Pageviews all the time

Muri Uganda bariho bararangisha jenerali w'ingabo za Kagame, Jack NZIZA!

Jenerali Jack Nziza(iburyo, yambaye simoko ya kaki) wamennye amaraso mu Rwanda
ku rugero rungana n'urwa jenerali Fred Ibingira.
Aba  bombi ni bamwe mu Bagande bategeka u Rwanda.
Umuryango we (muri Uganda) uriho uramurangisha mu Rwanda!

jenerali Kale Kayihura, umukuru wa polisi ya Uganda.
Ni mubyara w'umwicanyi jenerali Jack Nziza.
Iki ni icyemezo ko u Rwanda rwigaruriwe n'Abagande!!!
Jenerali Jack Nziza  ni umwe mu Bagande bateye u Rwanda muri 1990 bafata ubutegetsi ku ngufu babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe z'amerika(USA), Ubwongereza, Israel, Ububiligi, Ubudage n'abandi ba Mpatsibihugu. Uyu mugabo azwiho kumena amaraso y'abanyarwanda ku buryo buteye ubwoba; mwaramwumvise ku majwi yahise kenshi aha kuri Shikama ariho atanga ibiciro by'amafranga yiteguye guha abo yateguraga kwica jenerali Kayumba Nyamwasa!  Nkuko mubisoma ku nyandiko iri hasi aha, umuntu umwe wo mu muryango w'uyu mwicanyi yandikiye itangazamakuru ryo mu Rwanda amushakisha.Uyu  jenerali Jack Nziza yabaye somambike w'umugore wa Pawulo Kagame, Janeti Nyiramongi ku buryo abakukurikirira hafi ibibera mu Rwanda, bavugaga mu minsi yashize ko aba bombi aribo bayoboraga igihugu muby'ukuri! Nta gitangaza rero kubona dosiye y'injyanishabitsina Nyiramongi yikoreye ihitanye na somambike we Jack Nziza.  Musome iyi nyandiko hasi aha, mwihangane kuko iri mu rurimi ruvugwa mu karere Jack Nziza aturukamo, ubundi ni Umufumbira( mu majyepfo y'iburengerazuba bwa Uganda ) bakaba bavuga ikinyarwanda ariko kucyandika byarabihishe! Twizere ko mu minsi iri imbere hazaboneka inyandiko nyinshi zihamagarira Ibinywamaraso by'Abagande gusubira iwabyo inzira zikigendwa. 
Ubuyobozi bwa Shikama

___________________________________________________________
Munyamahulire w’inyenyeri tulagusaba utubarize amahulire ya mwene wacyu Jackson Nkurunziza. Jackson Nkurunziza muri Rwanda bamwita Affande Jack Nziza akaba ari cousin wa my Dad. Iwacyu ni Nyarushanje Gisoro muri Bufumbira, ariko kwa Uncle Jackson bava kungezi ya Chahafi mu mugongo wumusozi gwa Mulemule hirya ya Kidaho ya Rwanda.
Kwa Uncle Dan Nteziryayo (umugenzi), nimu Gasiza mumugongo wumusozi gwomu Gahinga, muri District ya Gisoro Republic of Uganda, akaba yalasohoje Auntie mwene nyina wa uncle Jackson.
Uncle Jackson yakoleye isi Uganda muli Army twewe tukiri abana, kugeza tubaye abagabo bakuru dusanga akolela gavumenti ya Rwanda. Infact yakolanaga na president paul kagame wa Rwanda, Uncle Kale akolana na president Museveni.
Ukwilalikirila gutumye mpandiika iyi baluwa nukuntu uncle Jackson amaze amezi enye (4 month) abuze hose muri Rwanda no kusimu ye ntamuntu numwe mu family uzi amahurire amufataho. Last month family yafushije umwishwa wa Uncle Ndekezi abruptly tubula nagasimu kavuye kwa uncle Jackson. Mazima family ifite inaku nyinshi…..

Gyewe nagiye kwa uncle Kale last time mubyira worry twese nka family dufite atubalize muri Rwanda the whereabouts za uncle Jackson, arambyilango nta mpamvu.
Nka family twakoze investigations tumenya umusilikale witwa Mutiganda ufite news about the whereabouts za uncle Jackson. Nka family tulasaba my cousins Officer Richard na Allan bamenye exactly who this senior soldier is and if possible report to uncle Kale to take things further.
is important ko nkubyira mutware winyenyeli news ko Uncle yali confidant wa first family among all madam president Jeanet Kagame.
Iyi baruwa nayisindikiye newtimes, umuseke and izuba bose banga kuyisohola, akaba aliyo reason nkwingize uyinshoholele nyakubahwa mutwale w’inyenyelinews… kandi please exclude my name.
May the Almighty living God be with You
Source: Inyenyerinews

5 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze

    ReplyDelete
  2. Haaaaaaa barabikizwa niki?ko kayihura nawe akomeye mubugande? Kandirega abatutsi bibugande barakariye kagame cyane igihe yicaga karegeya, ubunoneho afashe na mwenewabo was IGP of Uganda ahaaaaaa sinzi kuko nkuko kagame yubanse iperereza muri EAC ninako na kayihura yayubatse irwanda kubwibyorero ndabona pk ashobora kuba yirahuriyeho umuriro.

    ReplyDelete
  3. Aka niko ka kabindi k'agahinda mbabwira mikagirango ni ibindi ubu abafataga urwanda nk'akarima kabo batangiye kubura aho bakwirwa, ibintu byose biri kuza giturumbuka kandi imbusane. Niba koko Uhoraho yumva amaganya y'abanyarwanda atangiye kwerekana ko ntakidashoboka kandiko ntagahora gahanze.


    Uyu mufumbira yari aziko ipeti rye rikanganye ritemerera uwo ariwe wese kumutunga urutoki none burakeye bahabone. Nagende kuberako dushaka guhinga tukeza ibi ndabiviga kuberako ubutaka bw'urwanda bwanze kwera kubera amaraso yamenywe na NZIZA. nagende turashaka ukwishyira n'ukwizana kwa buri munyarwanda, ibi ntibyashoboka mu gihe ibi bisambo by'abagande bikicaye ku butaka bw'Rwanda.

    Abasenga nimukomeze mujye ku mavi musabe Nyiribiremwa akomeze kohereza uyu muyaga uri guhuhira muri rupfu (rpf)ubundi abo bigize ibihangange bose bagaragare maze tubirukane twivuye inyuma kuko nta mutima wo gukunda igihugu bagiraga akaba ariyo mpamvu batuyoboza igitugu.

    ReplyDelete
  4. Ili ni ikinamico lisanzwe lya baliya bantu. Ntimwibuka ko hambere aha bigeze kuvuga ko uliya Jenerali Kale wa Polisi ya Museveni yafatiwe mu Rwanda, ngo u Rwanda rukaba rwari rugiye kumwohereza muli CPI! Byigeze biba se!
    Nibakureho ayo mateknika ateye iseseme!

    ReplyDelete
  5. Muraho banyarubuga? Ko iminsi ibaye myinshi nta gikoma muduhishiye iki ko abicanyi bo badasinzira noneho ko Kavakure yavuzeko aho kugirango usenye izu yiyubakiye yakwica. Abo yirirwa yica bamaze gusenya zingahe?

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355