Pageviews all the time

Ese kuba Perezida Kayibanda Gerigori na Habyarimana Yuvenali batarakoze nka Kagame Pawulo ni ubugwari cyangwa n'ubutwari?/NKUSI Yozefu


Kayibanda Gerigori na Habyarimana Yuvenali

Shikama ibanje gushimira byimazeyo abantu bose batanze ibitekerezo byabo musanga aha  kuri iyi nyandiko. Mu bihe biri imbere, ubu ni bumwe mu buryo tugiye gukoresha dushishikariza abasomyi ngo bagire uruhare mu itegurwa ry'inyandiko, tukaba twizera ko inyandiko nk'izi zizaba zifite uburemere n'injyana kurusha izateguwe n'umuntu umwe! Mukomereze aho rero kugeza namwe mubaye abanyamakuru buzuye. Mu gifaransa baravuga ngo ucura niwe uvamo umucuzi" C'est en forgeant qu'on devient forgeron". Ikindi tubwira abatanga komanteri ni uko mwashaka uburyo bwo gukoresha amazina y'amahimbano nka GIKURI GITI n'andi aho gukoresha anonymous kuko mu Kuboza 2016 hari ibihembo Shikama yabateganyirije birimo amafranga n'ibiyaruta nkuko twabibabwiye ubushize. Mwipfusha komanteri zanyu ubusa rero!


Kayibanda Gerigori 
Ni kenshi nagiye ntekereza gutunganya inyandiko ifite umutwe uri hejuru aha, ariko igihe kikabura! Kubera inyandiko zimaze iminsi zihita ku mbuga z'Agatsiko zisebya Nyakwigendera Habyarimana Yuvenali, byabaye ngombwa ko ntegura iyi nyandiko. Singamije kuvuga ibigwi Kayibanda, Kagame cyangwa Ikinani -kitananiye abagome n'abagambanyi- ahubwo ngamije kubwira ukuri abanyarwanda kuri aba bagabo batatu, babiri bayoboye Urwanda bakaba batakiriho n'umwe ugitegeka iki gihugu.

Kayibanda Yabaye minisitiri w'intebe igihe Mbonyumutwa Dominiko yari Perezida wa Repubulika; nyuma aza kuba perezida wa Repubulika ahita ahura n'ibitero by'Abatutsi bari barahunze Repubulika bashakaga ko Umwami Kigeli Ndahindurwa Yohani Batisita agaruka ku bwami u Rwanda rugakomeza kuyoborwa na Karinga, Repubilka ikazimira. U Rwanda rwabonye Ubwigenge kuri 1/7/1962 , aba batutsi bari bibumbiye mu mutwe wiswe INYENZI (Ingangurarugo ziyemje kuba ingenzi)  kugenza mu Gushyingo 1967 bateye U Rwanda. Bateraga baturutse mu mpande zose z'u Rwanda cyane cyane i Burundi.

Kayibanda yabyitwayemo neza kuko yakomeje guhamagarira abahunze gutahuka, kurinda abatutsi bari imbere mu gihugu harimo n'umugore we Ferediyana, uwahoze ari umwamikazi umugore wa Rudahigwa wahoze ari umwami w'u Rwanda , witwaga Rozariya Gicanda( yishwe muri jenoside bivugwa ko ari ingabo za jenerarli Gatsizni zamwishe ariko Kagame yamukingiye ikibaba muri GacacaI), abavandimwe ba Kigeli bari mu Rwanda barimo uwitwaga RWIGEMERA wari mu Rwanda kugeza Inkotanyi zitera,yapfuye ashaje kubwa Kinani. Nta byera ngo de, hari abashatse guhirika Perezida Kayibanda bakoresheje ubugome nk'ubwa FPR na Kagame muri 1972 hapfa Abatutsi benshi, biba ngombwa ko Jenerali majoro Habyarimna afata ubutegetsi hakozwe kudeta kuri 5/7/1973 agarura ituze mu gihugu.

Habyarimana Yuvenali
Ndashimira Abanyarwanda basigaye barambiwe n'ikinyoma, isebanya bikorwa n'Agatsiko bagatanga ibitekerezo byabo bamagana inyandiko nyandagazi zisebanya zigasebya n'abapfuye; uyu si umuco nyarwanda. Mu gihe Agatsiko kabujije Abahutu gushyingura ababo, muri Shikama dusanga biteye agahinda  gusebya aba bapfu hafi ya bose bahitanywe n'aka Gatsiko.Impala zararirimbye ziti:"Inzira ya twese ni imwe". Aya ni amagambo yagiye agaruka muri Komanteri zatanzwe n'Abanyarwanda, ndizera ko abenshi ari n'Abatutsi bamagana isebanya n'ishinyagura byari mu nyandiko musanga aha byibasiraga nyakwigendera Perezida Habyarimana Yuvenali.

Nk'umuntu wakoranye na Perezida Habyarimana Yuvenali, ndagirango mbwire Tito Rutaremara ko Habyarimana yari umuntu ufite umubiri nk'uwo afite nanjye mfite bityo akaba yari umunyabyaha  nkatwe. Ijambo ry'Imana riratubwira ngo " uvuze ko adacumura aba atutse Imana". Ariko ndashaka kubwira Rutaremara ko Ibyiza Habyarimna Yuvenali yakoze usibye gukwirwa muri iriya nzu Agatsiko kambuye umuryango we kakayigira Mize (Inzu ndangamurage) bitakwirwa no mu Rwanda. 

Habyarimana Yuvenali yakundaga abaturage kuko yemeraga Imana akaba yarabikomoraga ku babyeyi be Ntibazirakana na Nyirazuba babaye bamwe mu bakirisitu ba mbere ba Kiliziya gaturika, Ntibazirikana akaba yari ni umukirisitu wayo w'intangarugero; Habyarimana akaba yaririndaga gukora ibintu byangwa n'Uhoraho Imana y'i Rwanda. Ntiyigeze ahirahira ngo akore nk'amahano yakozwe na Tito Rutaremara na Mudidi bambuye umupfakazi agasambu ke ubuzima bwe bwari bushingiyeho kugeza aho bamusiragiza mu nkiko niba ubu yaragasubijwe cyangwa yarishwe simbizi!

