Pageviews all the time

URABYUMVA UTE : ifunga ry'umupaka Rwanda -Burundi urivugaho iki?/ Nkusi Yozefu

Image result for photo kagame paul and nkurunziza Pierre
Nzakwica nta kabuza!
Uzobikora ute mugabo ko Mukama ariwe afise urufunguzo!
Mu cyumweru gishize, Uburundi bwafashe umwanzuro wo kubuza imodoka zitwara abagenzi kwinjira mu Burundi ziva mu Rwanda ndetse n'iziva mu Burundi zijya mu Rwanda biba uko. Uyu mwanzuro w'Uburundi Agatsiko k'i Kigali kavuga ko ukarishye waje nyuma gato y'aho Uburundi nanone bwari bumaze gutangaza ko nta bihingwa cyangwa ibicuruzwa bigomba kwambuka bijyanwa mu Rwanda biva i Burundi.  Iyi myanzuro y'Uburundi yavugishije benshi amangambure, ntivugwaho rumwe n'abasesengura ibibera mu karere ku byerekeye impamvu yafashwe n'ingarauka zayo.  Muri Shikama tukaba twahinduye uburyo twabagezagaho inyandiko zacu: ntabwo turi busesengure tugerageza gusubiza " Impamvu n'ingaruka" z'iriya myanzuro, ahubwo uyu munsi twishimiye guha ijambo mwebwe abasomyi ngo mutubwire uko mubyumva.  Mbere y'uko mutanga ibitekerezo byanyu mu mwanya wabigenewe muri komanteri hasi aha, Shikama irabibutsa muri make ibintu byinshi byabanjirije iriya myanzuro kuva umwaka ushize kugeza ubu.


- Kudeta yaburijwemo i Burundi muri 2015
  • Abashatse gukora iyi kudeta bahungiye mu Rwanda imaze kubapfubana:  jenerali Niyombare na baegenzi be badafunzwe,  bakaba ariho bagaba ubwicanyi bwo kwica abarundi bari.
  •  Rajabu Hussein yatorokeshejwe gereza ya Mpimba ahungishirizwa mu Rwanda, nawe ari mu bantu bakomeye barwanya Nkurunziza.
  • Kwicwa kw'abayobozi ba gisirikare na gisivile bo mu moko yombi( Hutu, Tutsi) i Burundi, Uburundi bushinja u Rwanda ko ubu bwicanyi butegurirwa mu Rwanda.
  • Kagame Pawulo gutuka nkurunziza akavuga ko adashoboye kuyobora.
  • Raporo za Loni zatunze agatoki u Rwanda, ndetse twabonye amafoto abasenateri  ba USA yicaje Kagame mu Rugwiro batunga agatoki Kagame nawe areba hasi, byavuzwe ko aba basenateri bari banyarukiye mu Rwanda bazanywe no kwihaniza Umwicanyi mukuru  ngo arekeraho kwatsa umuriro i Burundi.
  • Ibi byose byabanjirijwe n'imirambo hafi ijana  yabonetse muri Rweru ihuza u Burundi n'u Rwanda. Burundi yemeye amatohoza mpuzamahanga, umuryango w'Afrika  yiyunze(AU) ibeshya ko igiye gukora amatohoza yangwaga n'u Rwanda; aya matohoza ntabwo yabaye nkuko u Rwanda rwabyifuzaga kuko rwavugaga ko imirambo iva i Burundi naho Uburundi bukavuga ko iva mu Rwanda; abanyarwanda benshi bemezaga ko iyi mirambo ari iy'abasore b'abanyarwanda banze kujya mu gisoda cya Kagame.
  • U Rwanda nirwo rwabanje guhagarika iroba ryo muri Cyohoha , ikiyaga kigabanya  u Rwanda n'Uburundi, ngo nicyo kinyuramo abaza kwiba inka mu Rwanda !
  • Umusoda mukuru wa Kagame aherutse kuvuga ko ngo FPR/RDF ishobora gusubira muri RDCongo ariko abenshi bemeza ko kwari ukuyobya amarari yavugaga u Burundi.
Image result for photo kagame paul and nkurunziza Pierre
uturutse iburyo: Perezida Nkurunziza Petero na Jenerali Niyombare washatse kumuhirika
 ku butegetsi, ubu akaba aba mu Rwanda
-Kagame araribwaribwa Nkurunziza Petero yiteguye kumuvugutira umuti!
  • Kuri 4/7/2016, igihe FPR yizihizaga imyaka 22  imaze ba Mpatsibihugu bayicaje mu Rugwiro, Kagame Pawulo yavuze ko hari abashaka gutera u Rwanda, bazaturuka mu gihugu gituranyi, atangaza ko ngo aribwaribwa , ngo  baramutindiye ngo maze akwereke.
  • Amakuru Shikama yakuye ahantu hizewe avuga ko mu BURUNDI ubu nabo bifuza ko ngo Kagame Pawulo  yatera bikagira inzira ntakomeze kwica inzirakarengane z'abaturage, maze nabo ngo bamwereke uko intama zambarwa.
  • Kuki Nkurunziza yafunze umupaka? Bamwe bati: niho hagiye hambukira imbunda zica abarundi,abandi bati arashaka ko inzara yugarije abanyarwanda Nzaramba irushaho gukara abaturage bakarushaho kwanga Kagame Pawulo , abandi nabo  bati yaba ari inzira yo guhangana neza n'ibitero Kagame yitegura kumugabaho.
Umupaka w'u Rwanda n'Uburundi

