Pageviews all the time

Abasirikare ba RPF/RDF, abapolisi n' abashinzwe umutekano wa Kagame noneho bageze ku bana bica!/ Nkusi Yozefu





" Nishe igisambo,nimundekure mburane ndi hanze kugirango nkomeze nkurikirane imishinga yanjye"/Major Dogiteri Rugomwa Aimable

Iyo  usomye icyegeranyo cya wa mucamanza wo muri Esipanye, Fernando Andreu Melles ku bwicanyi bwakozwe na RPF kuva yatera u Rwanda muri 1990 n'aho ba Mpatsibihugu (USA; UK, Germany, Israel) bayiterekeye mu Rugwiro muri 1994, wibaza niba aba bicanyi koko bari kuvamo abantu bazima babana n'abandi muri sosiyete ya muntu! Ubu bwicanyi burushaho kuba gisoka mu mugongo y'ububwirwa iyo ugeze mu giturage hirya no hino mu Rwanda bakakubwira ibyababayeho ndetse bakaguha n'amazina y'abicanyi ba RPF/RPA/RDF, izina rigaruka cyane rikaba ari iry'umujenerali utazi gusoma no kwandika witwa jenerali Fred Ibingira.


Abanyarwanda baciye umugani ngo akabaye icwende ntikoga, nta gihe umwicanyi azavamo umugiraneza niyo wateka ibuye rigashya. Ibi tubisanga mu mbwirwaruhame za Pawulo Kagame usanga ijambo rigarukamo cyane ari " UKWICA"! kandi abanyarwanda barongera bakavuga ngo umwera uturutse i Bukuru bucya wakwiriye hose. Ku buryo bwuzuye amayeri n'ubugome, Kagame n'abambari be ntibasiba kwica impunzi z'abahutu bamaze imyaka irenga 20 baraciriye mu mashyamba ya RDCongo. Ariko noneho basanze ibyo bidahagije nyuma yo kwiica abagabo n'abagore benshi ku manywa y'ihangu bakohereza imirambo y'abo bishe muri Rweru, ubu abagezweho ni abana nabo bariho bicwa ku buryo butandukanye nkuko tubibona hasi aha.

Majoro w'Umuganga mu bitaro bya gisirikare by'i Kanombe yishe umwana aranashinyagura
Majoro Dogiteri Rugomwa Aimable utuye mu mudugudu w'Ubumwe, Akagari ka Rubirizi, umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro aherutse kwica umwana w'imyaka 18 ahuriye nawe ku irembo rye umwana avuye kuri butike aho mu muryango yabagamo bari bamutumye fanta. Uyu muganga yafashe umwana aramukurura amunjyana mu gipangu cye maze afata inkoni akubita mu mutwe nk'ukibita inzoka y'inkazi. Uyu mwicanyi wabigize umwuga yiyemerera ko yakubise uyu mwana akamukura amenyo, akamukubita n'imigeri !

Igitangaje kerekana ko aba bantu bo muri RPF batahindutse bakiri ba bandi bavugwa mu cyegeranyo cyumucamanza Fernando Andreu Melles, ni uko uyu mwicanyi yiyemerera ko yakubise uyu mwana akamusiga aho ari intere, aryamye ngo akaba atari azi ko yapfuye! Umuntu w'umuganga, niba yari azi koko ko yakubise umwana washakaga kumwiba kandi akabona ari intere yagombaga gufata imodoka ye akamujyana kwa muganga ibindi bibazo bye n'umwana polisi ikazabirangiza nyuma.

Nta gitangaza kirimo rero kuko abaganga nk'aba aribo RPF ikoresha mu konogonora abantu yakubise bakanga gupfa kandi nibo banakora raporo y'uko abishwe bazize indwara! Muribuka amakuru mwagejejweho na Shikama ku rupfu rw'umunyemari wishwe na RPF witwa Rwigara Assinapol bicishije imodoka, bakamushyira mu mufuka w'abapfu bakamujyana mu bitaro bya gisirikare by'i Kanombe aho uyu mwicanyi akora,nyuma hagasoka raporo ya muganga ivuga ko Rwigara yazize impanuka! Tukiri kuri uyu musirikare, ikintu kirenze ukwemera kinerekana ko aba bantu nta n'uwatinyuka kubita inyamaswa kuko ntazikora nkabo ni amagambo yavugiye imbere y'umucamanza yerekana ko ikiremwamuntu kuri RPF nta gaciro gifite! 
Nimureke mburane ndi hanze mbone uko nkurikira imishinga yanjye

" Nimundekure mburane ndi hanze , mabashe kwikurikiranira imishinga yanjye"!