Umupfakazi(hagati) Tito Rutaremara(ibumoso) na Mudidi (iburyo)bambuye isambu yari imutunze
Ndabwira Rutaremara ko niba FPR iriho ubu ikaba yicaye mu Rugwiro, Habyarimana yabigizemo uruhare atari ukubera kwanga u Rwanda cyangwa arugambanira, ahubwo ari ukubera kwa kwemera kwe akumva ko umuntu ari nk'undi , bose bagomba kubana mu mahoro. Habyarimana kwizera Imana ni nako yizeraga ibinyoma by'indyarya n'abagambanyi! Ndamenyesha Rutaremara ko nkuko nigeze kubivuga kuri Shikama aha, Habyarimana yari afite amakuru muri 1984 ko NRM ya Museveni Kaguta Yoweri yari igizwe n'impunzi z'Abatutsi nimara gufata ubutegetsi muri Uganda, L'UNAR izahita itera u Rwanda, hakabanza gufungura abari muri gereza ya Ruhengeri. Uwatanze aya makuru amaze kuyaduha njye na mugenzi wanjye twamugejeje i Kigali, uko byagenze nabivuze mu nyandiko z'ubushize.

Habyarimana amaze kubona aya makuru, yakomeje gufasha Museveni Kaguta Yoweri icyo gihe warwaniraga ahitwa Lowero Triangle, uwatanze aya makuru akaba ariho yari aturutse atorotse! Museveni yakomeje kuza mu Rwanda akaba mu cyumba cye cyari muri Hoteli des Diplomates. Amarozi bashinja Habyarimana nibo bayakoreshaga kuko nkuko umuntu umwe wakoze muri iriya hoteli abivuga, kuva Museveni yarara muri kiriya cyumba nta mukiliya wongeye kugikandagiramo kubera ko uwakijyagamo wese yafatwaga n'amajyini! Kugeza intambara y'Inkotanyi ziyobowe na Museveni zitera u Rwanda, Kaguta Yoweri Museveni yari atarishyura imyenda ya kiriya cyumba. Ndabibutsa ko kugeza na n'ubu Tanzaniya yishyuza Museveni miliyari ebyiri z'amadolari kubera ubufasha bamuhaye afata ubutegetsi  muri Uganda. Gutera Habyarimana  bikaba nabyo umuntu yabibona nko kwica uwo ubereyemo umwenda aho kumwishyura. Habyarimana yahaye Museveni intwaro nyinshi harimo n'imodoka za Bulende  mu gihe cy'imyaka ine. Ko Tanzaniya yishyuza ninde uzishyuriza Abanyarwanda!?

Aha rero nkaba nereka Rutaremara ko Ikinani cyifuzaga rwose ko Abatutsi n'abahutu bibera hanze bakomeza ahubwo u Rwanda rugakora ibishoboka byose bakaza mu gihugu bakagisura, abafite amasambu bagatura mu Rwanda nta nkomyi; abari hanze igihugu kigakomeza kubitaho. Iyi politike ye nkabona itari mbi kuko n'ibihugu nka Mali na Liban ari uku bikora. Mu myaka mike itaha, ibihugu by'isi yose n'iyi politike bigiye kugenderaho. Kagame uriho uhindira abantu bose bibereye hanze mu gihugu, azabona ingaruka zabyo mu minsi mike cyane. Habyarimana rero akimara kumva ko aba bantu bazatera, yabifashe nk'ibikabyo kuko ntiyumvaga ukuntu abantu ariho afasha gutsinda intambara barwanagamo na Militon Obote wayoboraga Uganda, bayitsinda bakamuhindukirana bakamutera kandi yabagejeje kubyo bifuzaga! Nyamara byarabaye!Iyaba Kagame Pawulo , aba yarahise yohereza abicanyi bagahotora abari abasirikare bakuru, akongera akohereza amarozi yo gutsemba Giseseka yibibereye mu nkambi za Nakivale n'ahandi muri Uganda!

Kugirango nereke Tito Rutaremara, ububyeyi, impuhwe n'urukundo byarangaga Ikinani, ni urugero rumwe namuha rw'umukozi umwe wa Imigarasiyo yari ishami rya Perezidansi, yaragiye abwira nabi umugore umwe wari muri Hoteli des Diplomates (ubu yitwa SERENA)maze Habyarimana aza kubimenya. Yabwiye uwari ushinzwe ibiro bikuru by'iperereza iyi migarasiyo yari irimo, ati ugende umbwirire uyu mukozi ko ibyo yakoze byambabaje ! Uyu muyobozi yaraje akoresha inama atubwira ko Shefu ( niko muri Perezidansi twamwitaga) yababaye cyane. Uyu mukozi yahawe igihano cyo guhagarikwa amezi atatu, igihano kirangiye aragaruka arakora. Ikinani kandi ku giti cyacyo cyasabye ababishinzwe gusaba imbabazi uriya mugore, byarakozwe! Uyu mugore yavaga mu gihugu cy'igituranyi cyarebanaga ay'ingwe n'u Rwanda, bityo uyu mukozi akaba yarakekaga ko uyu mugore ari intasi y'icyo gihugu!!!Ibi byababaye muri 1984.

Amahoro, ubumwe n'amajyambere ntibyaheze mu ndirimbo kuko byigaragaje!Abatutsi benshi bafite amafranga ubu n'abapfuye muri jenoside bari batunze, hafi ya bose bayakesha iyi politike ya Kinani. Nguwo Kajeguhakwa yakuye ku bwarimu akagurizwa akaba umukire akaza kuba ku isonga y'abamugambaniye, Munyanshoza wa Rwandafoam, Rwigara Assinapol n'abandi. Yabanye neza n'abaturanyi, imihanda iraharurwa, abaturage bararya barahaga, ntawigeze ahutazwa. Ibi nkaba narabyiboneye n'amaso yanjye kugeza mva mu Rwanda muri 1987. FPR ubwayo izi ko uyu mugabo yari indashyikirwa mu mihigo ku buryo umututsi umwe wakoraga muri Ambasade y'u Rwanda muri Libya yigeze kongorera umwe mu banyeshuri b'Abatutsi bariyo ko nta kuntu FPR yari gufata ubutegetsi itishe IKINANI !!!!

