Pageviews all the time

KARINGA, KARINGA, KARINGA!/NKUSI Yozefu

Image result for traditional drum, tambour

KARINGA ya cyami

Amateka y'u Rwanda agaragaramo amahano akenshi yagiye akorwa mu rwego rw'imigenzo yo gukomeza kwereka abaturage ko ubutegetsi bw'Abanyiginya ari ntayegayezwa kubera ko buva ku mana y'i Rwanda kandi ko nta cyabuhangara. Kugirango babibereke ni uko abami b'ahandi( abahutu) babaga batsinze akenshi hakoreshejwe ubutiriganya nko kubashyingira abakobwa babo barangiza bakabatera nyuma y'icyo gihango; barabicaga barangiza  bakabashahura( gukata amabya ) bakajya kuyambika ingoma yabo Karinga. Ubu bugome tubusanga mu bisigo byinshi  byagiye bihimbwa n'abiru b'iyi ngoma bikandukurwa na padiri Alegisi KAGAME.  Muri ibi bisigo amabya bayita IBINYITA.  Iyi Karinga yapyinagaje Abahutu, ibaheza mu byiza byose by'igihugu kugeza habaye Impinduramatwara(Revolisiyo) yo muri 1959  iyobowe n'abahutu nka Gerigori Kayibanda, Mbonyumutwa Dominiko, Bicamumpaka Balitazari, Anasitazi Makuza, Habamenshi Kalisita, n'abandi. Aba barwanashyaka b'Imena, banze ingoma ya Cyami n'ibindera ryayo = Ingoma Karinga batangaza ko u Rwanda rubaye Repubulika maze ku itariki ya 1 Nyakanga 1962 u Rwanda rubona ubwigenge, Ababiligi barukolonizaga  nabo berekwa inzira y'umuryango, bataha iwabo.

Karinga  ya FPR

Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge muri 1962, bamwe mu Batutsi bari batsimbaraye ku matwara ya KARINGA  bagiye inyuma y'igihugu  muri Uganda, Burundi na Congo batangira kwisuganya maze nyuma y'amezi atatu gusa batangira gutera u Rwanda baturutse mu mpande zarwo zose. Aba bateraga biyitaga INYENZI mu magambo ahinnye bikaba bivuga ngo Ingangurarugo ziyemeje kuba Ingenzi. Izi Nyenzi zaje gutsindwa n'Inzirabwoba maze zihagarika ibitero byazo mu Gushyingo 1967.  Inyenzi zakoresheje andi mayeri menshi Shikama yagiye ibagezaho maze ku itariki ya mbere Ukwakira 1990 zigaba ibitero ku Rwanda zahinduye izina ziyita FPR-Inkotanyi aho kuba LUNARI-INYENZI.

Icyari kigamijwe si ikindi atari ugufata ubutegetsi ku ngufu bukiharirwa n'Agatsiko k'Abatutsi bagifite imyumvire ya KARINGA nkuko byari bimeze mbere ya revolisiyo yo muri 1959. Ibi byagezweho ku itariki ya 4 Nyakanga 1994 ubwo ingoma y'ikinyoma yimye, KARINGA ikicazwa mu Rugwiro ishagawe na Pawulo Kagame, umwami mushya. Niyo mpamvu tariki ya 4 Nyakanga ari umunsi mukuru w'akataraboneka mu Rwanda wiswe UMUNSI WO KWIBOHORA, uku kwibohora kuvuze byinshi: ninde wabohoye? Ninde wari uboshye? Kuva ryari yari aboshye ? Ni gute yari aboshye? Ninde wamuboshye?

Igisubizo cy'ibi bibazo byose tugisanga mu mbwirwaruhame z'Abategetsi b'Agatsiko: kubohwa ni ukuba KARINGA yarahagaraye kuyobokwa muri 1959! Kubohoka ni uko KARINGA yagarutse muri 1994 n'imigenzo yayo yose ikongera ikima  mu Rugwiro.! Nguko kubohoka FPR yirirwa iririmba; gushyira imbere Agatsiko ka bamwe bamunzwe n'irondakoko n'ubusambo burenze urugero kakumva ko abanyarwanda bandi basigaye bagomba kubabera abaja n'abagaragu nkuko byari bimeze mbere ya Revolisiyo yo muri 1959.