Nta gitangaza ariko muri Shikama tubona muri aya magambo kuko abishe impunzi z'abahutu muri RDCongo kuvva muri 1996 bakaba bakomeje, bariho barakurikirana imishinga yabo mu Rwanda! Abishe Nyakwigendera Seth Sendashonaga, Majoro Lizinde Thoneste, Rwisereka ,  Rugambage Sherif, Patrick Karegeya,  n'abandi Shikama itarondoye, baracyari mu Rwanda , baganje mu butegetsi, barakurikirana imishinga yabo nkaho ntacyabaye!  Amakuru yerekeye uyu mwana wishwe Shikama ifitiye gihamya ni uko yari UMUHUTU; bityo urupfu rw'uyu mwana rukaba rutabuza ingabo ya Kagame yatoje kwica abahutu kuva muri 1990 ngo iburane iri hanze kugirango ibone uko ikurikirana imishinga yayo!

Polisi yagombye kurenganura Rubanda nayo yabamaze
Si igisirikare cya Pawulo Kagame cyica gusa kuko na Polisi igizwe nayo n'inkoramaraso zigenda zihonyora abana mu mihanda  nk'uhonyora intozi zo ku rugaryi zamubujije kugoheka! Ingero ni nyinshi ariko reka Shikama ibahe urwa hafi aha. Ku itari ya 8 Kanama 2016, hari mu gitondo abana bariho bagana ku ishuri, n'abakozi bajyya mu mirimo yabo, maze imodoka ya polisi igenda nkaho ariyo yonyine mu muhanda, ihitana umumotari, yica umwana wajyaga ku ishuri, ikomeretsa uwari uumuherekeje n'abandi bana, itaretse n'abandi bari ku maguru!Ibi byabereye i Kigali, iyi modoka yavaga kuri Sonatube yerekeza i Remera. 

Imodooka ya polisi iherutse kwica abantu harimo n'umwana wajyaga ku ishuri
Nkuko ku gisoda cya RPF ikiremwantu nta gaciro gifite, niko bimeze no kuri Polisi. Aho kujya gutabara no gufata mu mugongo abiciwe, polisi yagiye kubihanganishiriza ku rubuga nkoranyambaga rwitwa Twiter!!!  Kugeza ubu, ntabwo iyi polisi ya Kagame yigeze ishyira ahagaragara amazina y'aba bapolisi babiri bishe abantu bagakomeretsa abandi!!!!Nyamara iyi polis iskya itanzitse mu kujujubya abazunguzayi bishakira ubuzima. Iyo aba ari umuzunguzayi wafashwe acururiza ngo ahatabigenewe, bari kumutwereka mu itangazamkuru ry'Agatsiko, amazina n'amafoto rugeretse maze bagasoza inyandiko bagira bati:

" Hakurikijwe igitabo cy'amategeko ahana , icyaha nikimuhama azafungwa imyaka 20, n'ihazabu ya miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda". 
 Ese aho aya mategeko ahana ntareba abanyarwanda batari Abapolisi gusa!!

Inzego z'umutekano wa Kagame Pawulo zifunga ababyeyi bafite impinja zigaterera iyo!
Ibyabaye ku mwana witwa Ishimwe Kevin biragoye kubyumva, ariko ni ibisanzwe mu Rwanda rwa RPF.Nyina w'uyu mwana yari atuye mu kagari ka Mumena mu murenge wa Nyamirambo, akaba yari umuzunguzayi. Inzego z'umutekano wa Pawulo Kagame zafashe uyu mubyeyi, wabanaga n'umwana we Ishimwe Kevin w'imyaka itanu. Nkuko twavuze hejuru ko RPF ifite ubugome burengeje urugero, beneyo bakaba barataye ubumuntu, abafunze nyina w'uyu mwana, ntibigeze basubira inyuma ngo bashake aho bashyira uyu mwana!!! Andi makuru yerekeye uyu mwana ni uko nawe ari UMUHUTU.
Ishimwe Kevin w'imyaka itanu wibana mu nzu 

Ubwo umunyamakuru yasuraga uyu mwana, yasanze amaze ukwezi kose yibana mu nzu ya wenyine! Shikama irabibutsa ko muri politike ya RPF, iyo umuntu afunzwe, akurikiranwe mu nkiko na Leta, abantu bose bagomba gucika iwe, ibi bikaba bikubiye muri ya politike yayo yise " MUNYANGIRE" isigaye itagirira impuhwe n'impinja!! Ibi nkaba mbyibukije abasomyi kuko nzi ko hari benshi bakwibaza impamvu abaturanyi batatwaye uyu mwana mu miryango yabo cyangwa ngo bamuraze! Ndizera ko n'abamuha ibyo kurya bamusaba kubigira ibanga ngo batavaho nabo batambikanwa!

