Pageviews all the time

ABAVUGA KO FPR INANIWE BASHINGIRA KU KI? ESE NIBYO KOKO FPR YANANIWE KUGERA KU NTEGO SHINGIRO ZAYO YARI YARIYEMEJE ITERA MU W’1990? TUMENYE INTEGO NYAKURI FPR YASHINGANWE/Manzi



I. Byifashe gute?
Muri iki gihe hari imvugo ikunda kumvikana inshuro nyinshi cyane  mu banyanda hirya no hino ariko cyane cyane ikumvikana mu barwanya ubutegetsi bwa FPR . Iyo mvugo igira iti:” Fpr irananiwe”, “FPR yananiwe kugera ku ntego yari yarihaye”, “Fpr ntiyitaye ku banyarwanda”, “Fpr ibeshejweho n’ikinyoma”, n’izindi nyinshi. Uyu munsi rero nkaba ndi bwibande kuri ziriya mvugo ebyiri zibanza nk’uko umutwe w’inkuru ubivuga.
Ubusanzwe bavuga ko umuntu “yananiwe” ikintu runaka, iyo yakigegerageje” afite umugambi wo kugikora ”kikanga”, aho niho bavuga ko YANANIWE. Sinzi rero ko wavuga ko umuntu yananiwe amashuri atarigeze anayakandagiramo na rimwe cg  ngo uvuge ko ibiryo byamunaniye kandi ntabyo yigeze ahabwa ngo abirye bimunanire cg abimire bigaruke,... muri make umuntu ananirwa ikintu runaka ari uko mu by’ukuri yagize ubushake n’umutima byo kugikora  ariko noneho kikamwangira (aka ya ndirimbo ngo icyangiye umuntu gitera agahinda), aho niho wavuga ko CYAMUNANIYE, Ariko ntiwabona umuntu ari guhinga ngo uvuge ko yananiwe kurira igiti kandi ntacyo yigeze ashaka kurira ndetse  nta n’igiti na kimwe kiri aho!
Muri make rero, kimwe mu bibazo by’ingutu kigaragara buri gihe mu mashyaka menshi yitwa ko arwanya leta ya FPR na politiki yayo, ni uko ayo mashyaka usanga yibeshya ko azi FPR ariko mu by’ukuri iyo usesenguye neza imvugo na programe politiki z’ayo mashyaka ubona neza  ko amenshi atazi  FPR na gato kandi ko atanasobanukiwe na busa imikorere yayo; andi ugasanga azi FPR ariko nanone ugasanga ahenshi akigendera ku rujijo n’ibinyoma byayo.
Ibyo rero bitera impungenge kuko wibaza uko ayo mashyaka azagera ku ntego zayo zo gutsinda no kwirukana iyo FPR  bikakuyobera kuko ubusanzwe bizwi ko bigoye cyane yemwe ahari bitanashoboka ko warwanya ngo utsinde ikintu utazi kandi utanasobanukiwe.
Sindi busubire mu mateka ya FPR kuko sicyo cyanzinduye, uwayashaka yayabona henshi ku mbuga zitandukanye, icyo ndi bwibandeho ni ukugaragaza imyumvire ndetse n’imyemerere abashinze FPR bari bafite ndetse n’uko bumvaga u Rwanda rugomba kuyoborwa icyo gihe nyine bayishingaga(ari nacyo amashyaka menshi ya opposition menshi atazi cyangwa yirengagiza nkana!)
Ntavuze menshi rero, iyo usesenguye unakurikije amateka yaranze u Rwanda, usanga abatutsi bashinze FPR bari bafite intego 2 z’ingenzi:
  • Gufata ubutegetsi no kubwigarurira bwose bukajya mu maboko y’abatutsi gusa nk’uko byahoze ku ngoma ya cyami.
  • Kubugumana burundu no gushyiraho ingamba zituma abahutu (n’abatwa??) batazongera kubyutsa umutwe bibaho ngo babusubirane.
Ngayo ng’uko, muri make izo nizo ntego nyamukuru FPR yari ifite mu ishingwa ryayo mu w’1986 kandi yemeraga cyane. Kuri ubu rero abavuga ko FPR yananiwe kugera ku ntego zayo, umuntu yakwibaza niba baba bari mu kuri ukurikije izo ntego zayo mvuze ukagereranya n’uko mu gihugu byifashe ubu.


