari icyo byatumariye. Abatusti barapfuye bishwe aba hutu barapfa Ese ibyo byongereye umunezero wubwoko Ubu nubu? Abo mu Rwanda bumveko kwanga na ntacyo bimze byatinda cg Se vuba twese tuzapfa. Jya wibuka rero uti ko njya imbere yumu juge supreme ntawundi uza gufasha ku defendant urwango ufitiye abahutu cg abatusti ni wowe wenyine uzarya iminwa

      Delete
  13. Nubwo abatutsi bakunze kugira indimi ebyiri (si ukubaharabika, bibari mu maraso!)jyewe mbona Rudasingwa agerageza gushaka uburyo abanyarwanda bashyira hamwe hakabaho impinduka bakongera kubana mu mahoro. Hari umuvandimwe twabigganiriyeho arambwira ati : ”erega ntabwo abikorera ko akunda abahutu, abikorera ahubwo ejo hazaza h'abatutsi benewabo kuko bimaze kugaragara ko ubwicanyi n’ubwibone bwabo hamwe n'akagambane ko gufatanya na ba mpatsibihugu mu koreka akarere kose bishobora kuzabagaruka mu bihe bizaza bakaba ba ruvumwe mu bandi banyafurika cyane cyane mu karere. Rudasingwa rero nk’umututsi ureba kure aragira ngo abe nyamutegerakazaza, azaramire abatutsi benshi”. Jyewe ariko ndata mu rya Dg Nkusi: ntitaye ku mpamvu ariyo yose ibyihishe inyuma, iki gikorwa cya New RNC ni intangiriro y'impinduka mu Rwanda no mu karere. Reka ariko dutegereze gato turebe ikizakurikira ririya teraniro batumije mu minsi iri mbere. Cyaba se nanone ari ikindi kibuye bahiritse cyo kuturangaza? Nemeze ko rwose ko atari ikibuye, ahubwo politike y’u Rwanda ifashe umuvuduko wo hejuru. Rudasingwa ni umuhanga kandi ari mu banyapolitike bacye baharanira koko ibyiza ku banyarwanda batitwaje ubwoko. MIHETO

    ReplyDelete
  14. Umunyarwanda yaciye umugani ngo "Ibyaye ikiboze irakirigata"Mpise nibuka propaganda ya fpr kuva za 1990-1994 aho yabaga yarafashe,yatumizaga abantu cg abaturage kuza mu nama n'umutima mwiza ariko hagarukaga mbarwa.Kandi kugeza uyu munsi ihamagarira abantu kuyoborana nayo ariko birangira abo bose ibashyize hasi.Uhereye fpr yatera igihugu hari abasirikare n'abanyepolitike bagiye bayiyungaho bibwira ko izabareba neza kandi bazakomezanya urugamba,uyu munsi bari hehe?urugero:Kanyarengwe,Bizimugu-president,Sendashonga 'abandi batagira ingano bose ntarondoye yaba ari abapfuye kugeza no kubakiriho bataranyuzwaho.None se ugirango icyo Rudasingwa akoze ntakizi.Yes,birumvikana ko ibyo avuze ari ukuri ariko mumenye ko yabitekerejeho kandi akaba azi icyo ashaka,ntimwibeshye ko yahindutse cg ateze guhinduka.Karinga ni Karinga ntijya iba repubulika ntibinashoboka n'aho isi yakwiyubika.Hari benshi bagiye kugwa mu mutego wa fpr basange ikirura bacyita intama.Nibyo ibyo yakoze ni indi gihamya ntakuka y'ibyakorewe abahutu ariko se ni iki kibiri inyuma.Uriya ashobora kuba ari umutego wo kumaraho impirimbanyi za democracy ziguye mu mutego wa Rudasingwa.Mukwiye kuba abaseseguzi mukagira ubwenge mukirinda guhubukira ukuri kuko no mukuri habamo imitego mibi.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Jye ndumva nta kibazo niba bantega bemera ibyaha byabo bagatanga ubuhamya andutiye abahutu benshi birirwa bavuga gusa batanashaka umuti ibi se ko abivuze byananiraniyehe kugira ngo abahutu babivuge ko dufite benshi baba bategereje imyanya mu rugwiro gusa! Icyo musaba azi byinshi (RUDASINGWA)atangire atubwire abo twaburiye irengero naho ndi inyuma y'ibitekerezo nk'ibi sindi inyuma y'izina iryo ariryo ryose.

      Delete
  15. Mbanje gushimira theogene kubeintambwe yateye.ariko namwisabira ibi bikurikira.

    1Ese ashobora ashobora kugaragaza nuruhare RWA RPF mukwica abatutsi kuko twumvako harabo DMI yoherezaga kumabariyeri kugirango hicwe umubare munini kugirango impande zombie zimenye RPF icyo yakoze ukuyeho kwitaka nkuko yitaka

    ReplyDelete
  16. Hashize igihe nkurikirana iki kinyamakuru mais ndangira ngo mbanze nshimire dr rudasingwa tumwakira mu muryango mushya nyarwanda.namusaba gukomeza nu muhate!ku bandi bibabere imbarutso yo kumenya no gusobanukira ibya genocide yakorewe abanyarwanda ndetse na baturanyi bacu muri Congo.
    Mukomereze aho tubari inyuma

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Iris,
      Ni byiza ko umaze igihe ukurikira Shikama ndetse ukba wiyemeje noneho gutanga igitekrezo cyawe. Ndizera ko uzamkomereza aho.
      Imigisha y'Imana ibane nawe.

      Delete
  17. Murakoze cyane: Guhera uyu munsi sinzongera kuvuga ihuriro rishya nzajya mvuga ihuriro: *NYAKURI*

    ReplyDelete
    Replies
    1. Ibundi se konihuriro nyakuri ntuziko ari ugushikama ku kuri ukanga ikinyoma!Naho amahuriro ubu yabaye uruhuri birasaba umuhanga gukuramo ihuriro nyakuri. Icyo nakwisabira abasomyi ba shikama ni uko bakwirinda kwikunda bakirengagiza abarengana bakumvako umubabaro w'abandi ubafiteho ingaruka mbi bityo tugakumira ikibi kugirango dukungahare ku mahoro.

      Delete
    2. ABAGABO B'INTWARI NI ABA BAHAGARARIRA UKURI N'IYO BAGUPFIRA.
      NDABAKUNZE CYANE.Jye ndaha inama coalition yose kuyishyira muri IHURIRO NYAKURI. inzangano, urwikekwe, pride na divisions mubireke tujye mu IHURIRO.

      Delete
  18. Murakoze rwose kutugezaho aya makuru atagira uko asa.
    Nshimira Imana umusumba byose kuko yakomanze ku mutima wa Theogene Rudasingwa agatera intambwe idasubira inyuma akiyemeza kuvuga amabi y'agatsiko. Banyarwanda banyarwandakazi, umunsi ukuri kwasimbuye ikinyoma kimaze hafi imyaka irenga 22 y'UBUTEGETSI BWA RUPIYEFU,amahoro azasagamba kandi hazabaho kubabarira nyakuri (Ubumwe n'Ubwiyunge)atari ibya nyirarureshwa mutsindamazu nako Mutsindashyaka yirirwa aririmba bihora 98%. Kandi uku kuri gushyizwe ahagaragara mu gihe cya nyacyo aho abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n'itekinika rya RPF bamaze kumenya ububi bwayo.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355