Pageviews all the time

Ntimuzacikwe: Ejo tariki ya 17/8/2016 Tuzabagezaho byinshi mwahishwe ku ndege zitwara (Drones ) z' Amerika zatangiye gukoreshwa mu Rwanda/NKUSI Yozefu

Uko Dorone z'Abanyamerika(USA) zizajya zitanga amaraso zikuye mu Ruhango
"DORONE" iri ni ijambo rishya ryinjiye mu rutonde rw'amagambo y'ikinyarwanda, ubundi mu cyongereza rikaba ari "drone". Abanyarwanda bagomba kurimenyera vuba kubera ingaruka mbi nyinshi na nkeya nziza rizabagiraho.  Ku itariki ya 15/8/2016 niho indege zitwara za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, USA zatangiye gukorera mu Rwanda. 

Abanyarwanda babwiwe ko zije gukora ubutabazi kuko imodoka zitagezaga amaraso ku ndembe ziyakeneye. Izi ndege zavugishije benshi amangambure zirashyize rero zitangiye gukorera ku butaka bw'u Rwanda. Ariko abanyarwanda ntibigeze babona ibisubizo ku bibazo byinshi bagiye bagaragariza Leta y'Agatsiko haba mu binyamakuru bikorera kuri murandasi, ku maradiyo akorera mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Dorone za gisirikare Amerika(USA) ikoresha mu kwica abantu hirya no hino ku isi

Ejo kuwa gatatu  tariki ya 17/8/2016 igihe cya sa mbiri za nimugoroba ku isaha mpuzamahanga(8:00GMT), Shikama izashyira ku rubuga rwayo inyandiko ikubiyemo byinshi mutari muzi kuri uyu MUSHINGA w'amaraso!


Murare aharyana, ahataryana harare umwanzi.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

26 comments:

  1. Mu gihe ugitegereje iyi nyandiko yavuzwe hejuru, gira icyo uvuga kuri ziriya DORONE.
    Urakoze

    ReplyDelete
  2. Icyitonderwa:
    Mu gihe umaze gutunganya komanteri yawe, ujye ukanda kuri "PUBLISH" rimwe gusa kuko iyo ukanzeho inshuro 2 komanteri yawe iza kabiri, wakandaho gatatu ikaza gatatu. Urakoze

    ReplyDelete
  3. Urakoze Nkusi njye ngushimiye ubwitange ugira kugirango Abanyarwanda bamenye ukuri kuri Leta y'Agatsiko. Nongeye kugushimira kunyandiko wakoze wise Karinga Karinga.

    ReplyDelete
  4. Ya yindi mwari mwatubwiye ejo ngo dutegereze yerekeye umutekano ntiyatugezeho.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Nzarora,
      Nyuma ya ririya tangazo twababwiraga ko tubagezaho inkuru yerekeranye n'umutekano , twabshyiriyeho inkuru y'IBINYWAMARASO byo muri Mozambique: umuyoboro w'abicanyi ba Kagame Kigal-Zambia-Mozambique-Afrika y'Epfo.

      Delete
  5. Mu by'ukuri njye nibaza niba abantu bafata umwanya wabo bakajya impaka ngo z'ukuntu ziriya drones ngo zizana amaraso, ngo zizayakwirakwiza,ngo mu byaro bya he, ngo zizagira zite...jye nibaza niba abo bantu mu by'ukuri bafite mu mutwe hazima? FPR itura ikinyoma aho abantu bagakurikira nk'imbwa ziri kwiruka ku igufa maze si ugucika ururondogoroooooo, yewe habe n'umwe uzavamo ngo arebeshe amaso mazima abone ibyo FPR irimo.
    Niyo mpamvu NYAMUKURU njye nagaragaje hano kuri Shikama intego nyazo za FPR kugirango abatazizi cg bakibereye mu rujijo basobanukirwe. Ariyo mpamvu mvuga ko abenshi bitwa ko barwanya FPR batayizi mu by'ukuri.