  1. Intego BARINGA (nziza) zitwikiriye intego NYAZO (ntindi)
FPR ikimara gushyiraho intego nyamukuru nyazo zikubiye  mu mirongo ibiri migari nk’uko nayerekanye hejuru, yazigabanije mu ntego umunani (8) z’ibanga zihariye kandi zifata mu bice byose by’ubuzima bw’igihugu, bityo ikazazifashisha ubwo izaba imaze kugera ku butegetsi.(Yaje no kongeraho iya 9 yo kurwanya genocide n’ingengasi yayo)
Mu by’ukuri nk’uko ndi buze kubyerekana izo ntego z’ibanga uko ari umunani (8) zose ni intego ntindi  kandi mbisha kuko zitari zigamije habe na gato kuzana ituze mu gihugu ndetse no kunga abanyarwanda, ahubwo zari zigamije gusubiza igice kimwe cy’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi ku butegetsi no kwiharira ibyiza byose by’igihugu ubundi noneho zigakandamiza ibindi bice bisigaye (abahutu n’abatwa) kandi bagakumirwa ku byiza by’igihugu ahubwo bagahinduka abacakara.
Bitewe rero n’uko FPR kimwe n’indi mitwe yose y’inyeshyamba irwanira gufata ubutegetsi yari ishyigikiwe na ba mpatsibihugu (US, UK, Israel,...) kandi inagomba no gushakisha ubundi bufasha  butandukanye mu baterankunga banyuranye hirya no hino, byabaye ngombwa ko ihimba intego umunani (8) nzima, nziza kandi zumvikanana neza (ariko itemeraga na gato)  zo kwitwaza no kwamamaza ahantu hose ikajya izikinga mu maso abo banyamahanga ndetse n’abanyarwanda benshi yakaga ubufasha ubundi ikabahisha izo zindi umunani ntindi kuko ntawajyaga kuyifasha iyo aramuka azibonye.
Tito Rutaremara ukomoka ibwami, niwe wazuriye LUNARI(L'UNAR)
 mu Nkotanyi muri 1986
Ubusanzwe rero abazi FPR bavuga ko yemera cyane icyo umuntu yakwita AMAHAME Y’IKINYURANYO (Propagande de l’inverse/ Inverse propaganda, propaganda of the other way round), aho ikora ikinyuranyo cy’ibyo ivuga. Bityo iyo ushaka kumva neza icyo igamije ureba ikinyuranyo cy’ibyo ivuga. Niba izanye umushinga witwa ko ari uwo gukura abaturage mu bukene, uhita umenya ko mu by’ukuri ugamije kubatindahaza, niba izanye gahunda yita izo kuzamura ubuzima bwiza bw’abaturage icyo gihe ugomba guhita wumva ko ari izo kubacupiza, niba ivuga ibyo kongera umusaruro ukumva ko igiye guteza inzara idasazwe, niba ari ukujya gukiza abantu ukagomba kumva ko igiye kubica, niba ivuga kunga abanyarwanda ukamenya ko ari ukubatandukanya no kubanganisha, gutyo gutyo...
Kuko rero FPR y’ubu ari nayo ya kera, ibyo byumvikane ko intego zayo za baringa zo gukinga abanyamahanga mu maso yazihimbye igendeye ku kinyuranyo cy’intego nyazo yemera nk’uko ngiye ku bibereka. Intego za baringa itemeraga na gato ndazishyira mu ibara ry’icyatsi naho intego nyazo yemeraga  kugeza na n’ubu (z’ibanga) ziri mu ibara ry’umutuku


  1. Intego BARINGA: Kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda
Intego NYAYO: Gucamo abanyarwanda ibice byinshi, no kubyanganisha


  1. Intego BARINGA: Kubumbatira ubusugire bw’lgihugu n’umutekano w’abantu  n’ibintu
Intego NYAYO: Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu, umutekano w’abatutsi gusa n’ibyabo byose, kunyaga abahutu imitungo yabo


  1. Intego BARINGA: Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi
Intego NYAYO: Kubaka demukarasi mu batutsi gusa no gushyiraho ubuyobozi bw’igitugu bukandamiza abahutu (n’abatwa)


  1. Intego BARINGA: Kubaka  ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’lgihugu
Intego NYAYO: Kubaka ubukungu bushingiye ku mitsi (exploitation) y’igice kimwe cy’abanyagihugu (hutu, twa) gipyinagajwe, ikungahaza ikindi gice(tutsi) kidamaraye


  1. Intego BARINGA: Guca ruswa, gutonesha n’imicungire mibi y’umutungo w’lgihugu
Intego NYAYO: Kwaka ruswa abahutu, gutonesha abatutsi no kubaharira imicungire y’umutungo w’igihugu.
  1. Intego BARINGA: Kuzamura imibereho myiza y’abaturage
Intego NYAYO: Kuzamura imibereho myiza y’abatutsi, gupyinagaza abahutu (n’abatwa) kubakenesha mu buryo bushoboka bwose no kubica bibaye ngombwa.


7. Intego BARINGA: Guca burundu impamvu zitera ubuhunzi no gucyura impunzi     z’Abanyarwanda
Intego NYAYO: Guca burundu impamvu zatera ubuhunzi ku batutsi no gucyura impunzi z’abatutsi zose.