" Iyo Ikinani tutakica , nta kuntu twari gufata ubutegetsi, cyari kizi ubwenge buhambaye mu kuyobora imbere n'inyuma, ntaho twari kumenera iyo tutakica"!

Hasi aha Shikama yabashyiriyeho imbonerahamwe y'incamake y'ubutegetsi bwaranze aba bagabo uko ari batatu.

Kayibanda Gerigori
Habyarimana Yuvenali
Kagame Pawulo
Yaharaniye Repubulika
Yaharaniye ko abanyarwanda babana batishishana
Yaharaniye ubutegetsi bw’Agatsiko
Kurengera ubusugire bw’igihugu
Kurengera ubusugire bw’igihugu hatsurwa umubano n’amahanga
Gufata igihugu nk’akarima atangaho ingwate ngo yigwizeho imitungo arambe no ku butegetsi( USA, UK, Israel, Germany)
Iterambere risangiwe
Iterambere risangiwe hibandwa ku buhinzi n’ubworozi
Iterambere ry’Agatsiko rikenesha ba nyamwinshi.
Isuka yahawe agaciro
Ubuhinzi bwitaweho ashishikariza abaturage kwihaza mu biribwa ndetse bagahunika mu mitima n’ibiguri.
Gutesha agaciro ubuhinzi hakimakazwa ubworozi bw’Agatsiko: kwigarurira ibishanga, imibanade .Gishwati, Umutara, n'ahandi.
Gushishikariza abaturage kubana mu mahoro
Gushishikariza abaturage ubumwe n’amahoro kuba isoko y’amajyambere
Kuryanisha amoko, Abahutu n’Abatutsi nk’intwaro yo kugundira ubutegetsi.
Kubaho gikene hacungwa ibya rubanda
Kwizirika umukanda kuva ku bategetsi bo hejuru kugeza ku baturage.
Kwigwizaho imitungo , hakeneshwa rubanda ibyayitunze bisahurirwa mu mahanga.  Agatsiko Kubaho mu murengwe  n’umudamamararo
Demukarasi
Demukarasi
 Igitugu,ikiboko,vugankwice na tekerezankuninge

Umwanzuro:
Ese Kayibanda na Kinani babaye ibigwari cyangwa intwari
  • Kuba Kayibanda na Habyarimana bataragiye kwicira impunzi z'Abatutsi hanze nkuko Kagame abikorera Impunzi z'abahutu ziri hanze .( ibuka Zambiya, RDCongo, Mozambique, Nakivale, etc)?
  • Kuba batarasahuye igihugu ngo bigwizeho amazu hanze y'u Rwanda n'imbere nkuko Kagame abikora?
  • Kuba barabanishije Abahutu n'Abatutsi aho kubaryanisha nkuko Kagame abikora?
  • Kuba batarataburuye imva ya Rwabugiri na Kanjogera mu gihe Kagame yihutiye gutaburura imva ya Mbonyumutwa no kubuza ihambwa ry'abahutu bishwe kuva muri 1990?
  • Kuba batarasenyeye Abatutsi bahunze muri 1959 ngo bamburwe n'amasambu nkuko Kagame yabikoreye Abahutu bose harimo n'umuryango wa Kinani?
  • Kuba batarakoze ubukangurambaga ngo basobanurire abaturage ububi bwa Karinga nkuko Kagame abikora yita Abahutu bose abajenosideri bakaba bagomba gupfukama bagasaba imbabazi Abatutsi?
Igisubizo ni icyanyu.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamneya Ukuri maze kubabohore

19 comments:

  1. NDABIZI COMMENT YANJYE NTAYO UHITISHA KUKO UTINYA ABAVUGA IBITEMERANYWA NAWE. NASHAKAGA KUKWIBWIRIRAKO BARIYA BATEGETSI B'ABAHUTU UTURATIRA UGASHAKA KUTWEREKAKO BARI BEZA CYANE ATARIBYO NA GATO. GENOCIDE N'IBINDI BIBI ABAHUTU BARI GUSARURA UBU BYAVUYE KURI KAYIBANDA NA HABYARIMANA KUKO NIBO BARETSE INGENGASI IGAKOMEZA KWIGISHWA MU GIHUGU MAZE IKITWA UMUTUTSI WESE NUFITE ICYO APFANA NABO AGAHINDURWA UMWANZI W'IGIHUGU KUGEZA BATSEMBWE MURI GENOCIDE MU 1994. KAGAME NDABIZI URAMWANGA NDETSE UMENYA N'INZOKA ZO MU NDA YAWE ZIBIZI, IBI BITUMA NIYO YAKORA IBYIZA BIMEZE GUTE UTAZIGERA UBIBONA, ARIKO NAWE IMPAMVU IBITERA URAYIZI NIRYA RONDAKOKO RYOKAMYE BAMWE MURI BENESEBAHINZI. REKA NDEKERE AHA NUBUNDI NTIBIZAHITA, IT'S JUST A MESSAGE FOR YOU. Mbangurunuka

    ReplyDelete
    Replies
    1. mbanguruka . mbwira icyo Nkusi avuze hejuru kita ukuri? Umpe ni ingero. iyo umuntu avuze ukuri ntabwo byorohera abanyamafuti kukumva. Ibi nibyo nabwiraga umwe mubatanze komentari ko fanatisime ivanze nu ubuswa iterkana des facts nkizo Nkusi atanze tariyo.

      Delete
    2. Mugenzi wanjye hari ikintu ngirango nkubwire kandi kizakugirira akamaro, va inyuma ya KAGAME reba inyungu z'igihugu muri rusange urebye neza wasanga Kagame nta kintu na kimwe yashimirwa kuberako utambaye amadarubindi yabugenewe atabona ubwira kabiri nawe ntushobora kumenya inyigo ya GENOCIDE n'uko byagenze n'impamvu yayo n'uwayikoze va mu kigare nk'icyo twahozemo va mu bwoko aho nkomoka umugabo w'umututsi ndashatse kuvuga niwe watangije genocide avuye mu nama y'inkotanyi kandi uyu yarasanzwe aba muri PL ubwo rero atangiye kwica bene wabo ahita aba umukuru w'interahamwe abamaze nawe za nterahamwe zimurengeraho ngo ni wowe wari usigaye ubu abana n'umugore be babaye ruvumwa ku nkotanyi kandi ari abere ku byaha bya se.