Karinga  ya RNC

Iyi myumvire ya KARINGA imeze nk'igisebe cy'umufunzo cyokama nyiracyo kugeza akijyanye mu kuzimu.  Uti ese aho wowe ntugiye kwivanga muri politike? Oya da, njye nkora akazi k'ubunyamakuru ntabwo nkina politike cyangwa porotike ariko biri no mu nshingano z'umunyamakuru kuvuga kuri buri kantu kose kareba sosiyete ikaba ikibazaho byinshi.  Muri Shikama tumaze iminsi tureba ibibera mu mashyaka y'abanyarwanda  hirya no hino, haba muri FDLR cyangwa  muri RNC. Benshi bagiye baka ko twafatanya ariko urugamba rwacu ruri aha, ibirindiro byacu biri aha, nabo nibakomeze ibyabo. Ikindi ni uko twe nta myanya y'ubutegetsi iturangaje imbere nkuko mpora mbyandika aha, icyo twifuza ni ukubona u Rwanda rushya rusukuye , Umuhutu, Umutwa n'Umututsi bibonamo.

Image result for traditional drum, tambour

Ngarutse kuri RNC rero , benshi bagiye bibeshyaho ko ari ishyaka ngo ry'amoko yose  rikomeye ryakunga abanyarwanda, nibasubize amerwe mu isaho kuko benshi mu bayobozi baryo Karinga ikibatemba mu maraso nka cya gisebe cy'umufunzo kijyana na nyiracyo ikuzimu. Ibi nkaba mbivuga nishingikirije ibyavuzwe mu kiganiro IMVO N'IMVANO hagati ya Dg Rudasingwa na Gerivasi CONDO cyo kuri 9/7/2016  musanga kuri aka gasomerwaho.

Muri iki kiganiro, Dg Rudasingwa umaze iminsi yibasiwe n'itangazamakuru rya Kagame Pawulo n'irya RNC avuyemo, yahishuye byinshi ku mitekerereze ya bamwe mu batutsi bahoze ari abasirikare  ba Kagame bari muri  RNC barangajwe  imbere na Kayumba Nyamwasa. Iyi mitekerereze ikaba ari  iya Karinga irusha ububi Karinga ya Kagame nkuko byemejwe na Dg Rudasingwa! Icyanshimishije mu magambo ya CONDO ni uko yabonye igisubizo mu kibazo yigeze kugeza kuri ba Kayumba akakivuga kuri Radiyo IJWI rya Rubanda muri 2012:

" Twabwiye ba Jenerali Kayumba Nyamwasa,  tuti ariko ntimuzatugire nk'uko mwagize  Pasiteri Bizimungu!".

 Ku munota wa 54 w'iki kiganiro hagati ya Condo na Rudasingwa twavuze hejuru, hari ibintu bitatu Dg Rudasingwa yasabye umunyamakuru wa BBC Gahuza, kuzamuhuza na Kayumba Nyamwasa bakabiganiraho, ibi bikaba byampishuriye rugikubita ko CONDO yabaye nka Cacana wigeze guheka urupfu abizi kandi abishaka! Condo yaba yumvise ko kuva muri FPR ukajya muri RNC ari uguhungira ubwayi mu kigunda nka Bizimungu Pasiteri ahunga MRND akajya muri FPR!

Nkimara kumva ubusabe bwa Dg Rudasingwa, nagize amatsiko menshi, yewe nshaka no guhamagara umunyamakuru wa BBC Gahuza ngo rwose ategure icyo kiganiro vuba na bwangu kuko turi benshi tugomba kuba tugifitiye amashyushyu! Dore ibyo yasabye ko yaganira na Kayumba byuje amatsiko kandi byerekana ko Karinga ikitwugarije yo kagenda nk'ifuni iheze:
  1. Nyuma ya Kagame Pawulo, wemera ko twavuga ubwicanyi bwakozwe na RPF(FPR) kuva muri 1990 kugeza magingo aya?
  2. Wemera ko mu bijyanye n'inzego z'umutekano, Abahutu n'Abatutsi bagabana 50, kuri 50 nkuko byagenze i Burundi nubwo byatunanira ariko tukaba twagerageje?
  3. Wemera ko nyuma ya Kagame hazabaho Demukarasi mu Rwanda tutibagiwe kugendera ku bibazo twanyuzemo?
Rudasingwa arakomeza avuga ko muby'ukuri ibi bibazo bitatu biri hejjuru  aribyo yapfuye na Kayumba muri aya magambo: 

" Ngibyo ibintandukanyije na Kayumba Nyamwasa: nanze ko abantu bubaka ibintu, abandi bagaca inyuma bakajya kubaka ibindi"!

Natangajwe no kubona ko na nyuma y'iki kiganiro hari abanyarwanda besnhi bakijunditse Dg Rudasingwa! Nsanga Abanyarwanda benshi nyuma yo kugira indwara yo kudasoma, noneho n'iyo kutumva  yaradufashe! Ni gute haba hari Abahutu bagishyigikiye Kayumba nyuma y'aya mabi ya KARINGA yapanze muri 1987- 2010 no kuva muri 2010 kugeza ubu!!!??