8. Intego BARINGA: Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane
Intego NYAYO: Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu buri gihe ugamije inyungu z’abatutsi gusa


9. Intego BARINGA: Kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo
Intego NYAYO: Kubaka no gutsimbataza mu batutsi ingengabitekerezo y’urwango ku bahutu, gucekesha abahutu mu kubumvisha ko ari abicanyi no kubahoza ku nkenke


ICYITONDERWA: Intego ntindi nagerageje kwerekana (Mu ibara ry’umutuku) ni ikigereranyo kigendeye ku mikorere twese tuzi ya FPR dufitiye ibimenyetso, ubuhamya bunyuranye dufite twabayemo twaniboneye n’amaso yacu, ndetse hakaniyongeraho n’uko FPR imaze kwigaragaza ubwayo. Gusa nyine nanone ikigaragara ni uko ziriya ntego zitari kure y’ukuri na gato. Ikindi ni uko bigaragara ko hari intego PFR yashyizemo kugira ngo iryoshye propaganda gusa (8,9), kuko bizwi neza ko ubundi intego nyazo za FPR (et les details) zitigeze zijya ahagaragara ku buryo n’abatutsi benshi batazizi (urugero: Nk’ibihano bihabwa abatutsi bigumuye,etc.)


  1. None se nibyo koko FPR Yarananiwe?
Ngarutse kuri icyo kibazo nyamukuru nyuma y’iryo sesengura, ikigaragara ni ku ko uwajya kugenzura (evaluation) FPR ngo amenye niba yaraniwe cyangwa itarananiwe, agomba kubanza akamenya icyo ayigenzuraho.
  • Aramutse ayigenzuye ku NTEGO BARINGA (itemera) bigaragara neza ko yahita ibona zeru ku icumi (0/10), bityo akaba yahita avuga koko ko YANANIWE (ariko se ni ukuri?)
  • Ariko nanone aramutse ayigenzuye ku NTEGO NTINDI (yemera), bigaragarira vuba cyane buri wese ko yahita ibona amanota menshi ku icumi ndetse arenze kure kimwe cya kabiri (½)
Igisigaye rero cyaba ari ukumenya hagati y’abo bagenzuzi (Evaluateurs) bombi uri mu kuri; ni ukuvuga uwakoze igenzura nyaryo. Uwagaragara rero ko yagenzuye neza ni uwagenzura akurikije intego FPR YEMERA, YAGAMIJE ndetse INASHIYIRA MU BIKORWA ku mugaragaro (ari we wa kabiri) noneho akareba niba YARANANIWE koko cyangwa niba YARAGEZE KU NTEGO ZAYO wenda ku kigereranyo runaka.


  1. Umwanzuro
Ku bwanjye rero nkurikije intego nyazo za FPR yemera kandi inashyira mu bikorwa sinavuga na gato ko yananiwe. Ahubwo nkurikije uko ibintu bimeze mu Rwanda kuri ubu, navuga ko muri rusange FPR yageze ku ntego zayo ku rwego rushimishije ( hejuru ya 75% ibyo ari byo byose). Noneho ahubwo Ibyo YANANIWE ukurikije ziriya ntego zayo yemera, bikaba byaratewe na Bwana Kagame Paul wayitengushye agatangira gusahura no kwikubira ku giti cye yirengagije abatutsi bandi bagenzi be, ndetse akanagerekaho no kwica benshi muri bo yikanze, abatamwumviye cg abatinyutse kumuvuguruza. Ibyo rero nibyo bituma hari aho ziriya ntego  zitagerwaho 100% nk’uko byifujwe kubera uko kwikunda kwe.
Mbonereho rero gukebura abakoresha buhumyi izi mvugo zikurikira (cyane cyane abitwa ko bari muri opposition):
- “FPR yarananiwe”,
- “Ikibazo cy’ireme ry’uburezi cyananiye Leta ya FPR”,
- “FPR yananiwe guca ubukene mu banyarwanda”,
- “FPR yananiwe kunga abanyarwanda”,
-“ FPR yashyizeho politike z’ubuhinzi zuzuye ubuswa, none zateje inzara”,
-“ FPR yananiwe n’ikibazo cy’ubutabera”,
-“ FPR yananiwe kuzana democrasi mu Rwanda”,
-“ Leta ya FPR yananiwe ikibazo cy’imishahara y’abarimu”,
- N’izindi nk’izo.


Abakoresha izo mvugo rero nabasaba ko bajya babanza gusesengura bakareba niba koko mu ntego NYAZO (ntindi) za FPR yemera harimo ibyo baba bavuga ko YANANIWE; basanga bitarimo bagahindura imvugo aho kugira ngo bakomeze kuyobya rubanda. Kuko umuntu ntashobora kunanirwa ikintu atigeze anagira muri gahunda ze na rimwe! Urugero biratangaje kumva umuntu yihandagaza akavuga ngo FPR yananiwe kunga abanyarwanda kandi bizwi neza ko iyo FPR ishingiye kandi inabeshejweho n’amacakubiri ibiba hagati y’abo banyarwanda!


Manzi.
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.

20 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze

    ReplyDelete
  2. Manzi inyandiko yawe ndayemeye cyane rwose, biragaragara yuko wagenzuye kanda ugasesengura imikoreya FPR nintagondwa zabatutsi. Iringiri nisomo rikomeye wigishishe abanyepolitic ba oposition bashaka yuko ibintubihinduka mu Rwanda. Kandi nibyokoko, birakomeye yuko umunyeshuri yabona igisubizo k'ihurizo mugihe atigeze asobanukirwa ikibazo yabajijwe.