      Niba utemera KAYIBANDA ni uburenganzira bwawe bivanye n'ibere wonse cg amakuru umufiteho, Habyarimana nawe n'ubwo atabaye intungane kuri bose ariko ibibi bye byaba mu byiza imbere y'ibibi bya kagame ushaka kumarisha ubwoko bwe ngo akunde abe perezida. Kuba rero ubona ibibi gusa si wowe ubitera ahubwo ni ibyo wabonye cg wabeshywe kandi ntaho nabona ntambutsa ibyiza bya KAGAME ngo bikunde kuberako amaraso yamennye kandi akimena ahita abirengaho nabyo bigasa n'amaraso mu rwego rwo kubakana reka twemere abakoze neza abakoze nabi tubagaye ahari hari igihe SAULI yavamo PAUL.

      Delete
    3. Muvandimwe Anonymous/Mbangurunuka,
      Andika ibyo byiza uvuga ko Kagame Pawulo yakoze. Komenteri yawe irahita rwose. Komaneri zaidahita ni izitukana, izitandukira( ni ukuvuga zivuga ibitajyanye n'inyandiko iri hejuru!

      Delete
    4. Muvandimwe Nkusi, ntako utagize uretse bamwe banangira Imitima yabo. Ntaho wabeshe, abakubwira ko wavuze nabi Paulo wabo ni babandi bavuga ngo yazanye byose wababwira uti yazanye na génocide bakagusamira hejuru ngo yakowze n'abahutu. Abo rero niyo washaka umuhini ngo ubumvise ukuri ntibyashoboka. Wakoze cyane k'ubw'iyi nkuru kuko ntacyo bariya bayobozi bombi batakoze, mu gihe ubutegetsi bwa Kagame bwirirwa buduhiga bukware na buhongo ngo budusotere iyo twahungiye.

      Delete
  2. Bwana Nkusi. Mubyukuri hari byinshi bibi nibyiza utigeze uvuga Habyalimana na Kayibanda bakoze. Wageze kuri Kagameho umwogeraho uburimiro. Nonese we ntanicyiza nakimwe yigeze akora. Be professional!

    ReplyDelete
  3. Ni ukuri iyi nkuru ijyanye na KAYIBANDA, HABYARIMANA, na KAGAME ni inkuru umuntu wese uzi ubwenge utari nyiranjyiyobigiye yakagombye kwishimira mu rwego rwo kumenya ukuri ku byabaye n'ibiba kugirango ategure ejo hazaza.Muri aba bagabo nkaba nshimira byimazeyo INTWARI KAYIBANDA yo karambira ijabiro kwa jambo nkongera ngashima Habyarimana watwaye umusaraba wa KAYIBANDA wo gukura abanyarwanda munsi y'imizi ya karinga akawugendana imyaka itari mike ukamukubita i Kanombe. Nkongera ngashima byimazeyo nyakubahwaPAUL batazira KAGOME ubwitange umurava akoresha yewe akemera akazenguruka isi yereka abashidikanya ko karinga yahozeho kandi ikataje mu Rwanda.


    Ndatinze mu magambo nta muntu nka Kayibanda tuzongera kubona, uca make ukunda igihugu wanga kwikubira n'ubuhemu. Aha umwanditsi Nkusi Joseph yagaragaje imbonerahamwe y'ibigwi byaranze aba bagabo batatu kandi Paul we arabandanije kutwereka n'ibindi. Ariko hari ikintu ntemera neza ahari atashatseko kivugwa uyu munsi ariko nifuzagako abasomyi batubwira n'aho aba bagabo bateshutse cg bagahemuka urugero niba hari ikindi kintu KAYIBANDA yaba yarakoze kinyuranye n'amahame ya democracy tukakimenya. Ariko HABYARIMANA hari aho yatije umurindi urwangano hagati y'abanyarwanda KIGA na NDUGA ibi ni ukuri kudasubirwaho, yazamuye uburezi igice kimwe cy'igihugu ikindi aragipyinagaza igisirikari cye cyari kigizwe n'abo mu majyaruguru y'igihugu ndetse nubwoko bumwe bw'abahutu ibi bintu byagize ingaruka mbi kuri rubanda bitiza KAVAKURE umurindi wo gutera u Rwanda. Iyi ikaba ari inenge yo gutonesha ikomeje kuburyo aho gukundira umuntu ibikorwa bye hareba ubwoko n'inkomoko y'aho avuka.


    Ikibazo nkunda kwibaza ni iki ese KAYIBANDA azutse yasanga ibyi yaharaniye akabizira byaratanze umusaruro cg yahambira akagenda burundu? Kuberako kumunwa ni Repuburika, mu bikorwa ni karinga barica, bagataba, bakazura bagata ku karubanda. Ese Habyarimana agarutse yavuga ati koko nsanze ibyo bampraga ari ukuri cg yasubirayo igitaraganya. Kuberako akazu kabaye agatsiko k'amarumbo nayo y'impehe amahoro baririmbaga yahindutse amahomvo.