- Ingaruka z'ifungwa ry'umupaka Burundi-Rwanda.

Uturere twose duhana umupaka n'u Burundi, Nzaramba iravuza ubuhuha ahibasiwe cyane ni Nyaruguru nkuko bamwe mu baturage babibwiye Shikama.

Iherezo ry'iki kibazo kiri hagati y'u Rwanda n'Uburundi rikaba rikomeje gutera amatsiko n'amakenga Abanyarwanda  n'Abarundi ndetse n'abandi bose bakurikirana ibibera mu karere k'Afrika y'ibiyaga bigari. Wowe se urabyumva ute? Urubuga ni urwanyu.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.

16 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.Urakoze

    ReplyDelete
  2. Nkusi wewe jewe ndi muri Africa y'Epfo mugabo iyo dukurikirana ibibera muri ibi bihigu vyimpanga usanga bisigs ubwenge kuko naho nakabereye igihugu gitwarwa na Habyarimana sinaribwigere mbona ibintuntu nkibi bibi mubihugu bituranyi iyi ntwaro ya FPR ntishoboka ubwoba kubari mugihugu inzara ica ibintu nibindi. Kubwanjye singishaka no kuja mugihugu intwaro ngome ya FPR ikiriho aho rero nugusenga cyane Imana ikayidukiza. Murakoze

    ReplyDelete
  3. Murabeshya cyane. Murikirigita mugaseka. U Rda rurakomeza gutera imbere mwe mukiri mu magambo. Kagame niwe muprezida mwiza u Rwanda rwagize kuva rwabaho, kandi azakomeza aruyobore mpaka muri 2034.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Hahahahahha!
      Anonymous,
      urakaza neza kuri Shikama. Nziko i mu Gatsiko muri abambere mu gusoma Shikama, nibazaga impamvu mutaza gutanga ibitekerezo byanyu hano!

      Uravuga ko Kagame azadutegeka kugeza muri 2034, nari kwishima kurushaho iyo uvuga ko azadutegeka kugeza ku mperuka y'isi njye nawe tutazi igihe izabera.

      Icyo nagutangariza, ni uko uyu Kagame muririmba mwagize akagirwamana kanyu, atarushije Moamar Kadafi( wategetse Libya hafi imyaka 40) gutekinika, gutera ubwoba ibihugu by'ibituranyi no kubibamo intambara nko muri Sudani, Tchad, Niger, Misri, ndetse na kure ya Libya: Mali, Liberia, Siera Leonne, Philipinnes(Sanga Moro), Thailand(Fatani), Yougoslavia ( Mu Buraya), Tchechenia( Uburusiya), Cashemir( India-Pakistan), n'ahandi.