    Biragaragara yuko kubyina muzunga, kwabanyepolitic ba oposition imbere ya FPR biterwa nibibazo nkibi, byo kudacukunbura ngobamenye imitego batezwe. Nikuki batamenye igihora gisenya amashyaka yabo? Cyangwa nirihe banga riri hagati ya FPR nabazungu, cyangwa abanyamerika? gewe mbona ibi byokwihoma kubazungu, ngobazakemura ikibazo cyacu bidashoboka, kuko intagondwa zabatutsi zashinze FPR zafatanyihe icyaha cyokwica na bazungu; nabafatanya cyaha kumaraso yinzirakarengane zabanyarwanda.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Mbanje Gushimira Nkusi watambukije igitekerezo cyanjye.

      @ Niyongabo
      Mu by'ukuri njye bimbera ihurizo rikomeye nkagera aho nibaza niba atari njye ufite ikibazo. Muri opposition Nyarwanda yose uko yakabaye nta n'umwe uzigera wumva avuga ku mugaragaro FPR uko iri,ngo wumve avuga yeruye ko FPR ifite politike zigambiriwe zo kurimbura abahutu, abo itarimbuye ikabapyinagaza.
      Buri gihe uzumva bakoresha imvugo zikikira cyangwa se zo ubwazo ziteye urujijo.

      Urugero: Nko kubona ishyaka runaka rya opposition Rikora Declaration ngo turasaba Kagame na FPR ko: bubahiriza ubutabera mu Rwanda, bakemura bwangu ikibazo cy'inzara,etc. Njye iyo mbyumvishe mpita nibaza ibi bikurikira?

      1.Ese nyir'ukwandika gutyo, aba atekereza iki iyo yandika nk'ibyo ?
      2.Ese aba agamije iki mu by'ukuri?
      3.Ese aba yizeye(convinced)ko hari icyo biri buhindure?
      4.Ese ubundi mu myemerere ye yumva ko FPR ibereyeho iki?
      5.Ese mu bwenge bwe yumva ko Politike za Fpr mbere ya byose ziba zigomba kugamiza iki?
      6.Ese ni izihe nyungu FPR yakura mu bwiyunge bw'abanyarwanda?
      7.Ese yumva mu by'ukuri inyungu za FPR ari izihe?
      8.N'ibindi n'ibindi

      Abenshi rero ibyo bibazo bihita bibatsinda kuko:
      1. Batumva ibyo ari byo (amateurs)
      2. Babizi ariko babyirengagiza kubera inyungu bwite zabo (hypocrites).

      Mu by'ukuri gukoresha imvugo zipfuye kuriya bitanga isura itariyo kuri fpr biyigaragaza nk'aho kuva ku ntangiriro (dès le depart) iba ifite umutima mwiza wo gukora ibyiza, noneho bikayinanira (kubera ubuswa, kwishakira inyungu,etc..)KANDI IBYO SIBYO NA GATO!

      Delete
  3. Rwose mbibona kimwe nawe intego igaragara kandi yashegeshe igice kimwe ni iyo gukenesha binyuze mu burezi uhasanga kwikubira biteye agahinda, umwana umwe arajya ku ishuri agasiga ababyeyi amaramasa na twa tundi atwaye tudashyitse. Undi mwana na tike leta ikayimuha akadamarara akishyurirwa agakorerwa byose naho abandi bahora basiragira mu mayira ngo bajye kuzana amafaranga. Naho yahagera agasanga bamwe bararwaye abandi barashonje bikaba urudubi. Ikindi kintu abantu bahora bibaza ni iki cyo kongeza imishahara abarimu ni ukuri bivugwa n'abadakanura kuberako 90%ni abahutu baba muri uwo mwuga ntibashobora kubahemba kuberako bahita bazamura agatwe urugero rufatika mwarimu ahembwa byibura 200000frw ku kwezi yahita yivana mu bukene mu gihe kitarenze umwaka umwe agatangira kurihira abana be amashuli, akishyura ubuvuzi n'ibindi ubwo rero muri gahunda yo gupyinagaza abahutu aho mu burezi niho ruzingiye ingata kuberako bukosha kandi bakaba batunarikwa na mituweli ikabakama icyo gihe wawundi utishyura uburezi ntiyishyure mituweli ubwo bukene ntaho bazahurira azabyumva nk'umugani.

    ReplyDelete
  4. Manzi ndagushyigikiye ibyo uvuga. Muri Shikama duhora tuvuga ngo : Muzamenya ukuri maze kubabohore, ni ibi tuba tuvuga. Abahutu benshi cyane cyane abitwa ko bize usanga ikibaraje inshinga ari ukuntu bakwigerera ku mwanya w'ubutegetsi cyangwa se undi mwanya wose ubahesha amafranga atubutse, abandi bagashaka n'ibyubahiro. Ibyo kubohora abahutu ntibibareba!