Za Amnestey zibona ibibera muri Uganda kuki zitabona ibibera mu Rwanda?
Muri 1994, umwe mu Bahutu bari mu kwaha kwa RPF yansanze muri Libya atumwe kunyemeza gutaha maze anyereka ko ntekereza nabi kuko ntashaka kuyoboka ngo ubutegetsi bwishyiriweho n'Amerika(USA)

" Buriya butegetsi bwishyiriweho n'Amerika, nta muntu n'umwe uzabuhangara no mu myaka ibihumbi ijana"!

Namusubije ko Amerika atari Imana, kandi ko igifite intangiriro kigira n'iherezo.  Nkuko uyu mugabo yabitekerezaga, hari n'abanyarwanda bagitekereza gutya iyo babona ubwicanyi RPF ikora hirya no hino USA ikabuha umugisha; ariko nkuko nabivuze hejuru, USA si Imana. 

Ubu bwicanyi bukorerwa abanyarwanda USA ntacyo ibuvugaho, niyo ibivuze biba ari ukwiyerurutsa! Ttwarabibonye  ku mirambo ya Rweru, iyi USA iza kwaka ko habaho amatohoza nkuko twese twayakaga, aya matohoza aba yarabaye, abicanyi bagahanwa. Ariko kuko ufite umusegura ngo agondeka ijosi, niyo mpamvu abanyarwanda bariho bicwa umusubirizo kugeza no ku mpinja bikaba nkaho nta cyabaye!

Imiryango Mpuzamahanga iharanira agateka ka muntu nayo yagiye yamagana ubu bwicanyi ndengakamere mu minsi ishize ubu yaracecekeshejwe. Uyicecekesha nta wundi ni umutegetsi mukuru w'iyi si Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA). Muuri iyo miryango twavugamo Amnestey International, Human Right Watch, n'indi.

Niyo mpamvu ubu iyi miryango isigaye ibona ibibera muri Uganda ntibone amarorerwa abera mu Rwanda! Urugero rutari kure ni akana k'agakobwa ko muri Uganda gaherutse kwikinishiriza imbere ya bagenzi bako( kwikora ku mabere no ku gitsina). Polisi y'iki gihugu yaragafashe iragafunga igashinja ubutinganyi. Iyi Amnestey International yarahagurutse irahagarara, isaba Leta ya Uganda ko irekura bidatinze uyu mwana.

Twibaze
Iyi miryango yibera muri Amerika , iki gihugu akenshi kikaba ari nacyo kiyiyobora kuki ibona ikibazo cy'umwana wafunzwe na polisi ya Uganda ntibone ubwicanyi bukomeje gukorerwa abana b'u Rwanda bukorwa na RPF kuva muri 1990 bukaba bugikomeje!? Kuki iyi miryango itabona ubwicanyi ndengakamere bukorerwa abana aho abenshi ubu bafunganye na banyina muri gereza nkuru nkuko Shikama yigeze kubibagezaho muri 2013, abandi batarengeje imyaka itanu bakaba bibana mu nzu bonyine( ibi mu bihugu byateye imbere bifatwa nk'ubwicanyi ndangakamere)?

Ni ukubera iki?------------------------------------------------------------------Ni ukubera iki aba bicanyi ba RPF bahawe Rugari mu kurimbura imbaga, bakaba bageze no ku bibondo?!

Itangazo ku basomyi ba Shikama:
  • ·         Kubera ikibazo cya Telefoni na Simukadi yayo , no 004794232191 ntizongera gukora.
  • ·         Nimero nshya ni 004745564355
  • ·         Abashaka ko inyandiko zabo zihita kuri Shikama bazicisha kuri imeli: mahoriwacu@gmail.com, ntabwo ari kuri telefoni.
  • ·         Abantu bari ku rutonde duherutse gusohora nibo bemerewe kutwoherereza ibyo twabasabye bakanashyiraho, izina ryabo riri ku rutonde; abandi ntabwo ari ngombwa .

Murakoze  kubahiriza iri tangazo.

