Pageviews all the time

IBIMBABAZA. Kuki abazadukomokaho igihe tuzaba twarabaye amateka bazagira bati HARABAYE NTIHAKABE?: Yagiye gusura uruganda rukora intwaro bucyeye ajya kugura umuriro ubyazwa mu mazi aturuka iwe!/NKUSI Yozefu


Mbere yo kujya mu njyana y'umutwe w'iyi nyandiko, Shikama irabanza ikugezeho ibyo umuhanga mu mateka n'imbonezamubano yavuze ku bategetsi b'ibihugu, amabi bakora, n'uko barangiza ubuzima bwabo. Abderhaman Ibn Khaldun (1332-1406) ni umwarabu wavukiye mu majyaruguru y'afrika mu gihugu cya Tunisia ariko ababyeyi be bakaba bafite inkomoko muri Yemen y'ubu. Abanyamerika n'Abanyaburayi bafata uyu mwarabu nka rubimburirangabo mu mbonezamubano mbere y'ibirangirire muri iki gisata bakomoka mu gihugu cy'Ubufaransa  Auguste Comte(1818-1883) na Emile Durkheim(1858-1917). Ibn Khaldun yabaye mu bihugu byinshi akenshi agenda ahunga ingoma z'ubutegetsi zamuhigaga ngo zimwice. Yahunze Tuniziya ajya muri Maroc nayo ayihungira muri Espagne icyo gihe yari yarigaruriwe n'Abarabu cyane cyane igice cy'amajyepfo(Andalus, Garnata na Qurduba), aha naho yaje kuhahunga agaruka muri Tunisia arongera arayihunga agana mu Misiri aho yaje gupfira.Mu bitabo byinshi yanditse ikizwi cyane ni Al Muqadima ( intangiriro y'amateka).


Nubwo tuvuga ko yatotejwe n'izi ngoma tuvuze hejuru, Ibn Khaldun zose yagiye azihabwamo imyanya ikomeye y'ubutegetsi, ibi bikaba byaramuhaye igihe n'amahirwe  byo kwitegereza amabi akorwa n'abategetsi bari ku ngoma. Mu gitabo cye Al Muqadima twavuze hejuru, Ibn Khaldun yavuze ibintu witegereje neza usangana ubategetsi bwo hirya no hino muri Afrika cyane cyane u Rwanda rwa Kagame Pawulo, akaba yibaza impamvu abami bicara bagakandamiza rubanda ntibibuke ko igihe kimwe bazaba amateka nk'abababanjirije ngo maze barangwe no gukora icyiza.

" Igitangaje cyane ni uko ubona abami iyo bageze ku ntebe y'ubutegetsi bica, bagakiza, bagakora amabi menshi, ntibibuke ko iyo ntebe bicayeho ejo bazayikurwaho n'urupfu cyangwa abana b'abantu nkuko abo basimbuye byabagendekeye! Nyamara nta ngoma itagira iherezo!"

Tugarutse ku ngingo nyamukuru y'iyi nyandiko tukayihuza n'iyi myumvire ya Ibn Khaldun ku bami b'iyi si, umuntu yakwibaza niba Pawulo Kagame ajya atekereza ko hari igihe intebe y'ikinyoma yicajweho na ba Mpatsibihugu( USA,Ubwongereza na Israel) urupfu cyangwa umwana w'umuntu ejo bashobora kuzamuhananturaho igahabwa abandi! Yabitekereza atabitekereza, ejo Kagame Pawulo azahinduka amateka nkuko njye nawe ari uko bizatugendekera! Umuhanzi nyakwigendera Rugamba Sipriyani asanga kuba tuzasiga iyi si, atari ngombwa gusiga tuyihindanyije, ahubwo twagombye kuyisigamo amahoro n'ubusabane.




Uwampa ingufu ziruta iz'Uburusi n'Amerika

Nahana ab'urugomo

Nk'Afurika y'Epfo

Abenderanya bose nkababwira bagatuza
Maze intwaro z'ibyorezo batunze nkazibambura
Ngasiba inganda, zazicuraga
Imali zatwaraga igafasha abadindiye
Abantu bagatuza bagaturana bareshya
Na bo baba bashaka kuruhuka
Ngo batuze guhana.


Imyumvire ya Rugamba na Ibn Khaldun itandukanye kure n'iya Pawulo Kagame wizera intwaro n'intambara kurusha Imana! Kuri we ibitambo by'abantu ni ngombwa ngo akomeze yigwirize umutungo hirya no hino ku isi, abana be bakomeze baryohe mu mashuri ahenze y'abaherwe b'iyi si, umugore we ategeke imiryango yashinze nk'agakingirizo ko gusahura inkunga zagenewe rubanda rugufi. Nkuko Ibn Khaldun abivuga, Kagame ntajya atekereza ko Kinani yigeze kwicara ku ntebe yicayeho akaba yarabaye amateka! Kuba agifite uburyo bwo kubona intwaro, akenshi mu myenda izarihwa n'abuzukuru bacu n'ubuvivi, yumva nta kintu na kimwe cyamushobora, ari igitangaza , ndetse ntatinye no gutuka bagenzi be akabafata nk'ibyo ntazi, kuko ngo batazi kuyobora nkawe; hariho igihe ndetse aribwaribwa akumva yabatera akabaturumbura ku butegetsi kubera kwa kwizera intwaro n' intabara kurusha Imana!