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma



23 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Mumbabarire kuba ncishije iki gitekerezo cyo kuri rwa rupfu rwa wa musirikare uherutse gupfa bagafitira impanuka ya drone y'ikamyo. Naho ubundi ngo yazize gutegura bomb bari bateze Kagome mu muhango wo gutaha ibiro bya karinga Convention Center. Abashaka aya makuru bayasange ku kinyamakuru Ijwi ry'ubworoherane cya Udahemuka Eric.

      Delete
  2. Yewe gucikamo ibice by'amashyaka burya nibyiza,hari abo numvaga bivugishwa ngo Kayumba ni umucunguzi,'byahe byokajya ko igihuru cyabyaye igihunyura! Iyo mbona ukuntu abahutu biruka inyuma y'inyenzi-inkotanyi zo muri rnc nakwibuka ukuntu ifuni yazo yavuzaga ubuhuha mumisozi ,mumibande mbese mugiturage hose mu Rda bajanjagura imitwe yabahutu,bimpa gusobanukirwa uburyo Kalinga original yashoboye gukandamiza abasekuruza bacu imyaka irenga 400! Birashoboka ko hari n'abahutu benshi bari bayishyigikiye kandi ariyo yababuzaga epfo na ruguru.Yewe ba Kayumba na kakarimi ka muhekura baragaragaye ntibabuze byose!Hahahaaaaaahhhahihihhhh,mfite amatsiko yo kumva niba bazongera kubona icyo babeshya abanyarwada.Ikimwaro ntikica koko !!!puuuuh barasebye.

    ReplyDelete
  3. Harya ninde wigeze kuvuga ukuri ko abahutu bari muri RNC ari abahutu de service? Mukeka se yavugaga ibyo atazi? Ntiyabyumvanye Shebuja?

    ReplyDelete
  4. Ubuse abanyarwanda babaye abande? Ntabwo nkubeshye ikiganiro naracyumvise ariko ibi bibazo bitatu nkuko Rudasingwa abivuga aramutse abisobanuriye abanyamuryango ku buryo busesuye yaba yigaruriye imitima y'abanyarwanda hafi ya bose ariko ni iki cyatwemezako atari amareshyamugeni? Nonese niba ari gahunda imwe Kagame na Kayumba basangiye baba bapfa iki? Ibi ndabyibaza kuberako nzi neza ko Rudasingwa yarwanyije amatora yagombaga kuba muri uku kwa 8 keretse niba yarayarwanije avugako hakirimo karinga akaba ashaka kuyirandura byakumvikana naho ubundi twese dutegerezanyije igishyika umunsi Rudasingwa azaganira na Kayumba tukamenya akari imurori.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Makoki,

      Mbere ya byose ndabanza kwisegura ku basomyi. Ntabwo nziranye n'umuntu n'umwe wo muri RNC, yaba inshya cyangwa ishaje. Ibyerekeye ibibazo byawe, biragoye kwizera umuntu wese wigeze kuba umwambari wa Karinga, ariko ibyerekeye amatora ba Kayumba bavuga ko ngo yarwanyije, Rudasingwa arabisobanura ku buryo burambuye mu ntangiriro za kiriya kiganiro; subira wumve neza iki kiganiro. urakoze.

      Delete
  5. Reka nunganireho gake. Inyenzi ntizategereje amezi ngo ztere Urwanda, ahubwo igitero cyazo cya mbere cyabaye taliki 02/07/1962 ubwigenge bwaraye bubonetse. Ikindi nongeraho ni uko rwose bigayitse kubona abantu bajya inyuma ya Kayumba utemera na limwe revolisiyo ya 59, noneho bikambabaza cyane iyo nibutse amabi yakoreye abanya Ruhengeri muli 1998. Nimba yarashakaga ubwiyunge se, ni kuki yemeye kujya kwicira abantu muli Kongo nabemeye gutaha kubera kububra iyo bahungira akabalimbura ngo ntibazongere gutekereza ukundi kurwanya leta yalimo icyo gihe? Ubu se ni bwo yabonye ko iyo leta yakoraga amakosa, cg ni uko atagifite mo umwanya wo gukomeza umugambi yali aite icyo gihe? Ndamushimye Rudasingwa rwose, nabanje kujya ntamushira amakenga aliko noneho ndamwumvise.Kwitandukanya n'ikibi ni byo bizatuzanira amahoro arambye.