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukukuri maze kubabohore




15 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze

    ReplyDelete
    Replies

    1. Itangazo ku basomyi ba Shikama:
      · Kubera ikibazo cya Telefoni na Simukadi yayo , no 004794232191 ntizongera gukora.
      · Nimero nshya ni 004745564355
      · Abashaka ko inyandiko zabo zihita kuri Shikama bazicisha kuri imeli: mahoriwacu@gmail.com, ntabwo ari kuri telefoni.
      · Abantu bari ku rutonde duherutse gusohora nibo bemerwe kutwoherereza ibyo twabasabye bakanashyiraho, izina ryabo riri ku rutonde; abandi ntabwo ari ngombwa .

      Murakoze kubahiriza iri tangazo.

      Delete
  2. ariko ntukandike ngo ukabye kadi byitua ko nawe wize! Rwigara assinapol bamutuaye mubitaro bya police ku kacyiru not I kanombe

    ReplyDelete
  3. Ibyo iwacu birenze amahano nabuze aho mbihera kuberako impande zose ni umubabaro, abanyarwanda baragowe bidasubirwaho ikibabaje kuruta ibindi ni uko bahumye.

    Reka mpere kuri iyi nkuru y'uyu mwana wishwe kuriya by'agashinyaguro ikibabaje nasanze umuryangowe utarabonye no kuba wavuga na kimwe keretse kwakira amafaranga ubundi bagahamba. Ikindi ni uko uyu wishwe byanze bikunze ari umuhutu kuberako iyo aza kuba umututsi siko byari kuba.

    Ikindi gufungwa no kwicwa tubyemere kuko abanyarwanda basa nabatagira uburenganzira bwo kubaho imbere ya KAGAME kuko USA yamutumye ntishishikajwe na bo ishishikajwe n'umutungo wa CONGO ubundi abanyarwanda bakaba ikiraro.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera Makoki,
      Wakoze kunyunganira, Umwana wishwe yari UMUHUTU , nabyongeye mu nyandiko iri hejuru; kwica umuhutu muri RPF nta cyaha kirimo, niyo mpamvu dogiteri majoro yifashe kuriya kandi akaba atabona impamvu yafungwa kandi yakoze ibyo yatojwe!!!

      kariya kana bacuje kuri nyina nako ni Agahutu

      Delete
  4. Rwanda : Kizito Mihigo ari muri kasho ya gereza ya Kigali ngo kubera ko avugana n’abantu bo hanze na Smartphone bamufatanye
    By A. Ben Ntuyenabo on 14 septembre 2016

    Nyuma y’iyicarubozo ryari rimaze iminsi ryibasiye umunyapolitiki Mme INGABIRE Umuhoza Victoire utavugarumwe na Leta ya FPR harimo kubuzwa kujya kubonana na muganga we, kwangirwa uburenganzira bwo kubonana n’umunyamategeko we, n’ibindi….kandi amategeko abimwemerera.

    Kuri ubu noneho haravugwa iyicarubozo rikabije ririmo gufungwa bwa kabili aliko noneho ugafungirwa muli kasho za gereza nkuru ya Kigali 1930 zibamo imbere.

    Ni muli urwo rwego nyuma y’isaka ritunguranye riherutse gukorerwa abagororwa muli gereza nkuru ya Kigali1930 hagafatwamo amatelefone ngendanwa arenga Magana atatu harimo na Smart phone y’umuhanzi Kizito MIHIGO bakaba bamubeshyera bamushinja kuyikoresha yohererezanya amakuru n’abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda batuye mu mahanga bityo ngo akaba akora politiki muli gereza kandi bibujijwe! Nguko uko byamugendekeye muli ibi bihe.

    Umwe mu bacungagereza nkuru ya Kigali utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we, yaduhamirije ko uwo muhanzi Kizito MIHIGO kuri ubu afungiye muli kamwe muli twa kasho tuba imbere muli gereza ku bagororwa baba bakoreyemo ibyaha bikomeye. Akomeza atubwira ko hari iminsi y’igifungo itari munsi y’amezi atatu agomba kumara mu kasho aho atabona urumuli akahafatira ifunguro ari naho yituma ibikomeye n’ibyoroheje ku buryo atemerewe gusohokamo igifungo cye kitarangiye! Biteye agahinda rwose aho Leta ya FPR ikomeje guhohotera uburenganzira bwa muntu kurenza inyamaswa!

    Banyarwanda, Banyarwandakazi, kuki umuryango mpuzamahanga ukomeje kwirengagiza amabi ya Leta ya FPR nkaho ari amakabyankuru? Nyamara mpamya ko bizabazwa benshi aliko ingaruka zabyo zikazibasira abanyarwanda by’umwihariko. Tubibutse ko nubwo uyu muhanzi Kizito Mihigo yari yaremeye icyaha agasaba n’imbabazi aliko ntiyakagombye gukorerwa iyicarubozo bene kariya kageni!