      Ndakwibutsa ko nabaye muri Libya imyaka makumyabiri n'umwe(21), ndumva naritegereje neza ukuzamuka kwa Kadafi, no guhirima kwe!!!Wowe ugomba kuba warabonye guhirima kwe gusa muri 2011. Ngusetse: abo yari yarategetse kujya bamuririmba amanywa n'ijoro, akabategeka kuzajya basa n'abamuramya nk'akagirwamana nkuko bimeze mu Rwanda ubu, nibo bafashe intwaro bafatanya n'amahanga baramuturubikana kugeza bamufashe ari muzima, bamaze kwica abahungu be 2, bamufatana n'umhungu we wari ushinzwe ingabo zimurinda Khamis, ujye kuri Youtube urahasanga video abasore bariho bacyurira uyu musore ibi se yari yarabahatiye gukora ariho we asahura igihugu nkuko babibwira uyu Khamis.

      Kadafi, uramubona kuri Video bariho bamushinga ibisongo mu kibuno, bamukubita inshyi, avirirana amaraso! nyuma ba Mpatsibihugu(France, USA, na UK) bategetse Abalibya kumwicana n'umuhungu we Khamis ngo atazabagora mu nkiko nkuko byagenze kwa Sadam Husssein wa Irak!

      Isomo: umuyobozi uzi ubwenge ni umenya kwiyanura akagenda igihe kitararenga kuko nta n'umwe wigeze ahirwa n'itekinika! Kagame siwe uzaba uwa mbere rero uhiriwe naryo, azarangiza iminsi ye ku isi nabi kurusha Kadafi utarigeze agira inzu, ibiro, amasambu,indege bwite n'imwe, umutungo hanze y'igihugu, ibyo bikaba bitandukanye na Kagame !!!!! Yewe Abumva, niba wumva mvuze ngo iki?

      Delete
  4. Ubu naragenze ndumirwa, burya gupfa mu ntekerezo bigeza abantu ku maganya n'agahinda kuberako baba barananiwe no gusesengura no kureba ibitagenda neza kunanirwa gutandukanya igihugu na perezida wacyo, ndavuga nk'uyu uvugako kagame ariwe mwiza. Birantangaje kubona umuntu unanirwa kubana n'abaturanyi ariwe witwa mwiza. Kandi uyu nawe ngirango arabibona ariko mwibuke ya ndirimbo ijisho rya bihehe uyu nawe siwe arareba abishwe, abatawe muri Rweru, apafunze, abasenyewe bakicwa, abarashwe batoroka niko byitwa akareba abashinjwa kubuza igihugu umudendezo akagira ati reka mpindure ntaba nkabo jye mvugeko uri mwiza igihe kizagera bavuge ko yera nka kwa kundi abamarayika n'abakuru abakuru bahora imbere y'Imana bavuga ngo urera urera iri rizaba iherezo ry'ibi turi kumva kandi bamwe baziyahura kubera kubura aho bakwirw no kuba barimye imitima nama yabo gutekereza, no guhitamo igikwiriye cyageza igihugu ku mahoro arambye. Mumbabarire kuba natandukiriye naho kubijyanye n'iyi myanzuro uburundi bwaracerewe rwose kuberako aho bwahereye busakuza kandi buzi aho umwanzi aturuka mbibona nk'imiteto ubwo rero ikigiye gukurikira ni ugukata imirongo y'itumanaho kuburyo guhamagara mu Burundi bigomba kuba bizimbye .Muri rusange izi ngamba nizo mu buryo bwo kurinda umutekano w'abenegihugu.