    ReplyDelete
    Replies
    1. ISETA,
      Urakoze gutanga igitekerezo cyawe. Nyamwasa afite amateka mabi mu Rwanda, sinkeka ko yifuza ko muby'ukuri n'ingoma ya Kagame yahirima! Abanyarwanda yiciye muri RDCongo ntibazibagirana. Abanyarwanda yiciye mu Ruhungeri, ntibazibagirana, hagakubitiraho no kwica abari bamuhungiye mu buvumo, agateramo ibisasu yarangiza akabufunga!Radio RFI yamubajije iby'ubwo bugome yariho akora icyo gihe, imubaza niba hari imbohe zaba zafatiwe ku rugamba asubiza ko yaje kwica ataje gufata imbohe!!! Uzakurikire iby'iki kiganiro. Ndasaba abanyarwanda bagifite kugishyira kuri YouTube.

      Delete
    2. Reka nunganire Mukoki, Iseta na Nkusi Joseph !!! Bavandimwe kandi mwese Banyarwanda, Kagame na Kayumba ntaho bataniye muli ideologies za Kalinga zuzuye ubugome bwo gutsemba ubwoko bw' Abahutu no kubagira Abagaragu ( slaves) nkuo byahoze ku ngoma z' abasekuruza babo b' Abanyiginya cg se Abega (bose kimwe!!!) . Icyo bapfuye ni nda nini y'uko Kagame yikubiye ibisahurano byose ( imifuka n' ibisanduku byuzuye za zahabu, diamant, etc...) uko byakabaye bavanye i Bagdolite n' ahandi hose muli Zaire kuko byikubiwe na Kagame , uyu akaba yarabyikubiye we wenyine akanga kubigabana na ba Kayumba kimwe n' abandi basilikare bakomeye babimusahuriye ubundi umubingwa Paul Kagame arabyifunga , ati abndi mwese mufunge kinwa !!!! Burya koko ngo umubingwa yasa undi !!!! Nta kindi cyatumye bariya bose barahunze Kagame bakaba bamurwanya , ni uko yabimye ku bisahurano !!!!! Naho ubundi, ari Kayumba, ari Kagame, ari Rudasingwa bose kimwe !!! Nta RNC , nta FPR nta New RNC !!!! Bose ibere bonse ni rimwe, ni irya KARINGA n' ibigendana nayo byose !!!!

      Delete
  6. Ikigaragara nuko i Rwanda tugifite byinshi byo kwiga, kuko amateka ntasomo narimwe aduha ahubwo aho guhinduka dukomeza kurushaho kujya habi, kuvuga tutabanje gutekereza no kureba uburemere by'ibyo tugiye kuvuga;

    Igihe cya cyami bamwe bati isano y'abanyarwanda nuko bamwe ari abatware abandi bakaba abagaragu.

    President Kayibanda ati abakiga bakwiye kuturinda abanyenduga dukwiye kuyobora.

    President Habyarimana ati u Rwanda rwaruzuye ntaho twashyira abandi.

    Gen Kayumba ati sinatoje abasirikare kurasa bahusha bagomba kurasa mucyico.

    President Kagame ati ndicuza kuba baranshitse, ibigarasha...

    Me Ntaganda ati tura tugabane niwanga bimeneke, nzakama imbogo....

    Major Gahima ati Kayumba ntiyemera ko tuvuga ukuri, none agatsiko ke k'abasirikare bahoze bamukorera....

    Aya magambo yose agaragaza intege nke zikomeye zagiye ziranga abakomeye mubihe bitandukanye, kandi umuzungu aragira ati ukuri kose singombwa ngo kuvugwe. muri make ni ukuvuga uziga.

    Nonese ko Major Rudasingwa amaze gushinja izuba riva Gen Kayumba ko ari umunyamoko kandi akaba n'umunyagitugu kurusha kagame muri make turagana he, kimwe cyo nuko nkuko Condo yabivuze ntibyari bikwiye ko Rudasingwa akoresha amagambo asa kuriya kabone nubwo yaba avuga ukuri kuko kujya kuri radio ukandagaza uwo mwakoranye bigeze hariya harimo kudatekereza neza no kutaba umunyamwuga. nubwo hari abanshima Rudasingwa ngo yavuze ukuri ariko njye ndamugaya cyane kuko yagaragaje intege nke cyane.