    Naho Kagame ari nawe Kavakure ntacyo nakwirirwa mvuga kuko iyo umubwiye akora mu rwubati ku itako agakora mu mutana ku bitugu akaguponda aguhonda yarangiza agata muri rweru. Ninde uzaducyura cg uzaduhuza ko KAYIBANDA yabayeho rimwe rizima, haba har abandi bashobora gutera intambwe mu kirenge cye? Simbihamya kuberako abo mbona bitwaje inkoni y'ubwoko kandi bahetse inda nini niyo iri kubabuza gutera intambwe muri democracy.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Imvugo yawe makoki igerageza kubugama. nibyo koko Habyara ashobora kuba yarakoze amakosa mu iyicwa rya Kayibanda. Ibyo muri politiki birashoboka kandi ndumva nawe yarabonye ingaruka. Imvugo yo kubiba urwango hagati ya Kiga na Nduga siwe wayizanye ahubwo yazanywe nabamwe mubanaypolitiki nka Twagiramungu, Gasana, na Nduwayo badatinya kumvako auwo bita Umukiga wese yapfa kubera Habyara. Ndetse nubwo Kagame yishye Umuhutu muri rusange ariko ugasanga yaratijwe umurindi nabamwe mu banyapolitiki bazanye ibibazo byabo personel bakabizanamo uturere. Nakuze nzi imiryango myinshi yo mu rukigaga na nduga ishyingirana abaturage kurwego rwabo ntakibazo bari bafitanye. Information zipfuye nkazimwe za NGABOYISONGA uKUNDA Kwandika kuri le prophet ko nta Mukiga utrigaga muri University, ko umukiga wese yari afite amashanyarazi muri wese, ko hari za kaburimbo mu mirima ni ibindi byinshi za propaganda zari zigamije guteranya abaturage no kwibonera inyungu zu umuntu ku giti cye. Sinzi ko hari umuturage aba ba prezida bacu bombi bigeze bajujubya nkuko biri. Kumva rero ko ikosa Habyara yaba yarakoze kukko mubyukuri tutajya tuvugisha ukuri ryaba rya kuraho ibyiza byose uko ni ukudashyima no kutanyurwa. Ibi kandi byatijwe umurindi nu umucyo wa Abanyarwanda ba kera bo kutagenda no kumenya amatsiko yi ibibera mu gihugu. Bityo Umunyapolitiki warenzwe ni inda na amatiku ya mubeshya ati "umukiga wese yari afite moto" undi nawe ati "baragapfa bashyire. I GITANGAJYE NI UKO HARI IBISAMBO BYINSHI BYO MURUKIGAGA Byakoresheje iyi turufu kugirango brye ingoma ya Kagame bikaba bigenda bipfa byubitse umutwe mu maguru.( Kanyarengwe, Rwarakabbije, Bosenibamwe, na bandi. Bwana makoki bigaragara ko ugifite ivangura rimeze nkirya Ndahayo udatinya kwita abakiga bose aba reactionelles. Urwango uvuga Habyara yatije umurindi ntarwo mbona ibitekerezo byawe kugiti cyawe ntabwo wagombye kubyitrira abantu benshi ni uko muhujye inkomoko na akarere. Munyangire yacu niyo yatumije Classe intellectuel Hutu idashobora gushyira hamwe, ahubwo ihora ihigana ku inyungu za FPR. Ibyo ndagirango warabyumvise kuri RUKOKMA NA Wilson. nti mugakomeze guhembera inzangano no kwitiranya ibyumviro byanyu nku umuntu umwe ngo mubigire rusange. Bigarako ukuze cyane nkurikijye uko ugerageza gusiga siba urwngo mumutwe wawe kandi unyumve neza kuko simvugira mu migani mpishye ukuri nsigasiye amatiku. nti muyinyonge.

      Delete
    2. Ndishimye cyane kandi ndanezerewe kuberako nanjye hari igihe njya numva nkeneye umuntu tudahuza kugirango menye inenge zanjye iyo nsanze inenge amvugaho zirenze urugero cg agahuza n'undi wigeze kunenga mpita numvako ari ingeso ngomba guhindura iyo ari mu mukorere naho iyo ijyanye n'uko zandemye mpita menyako ari umwirasi muri make rero ndababaye kuberako utashatse akazina wiyita kuberako anonymous mushobora kuyisangira muri benshi keretse umunyarubuga niwe ushobora kubatandukanya.


      Mugenzi wanjye rero nshobora kuba mbogama ntabishaka ahubwo nkaba ngenda meze nka yamodoka ikora impanuka bakayegura kubera kwangirika iyo yongeye kugenda batayigoroye muri garage uyibona imbere yawe ukagirango ije kukugonga cg ukagirango irakata kandi ataribyo ahubwo ni ingaruka za ya mpanuka.


      Uku ni ukuri kwambaye ubusa niba nshobora kubogama byambabaza ahubwo nemerako ubuswa mba mfite ku kintuaribwo buntera gusa n'ubogama ariko ntabigambiriye, ndagirango nkubwireko niba wargeze wumva iringaniza ari ikintu cyanshegeshe mu myigire ndetse ukiga uzi nezako bizarangirira muri CERAI kuberako utari umukiga ibi byabayeho si inkuru mbarirano ikindi n'uko babantu hafi ya bose babangamiwe n'iringaniza baje gusubira mu ishuli ubu nizo ntiti u Rwanda rufite magingo aya ikindi meze nka wa muntu ureba umupira kuko ntabarizwa mu bakiga cg abanyenduga kandi n'ubwo mva inyuma y'ishyamba ntabwo mva muri kimbogo iwabo na rukokosi kandi n'ubwo twava hamwe ntabwo natekereza nkawe kuko tudateze kimwe ahubwo zitukwano nkuru, kuko tuvuga kagame ko yica rubanda ariko ababikora babikora ku mabwiriza ye cg akabakingira ikibaba. Uku niko kuri kwanjye kandi nzi neza ko urwango ari impano iva kwa se kibi ndakurahiye ndakazira urwngo sinzanga umunyarwanda ahubwo dushyire hamwe dushake umuti wo gushaka inkomoko nyayo ntibibe nka wawundi wa za nyamaswa ziri muri ya nkuru ivugango les animaux sont malades de ka peste. Aho gushaka umuti zikijije iyo zitashakaga ndavuga indogobe ngo yarishije kubwatsi bwo muri kuva kandi ari ahantu habihaye IMANA ngo ni yo yabazaniye amahano.