    Imana nitabare! Murakoze.

    Byanditswe kuwa 13/09/2016, na:
    A. BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

    ReplyDelete
  5. @ Nkusi ibi bintu birababaje, kubona umuntu yica umuntu muri bene kariya kagene hanyuma akarenga akaba abona yuko ntacyo bivuze, ahubwo imishibgaye ikaba ariyo ifite agaciro.

    Ikintu ngirango nibandeho nibyiyimvugo ngo " Buriya butegetsi bwishyiriweho n'Amerika, nta muntu n'umwe uzabuhangara no mu myaka ibihumbi ijana"! Ndagirango ibi byere gutera ubwoba, nkuko wabivuze amerika s`Imana, kandi nubutegetsi bwagiye bushirwaho n'Imana nabwo abantu bagiye babuhirika. Nonese Babylon ntabwo yahiritse ubutegetsi bwa Israel ndetse bagasenya urusengero bakabajyana nobunyage.

    Ikintu kitantera ubwoba niyimvugo ngo FPR ishyigigikiwe na America. Kereka umuntu utarize amateka kandi ngo arebe aho Abarusiya bagejeje America. Nonese niba America ikomeye nikuki Nkurunziza na Bashar al-Assad wa Syria bakiri kubutegetsi?

    Umuvugabutumwa wumuny' Amerika witwa John Hagee yagize ati America igezekure, aho abanzi bayo batakiyitinya ndetse nishuti zayo zitakiyiringiye. Nkuko America yabonye Russia yohereje indege zayo muri Syria igacisha make niko bizagenda igihe abaturage b`Urwanda bazahaguruka bakamagana ubutegetsi bw'agatsiko.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Urakoze Muvandimwe Mbonyingabo. Ibyo uvuga nibyo, Mobutu wari perezida wa Zaire yakoreye USA imyaka irenga 30 abuza Communisme gukwira hirya no hino muri Africa. Urwo yapfuye twararubnye: igihe USA zari zitakimukeneye ubera uburwayi bwe, zamuteje imisega imuta zimuta ishyanga. Nyuma y'imyaka 2 yarapfuye ahambwa n'umugore we n'abandi bantu batarenze 4!!

      Jonas Sacimbi nawe wakoreye USA akazi nka kariya ka Mobutu mu myaka irenga 20, USA na Israel nibo bamwiyiciye bamuta mu gisambu nk'imbwa itagira nyirayo!! Kagame Pawulo, ibye bizaba nyuma y'aba bombi kuko si abanyarawanda bonyine bashaka kubona imperuka ye, ni akarere kose yahekuye akanasahura. Kandi ngo Imana yumva amasengesho ya Rubanda.

      Ibyerekeye USA n'ubuhangange bwayo, hari igitabo ndimo nsoma cyantitswe n'umunyamaerika afatanyije n'umunyanoruveje, bavugamo ko mu minsi iri imbere Amerika ishobora kuba amateka ibyayo bikaba bibi kurusha ibyabaye kuri Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete zari ziyobowe n'Uburusiya! USA ntabwo irusha ubuhangange Babylone nkuko ubivuga ariko nyuma y'imyaka amagana ari igihangange, agahugu k'agaturanyi gato karayisenye kuko igihe cyari kigeze ku ibyayo bishyirwa iherezo; n'Amerika muyitegereze mu makoni!

      Delete
  6. Urakoze Dr.Joseph, ngisoma iyi nkuru mu binyamakuru byo mu Rwanda agahinda karanyishe kdi nsanga ngafatanije n'abanyarwanda benshi dore ko atari bose. Ntitaye ku wishwe uwo ariwe cg ubwoko bwe naribajije nti"uru Rwanda duhora tubwirwa ngo ruri kuba Singapore y'Afrika, ni bande bazabikora?"Ese ni aba bicwa cg ni aba bica?Nkunda buri muntu wese, nushaka ube Umutwa, Umuhutu cg Umututsi. Gusa ntawukunda akarengane aho kava kakagera hose igihe noneho ari no kwamburwa ubuzima.Hari abigize ba ntibindeba, ariko abo nabo nibahumure ubwo uyu umaze abanyarwanda azaba hari aho agejeje nabo ntibazasigara.Nimushaka mubyemere cyangwa mubireke .Erega nta gihe fpr yigeze yunamura icumu.Abibwira ko rero ko hari amahoro bazahabwa nabagira inama yo gushaka amahoro aho gutegereza kuyahabwa.