    Isi aho iva ikagera, buri gihugu cg organisation runaka bigira uko biyoborwa kandi hari amabanga runaka aba akomeye adashobora kuvugwa uko byagenda kose, kandi buri buyobozi bwose muri iyi si bugaragara haba hari ubundi buyobozi butagaragara buri inyuma yabwo ari nabwo bugira uruhare rukomeye. tureke kwiha amenyo y'abastsi dupfe kigabo

    ReplyDelete
  7. Ntabwo ari Kalinga gusa; i Rwanda harimo ibibazo byinshi ariko njye natanga ingero z,ibibazo bigikomeye bizafata nibura ikinyejana kugirango birangire, nubwo babyirengagiza ariko birahari:
    1.hari Kalinga koko, kugira ngo ubwire umututsi ko agomba kugabana n'umuhutu ntabwo yapfa kubyumva, keretse umututsi abona irindi turufu azakoresha nyuma.
    2.ikibazo cy'abahutu ba abiyise abakiga n'abiyise abanyenduga ni ikibazo kitoroshye kiboneka cyane mu manama y'amashyaka ,mu makwe,mu misango......
    3. ikibazo kibonekeza muri societe nyarwanda cyo gupingana, kiboneka mu bahutu no mu batutsi, e.g; runaka ntandushya kuvuga, ntandusha umuryango........
    4.ubwicanyi bwakozwe mu mpande zose kugeza kuri iyi saha nta munyarwanda n'umwe yaba umuhutu cg umututsi mu bakomeye wari wishinja ngo yemere icyaha kandi mu by'ukuri abantu barapfuye kandi mu buryo ubona ko bwapanzwe hato na hato.
    5. Igihugu abanyarwanda barwanira ntabwo kingana n'ubwenge cg ubucakura bafite;ni gitoya ku bagituye,minerals ni nke,ubuhanga na experience gitanga burarenze cyane e.g usanga umunyarwanda ashaka kubaho nk'umunyamerika,umunyaburayi, umucongoman......kandi mu b'ukuri ntabwo bahawe kimwe ubukire bungana.hari n'ibindi byinshi!!!

    ReplyDelete
  8. Dukurikije amahano yabaye mu Rda kandi akozwe n'abanyarwanda;tukanyarukira mumateka tukabonako hariho abatekerezagako ngo "Ukuri uguhakishwa aho kukuvuga",bitwerekako abanyarwanda bafite uburyo babaswe n'ikinyoma!None rero abanyarwanda bazakizwa no kubwizanya ukuri,ukuri niko kuzatubatura burya na shikamaye.blogspot.com nkeka iri muri iyi nzira,ubwo rero Rudasingwa T.,niba ibyo avuga aribyo biri mumutima koko, ni umwe mubantu abanyarwanda bakeneye kugirango bagere kubwiyunge bwa nyabwo.Ni umugabo rwose njye namushimye

    ReplyDelete
    Replies
    1. Yewe ndagirango mbashimire ariko twibukiranye ibi bikurikira Kayumba yamennye amaraso arabyemera akabyicuza niba mbeshye murebe muri rwanda's untold story. Kagame ntashaka no kumva izo nkuru Rudasingwa ntibabyemeranwaho kayumba ati no mu nkiko nzabihamya, none ngende nkurikire rudasingwa uterekana uruhare rwe mu kwica abanyarwanda ngo yavuze ibya kayumba? we seko atavuga ibye? Twibuke umugani wa za nyamaswa zagiye kuraguza ngo bazihe umuti wo kuvura umwana w'umwami, noneho umupfumu ati kugirango akire bazafate uyu muti bawuvange n'amaraso yo mu mitsi y'akaguru k'ikinyogote umwana azakira, kuberako ikinyogote cyari gifitanye ibibazo na nyiramuhari nagereranya n'ibyo aba bagabo bafitanye ikinyogote kikimara kikimara kumva ko nyiramuhari abivuze kandi bikaba ngombwa ko baca akaguru ikinyogote, ikinyogote cyarihimuye kiravuga kiti byose ni ugupfa ariko antange gupfa, ati ariko hari icyo yibagiwe abandi bati kivuge ""ati umupfumu yavuzeko bazafata uyu muti bakawuvanga n'amaraso yo mukaguru kanjye barangiza bakavanga n'ubwonko bwa nyiramuhari mu gihe k'iminsi itatu umwana azaba yakize""abandi bati haaa ati uku niko kuri nyiramuhari igikopfara baba bayikase umutwe, ikinyogote gitanga amaraso kigenda gicumbagira ariko kibaho ninako bimeze kuri aba bagabo abasesengura mwongere musesengure.

      Delete
  9. Yozefu Nkusi,

    Rwose uri umuntu w'umugabo, umvugiye ibintu, unshimiye ahandyaga kabisa!
    Njye buriya bariya bagabo uko ari 4 bakimara gushinga uriya "muryango" wa Fpr ivuguruye ariyo "RNC"(Ngo ibisa birasabirana, abantu ntibigeze bibaza igituma RNC bayise "umuryango")nyuma yo guhunga Singapour ya Africa, nahise ngira amatsiko menshi cyane yo kumva icyo bagiye kuvuga.