    Tito Rutaremara ahindura LUNARI Inkotanyi muri 1987,yari afite umujinya yajyanye ishyanga muri 1959 igihe Abatutsi benshi cyane cyane abari ku butegetsi bwa Karinga nka Rutaremara bahungaga Revolisiyo yo muri 1959 ( Karinga yitaga umuvuduko w'abahutu igitangira).

    Uyu muranduranzuzi, uwusanga mu mahame n'imyumvire ya FPR bikunda kugaragara mu mvugo z'abayobozi nako abategetsi, aho bafata umuhutu wese nk'ikintu, ikigoryi, igisahiranda, umwicanyi, n'igihubutsi.

    Kubera iyi myumvire, umuhutu agomba kuguma mu buja n'ubugaragu, Umututsi akamutegeka akamugenera icyo ashaka. Nkuko Manzi abivuga, abavuga ko FPR nta demukarasi igira cyangwa isumbanya abanyarwanda, ni abadasobanukiwe n'iriya gahunda ndende FPR yashyizeho mu Gushyingo 1987.

    Makoki ati hariho gahunda y'uburezi bupyinagaza Abahutu. Iyi gahunda nayo yari muri gahunda mvuze hejuru, hari umuhanga mu mbonezamubano wemeza ko Uburezi ari intwaro ubutegetsi bwose bwitwaza kugirango bugumeho! Uku niko bimeze mu Rwanda, abahutu bahabwa uburozi nkuko wa mugore wo muri Transparency Rwanda aherutse kubitangaza; naho abatutsi cyane cyane abana b'abategetsi bose bakoherezwa kwiga mu mahanga kuva mu mashuri abanza kugeza muri kamimnuza. Kuriya gukenesha abarimu nabyo nkuko Makoki yabivuze ni muri ya gahunda yo gupyinagaza abahutu, Kagame yigeze kwivugira muri 2009 ati:
    "mwa baturage mwe, tugomba gukomeza kubakanda, mugasakuza ngo biratubabaza". Agomba kuba yaravugaga bariya barimu.

    Ikindi mwembi mwahurijeho ni ugukenesha abahutu: Ibiherutse kubera ku mpunzi z'abahutu ziri muri Zambiya birererekana ko ibyo muvuga ari ukuri.Reba hoteli z'abahutu ziriho zisenywa muri uyu mwaka ngo ntizujuje ubuziranenge nkaho zubakwa u Rwanda nta Leta yahabaga ngo ipime ubwo buziranenge. Reba abahutu bize bariho baborera hirya no hino mu magereza y'Agatsiko, reba gahunda yo kwirirwa bashakisha abahutu hirya no hino ku isi bafatanyije na Interpol. Reba abaturage bariho bicishwa Nzaramba, abenshi ni abahutu.

    Ibi nibyo twita gahunda ndende y'Itsembabahutu FPR yatangije muri 1990 rikaba rigikomeje.

    Abahutu nabo ntibagombye gukomeza kurebera, bagomba gukora iyo bwabaga bakibohora. Inzira FPR yanyuzemo ngo igere mu Rugwiro, niyo nzira yonyine Abahutu bagoba gukoresha ngo bibohore, abavuga andi manjwe bararangaza rubanda.



    ReplyDelete
  5. Ingoma iduhetse mapyisi rega ntimukirirwe mubaza uwintege nke arahanuka agakubita umutwe hasi agapfa,impyisi ikigendera .iyo usakuje ikugoronzora ijosi igata murirweru.gusa ntakintu kigiye kumara abahutu nkubwoba.ibyamashuli byo nagahoma munwa kuko nihereyeho narangije s6 ntazi gukonjiga verb etre mubihe byose kandi nabaga uwambere yewe nabonye na brouse usibyeko ntagiye university kubera kwaguhekwa mapyisi.nonese ubwo abanzaga inyuma murumva bari bameze bate.

    ReplyDelete
  6. Ni akumiro, ariko ni n'ubugoryi kuko ntiwaba uriho ugira abana bawe intiti kugirango bazabone akazi abana b'abandi uriho ubagira injiji zizavamo abajura n'abicanyi! Uyu ni umwobo mugari uba ucukurira ba bana bawe wagize indobanure kuri byose, kuko bariya wagize abajura n'abicanyi bazababuza amahoro igihe bagusimbuye mu butegetsi.

    ReplyDelete
  7. Manzi we,nkukuriye ingofero kubera ubwo busesenguzi ! Ibyo uvuze nibyo 100%.
    Biragaragarira buri wese ko aba Politiciens bacu benshi batazi ikibuga bakiniramo .

    Iyo urebye byonyine ukuntu fpr inkotanyi yavuye uganda ikaza yica ntambabazi ikitwa umuhutu cyose imfu mbi kandi zagashinyagaro; umuhutu wasigaye aho inkotanyi zanyuze ni uwaziciye murihumye kandi zakoreshaga amayeri ajimije yo guhiga umuhutu,ibyo byose bintera gushidikanya kukintu cyaba kiri mumitekerereze cyane cyane y'abahutu bahise biyunga n'inkotanyi kandi nanubu bakizikorera abandi bagenda binjira muri system buhoro buhoro . Nonese koko hari aho fpr-inkotanyi yaduhishe uretse ko ucira amarenga umupfapfa amara ibinonko ?