    ReplyDelete
  5. Abantu benshi bemeza ko koko Nkurunziza yari yarakererewe gufatira Kagame imyanzuro nk'iriya.
    Ikibazo mfite kikaba ari iki: tuzi ubugome n'ububisha bya FPR ; twarayibonye kuva muri 1990 kugeza muri 1994. Turongera turayibona kuva muri 1994 kugeza ubu, uzi ko abayigize ubwabo biyita Agatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro.

    Nkurunziza yaba se azahangara ubu bugome n'ububisha kurusha Ndadaye, Kabila, na Kinani? Reka twizere ko impfu z'aba bagabo batatu na Ntaryamira wa kane zose zapanzwe na Kagame zamuhumuye amaso, akazahangana na Sekibi kugeza ku ntsinzi.

    Icyo nzicyo ni uko Kagame aramutse asomborokeje intambara ku Burundi, izahera mu Rwanda nkuko Nkurunziza yabimwibiye! Si ubwa mbere kandi azaba amutsinze kuko igihe yari mu mashyamba yatsinze ingabo za kagame na Buyoya ziteranye !!!!

    ReplyDelete
  6. @Nkusi na Makoki !

    Ni byo koko Nkurunziza yarakerewe gufata biriya byemezo kuko intwaro nyinshi ziherekejwe n' aba DMI ba Kagame byinjiye mu Burundi kuva ya mu kwezi kwa 3 umwaka ushize kugeza magingo aya !!!! Iriya infiltration Kagame n' ibisumizi bye bakaba barabikoze nka cya gihe Inyenzi-Nkotanyi zazaga zipakiye n'intwaro zazo mu ma kamyo ya MINUAR avuye ku Mulindi ngo baje bagemuliye ibiryo , inkwi , etc... za zindi 600 zari zaragejejwe muli CND !!!! Niko reo ziriya agences de transport nka za Volcano n' izindi zo mu Rwanda zicaraga zitunda zijyana aba DMI i Bujumbura muli za quartiers z' i Bujumbura zari zituwe ahanani n' abatutsi nka Nyakabiga, Mutakura, Cibitoke, Ngagara, etc.. ari naho bacumbikirwaga nyine na zene wabo !!!! Ziriya quartiers nizo zari zimeze nka Etat-Major General de la rebellion niba mwibuka neza niho aba DMI batangiye kurasa abapolisi ba PNB karahava, batangira kwica no gutwika abantu ku manywa y' ihangu babita IMBONERAKURE za Nkurunziza !!!!!! Ahubwo uyu mugabo Nkurunziza aracyaburya baba baramwishe cyera ni Imana yakinze akaboko gusa kanndi no kugeza na nubu umugambi uracyari wa wundi wo kumwivugana kugira ngo Abahutu b' abarundi bice Abatutsi ubundi Kagame na ba Gashakabuhacye be bahurure batabare ngo baje guhagarika genocide izaba irimo gukorerwa "Abatutsi" kabone nubwo Abahutu b' Abarundi aribo benshi bazahagandagulirwa( comme ce fut au Rwanda) bityo ubutegetsi bwa'Abahutu na CNDD-FDD yabo birangirire aho nkuko ubw' Abahutu b' I Rwanda bwarangiranye n' iyicwa rya HABYARIMANA n' ibyakurikiyeho twese tuzi !!!!! Exactement le meme scenario niyo iriho itegurwa m' u Burundi !!!!!

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera, urakoze gutanga igitekerezo cyawe.
      Umenya ari Manzi wavuze ko Inkotanyi zibwira ko zizi ubwenge ahubwo ari Abaswa kabuhariwe! Impamvu yatanze ni uko Inkotanyi buri gihe zihora zikora bimwe (The same scenario) zikibwira ko zitazavumburwa!