    Nyuma rero yo kumva neza nitonze ibyo bavuze ndetse banashyize mu nyandiko bise "Rwanda Briefing" ngasanga ijambo "Kagame" ari ryo ryibereyemo gusa, nahise nkurayo amaso njugunya mu gatebo ngatera ishoti kagwa kureeeee!!! Affaire iba irangiriye aho! Kuko nahise mbona ubutiriganya karemano bw'inkotanyi n'amareshyamugeni agenewe ba mutima, mbona ko imyemerere ya Kalinga no gusuzugura abahutu bikiri muri benshi mu batutsi ( barimo n'abo bari bazanye iyo RNC).

    Ntavuze byinshi Rero, icyo nakwivugira ni uko NYAKIBI ATARARA BUSHYITSI, kandi ngo UMUTEGO MUTINDI USHIBUKA NYIRAWO AGIHARI. Mu by'ukuri umugabo witwa RUDASINGWA ubu uri kurangwa na philosophy ya "DUHOMBE TWESE" yatamaje RNC, ayigaragariza abari bakiyibeshyaho (ntabarirwamo of corse nk'uko nabisobanuye hejuru) RNC icyo ari cyo,imigambi nyakuri yayo, cyane cyane uko ibona ikitwa UMUHUTU.

    Kuba rero Rudasingwa abitangaje, si urukundo akunze abo banyagupfa b'abahutu, ni uguhima bariya bashwanye muri RNC, akagira ati aho guhomba njyenyine reka mbatamaze "duhombe twese". Muri make rero mwitegure n'andi mabanga agiye kujya hanze,ariko nyine buri gihe aza aherekejwe n'ubutiriganya.
    Gusa icyo nakwibwirira abahutu birirwa bahishira cg bavugira agatsiko ka bariya bicanyi, ni ukumenya ko FPR Bashyizeho itigeze ibava mu mutwe, n'ikimenyimenyi Rudasingwa yarabyivugiye ko "iyo habaga ikibazo kigoranye, yahitaga ahamagara Kayumba, Karegeya (bataramuniga) na Gahima. Ibyo bibereke rero agaciro bahaga izo nzego( z'udukingirizo) Ngo "zirimo amako yose" ngo "bari barashyizeho mu matora".
    Iyo rero akaba ari yo Kalinga Bwana Joseph Nkusi yatubwiye hano.Reka mpinire aha ni byinshi cyane mbivuze sinabona aho bikwirwa.

    Murakoze.

    ReplyDelete
  10. Yewe, yewe, yewe!!!

    Nasomye ibitekerezo byanyu ndumirwa! Burya hari abanyarwanda babitse byinshi bategereje wenda kuzabidusangiza muri repubulika ya kane!!

    Bavandimwe, ibi bitekerezo mwibipfukirana, nimubisohore, Agatsiko kamenye ko indirimbo zako zishaje dufite inshya!

    ndagira icyo mvuga kubyo mwavuze:
    - Makoki, Shikama ntiyigeze ivuga ko tugomba gushyigikira Rudasingwa. Soma neza umutwe w'iyi nyandiko, urasanga ari Karingainshuro 3. Twanabisobanuye: karinga y'umwami, iya Kagame , n'iya RNC. Ntitwigeze tuvuga RNC ya Kayumba cyangwa iya Rudasingwa kuko zombi icyo zigamije ari kimwe nkuko twabisobanuye= kugira umuhutu umugaragu n'umuja nkuko biri muri gahunda za LUNARI(UNAR) na FPR.

    Ubwiye abanyarwanda ngo bayoboke Rudasingwa, waba ukosheje cyane. ibyerekeye imbabazi Kayumba uvuga yasabye, amagambo ya Rudasingwa arakwereka ko ibyavuzwe n'umunwa bitandukanye n'ibiri ku mutima wa Kayumba.makoki, erega na Rudasingwa umenya yarasabye imbabazi za wa muhutukazi yirukanye muri Amabasade muri Amerika ngo nagende aramunukira!!!!! Ibyo nabyo ntiturabyibagirwa! Aba bagabo bose ntabwo ari abo kwiringirwa kuko umugambi wabo ari umwe kandi ukaba ari mubi nkuko Rudasingwa yawuduhishuriye kuri 9/7/2016!!