    ReplyDelete
    Replies
    1. @ Zubel
      Yewe Zubeli we, Bwana Nkusi yosefu yigeze kubivuga neza kabisa ngo abahutu hari ikintu cy'ibanze babura mu mutwe! Kandi iyo witegereje usanga ari byo pe! None se nawe, wasobanura ute ukuntu umuhutukazi Uwacu Julienne, ariwe utera iya mbere yizihiza UMUGANURA wa balinga, azi neza ko bene wabo b'abahutu Nzaramba ibageze ku buce, kandi bayiterwa n'abo banyamurengwe aterurira ibibindi? Mu mutwe ntihuzuye.

      Delete
    2. Ntabwo bitworoheye na busa kubona uburyo twa kwibohoza iyi ngoma yahahotoro. Iki dukomereye ni uko tuvangirwa nabo biyita abanyapolitiki, arriko mubyukuri bagamije gushyikira FPR no kugurisha benewabo. Ubu bamwe bagiye kumanuka mumatora ya nyirarugwa, nyuma Kagame natsinda bazahungira muri zimwe za Abassade zabo Bazungu babohereza ku valida Iyimikwa ryu ubwami bwa Kagame. Iyo FPR Ijya gushaka Umuhutu ikoresha ireba na amazina yabo.Rucagu, Bosenibamwe, Bamporiki, Bazivamo, Uwacu( ubakorera ativuye inyuma), sarcasticaly bakabagenura berekena ko nta ni Imana bazi kuko bemera kugambanira benewabo ngo babone uvungunyikira buvuye kumeza ya Kagame abo niba ( BIZIMANA, HABUMUREMYIALIAS HABUMUGATI, Uwizeyimana, Alias uwizeyemukati. Niba hari Umuhutu utarabona ishyano twagushyije uwo si uwanjye. RNC Barikurwanira Abahutu, ba Ngarambe barasamba bsambira no gukumakuma, duke tuva kumeza yu umuherwe Kagame. Jye ari ibishoboka abo bose batugambaira twakagombye gutangira kubaha akato. Biratangaje kubona hari abakibita kakazina ka kabyiniro ngo "Bwana" Uwapfuye yarihuse.

      Delete
    3. @ Anonymous
      Ibyo bintu uvuze birashoboka cyane Rwose. Ukuntu FPR yemera cyane ibintu by'indagu, ubupfumu n'imitsindo, sinahakanya rwose uwavuga ko mu byo ireba ishyiraho abaterurabibindi b'abahutu harimo n'amazina yabo. Bamporiki, Bazivamo, Rwarakabije,Uwacu, Bosenibamwe, Habamenshi, Habumuremyi (Kagame), Uwizeyimana (Kagame)etc...

      Hari abakumva mvuga gutya bakagira ngo ni ukurengera cg ubuhezanguni...ibyo ntacyo bimbwiye na gato! Bene abo nabisabira Kunsobanurira icyo INTAMA FPR YATEYE YITWAJE, KANDI YANAJYANAGA AHANTU HOSE KUGEZA INTAMBARA IRANGIYE YARI IVUZE? (amafoto igaragaraho arahari rwose)

      Abatazi iby'iyo ntama, nababwira ko yaje kuraswa n'abacengezi mu ntambara y'abacengezi yo muri 1997-98, aba ari nabwo batangira gutsindwa ruhenu kandi burundu. Ngayo ng'uko.

      Delete
  8. Noneho munyumvire namwe ibya Leta ya Fpr Kalinga. Ubu noneho ngo bari kwizihiza UMUGANURA! Aho Ministre w'agakingirizo Bita ngo ni UWACU Julienne yategetswe kwizihiza uwo munsi y'umuganura. Uwo muteruzikazi w'ibibindi yabanje kwemera ko n'ubwo hariho ikibazo cy'inzara ariko ngo ntibyabuza abishwe n'umurengwe kwizihiza umuganura!!! Munyumvire namwe! Harya umuganura usobanura iki? Ese wakwizihiza umuganura utejeje? Rwanda we!

    Muri make nk'uko nabivuze neza mu nkuru, hano Leta ya Fpr icyo ishaka kugaragariza amahanga ni ya NTEGO YAYO BARINGA y'uko Yazamuye ubukungu n'imibereho y'abaturage (bose)ikibigaragaza kikaba ko nyine bizihiza umuganura; ariko nyine mu mutima ikaba izi neza ko INTEGO YAYO NTINDI yo kwicisha abahutu inzara iri kuyigeraho. Hari ikitumvikana se noneho?

    Ubu kandi ejo bundi nanone tuzumva hari uwidumbukije ngo Leta ya FPR "YANANIWE GUKEMURA IKIBAZO CY'INZARA ikomeje kuba karande!!" Abashinyaguzi baragwira.