    Muri make rero uramutse usobanukiwe neza n'intego nyazo za FPR nta n'ISEGONDA N'IMWE wata wumva ibyo Leta y'inkotanyi yamamaza kuri ziriya drones, na gato! (Byumvikane ko impaka wajya zonyine ari izerekana ubuswa icyo kinyoma cyahimbanywe nta kindi!)

    Ahubwo isesengura ryoroshye kandi ryihuta wahita ukora, ubundi ukikomereza imirimo yawe ni iri:

    - FPR ntiyigeze igirira abaturage impuhwe , ntazo ibafitiye kuri ubu, kandi ntiteze no kuzapfa izibagiriye na rimwe!! (Akadomo.)

    Iyo ngingo yonyine irahagije kugira ngo uwo ari we wese ufite umutwe urimo akenge k'ibanze yumve ko ibyo bavuga kuri ziriya drones (byo gutanga amaraso) nta na kimwe cy'ukuri kirimo, kuko impuhwe zonyine fpr yagirira abaturage ari izo kubapyinagaza no kubica. (Nk'uko ntashidikanya na gato ko ari byo Nkusi azatwereka mu nkuru y'izo drones).
    Abagisinziriye rwose nimuve i Buzimu mujye i Buntu.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera Muvandimwe Manzi,
      Ibimenyetso ndi butange muri iyi nyandiko birashimangira ibyo umaze kuvuga!!!

      Delete
  6. Ndumva ntibuka neza ahantu nigeze nasoma vuba aha ko izo nyagwa ngo ni drone zishobora gutwara imwe imwe 1,5 kg. None avec ce "tonnage" murumva izakora inkubwe zingahe ngo ihaze ivuriro ku miti n'amaraso? Keretse niba bazajya bazohereza mukirere ari nyinshi zimeze nk'itanangabo dore ko bisa. Harya ngo uwo muntu uzaba urwaliye i Karongi drone igahagurukana i Kigali 3 sachets de sang max. azaba ari muntu ki ra? Ubundi mperuka nta Centre de Sante nimwe itarifite umuhanda uyigeraho, byaje kugenda bite? yaje se gusibama? Ahubwo dore mission. Mwibuke ubwo amahanga yashakaga kohereza drone muri Congo ngo zigenzure umupaka w'u Rwanda na Congo icyo gihe u Rwanda rwavugije iyabahanda ngo zije mu butasi. None ubwo zije mu Rwanda ntabwo ari ubutasi ni ugutwara un sachet de perfusion. Nkurunziza na FDRL na Magufuli bambe Kikwete bararye bari menge.

    ReplyDelete
  7. Naragenze Maura n'ishyano America Mbuze Ko Ariko kihebe kuruta ibyabayeho sinaba mbeshye ,ubu we Ko ntacyo yavuze my nzara kuri baba Congo b's Beni.Imana ikr gufatanya na Kagame gucuruza no kwica iki gihugu ni bwokoki ?Mwibuke neza kabila abaturage ntibamushaka Ariko Kubera umugabo wa America,M7,Kagame bohereje izi mburagasani ngo abigumura zibagabeho ibitero FDLR ,Nkurunziza may kind I like gukora intambara I Burundi,Kubera nickel bra kind I naho Congo to yarakodeshejwe.Ibyamaraso izajya itanga mubyibagirwe ije kumena ayandi.

    ReplyDelete
  8. America muyireke, igihe nikigera izabazwa amaraso yose yinzirakarengane yamennye muri kariya karere. Nimba prezida, ikintu cyambere nzakorera abanyarwanda nukwaka America indishyi zakababaro kubanyarwanda binzirakarengane bishwe.

    Ntabwo byumvikana ukuntu Amerika yirirwa ibeshya amahanga ngo irarwanya akarengane, kandi aribo byihebe byambere kwisi; nkuko umwe yabivuze hano muri comments.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Mbonyingabo muvandimwe,
      urakoze gutanga igitekerezo cyawe.