    ReplyDelete
  11. Muri make burya hari abafana bazi kureba umupira kurusha abasifuzi nubwo babona abanyarwanda bacejetse igihe nikigera bagafata ijambo abiyita abahanga bazakwirwa imishwaro, mureke twese abanyotewe ingoma izira igitugu dutegereze repuburika ya kane ahari yo yazasubiza imitima mu bitereko

    ReplyDelete
  12. Muri make burya hari abafana bazi kureba umupira kurusha abasifuzi nubwo babona abanyarwanda bacejetse igihe nikigera bagafata ijambo abiyita abahanga bazakwirwa imishwaro, mureke twese abanyotewe ingoma izira igitugu dutegereze repuburika ya kane ahari yo yazasubiza imitima mu bitereko

    ReplyDelete
  13. Ndagira ngo nibarize Makoki Mugisha ahantu avuga ko Kayumba yatse imbabazi n'amagambo yaba yaravuze yaka izo mbabazi. Rimwe na rimwe dushobora gukoresha amagambo ashinyagurira abantu kandi tutabizi. Muri commentaire natanze hejuru navuze ko Rwanda breifing ya RNC nayiteye ishoti igisohoka kuko nahise mbona agasuzuguro ku bahutu na Kalinga ideology yuzuyemo.
    Mu by'ukuri kuba narayiteye ishoti si ikindi,

    -Si uko nta mareshyabahutu yari yuzuyemo (ari nayo nyine yagushije abahutu benshi mu mutego bibwira ko babonye agakiza kandi bariya bagabo 4 bayanditse bari babizi neza)

    - Si uko itamaganaga igitugu cya Fpr na Kagame
    - Si uko itavugaga ubwicanyi bw'abahutu bwakozwe na Fpr
    - Si uko itavugaga ibindi byinshi byiza umuntu wese yakwibeshya ko ababyanditse bari bafite umutima wo gukiza abanyarwanda cyane cyane ingorwa z'abahutu.

    Buriya rero aho kubwira abantu ko ugiye kubabwira ukuri, Warangiza ukabawira ibinyoma gusa biherejejwe n'ubutiriganya byose ukabyorosa utugambo tubiri tw'ukuri, ku bwanjye wabyihorera kuko uyobya benshi kurutaho ibyo bigatuma mvuga ko uri umugome kurusha na wa wundi wivugira ibinyoma gusa. Kuba narateye ishoti Rwanda breifing impamvu ni izi zikurikira:

    - Bariya bagabo 4 bayanditse bose ni ba rukarabankaba bahemukiye abanyarwanda kandi nta n'umwe muri bo wigeze asaba imbabazi by'ukuri muri iyo Rwanda briefing nyine mbere yo gutangira gushaka ababagwa inyuma ngo babafashe kwigerera ku nyungu zabo.

    - kuyobya abanyarwanda ku ikibazo u Rwanda rufite ari Kagame gusa, ntibigeze badenonca a systeme ya fpr ngo bashyire ku mugaragaro imyubakire yayo, imikorere yayo, Politike za rwihishwa zayo, Gahunda ntindi zayo zose, kandi ibyo byose ntitwiyibagize ko bagize uruhare rukomeye mu iyubakwa ryabyo. Impamvu rero batabishyize ku mugaragaro ni uko bakibyemera mu mitima yabo.

    - Gusuzugura abahutu wizera ko kubabwira utugambo twiza twamagana Kagame na fpr bihagije kugira ngo bakuyoboke, ubundi ibibazo nyabyo ukabizinzika, ntunabasabe n'imbabazi z'ibyo wabakoreye

    - Kutemera na Gato uruhare rukomeye bagize mu iyicwa ry'abahutu hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo (Kayumba, Karegeya), barangiza byose bakabigereka kuri Kagame nk'aho ari we wari ufite agafuni mu ntoki azenguruka u Rwanda rwose yica.

    - Gushaka gusisibiranya amateka azwi y'u Rwanda bagakomeza gutsimbataza amahimbano ya Fpr kandi bitwa ko bayivuyemo. (Muzambwire aho muzi Rnc yigeze yamagana ingoma ya cyami n'uko yakandamuzaga abahutu)

    - Kutemera ko ubwicanyi bwakorewe abahutu ari genocide bakirirwa bavuga ngo Onu ntirayemeza kandi iy'abatutsi yo Fpr barimo yarayishimangiye ikanayemeza mbere cyane y'uko Onu igira icyo ivuga.