      Delete
    3. Muvandimwe wanjye Makoki mbanje kugushimira kubw'umuganda wawe mu gutanga ibitekerezo byawe kunyandiko za Shikama. Nifuje rero kugira icyo mvuga kuri commentaire yawe aho wagize uti"Ese Kayibanda azutse yasanga ibyo yaharaniye Habyarimana yarakomeje umurongo cg se yasanga byarazambye? Muvandimwe Makoki Nkusi yabivuzeho yifashishije ijambo ry'Imana aho yagize ati"UVUGA KO ADACUMURA ABA ATUKA IMANA" Muby'ukuri rero ntiyabise abatagatifu ahubwo umutwe w'iyi nkuru nakwibutsa ko ari ukugereranya aba bagabo bombi ukerekana intwri cg ikigwari.Ngarutse rero ku nkuru nya mukuru Nkusi yanagarutseho ni zanyangabirama zishoye mu kwica abantu bateza umutekano muke muri rubanda byaje kurangira HABAYE KUDETA aho Habyarimana yagerageje kugarura ituze mu baturarwanda.Keretse ahubwo niba ushaka ubuzima bwihariye bwa buri mu perezida nibyo yagiye akora byaba byiza cg ibibi. Ariko noneho hari ibitagereranywa Kagame we utwaye idrapeau bose arabarengeje nta kiza cye pe!!!!!

      Delete
  4. Murakoze muvandimwe Nkusi kutugezaho muri make itandukaniro ry'ubuyobozi bw'u Rwanda mu myero itandukanye n'abayihagarariye. Muvandimwe NKUSI ejo nari nagerageje mu makuru mfite ngereranya abo bagabo bombi uko ari batatu aribo :Kayibanda,Habyarimana ndetse na king Kagame nabagereranyije nshingiye ku ngingo 3 arizo:
    -Gukunda igihugu
    -Ubusahuzi
    -Amajyambere ya rubanda
    Mu byu kuri rero bavandimwe banyarwanda banyarwandakazi ndakeka ko aba ba presidents babanjirije Kagame bari imfura kandi batirebagaho cyane nkuko Kagame abigenza njye muri commentaire yanjye na bajije uwaba azi umutungo wabo ndavuga KAYIBANDA cg se HABYARIMANA ntibigeze basahura igihugu cg se ngo bigwizeho umutungo nkuko RPF ya KAGAME ibikora. Ngarurse rero kuri izo ngingo 3 navuze haruguru reka zose nzivugireho rimwe mbe nk'ibuye rimwe ku nyoni ebyiri .Kuba batarasahuye igihugu ni uko bagikunze bagakunda n'abaturwanda ,ntibashatse ibya mirenge ku ntenyo ahubwo bbaharaniye gusangiza ibyiza by'igihugu abagituye kandi ndahamya ntashidikanya ko guusangira ibyiza by'igihugu ariryo terambere ridaheza uyu n'uyu ngaho rero aho umuvandimwe wacu nkusi asoza adusaba (ABASOMYI)gutanga igisizo icyanje rero nasoza mvuga ko ari intwari z'ibihe byose naho Kagame namere nka Zakayo wo mu Bibiriya ibyo yasahuye abisangize abanyarwanda kandi ahagarike ibikorwa bye bibi maze abaone guhatana nabo.

    ReplyDelete
  5. Muvandimwe Nkusi murakoze kuri aya makuru mutgezaho yuzuye ubucukumbuzi kandi natwe(abasomyi ba SHIKAMA ) tubigizemo uruhare mu gutanga umuganda wacu mu kubaka u RWANDA ruzira umwiryanye.Musoza inyandiko yanyu mugira muti igisubizo ni icyacu(abasomyi ba Shikama). Muvandimwe Nkusi nkuko nabivuzeho ejo si ndi mukuru cyane kuburyo abo bagabo bose mbazi neza ariko biroroshye kubivugaho nshingiye ku ngingo 3 arizo:-gukunda
    igihugu,ubusahuzi n'amajyambere ya rubanda.Mu bigaragara Kayibanda cg se Habyarimana nta mitungo bafite haba imbere ndetse no hanze y'igihugu bishatse kuvuga ko nta busahuzi bashinjwa.Ibi ndabivuga nta vuze ko bo nk'abana ba bantu batagize intege nke cg se babaye abatagatifu Nkusi yabivuze neza ati"uvuze ko adacumura ba atutse Imana" nanjye nti n'intungane bwira icumuye karindwi,ubwo batasahuye ibyiza by'igihugu bibisaranganyije rubanda kandi bakunze igihugu n'abagituye kuko babakoreye ntibirebe bo ubwabo n'inyungi zabo ahubwo bakita kuri Rubanda iyo ni Democratie kandi ni Patriotisme nyayo ibi uko ari bibiri byose bigera byanze bikunze ku majyambere arambye ureke ayo RPF na Kagame birirwa babeshya inzara igiye kwica abaturage niba utihagije mu biribwa uzasagurira isoko ute? niba abaturage babura 3000 ya mutuelle de sante bagafungirwa mu bitaro hirya no hino mu gihugu iterambere ririhe? ku myero yaba bagabo se nubwo wenda ibitaro ngo byari kure, nta Drones, nta nikorana buhanga rihagije ibi mwigeze mu byumva ? Imbabazi ntizabaga kwa mu ganga ubu zirihe? Banyarwanda banyarwandakazi igihe kirageze ngo abana,abasore n'inkumi,abagabo n'abagore ,abasaza nabakecuru bacu, abakire n'abakene,abari mugihugu nabari hanze y'igihugu dusenyere umugozi umwe mu kurandura ikinyoma kimaze imyaka irenga 22 yose turebera gukunda igihugu twatojwe kuva mu buto bwacu kuri he? Ese tuzaba muri iki kinyoma kuera ryari? Bavandimwe dusangiye isano isumba iy'amaraso kuko dusangiye u RWANDA rwo ngobyi yaduhetse ikiduhetse dushyirehamwe DUHARANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA. Naho bavandimwe rungano ,babyeyi ntaho u Rwanda rwacu rugana imiturirwa irubakwa ariko niya bake ni agakingirizo ku banyamahanga mu cyaro inzara iraca ibintu, nta bushobozi bwo kwitangira ibihumbi bitatu bya mituelle de sante nyamara KIMIHURURA HARI HOTEL YAKATARABONEKA Kigali Convention Center,abana babo bariga mu mashuri meza kandi ahenze nyamara aba rubanda bararivamo kuko batajya kwiga baburaye, urubyiruko mu ngeso mbi kuko ntamahitamo bafite kugeza ubu ngiryo muri make iterambere ku bana b'u Rwanda babeshywe imyaka nimyaniko.Munyarwanda Munyarwandakazi wowe ukunda u Rwanda n'abarutuye igihe kirageze ngo OYA yawe ige ahagaragara.Maze tugire u Rwanda rudaheza abana barwo haba mu gihugu no kubyiza byacyo