    ReplyDelete
  9. Ahubwo se ni iki kindi umuntu yakongeraho ko wabivuye imuzi. Ikibabaje nuko hari abahutu bamwe bari bukwite intagondwa.
    Komera cyane manzi we

    ReplyDelete
  10. @ Makoki, Nkusi, Manzi nabandi, ndagirango mbabwire yuko igihugu cyacu cyasabitse ninzangano. Kuko ntabwo byumvikana ukuntu umntu witwa umutegetsi wigihugu yakwica abantu bubwoko bumwe, atavanguye abamuyotse nabataramuyobotse bose akabafata kimwe. Gewe nagenze ibihugu byinshi ariko sindabona ububutegetsi nkubu, keretse niba ubutegetsi bwabatutsi bomurwanda twabugereronya nubwa ba Hitler.

    Museveni, Mugabe, Kabila Magufuri nabandi, sindabona abategetsi banga abaturage babo Nkubutegetsi bwa Kagame. Makoki yavuze kukibazo cyamashuli n'imishahara yabarimu iteye agahinda. Muziyuko mubihugu byo mubiyaga bigali, u Rwanda aricyogihugu kidahemba abarimu. Nkusi azadukorere iperereza kumishashara yabarimu bo mubihugu bya East Africa; muzatangara.

    Muminsi yashije, umwarimu urangije wo murwabda yahembwaga umushahara utagera kumadollar $50. Kungoma ya Habyarimana ifaranga rimaze guteshwa agaciro nintambara, umwarimu yahembwaga amadollar arenga $100. Kuko abarimu nibo bakozi baleta bahebwaga neza, ndetse kurusha nabaganga. Umwarimu yarangizaga ahembwa amanyarwanda ibihumbi 14.000Fr, kandi amadollar $100 yarahwanye nibihumbi 12000fr byicyogihe. Nimubwire umwarimu wikigihe babeshya yuko urwana rwabaye Singapore, urangiza ntashobore guhembwa amadollar $50? Uwo mu Burundi, Kagame avuga yuko Nkurunziza yabakenesheje akaba ahembwa hejuru ya $80.

    Habyarimana yari yarakijije icyaro kubera imishahara myiza yabarimu, kuko abenshi babaga mucyaro, hanyuma akongeraho imishinga yafashaga abahinzi. Kagamewe umutungo wigihugu awuha indobanure zabatutsi, andi akayashora murugorwe no mumbunda zoguhungabanya umutekano mukarere.

    ReplyDelete
  11. Uziko nyuma yo kwitegereza imitegekere ya rpf nkanaperereza uko imitegere ya cyami yari iteye, hashize igihe kitari gito nibeshya ko abatutsi batazi gutegeka ;ariko nyamara "indices"nyinshi zerekanako babyica babizi kandi babishaka gusa bagamije gusyonyora no gupyinagaza umuhutu!!!!
    Kuko ntabwo byumvikana ukuntu aboyoboye Repubulika ya1 bagerageje kuyobora neza kandi bari bafite ikimungu cyo guhonyorwa imyaka irenga 400 bikozwe nabatutsi; rpf /lunar isubiyeho ikora nkibyo yakoraga mbere ndetse ibirenzaho!!!
    Umugani wa Manzi rpf ishyira mubikorwa ziriya ntego ntindi ibizi kandi ibishaka.

    ReplyDelete
  12. Mbonyingabo,
    iperereza ku mishahara y'abarimu bo muri East African Community(EAC) ryarakozwe umwaka ushize, rikozwe na BBC Gahuza. Ndumva atari ngombwa ko muri Shikama twarisubiramo kuko nta gihe kinini cyari cyashira.

    Icyo ugomba kumenya ni uko kugereranya imishahara y'abarimu bo mu karere ka EAC ugatanga umwanzuro ufatika bigoye. Ikibitera ni uko nk'urugero niba umwarimu wo mu Rwanda ahembwa 30 USD ku kwezi n'uwo muri Tanzania agahembwa 30USD ku kwezi, utavuga ko bombi babayeho kimwe kubera ko imishahara yabo ingana! Hari ibintu byinshi bindi ugomba gusesengura kugirango urebe urusha undi imibereho; dore bimwe muri byo:

    1. Ibiribwa by'ibanze muri Tanzania birahendutse kurusha mu Rwanda.
    2. Umuhinzi (uhingira amafranga kwa mwarimu yagiye kwigisha), muri Tanzaniya ahembwa make ugereranyije no mu Rwanda.
    3. Imisanzu( wa FPR, irondo, igisoda, amashuri, mitiweli, etc) mwarimu wo mu Rwanda yakwa, uwo muri Tanzaniya ntayizi!
    4. Mwarimu wo mu Rwanda yigisha mu ishuri abanyeshuri bapanzemo nk'inkwi( benshi cyane), kubigisha, kubakurikirana buri munsi, kubakosora ibizame n'imikoro yo mu rugo ntibyorohera mwarimu. Ibi siko bimeze muri Tanzaniya kuko mu ishuri usangamo abanyeshuri batarenze 25!
    5. Umushahara wa mwarimu mu Rwanda ntabwo uzira igihe ku buryo usanga mwarimu yarafashe amadeni menshi bigatumba ayahoramo. Uku siko bimeze muri Tanzania.