      Delete
  9. Ese kuki ikigo gishinzwe gukusanya amaraso kitakora amashami yacyo mu Ntara aho kuzana utwo dukenya dufite technologie yo kumara abanyafurika !?
    Ntabwo abemereye Drones kwinjira mu Gihugu bazatinda kumenya ko bibeshye kuko ubuzima bw'umunyarwanda ntiburaje ishinga na gato umunyamerika kuburyo muri afurika yose amaraso y'umunyarwanda ariyo agomba kwihutanwa hakoreshejwe Dorone ngo hato badasanga ashizemo umwuka da ! hahahaha ni ibitwenge kabisa

    ReplyDelete
  10. IRANZI: Drone za gisirikare zikora imirimo ya gisirikare, y'ubutasi. 15 ni nyinshi cane ku bantu ariko IMANA si umuntu. Ubwayo izihesha icyubahiro cyayo abantu barimo kurwanirira.
    Ntibizaba uko abagome babipanga.Ndaguhakaniye.IRI MASO.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Iranzi,
      urakoze gutanga komenteri yawe. ubutaha ujye ukanda kuri PUBLISH rimwe gusa kugirang komanteri yawe itaza kabiri. Urakoze

      Delete
  11. IRANZI: Drone za gisirikare zikora imirimo ya gisirikare, y'ubutasi. 15 ni nyinshi cane ku bantu ariko IMANA si umuntu. Ubwayo izihesha icyubahiro cyayo abantu barimo kurwanirira.
    Ntibizaba uko abagome babipanga.Ndaguhakaniye.IRI MASO.

    ReplyDelete
  12. Bavandimwe,
    reka nitwe anonymous###
    ndababwiza ukuri ko RUPIYEFU nta rukundo na ruke kandi ntarwo yatunze nta nurwo izatunga.Turebe amajyambere yatwijeje igisubizo kirigaragaza ni Nzaramba,ahubwo iradutindahaza,itubeshya uburezi kuri bose ubujiji bwariyongereye kuko ibyo twigishijwe ni ndiyo bwana , imiturirwa yubakwa nabo ikaba inyungu kungufu kuko ibazikodesha ntibaba bizifuza kuko zihenze hakiyongeraho n'umusoro wa 18 ku ijana,none ngo drones zije ku rwana no gusigasira ubuzima bw'abanyarwanda ikinyoma kiragwira nta kiza na gito RUPIYEFU ISHAKIRA ABANYARWANDA kuko byibura iyo itiharira ibyiza by'igihugu wenda twari kuvuga ko reta ikunze umunyarwanda ni miti yaguzwe iborera mu madepo rubanda bapfa batayihawe none ngo bahawe za drones? Nkusi we izi nkenya zije mu mugambi mugari wo kumena amaraso ahubwo koko rupiyefu ntacyo ijya gukora kitari ikinyuranyo urugero rworoshye niba baririmbye iterambere menya ko bagiye gutindahaza uwo bashaka no ngo drones zizifashiswa mu kugemura amaraso igisubizo zizifashishwa mu kumena ayandi nkuko bagiye babikora kuva 1987 nambere ikiri RUNALI NIBA ntibeshye.Ese ye nawe ibaze aka kadege gatwara byibura udushashi 3 twa cc 33 ubwo kazahaguruka i Kigali kerekeze yerekeza Kirehe hepho za cyunuzi harya uwo izaba igemuriye amaraso ni munti ki ra? Nkusi we gerageza utugezeho ibyi zo ndege naho ubundi nta kiza izaniye abo mu Rwa gasabo. Erega nabo baramarana hagati yabo ngo barita kuri rubanda rwa giseseka ndibuka mutangaza ibyu rupfu rwa mubyara wa Kagame wazize umunwa kuko yaragiye gutanga amakuru yari afite kubijyanye ni hirikwa rya mu byara we bahita babimenya baramwirenza. Uwahoze ari boss wa J2 UBU ARI HE ? ariko rubanda ngo twitaweho abagiramenyo ni museke no rupiyefu ibitayeho naho twese twashira ariko inyungu za Kagame zikaboneka ntacyo byamubwira we ntabakoresha be aribo USA.UK n'ibindi bifi binini bigomba kudusamura.turategereje rero.