    ReplyDelete
  6. Erega inkotanyi (RPF=Rupfu) ibyo bakora ntimugirengo hari ikindi babikorera ni uko babona ko 2017 yegereje kugirango batangire bategure imitwe yabatutsi bazi neza ko badakunda RUPFU. Naho abahutu bo RPF izi neza ko batayikunda na gato ko bo ikoresha itekinika hakazaboneka amajwi menshi muduce batuyemo mugihe cy'amatora. Nta kindi rero iri sebanya ritegura atari ukugirango igihe cy'amatora kizagere baramaze kwitegura impande zose mubijyanye n'ubujura bw'amajwi.

    Ariko ngize amahirwe yo guhura na Kagome namubaza ukuntu yumva amerewe iyo ayobora abantu batamucira akari urutega (batamukunda namba).

    ReplyDelete
  7. @ Nkusi, wakoze cyane kubwiyi nyandiko, ikintu nayigaye ho nuko washatse kwerekana yuko Habyarimana yaba yararushije Kayibanda gukora neza. Ibigwi bya Kayibanda biruta ibya Habyarimana kurugero rungana nuko ibigwi bya Habyarimana biruta ibya Kagame.

    Aha ndashaka kuvuga yuko Kayibanda yaharaniye ubwigenge nubusugire bwigihugu. Amajyambere yo kubwa Kayibanda yariho kurugero rumwe nibihugu twahanaga imbibi, nubwo Habyarimana yaje akayateza imbere kurenza Kayibanda. Habyarimana ntabwo yigeze aha agaciro urugamba Kayibanda yarwanda rwokurwanya ubuhake nubwami, ikaba ariyo mpamvu bwagarutse.

    Habyarimana yahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda mugihe Kayibanda yarashyamiranye na Micombere prezida wi Burundu warushyigikiye inyenzi kumugaragaro zashakaga gutera u Rwanda. Habyarimana ahita yica Kayibanda yiyunga na Micombero. Igiteye agahinda nuko iyo Michombero yazaga mu Rwanda abahutu barwanyaga ubutegetsi bwu Burundi bafungwaga, kugeza Micombero asubiye i Bujumbura. Wabyivugiye yuko Habyarimana yafashije Museveni azineza yuko abasirikare binyenzi zateraga Urwanda aribo bagize igisirikare cya Museveni.

    Habyarimana rero namugereranya nawamugabo wahetse impyisi, yahura nabantu bakamwamagana ati "nimundeke turinshuti". Hanyuma impyisi ikaza kumurya iti "ujye utinya ikintu wabwiwe nabagabo". Aha niho navuze yuko Habyarimana yahemukiye ukwibohoza (revolution) kwabanyerwanda kandi nawe atiretse. Wowe wavuze yuko arubukristo yatojwe nababyeyibe, nibyo koko. Arikose nikuki atabikoreye na Kayibanda,kubanza na Ntibazirikana yabimugayiye, kuba yarishe Kayibanda nabi?

    Iki cyo nikibazo kubazandika amateka ya Habyarimana bazibaza, nikuki yashigikiye ingoma yubuhake kurenza abaharaniye ubwigenge? Wavuze ibyinzu ya Habyarimana, ba Rutaremara bashaka kugira urwibutso rwibibi Habyarimana yakoze. Nibyo koko ba Rutaremara bibwiraga yuko ibyiza Habyarima yakoze bizasibangana mumitwe yabanyarwanda. None baracyabona abahutu nabatutsi bakicuza, baranze kwibagirwa ibyiza bya Habyarimana, bakavuga bati yenda nitwandika ibibi bye bizatuma ibyizabye byibagirana. Amateka azabanyomoza.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Murakoze muvandimwe Jean Mbonyingabo nifuje kugira icyomvuga ku gitekerezo cyawe.Njye uko mbyumva Nkusi ntiyashatse kugira uwo avugira kuko hari aho yagaragaje ko bose ari abantu kandi mwene muntu hari aho agira intege nke kuba Habyarimana yarahiritse Kayibanda yaragamije kugarura ituze mu gihugu kuko muri icyo gihe 1972 hari abicwaga na RUNALI niba yarishyigikiwena Micombero simbizi gusa mubarwanira ubutegetsi ibyo bibaho gusa iyaba bitageraga kuri rubanda ngo babe bya byatsi bizira umugundagurano winzovu ariko simbishyigikiye nawe ni intege nke yagize.Ikosa kuri Nyakubahwa Paul KAGAME ntahangana nabo bayobozi gusa ahubwo we na RUPIYEFU ye bakenesheje na rubanda rwa guseseka ubu inzara iraca ibintu imiborogo ni myinshi mu bana b'u Rwanda.

      Delete
  8. Murakoze mwese kubw’ibitekerezo byanyu mwagiye mutanga, kandi ndashimira na shikama yazanye iyi nkuru.

    Ntizimbye mumagambo nagirango nanjye ntange umusanzu wuko mbona Kayibanda, Habyarimana na Kagame.

    Kayibanda yayoboye mugihe u Rwanda rwarimo ruhindura uburyo ruyobowe (kuva muri cyami ujya muri repubulika), bivuze ko yari system shya irimo kubakwa, aha rero ntibyari byoroshye namba kuri Kayibanda nk’umuyobozi ariko uko amateka avuga ntaho baragaza urwango rwihariye Kayibanda yagiriye igice runaka cy’abanyarwanda uretse guhangana cyane hagati ya kiga na nduga.

    Ibi kandi byashimangiwe nuko abakiga bahiritse kayibanda ubundi bakima ingoma bayobowe na Habyarimana.