    ReplyDelete
  7. Ubu noneho nsa n'utangiye kubonako inteko z'ubuyobozi zose nizo zabanje gupfa mbere y'abandi bose mu Rwanda.Kuko ntiwasobanura ukuntu Perezida ahiga kwica buri munsi kandi abandi numva ngo bahiga ibyo bazageraho naho ubayoboye agahora ahiga kwica. Mpita nsanga abo twita abadepite abasenateri abaminisitiri barapfuye imitima kuko bo ririya jambo baryumvise kenshi bahita barahahamuka burya abo tubona sibo ni ibikonokono abantu bapfuye kera. Simbizi niba twese tuzi ibinyamushongwe byabindi binini biba byera inyuma iyo byakuze cyane. Ari kizima hari ukuntu kihisha mu gikono cyacyo ukaba waterura ukajugunya mu kabande ikikubwirako ari kizima kihishe kiba kiremereye, iyo cyapfyuye nabwo ukibwirwa n'uko umuyaga ugihuha kikabarara kuko aba ari ntakirimo.

    Aba rero nibo bategetsi dufite mu rwanda kuko bapfuye kera Kagame abanza kubakuramo imitima ya kimuntu ubundi akabona kubakoresha bene aba batagira imitima nibo babona umwana nka Mbarushimana Theogene yishwe akuwe amenyo intiki bazikataguye umutwe bakawumena bagakomeza kwicara mu nteko aho kugirango bahaguruke bavuge bati turabyanze. Nibo bumvako umwana w'umuhutu yatandukanijwe na nyina bagafungwa bitandukanye, kuko uriya mwana nawe arafunze kuko hari uburenganzira yimwa kandi abuhabwa n'itegeko bakicara bakabomborana nka byabikonokono by'ibinyamushongwe iyo byamaze kuvamo umwuka umuyaga ukabibaraza ku mabyuye nabo niko amashyi yabo bayakoma Kagame avuze kwica.

    Ubu mu Rwanda umwanzi mukuru sinkimubonamo Kagame ahubwo ni abanyarwanda ubwabo ndababwirako ibibera mu Rwanda ntahandi byaba ngo abaturage baceceke none rero ubu umwanzi w'urwanda ni umudepite umusenateri umuminisitiri kuko nibo bakagombye guhagurukira rimwe bagategeka perezida kwisobanura ku mbwirwaruhame ze n'ibikorwa bye ariko kuberako bavuyemo imitima barabomborana nka bya bikonokono by'ibinyamushongwe byererana ukagirango harimo ikintu kandi byarapfuye kera.

    ReplyDelete
  8. Izi nyeenzii zizi kwisekesha neza no kumenya kwipendeza kubazungu cg abanyafurika bazisuye harimo no kubashakira abakobwa bo kujya gukoresha impuzabitsina ubundi abo bagahumwa amaso bakagenda birata ko mu Rwanda hari abakobwa beza ndetse ko u Rwanda ari urwambere mu kwakira abarugana. Nawe nyumvira koko!!! Hanyuma ikijyanye n'abasikari ba RPF (R U P F U) ni uko ari bamwe mubagome isi yagize nyuma ya Hitler kandi bakaba abantu bazi kunyereza ibimenyetso kubera ko aribyo bigishijwe kuko iyo ubarebye nibanderamaboko nta kindi bazi niba mbeshya urugero rutari kure ni urwa IBINGIRA. Abamuzi kundusha bazambwire ikindi yaba azi gukora m'ubuzima bwe uretse kwica no kumenya kunyereza imirambo. Hejuru y'ibyo abasilikari ubunyeshyamba buzabashiramo ari uko bose basanze Lucifer bakamumurikira iminyago.

    Icyo ndangirizaho nuko mu Rwanda nta musirikari ugira inshuti kubera kuba rukarabankaba bahora bahekenya amenyo kuburyo nta muturage ujya agera mungo zabo uretse abo basangiye umwuga wo kumena amaraso. Ngirango urugero rutari kure ni urwa Kagome hazagira umbwira umuntu wari wagera iwe aho bita mu Kiyovu ya mikasi iba ku irembo itamwirengeje.

    So tubana n'inyamaswa zifite mu maso nk'ahabantu ariko imbere murizo ari ibirura, impyisi, ingwe, ingona n'izindi nyamaswa zigira ubugome zizwi kurwego rw'isi.

    ReplyDelete
  9. @ Bihinindi, abanyarwanda isi yose yarabamenye, ntamuntu bakibeshya. Nabariya bazungu uvuga barabazi, America nayo nubwongereza barabazi. Igituma babakingira ikibaba nuko bafatanyije ubwicanyi mbinzira karengane.