      Urebye ibyo Kagame yakoze kwa Kabila mu ntambara iheruka ya M23 nibyo yakoze muri 1996 babeshyera Abanyamurenge ko bigumuye kuri Mobutu! Ikibazo cy'i Burundi nacyo ni uko. Uko Inkotanyi zateye muri 1/10/1190 ya tariki y'umuvumo yo koreka u Rwanda, hagakurikiraho gufungura Lizinde na bagenzi be( usibye ko aha habaye uburangare bw'ubutegetsi bwa Kinani kuko uyu mugambi wari uzwi kuva muri 1984) naho niko byagenze bafungura bagatorokesha Hussein Rajabu wari muri gereza ya Mpimba. kwica abategetsi muri 1993: ba Gapyisi, Bucyana, Gatabazi n'abandi bakabyegeka ku Kinani niko bariho bakora i Burundi bica abategetsi b'abasivile na Gisoda( Hutu none, ejo Tutsi) kugirango basubiranishemo amoko n'igisoda cy'Uburundi gisenyuke!

      Kwinjiza intwaro i Burundi byatangiye kera. ni kenshi Uburundi bwagiye bwerekana amatoyota yafatwaga apakiye intwaro aturutse mu rwanda. Ziriya modoka nazo nizo zajyanaga abacengezi bajya kwica abaturage b'inzirakarengane nkuko ubivuga.

      Biriya byemezo, Nkurunziza iyo abifata rugikubita, ubu Agatsiko kaba kariho kannya mu bihu! Ariko nta rirarenga, reka turebe uko Agatsiko kari bwifate imbere ya Nzaramba!!None se ko abanyarwanda bategetswe guhinga indabo n'ibiti bigaburira amagweja, urubingo rw'inka z'abanyagatsiko, iyi ntara ikaba yaryaga ibivuye i Burundi, biri bugende gute?

      Erega dawe, Nyaruguru ubu Nzaramba yatangiye kubegeka! Ariko abategetsi ba Nyaruguru bahawe amabwiriza ko uzataka inzara wese azajya ahita afungwa!
      Uwapfuye yarihuse aka wa mugani wacu!!

      Delete
  7. Bwana Nkusi,
    Uwo ari we wese wakoresha logique yahita abona ko u Rwanda ari rwo ruzahombera muri kiriya cyemezo cy'uburundi kubera impamvu zikurikira:

    1.Abarundi nk'abantu batekereza ntibari kujya gufata kiriya cyemezo iyo baza kuba barabonye koko ko ari bo bazabihomberamo! Kuba baragifashe rero ni uko bazi neza ko ibyo bahomba ari bike ugereranije n'ibyo u Rwanda ruhomba.

    2.Kuba u Rwanda rwarahise rwitanguranwa kuvuga ko kiriya cyemezo "kigayitse" kandi ntacyo "kizarutwara" (bwa bwenge bwa FPR mpora nkemanga) hanyuma bakongera bati tuzarega u Burundi mu rukiko rwa EAC (ubundi bwenge buke) nk'aho bo u burundi bwo ntacyo bufite bubarega birasekeje!
    Muri make ibyo birego biramutse bigeze imbere ya EAC u Burundi bushinja u Rwanda kohereza abicanyi i Bujumbura bajya kwica abategetsi babwo, u Rwanda narwo rushinja u Burundi kubuza ibihingwa byabwo kwinjira mu Rwanda ndetse n'iby'u Rwanda kujya mu Burundi, murumva koko ari nde wakorwa n'isoni?
    (Mujye munyumvira namwe ubwo bwenge)

    3.Kuba imbunda nyinshi n'amasasu bihungabanya umutekano i Burundi binyuzwa muri izo modoka u burundi bwangiye kongera kwinjira.