    ReplyDelete
  13. Ariko uyu mukino rupfu arimo kudukiniraho, UWITEKA uwudutsindire mw'izina rya YESU.
    None se bibaza ngo igihe ntikizagera buri wese akamurika ibyo yakoze!
    Hari uwibagiwe se ko bamwe baguze ibibunda bidakenewe iwacu, abandi bakagura ibindi bidege by' intambara?
    Barategura uko bazatangiza intambara ariko bibuke ko 'So akwanka akuraga ibyamunaniye'! Nibizane amahoro se baririmba,twese tubibone! Na nyina wundi abyara abahungu da! Umuturanyi yaravuze ngo'nenda ukawaambiye,sijaribiwi na wala sitajaribiwa. Wajaribu wakaone cha mtema kuni'

    ReplyDelete
  14. Nibyo koko,turi mu
    KARERE k'IBIBAZO (si ibiyaga) BIGARI
    BY'I KIGALI!!
    Biteye agahinda!

    ReplyDelete
  15. Nibyo koko,turi mu
    KARERE k'IBIBAZO (si ibiyaga) BIGARI
    BY'I KIGALI!!
    Biteye agahinda!

    ReplyDelete
  16. Ya yindi mwari mwatubwiye ejo ngo dutegereze yerekeye umutekano ntiyatugezeho.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Nzarora,
      twavugaga kuri Mozambique n'umuyoboro w'ibinywamaraso: Kigali-Zambia-Mozambique- Afrika y'Epfo. niba utarasomye iyi nyandiko subira kuri Shikama uyisome. Urakoze

      Delete
  17. hmmm wa mugabo we wagiye ureka kuba negativist mu bintu byinshi uvuga. Nk umushinga w urukingo rw inkondo y umura urimo uvuga uzabaze abantu bakoraga muri minisante na RBC bagusobanurire uburyo watangiye n igihe watangiriye. vaccination ya HPV agakoko gatera cancer y inkondo y umura yatangiye muri 2011 ntabwo ari muri 2005 nkubo ubivuga. 2. umuntu wakoze advocacy (ubuvugizi) kugira uriya mushinga wigweho ni umukozi wo hasi wari muri services ishinzwe ubuzima bw abana n ababyeyi, yabigaragaje ko ari ikibazo ari muri staff meeting ubwo service ibishinzwe yabikozeho inyigo umuyobozi wayo abijyana kuri minister hatangirwa gukorwa robying ku bafatanya bikorwa ( UNICEF ; UNFPA; OMS; GABI; PiH. ..) kugira umushinga uzabone abatera nkunga
    3. Ruriya rukingo rusanzwe rukoreshwa ntabwo yari isuzumwa ryarwo mu rwego wr imikorere yari isuzumwa mu rwego rwo kuba rwashyirwa mu nkingo zihoraho mu Rwanda. naguha urugero rw ibihugu bya Africa rumaze igihe rukoreshwamo abantu bakarwigurira ruhenze: Ghana ; South Africa and Morocco.
    Gusa gutangaza amakuru kandi afitiye abanyarwanda akamaro ni byiza pe ariko ntabwo bivuga ko uri umuhanga windashyikirwa mu gukora analyse my bintu byose ku buryo ibyo ukoreye analyse byose bagomba kubyemera nk ivanjiri.
    N.B. my suggestion nuko wajya ugerageza gushaka amakuru ku bantu batandukanye kandi badafite uruhande babogamiyeho. (abantu batabogamiye ku ubutegetsi buriho kandi badafite n izindi interet politiques zo kubusebya).
    Anyway ndagushima ku bw ubushake n ubwitange bwo gutanga amakuru ariko ndananenga zimwe muri analyses ukora warangiza ugatanga epreuves zitarizo ku bintu bifite abantu bazi ukuri kwabyo. kuko bishobora gutuma bajya bibazo ko ibyo uvuga byose uba uri kubibeshya.
    gracias

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355