    Abanya Africa borero ntakintu nakimwe cy' urwanda bakemera, bazi yuko urwanda arabicanyi, ndetse nibyitso byagashaka buhake. Umuntu wese ushaka guhindura ibintu mu Rwanda agomba kwegera abategetsi ba Africa maze akirinda abobazungu.

    ReplyDelete
  10. umenya kwanga Kagame bene muhinzi tubyonka mu mashereka da, ikintu cyose kibaye ngo ni Kagame, uwishe, uwibye, utukanye, ukoze ikosa wese mu Rwanda ngo ni kagame uba yamutumye!!!! Ese Habyarimana niwe wajyaga atuma abahutu kujya kwica abatutsi cyangwa kurya inka zabo? Tujye tumenyagutandukanya ibintu dore bamwe muri twe baba baranize bakagera kuri za pihecidi. Kwanga Kagame ni ugutakaza igihe kuko nta numwe wamuremye muri mwe, iyaba urwango rwicaga urwanyu ruba rwaramuhitanye haaaaaaaaaaaaaaaaaaaa. <<>>

    ReplyDelete
  11. @ Dr. Nkusi & Makoki ndagirango musome iyi nyandiko mubulyo burambuye kuli THERWANDAN hanyuma mumbwire icyo muyitekerezaho

    ITANGAZO IHURIRO NYARWANDA RISHYA KURI JENOSIDE YAKOREWE ABANYARWANDA BO MU BWOKO BW’ABAHUTU.
    rudasingwa_theogene_web
    15/09/2016 17:13 Politiki

    Washington D.C., USA

    Ku wa 14 Nzeli 2016

    Kuva muri 1994, u Rwanda ndetse n’amahan..................

    Ihuriro rishya (New Rwanda National Congress), rimaze kubisesengura bihagije, ryiyemeje imbere y’amateka gukoresha inyito nyakuri y’ubwicanyi bwibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ko ari jenoside. Ibimenyetso simusiga bigaragaza, nta gushidikanya na mba, ko abantu bo mu bwoko bw’Abahutu bishwe ku bwinshi byagambiriwe; ko kandi bashyizwe mu buryo bwari bwatekerejweho hagamijwe irimbuka ryabo bose cyangwa igice cyabo; kandi ko hari benshi bishwe bagapfa abandi bakicwa bagahungabanywa bikomeye bahagaze.

    Mu nyungu z’Abanyarwanda b’ubu n’abazaza, ni inshingano yacu yo kuvuga ku mugaragaro abakoze iryo honyabwoko ryibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu. Kuva rwashyirwaho muri 1990, urwego rwa gisirikari rw’ubutasi (Directorate of Military Intelligence, DMI) rw’ingabo za FPR Inkotanyi (ubu zabaye ingabo z’u Rwanda, Rwanda Defence Forces) rwabaye ku isonga mu gufata ibyemezo no kugena ibikorwa byazaniye ishyano riterekanwa Abanyarwanda n’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari.

    Icyaha cya jenoside yakorewe Abahutu cyakozwe, uhereye hejuru ukamanuka, n’abayobzi b’ingabo bakurikira, kubera uruhare rukomeye bari bafite nk’umutima wa DMI muri iyo gahunda yo gutekereza no gukora ibikorwa by’ihonyabwoko:

    Perezida Paul Kagame: Perezida w’u Rwanda
    Lt. General Kayumba Nyamwasa: Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ihuriro nyarwanda Rwanda National Congress
    Lt. General James Kabarebe: Minisitiri w’Ingabo, Rwanda
    Lt. General Charles Kayonga: Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa
    Lt. General Patrick Nyamvumba: Umugaba w’Ingabo, Chief of Defence Forces, Rwanda
    Lt. General Karenzi Karake: Umujyanama wa Perezida Kagame, Rwanda
    Lt. General Fred Ibingira: Umugaba w’Ingabo zitari ku rugerero, Reserve Chief of Staff, RDF, Rwanda
    Major General Sam Kaka: uri mu kiruhuko cy’izabukuru
    Major General Jack Nziza: Umugenzuzi mukuru, Ministeri y’Ingabo
    Major General Emmanuel Gasana: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda
    Colonel Dan Munyuza: Uwungirije umuyobozi mukuru wa polisi, Rwanda

    Aba bayobozi b’ingabo ni nabo bagize uruhare mu guhanura indege yahitanye Perezida Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, bikaba imbarutso ya jenoside yibasiye Abatutsi. Abayobozi benshi n’abasirikari bamwe b’ingabo za FPR Inkotanyi ubu zabaye ingabo z’u Rwanda bagize uruhare, bakoreshejwe n’aka gatsiko, mu byaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu na jenoside y’Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo nk’uko bigaragazwa na za raporo nyinshi zirimo nk’iy’Umuryango w’abibumbye wa Loni bise Raporo y’ibyabereye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yo mu wa 2010 (U.N. Mapping Report on DRC of 2010).