    Icyitonderwa: Mu kiganiro cya BBC navuze hejuru( Imvo n'imvano), byagaragaye ko abarimu bo mu Rwanda arimbo bahembwa make mu karere, bigakubitiraho na ziriya ngorane bahura nazo zitaba ahandi!!!

    MANA, tabara ziriya ndashyikirwa mu mihigo-Abarimu- nkesha gusoma no kwandika.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Bwana Joseph, hari abakwibwira ko iki kibazo cy’abarimu cyaje ari impanuka, sibyo na gato! Hano hari uwigeze kuvuga ngo abo barimu bapyinagajwe abenshi ni abahutu. Ibyo ni byo rwose ndetse njye nanakongeraho ko n’abatutsi bake barimo ari abo mu cyiciro cya nyuma (nzakora inyandiko irambuye ku byiciro 4 fpr imaze kurema mu banyarwanda).
      Abanyeshuri biga muri ayo mashuri tuzi neza abo ari bo. Iyo rero upyinagaje abo barimu ubaha umushahara w’intica ntikize, nawe uriyumvira neza icyo uba uri gukora ku banyeshuri.
      Mwa bantu mwe, kuri iyi si nzima sindumva cg ngo mbone abantu bafite ubutindi, ubugome n’umuranduranzuzi nka FPR kandi buri gihe bikaba byihishe muri gahunda zigaragara ko ari nziza .

      Delete
  13. Kuri Nkusi, urakoze cyane kunsobanurira nokunyibutsa ibyiperereza lya BBC. Nibyo koko kandi biteye agahindi niba mwarimu wo Murwanda ariwe uhemba make mukarere, kandi agakubitiraho nogukatwa iyo misanzu. Kandi Manzi nawe nkuko ubivuga agahinda, intagondwa zabatutsi zatewe nokubona abacakara babo (abahutu) banze gukandamizwa. Nibyo bitumama abatutsi bakoresha ubwo bugome, nkaba harinikindi kintu navumbuye kubatutsi binsuti zange twagiye tubana.

    Bulya abatutsi bagira ikintu twita insecurity baterwa nokutaba kubutegetsi, bibabuza amahoro iyo atariwe uri kubutegetsi. Nabantu batishimira kubona harundi muntu ubategeka, nkuko Zubel yabivuze gutegeka imyaka 400 ukoresha ikinyoma cyuko wavukanye imbuto ntibyoroshe. Umututsi yishimira gutegeka naho bwaba arubutegetsi bworoshye nka (Toilet) wesi arabyishima, apfakuba ariwe ufite umwanya wo hejuru. Umuhutu rero we ibyo ntacyo bimubwiye apfakubona icyokulya akagaburira abanabe. Ibi mvuze nibyo nabonye kandi ufite ukundi abitekereza ashobora kumbeshuza.

    ReplyDelete
  14. @ bakundwa banyarubuga,

    Ziriya Gahunda nziza za Balinga ziba zihishwe inyuma na Gahunda ntindi zukuri koko ziriho niko bimeze ntagushidikanya ntibinasaba gusesengura kugirango ubibone birigaragaza.
    Urugero rundi rugaragara ni iriya Gahunda ya Minisante yo kurwanya malaria igihugu kikaba cyaramennyemo ibifaranga bitabarika,bilan yabyo nkuko tubibona muri source zitandukanye harimo nibinyamakuru bibogamiye kugatsiko kabicanyi bikigali nki'ighe.com ni uko ngo malaria yari yaragabanyutse muri 2012 ,ariko igenzura ryakozwe muri 2015 ryasanze yirikubye inshuro hafi 3 !!!!!ibaze nawe abatabizi bavugako minisante itageze kuntego,kandi ahubwo mucyama imbere ifite amanota yubudashyikirwa!Hummmmm

    ReplyDelete
  15. Ese mwari muzi ingaruka zo kudahemba mwarimu mu cyaro? Bwa bu botiki mwarimu yikopeshagaho bwarafunzwe, abahinzi babonaga agafaranga ntako bakibona, ikindi ngo abarimu ni benshi bagiye batanga 1000frw ku kwezi cyo gutera inkunga umwanzi ngo amezi atandatu baba bafashe igihugu. Ntababeshye rero uruhande rwapyinagajwe muzarusanga aho nyamwinshi iri ni kwa mwarimu ni mugisirikare iki cyo hasi niho bahindira abahutu naho izindi minisiteri uzumveko bakoma kubereko babingingira kurya n'ubwo babakata iyo mishahara hagasigara inusu ariko aba yikubye inshuro byibura 5ku mushahara wa mwarimu. Urwanda rwa fpr harimo abemerewe kubaho naho abandi bagura kubaho.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355