    Muri make FPR ifite agasuzuguro gakabije no kwiyemera (overconfidence) birenze urugero ku buryo byageze aho biyihuma amaso n'ubwenge.
    Mbese ni nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru mujyana mu kibuga akumva ko we agomba kujya anyuzamo akagutera za rugondihene, ibicamurundi, ingumi, amavi, inkokora ndetse byanaba ngombwa akajya agushinga imisumari (kandi yumva ko abifitiye uburenganzira); Ubundi rero akumva ko wowe "UGOMBA" gukurikiza amategeko yose y'umukino kandi ukanagira na FAIRPLAY!!! Iyo mukinnye rero akagutera rugondihene eshatu ukamwihorera, yarangiza agashyekerwa ukabona yatangiye kuzanamo ibicamurundi ndetse, inkokora n'ingumi rugeretse noneho ukaza kumucunga ukamukubita ikigango agataraka akagwa hirya, ahita avuza induru ngo nibagusifure bakuvanemo uri kumukinira nabi!!!! Ngiyo FPR uko iteye!

    Mu bwenge bwayo (buke) yumva ko ari yo yonyine ifite uburenganzira bwo kugirira ibindi bihugu nabi ariko byo bikaba "bitagomba" kuyishyura iyo nabi yayo ngo kuko "biba bigomba kugaragara neza mu mahanga" cg ngo kuko bigomba kumva ko kugirira nabi leta y'u Rwanda ari bibi. Muri make kubera guhagarikirwa cyane n'ingwe bakavoma bageze aho bibwira ko isi bayigaruriye ndetse ko nyina w'undi adashobora kubyara umuhungu.

    U Burundi rero icyo bwakoze ni ukwereka FPR ko ibyo ibukorera byose yaneye isoni nabo bashobora kubiyikora aussi efficacement nta kindi bitayeho.

    ReplyDelete
  8. Komera Manzi,
    urongeye urarikocoye! Ubuswa bwa FPR si ubwa none koko nkuko ubivuga. Erega ntawe utanga icyo adafite, ntacyo abahezanguni nka Rutaremara bashobora kugeza ku bambari babo, usibye kubaganisha ku manga.

    Ibyo uvuze by'abakinnyi babiri: umwe wibwira ko agomba gukina umukino ukurikije amategeko(Fairplay) n'undi wibwira ko yemerewe gutsinda akoresheje amanyanga nk'aya FPR, biradusonurira muri make uko ikibazo hagati y'Uburundi n'u Rwanda giteye.Urongera kandi ukavuga uti Nkurunziza yeretse Kagame ko na Nyinawundi abyara umuhungu.

    Ibi byose uvuze umuntu yabihinira mu mugani umwe wa kinyarwanda:

    " UGUSURIYE NTUMUSURIRE, AKWITA KIBURANNYO"!!!!

    ReplyDelete
  9. Reka nange mbambire, ngo UGUHIMA ATIRETSE AGUSURIRA MULYAMANYE. Kagame rero ashoza intambara yibwira yuko uwarwanya ariwe uhomba, iyingiyi azayihomberamo. Nkuko mwavuze, nibyo Nkurunziza yaratinze, agomba kumenya yuko abazunga batumye Kagame agahangake. Nakomeza kwitwara nka Habyarimana amenye yuko ataraye.

    Nkurunziza yagombye kuba yarateguye ingabo zogutera Urwanda, hanyuma umwe yagaba ibitero muruhande rumwe nundi akohereza ibindi. Izintambara za Nkurunziza zoguhora yidefanda nka Habyarimana adatera; zizamukoraho.
    Icyakora ikigikorwa cyo guhagarika ibiribwa ningendo zijya murwanda nikiza.

    ReplyDelete
  10. Yemwe simbizi niba muzi imipaka y'uburundi ariko kuri ibyo nababwirako urwanda rugiye gukubitira abana kuryama aha ndavuga muri cyangugu yahinduwe Rusizi imirenge ikurikira Bweyeye irapfa n'inzara kuko bahahiraga muri province ya Cibitoke, Umurenge wa Butare uragowe kuberako bo bambukaga uko bashatse bajya hakurya muri comine ya Mugina bahingagayo bagahahira mu masoko atandukanye nka Nyeshenzi, Rugombo n'ahandi.Umurenge wa gikundamvura Nyakabuye, Bugarama, ahahoze ari Mushaka abo bose baragowe bari batunzwe n'umuhanda wa Bugarama Rugombo, bakomeza berekeza Buja aho rero mbabwiyeko u Burundi ntakibazo bufite ku mipaka ibuhuza na Congo Zambia na Tanzania ahasigaye muzaba mwumva akari imbere mbabwiye ahonzi nabaye.