    Ihuriro rishya rirahamagarira Abanyarwanda bose gushinyiriza bakagira ubushake n’ubutwari bwo kwemera no kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu. Mu gutera iyo ntambwe tuzaba dutangiye urugendo rurerure kandi rukomeye rw’ubumwe nyabwo, ubwiyunge, kubabarirana no komora ibikomere dushingiye ku kuri.


    ReplyDelete
  12. Yozefu we,
    Mvuge iki ndeke iki ko ibyo mu rwa Gasabo bisigaye ari agahinda kadashira! Njyr rwose hari igihe mbura aho mpera nandika bikarangira mbyihoreye.

    Nk'uko Makoki Mugisha yavuze njye ikibazo sinkibona mu byo Kagame na Kalinga ye bakorera abahutu by'umwihariko ndetse n'abandi batutsi batibonamo kuko uwanenga Kagame ubu uwi yaba ariho ata umwanya we.

    Ikibazo kinini CYANE njye nkibona ku banyarwanda bataragira icyo nita "prise de conscience" ku bahutu cyane cyane bugarijwe ndetse no ku batutsi badashyigikiye amabi ya Kalinga.

    NDABIVUGIRA IKI?
    Iyo ndebye commentaires z'abahutu benshi hirya no hino haba ku mbuga za internet cg mu biganiro bavuga ku karrngane Systeme ya Rupfu ibakorera (ababa babashije kubivuga) bintera kwiheba kuko mbona ko Kagame agifite iminsi myinshi imbere ye.

    None se nawe kuri ubu hari umuntu (umuhutu) utekereza neza ufite ubwenge buzima waba

    - Akibaza icyo inteko nshingamategeko n'abadepide bo mu Rwanda bimaze?

    - Waba akibaza igituma umuhutu yicwa bigacecekwa uko bishoboka kose, ndetse na bene we bakabaha gasopo bitabaye ibyo nabo bakamukirikizwa? Ariko umututsi yakwicwa (iyo atishwe n'agatsiko)bikagenda ukundi?

    - Waba atarumva cg akibaza impamvu abahutu bakomeje gutotezwa no kwicishwa inzara?

    - Waba atarabona kugeza na n'ubu muri 2016 ko umuhutu mu Rwanda rw'ubu ntacyo avuze na gato, ko ari hanyuma kure y'umunyamahanga ?

    - Waba atarumva iyo FPR(Rupfu) ari cyo koko

    Ibyo mvuze byose n'ibindi ntiriwe ndondora uzabiganirize abahutu benshi baba ababa mu buhungiro cg mu Rwanda uzarangiza agahinda kakwishe wumve impamvu njye mvuga ko Kagame agifite iminsi myinshi imbere ye.

    Kagame na Rufpu ye batoje abanyarwanda kwangana, kuba abadahambana na ba ntibindeba,keikunda cyaneeeeee(Egoisme) no kuba banyamwigendaho, no guhorana ubwoba budashira none intego ye yayigezeho kuko akomeje kwesa imihigo!

    Dusigaye twikunda ku buryo nk'uriya mwana yicwa tukumva ko ari ibisanzwe ko nyine ariko FPR ikora, kuberako uwishwe atari uwacu cyangwa se yaba ari n'umuhutu (ku batutsi) byose bigahumira ku mirari.

    Icyo nicyo nita "prise de conscience" kikiri kure nk'ukwezi abahutu benshi bataragira kandi nicyo kigiye gutuma Kalinga ibarimbura.

    Nigeze kubivuga neza reka nongere mbisubiremo: Kuri FPR rupfu umuhutu muzima w'inyangamugayo utekereza neza, akareba abona,akumva atumvirana kandi utarya indimi na ruswa ahita aba "UMUHEZANGUNI" mu maso yaho kuko nta kuntu atahita abona itsembabwoko Fpr iri gukorera ubwoko bwe kandi ngo aryamagane.

    UMUHANGA YARAVUZE ATI:NGIRA UBWOBA IYO MBONYE UMUNTU UTUMVA UBUBABARE IYO MUGENZI WE ARI GUKUBITWA IKIBOKO.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355