    Muri make reka mpinire aha. Icyo nabwira Makoki ni uko kwitwa ko watse imbabazi (Rudasingwa niwe uzwi wazatse) warangiza ugahisha ukuri kwose abo usaba imbabazi, bene izo mbabazi zitwa iza nyirarureshwa ni nk'izo Bihehe yagusaba ngo uyicumbikire kuko ibonye ufite umukumbi w'intama mu kiraro kidadiye.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Hari Wavuzeko Kiga na Nduga ari ikibazo kizafata igihe kirekire ngo gikemuke. Ndemera ko icyo kibazo kiriho kandi cyabayeho ariko ko kitari rusange mu bakiga cg se mu banyenduga. Iki kibazo kigenda gikururwa cyane nu udutsiko twa Abanyapolitiki bagikoresha bashaka aba bajya inyuma. Ukurikije uko twari tubanye ku Butegetsi bwa Habyara nsanga rwose iki ai ikibazo the greedy politician bakoresheje ngo bagere kuri negative ambitions zabo. Nzi neza Abanyaruhengeri batunze abagore bo mu nduga kandi babanyae neza, ntawigeze arya undi urwara kubera inkomoko ye. Iki kibazo kijyanye no kubura za societe civil zikomeye zigisha abaturage ngo bave mubujiji. Bamwe mubanyapolitiki bacu bashishikalije ingabo ngozive kurugamba kuberako ari urwa bakiga, ariko twese twisanze mu camp imwe twicwa nu Umuntu umwe. Niba Rudasingwa avugako FPR ari nzima , kandi wumvako afitanye amakimbirane na KAGAME, ariko byagera ku inyungu zu ubwoko bwabo bagshyira hamwe niko natwe dukwiriye kureba kure ntidutatanye imbara zacu. Ibi simbivuga ngo dushyire hamwe kugirira umtutsi nabi ahubwo gufatanya ngo ata tubibamo inzangano ngo abone uko atuyobora tumeze nki isesene ziryanira mu isahani. Dufite Ibisahiranda byinshi , ariko tuza komeza kubyamagana tutitaye aho biva nicyo aribyo. Ndashima Nkusi umusanzu atanga muhuhindura imitekereze ya Abanyarwanda. Dukwiye kwirebera no gusoma dusesengura ibibera iwacu. Dufite ikibazo kimwe gikomeye ni ikibazo hagati ya Abahutu bagerageza kwirwanaho banga agasuzuguro , gukandamizwa na abiyita imfura ,ariko bakabihakanisha ibikorwa byabo. Ntakibazo kiri hagati ya Kayumba na Rudasingwa uyu ni undi muvuno FPR yaciye kurangaza abazi gusamara.

      Delete
    2. Urakoze gushima mvandimwe. Ibyo uvuga ni ukuri kwambaye ubusa! Umuntu yakumva koko ba Rizinde na Kanyarengwe kurusha uko yakumva Abarucazi nka ba Condo, Bamporiki, Evode n'ibindi bisahiranda bisa nabo! Ariko FPR nyikundira ko bose igeza igihe ikabereka ko bibeshye!!

      Delete
  14. @ Anonymous (uheruka)
    Buriya njye byanyorohera kumva ba Ntakirutinka,Kanyarengwe,Sendashonga,Bizimungu,Biseruka,Rusatira,n'abandi bahutu benshi bayobotse FPR bashutswe n'ibinyoma byayo nyuma bakaza kwisanga mu rwobo kuruta uko nakumva abahutu ubungubu bakurikira buhumyi RNC (Condo,Serge,Nayigiziki,etc...)kandi bazi neza ubwicanyi abayikuriye bakoreye abanyarwanda cyane cyane abahutu kandi batigeze bicuza n'umunsi n'umwe ahubwo bakabuhakana bivuye inyuma bakajijisha babugereka kuri Kagame gusa.
    Iyo wumva Serge Ndayizeye avuga ngo Intwari yacu Karegeya bigutera kwibaza niba koko yemera ibyo avuga cg niba ari bimwe bya ba Evode na Bamporiki biyemeje kugurisha ubwenge bwabo kubera Kalinga.

    Nzarinda mpfa nkibivuga nta narimwe u Rwanda rugizera rugira amahoro mu gihe inkotanyi zaba izo muri FPR cg izo muri RNC (and New RNC) zitazicisha bugufi ngo zemere ishyano n'ubugome zakoreye abahutu ndetse n'abatutsi benshi zemere bazikubite intahe mu gahanga, buri munyarwanda abe mu Rwanda yemye. Nta na rimwe u Rwanda rumeze rutyo ruzigera rutuza ndabarahiye!

    ReplyDelete
  15. Manzi, nanjye nti ntyo! Ndi kumwe nawe 100%

    ReplyDelete
  16. Navuze muminsi ishize yuko Kayumba nakagame arahezanguni kimwe, naho Rudasingwa ameze kimwe na Rwigema uko namwumvise.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355