    Habyarimana mugihe cye u Rwanda rwagiye ruhura ningorane zikomeye kuko Habyarimana yari afite intege nke muri politike mpuzamahanga, aho yagiye ashimishwa kenshi no kugira inshuti hanze ariko ntityite k’umutekano n’ubuzima bwite by’igihugu ngo anarebe ubwo bushuti icyo buhatse.

    Habyarimana yatonesheje bigaragara abakiga bene wabo abandi banyarwanda baba abagenerwa, Habyarimana yaranzwe no kwiyumvamo ko ariwe muntu ubereye kuyobora u Rwanda bandi bose ntacyo bashoboye.

    Igisirikare cyari cyiganjemo cyane abakiga, ndetse abakiga bakigiramo ijambo riruta iry’abandi bose basigaye, aribyo byahaye umurindi abagambanyi naba mpemukendamuke atari uko bakunze FPR ahubwo aruko barambiwe nuburyo Habyarimana n’abambari be bakomeje kwitwara muri politike.

    Gusa icyo nashimira Habyarimana cyane nuko imiyoborere ye itigeze yivanga m’ubuzima bwite bwa rubanda rugufi, kuko ibyo byose byaberaga hejuru iyo.

    Kagame, icyo namuvugaho nuko yategetse mugihe kigoye cyane kurusha abamubanjirije, aho yari ahanganye n’abamwita umuswa, umugome n’ibindi. Ibi rero ntibyari byoroshye kuriwe. Icyo Kagame yabanje gukora kwari ukubanza kubaka ubushobozi bwe bwite ngo abone uko yigizayo abashobora kumubangamira kuko muri FPR abashakaga kuyobora bari benshi.

    Ikindi Kagame yategetse igihe isi ifite ikoranabuhanga, kuko akantu gato gusa bucya isi yose irimo kukavuga.

    Ibi rero bishyira igitutu kuri Kagame kandi bikamusaba guhora akanuye, kubijyanye n’iterambere n’ibindi, Kagame akunda iterambere ariko ikibazo gikomeye n’uburyo iryo terambere arigeraho kuko usanga uburyo bukoreshwa bubabaje cyane ndetse bunatera ingaruka mbi cyane igihugu.

    Ikintu ngaya Kagame cyane nuko iyo mugiranye ikibazo ubwo umuryango wawe wose n’inshuti zawe zose bahura n’akaga, keretse bemeye izuba riva bakanabivuga mubinyamakuru ko bitandukanyije nawe. Kandi icyaha ubundi ni gatozi.

    Ikindi Kagame arasuzugura cyane, iyo atakwiyumvamo ntabanga yiha agutukira kukarubanda kandi akoresheje amagambo ubusanzwe adakwiye kuvugirwa m’uruhame, kandi iteka Kagame ashaka ko abantu bose bumva ibintu nkuko abyumva (he has his own definitions which he oblige others to follow)

    ReplyDelete
  9. Nshuti ya Demokarasi Dr Nkusi,hari igihe kizagera abantu bifuze kuba umusanzu utanga wo kubaka igihugu barawuteye ingabo mu bitugu.Uyu munsi Leta ya Kigali iyobowe n'agatsiko kadaharanira inyungu z'abanyarwanda bose ntinezezwa no kubaho kw'abantu nkawe.Nyamara iramutse iteze amatwi ikanumvira inama ziri mu bushishozi bwawe yabasha kugira ibyo ihindura kandi igihugu nticyakongera kugwa mu marorerwa nk'ayo kivuyemo.Ntawutazi ko FPR ariyo nyirabayazana w'ibyabaye mu Rwanda ndetse no mu karere.Ubu twandika ibi,agatsiko igihugu kakigurishije abanyamahanga.Ibintu Kayibanda na Habyarimana birinze gukora.Nibaza niba Kagame atekereza ko igihe azaba adahari azaba yarajyanye n'abanyarwanda bose ku buryo yagurisha igihugu ku banyamahanga nta bushisozi ashyizemo.Ni umukuru w'igihugu kandi ndamwubaha,ariko uhereye kuri we ndetse n'abo bafatanije gutegeka bafite ubuswa bwinshi ndengakamere mu kureba kure kuko bataziko igihe bazaba badahari abana babo bazaba bahari.Reka ndekere aho kandi mbashimira umusanzu wanyu mu kwamagana agatsiko gashishikajwe no koreka igihugu,agatsiko karya akaribwa n'akataribwa.Kayibanda na Habyarimana baharaniye ubusugire bw'igihugu naho Kagame araharanira ubusugire bw'agatsiko.

    ReplyDelete
  10. Nagirango mbanze nshimire cyane. Jyewe nkorera ikigo kimwe cy'agatsiko ariko ibihabera ni imperuka. Ihangane ngukosore gato ku nyandiko yatambutse kuri drone. Ikibuga cya drone kiri kubakwa i muhanga mu murenge wa shyogwe. Ikindi uriya mushinga urimo presidency na minadef kurusha abirirwa babyivuga bose. Naho ibyo abo bavuga ni ryari inflation yigeze igera aha mu mateka y'igihugu uretse n'urwanda b'ibisahiranda na Uganda bafite amafaranga adahenze ntago bagira izamuka ry'idorari ku muvuduko nk'uwo ifaranga ririho. Ubu idorari riri kuri 850Frw ku bwa Habyarimana ryari 70. Murabyibuka ko fanta yaguraga 20-30 ubu fanta yageze kuri 350-400 ibyo bikwereka ukugwa k'ubukungu bw'igihugu mu ruhando mpuzamahanga. Bicishije abaturage inzara n'ibirayi bitari byarigeze bibura mu rwanda biri kugurwa Uganda kubera politique mbi y'ubuhinzi aho babujije abaturage guhinga ibirayi ngo bahinge indabyo!!! Uwavuga amabi y'iyi ngoma byamara imyaka.
    Icyo navuga ni ubwo nari umwana nzi amateka y'ukuri ni ubwo Habyarimana yatoneshaga abo mu Majyaruguru ntago yigeze yicisha abanyarwanda inzara ngo yigarurire imirimo n'ubukungu bwose bw'igihugu nk'uko mbibona.

    ReplyDelete
  11. https://www.youtube.com/watch?v=zU-QWfhIXnU

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355