    ReplyDelete
  11. Ibintu byakomeranye Agatsiko kategetse abaturage kurandura imyaka yabo ngo batere imbingo z'inka zabo n'indabo zo gutaka mu mazu yabo no gukoresha mu minsi mikuru ya buri munsi! Nkuko mwese muriho mubivuga, Abanyarwanda ubu barazibandwa bazerekeza he noneho ko Nzaramba ibagira ayo Ruzagayura yagize abariho icyo gihe??Ubu noneho Agatsiko karangije kurega Nkurunziza muri EAC ngo karebe ko bagondoza Uburundi!Hahahahaha! Ngo " UGUHIGA UBUTWARI MURATABARANA"

    Ko Agatsiko ariko kabanje gufunga ikiyaga cya CYOHOHA abarobyi bakaba barasubiye ku isuka, mu Burundi bakaba batarakomye, Agatsiko kararizwa n'iki mu gihe Uburundi bukoze nkuko kakoze gafunga CYOHOHA!!!!

    ReplyDelete
  12. Nkusi we,
    njye rimwe njya ndeba FPR n'ingengabitekerezo yayo ya Kalinga nkabona imeze nk'umusazi ariko uyu wabihisemo apana bya bindi by'uburwayi.
    Sinzi niba mwarabonye ukuntu ejo bundi FPR yashyize ingufu nyinshi mu munsi mukuru w'umuganura bari mu gisa no kuhangana/kunyomoza abavuga ko inzara nzaramba igerereje igihugu.
    Maze umurengwe wabo ngo ni umuganura si ukuwukwirakwiza mu gihugu cyose cyane cyane mu bice bivugwamo Nzaramba, nuko bashyira umuhutukukazi wabo("uwabo" nyine) Julienne ngo agende ajye gushinyagurira bene wabo (nk'uko bashyizeho Rwarakabije ngo abe ari we ufunga bene wabo, nk'uko Bampoliki ari we wirirwa ashinja bene wabo, nk'uko Rucagu ari we wirirwa aroga bene wabo, nk'uko...nk'uko...)abasaba kuganura Nzaramba.

    Ubwo njye nkibaza nti ese inkotanyi mu bwenge bwazo (buke) zibaza ko iriya minsi mikuru y'umurengwe/umuganura hari icyo ishobora guhindura mu mitwe y'abanyarwanda bazi aho nzaramba ibagejeje.

    Muri make ni nko gufata umuntu wishwe n'inzara n'inyota warangiza ukamufunga umunwa n'amazuru, ubundi ukamudubika mu mazi nk'iminota itanu warangiza ukamutereka ku meza yuzuye ibiryo (nka bimwe bakirije Kagame muri Maroc) ukahamufotorera amafoto menshi ashoboka, warangiza ukamutera ishoti agasubira iyo yavuye, ubundi ukiringira ko ikibazo cye wagihishe kandi buri bucye yashizemo umwuka abantu bagahurura!

    ReplyDelete
  13. Bihorere ak'imbwa kashobotse.
    Ibihugu by'ibihangange byarabashutse maze babona isha itamba nabo suguta urwo bari bambaye.
    Nonese ko wumva ngo bareze uburundi muri EAC kuki batabureze kuri UK CYANGWA USA?
    Nibakomeze bate ibitabapfu buhoro buhoro bazabonako bamanitse agati bicaye batagishoboye kukamanura.....Nonese bibazako hari umunsi EAC izicara igategeka uburundi kurungika ibishyimbo byabwo mu Rwanda kugirango inzara itabica, na ndalibwaribwa yarababujije guhinga???

    ReplyDelete
  14. Niba ari abantu nabonye ku isi buzuye ubugome n ubucucu ni FPR n abayishinze!!Mu Rwanda ku ngoma ya FPR biba agahomamunywa, umwanzi wa FPR ni uwari wese witwa umuhutu ,kimwe n umututsi cg umutwa ushyira mu gaciro!!FPR ntago iryama ngo isinzire ngo ni uko mu burundi hari umuperezida w umuhutu!!

    Ariko abantu bagira ubujiji koko pe!!!Ni inde mwabonye kuri iyi wicisha abantu ayobora inzara abizi kandi abishaka?Ni inde mwabonye kuri iyi si wumvako umwanzi we ari uri umuturage wo hasi ategeka ,utabasha no kumurwanya?Ni inde wakwishimira gutegeka abantu bishwe ninzara!!!Ni gute wakwishimira ko abo uyobora babaho mubujiji n ubukene ngo ni uko baturuka mu bwoko wanga?!!

    Njye mbona abo mugatsiko batanakunda nabo babyaye cg abazabakomokaho!!!Mbona bazaraga urubyaro rwabo ikimwaro n ubusembwa.None imisoro bazayikura hehe ubwo?Ubanza ahari bishimira kubona amaphoto y imirambo hirya no hino mubitangazamakuru y abantu bishwe n inzara!!None abo bana babo bari iyo za USA cg EUROPE batekerezako bibahesha ishema muri bacuti babo b abazungu iyo bababajije aho baturuka bakabona bava mu gihugu cy abantu bishwe n inzara??Ntibibwire ko abazungu bazi gutanduka abahutu cg abatutsi ngo bazavugako abarimo kwicwa ni inzara ari abantu badafite agaciro!Twese imbere y umuzungu twitwa inguge, nta tandukaniro!!Ngo babujije ibitangazamakuru byo mu Rwanda kwerekana no kuvuga ko hari inzara, ibyo mwabigeraho ariko ntimuzabuza umuzungu kuza mu Rwanda na camera ye agaphotora!Gusa we nta mpuhwe agira kuko abikora mu rwego rwo kunnyegana!!

    Niba bumva bashaka kubaka ibirambye bizahesha abana babo ishema naho bari mumahanga,bagakwiye kwikuramo umutima wabo wa kinyamaswa wuje ubujiji n ubugome!!Bagiye barebera kuri China ariko?Ni one political party igizwe n ubwoko bumwe bw aba HAN, ariko ntabwoko na bumwe burenganwa cg ngo bwicishwe inzara!!Kuki batarebera kuri India se igizwe n amoko menshi?Tanzania se yo ntibayireberaho koko? Ituwe n amoko angahe?Njye ndibo naha amahirwe buri munyarwanda wese yo gukora,nkamuha ubwisanzure mukuzamura imibereho ye,agakora business agatera imbere, maze najye nkamubaza imisoro nkazamura igihugu nyobora!!Ni ubwo mwibwirako gukenesha rubanda , cyane abahutu ari igisubizo cyo kubona ibyishimo nyabyo no kuba satisified mubuzi bwanyu, muzabonako mwibeshye!Ni imbwa ubwayo bita ko ari inyamaswa itajya ihemukira shebuja iyo ufashe icyemezo cyo kuyikenesha ntuyigaburire igeraho ikaba umusega, ikagucika ikajya mumashyamba igatungwa n ubusa; ariko iyo muhuriye munzira irakwataka ikakuruma da!Ariko iyo uyibaburiye igahaga igatuza iguma iwawe igatuza ubundi ikakubaha!Murimo kwicisha inzara rubanda mutaziko murimo kurema abarakare n intagondwa. Feed back muzayibona kuko ntabapfirA GUSHIRA!Benshi babanje kujya bemera siyasa, ariko n abo mwita injiji basigaye babibona,kuko umuturage waburaye nta siyasa wamubwira!!!

    Nzaba mbarirwa akazoza k u Rwanda!Uwapfuye yarihuse atabonye aho abasazi bayobora igihugu!







    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355