 
                                              Pawulo Kagame  asura uruganda rw'intwaro Ethiopia's
                                                       Metals and Engineering Corporation
                                                              muri Ethipoia muri 17 April 2015


Umva icyo televiziyo y 'abashinwa ivuga ku ruganda 
rw'itwaro  wasuwe na Kagame Pawulo

Uku kwizera imbunda kurusha Imana, nibyo bigejeje u Rwanda ahaga, inzara ikaba inuma hirya no hino mu gihugu. Urugendo Kagame yagize umwaka ushize wa 2015 mu gihugu cya Ethiopia aherekejwe n'umugore we Nyiramongi Janeti( Jeannette) rushimangira ibyo Shikama ivuze hejuru. Aho gusura imishinga ya kijyambere izanira abaturage agafaranga, umuriro w'amashanyarazi cyangwa ubworozi biri muri Ethiopia, Kagame yigiriye kwisurira uruganda rucura intwaro!Nyuma y'umwaka umwe avuyeyo, ni ukuvuga uyu mwaka wa 2016, Leta y'Agatsiko ivuga ko igiye kugura  umuriro w'amashanyarazi muri Ethiopia ungana na Megawati  magana ane( 400 Megawatts)!. Amazi atanga uyu muriro aturuka mu Rwanda, none se ntibitangaje kubona uyu muyobozi nako umutegetsi umaze imyaka irenga 20 ategeka u Rwanda akaba akijya kugura umuriro hanze kandi uva mu mazi aturuka mu gihugu cye? Ese ntibyari kuba byiza iyo ajya gusura urugomero rubyazwa ayo mashanyarazi aho kujya kwisurira uruganda rucura intwaro zo kurimbura imbaga?Aha yari kuhakura isomo ry'uko umuntu akunda igihugu agasigasira umutungo kamere, ubuzima buzira umuze, n'amahoro by'abaturage bacyo.

urugomero rwo muri Ethiopia rwubatse ku ruzi rwa Nil ruzaha amashanyarazi
ibihugu byinshi by'Afrika harimo n'u Rwanda. Aho gusura uru rugomero,
kagame yisuriye aho bacurira intwaro!
Shikama irabibutsa ko ba nyamuke, Tigrenya bayobora Ethiopia bashyizwe ku butegetsi na mpatsibihugu, Amerika muri 1991 babafasha gutsinda intambara barwanaga n'ubutegetsi bwa Mengistu Haile Mariam wahungiye mu gihugu cya Zimbabwe. Birababaje kubona Agatsiko nako kashyizwe ku butegetsi n'uyu Mpatsibuhugu kadashobora gukoresha umutungo kamere wacu ngo gakore umushinga nk'uyu wo muri Ethiopia uzatunga abana bacu n'ubuvivi igihe twe tuzaba twarahindutse amateka! 

Icyo Kagame n'Agatsiko bagomba kumenya ni uko intebe bicajweho ejo bazayikurwaho igahabwa abandi ndetse birashoboka cyane ko ibyabo bizarangira nk'ibya ya Nsiha Rusahuzi ya Gasimba Faransisiko. Ibyiza rero ni uko bakoza amaguru ku butaka, bagatuza tugaturana, tugasangira ibyiza by'igihugu ntawe uhejwe kandi twese tukagira uruhare rungana rwo kubisigasira.  Niba atari uko bimeze igihe tuzaba twarahindutse amateka, abazadukomokaho bazajya bavuga bati:

" HARABAYE NTIHAKABE"!

Yewe abumva, niba wumva mvuze ngo iki?

Twandikire: mahoriwacu @gmail.com  cyangwa utwoherereze mesaje kuri 004794232191. 
Icyitonderwa: Komanteri zijya ku rubuga ahabigenewe hasi y'inyandiko. Birabujijwe kohereza komanteri kuri mobayilo ya SHIKAMA iri hehuru. Murakoze, murakarama.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

_____________________________________________________________________________

Urugomero ruruta izindi muri Afrika:"The Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD)"

  • ubushobozi: 6000 MW
  • urwa mbere muri afrika, urwa 11 ku isi.
  • Ubuso ruriho(ibikorwa byarwo): 1561 Km2
  • Amazi rukoresha: 79,000,000,000 m3
  • Igihe rwatangiriye kubakwa: 2011
  • Igihe ruzatahirwa: Nyakanga 2017
  • Amafranga rwatwaye: 6.4 billion USD
  • Abubatsi: Abashinwa


4 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze.
    NKUSI Yozefu

    ReplyDelete
  2. ese dogite, ibi bikubabariza iki hari uwagushinze kurangiza ibibazo by'u Rwanda ko rufite abarushinzwe uba wivanga mu biki?

    bareke bakore, nihagira ukora nabi amateka azaca urubanza. ni uko njyewe mbyumva.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Gacuriro , ndabona wikomye Nkusi. None se u rwanda ni urw'abantu runaka si urwa twese? Uyu ni umuganda we atanze wo kurwubaka . none se dushime mwe mwitwaza irondakoko murusenya abae arimwe dushigikira. Yewe ngo akabaye icwende ntikoga! Uko mwaje niko muzagenda .

      Delete
  3. Dore igihone gacuriro yakabaye gacurama ambabarire mbuze uko mwita nsanze ari ikigwari nsanze ari icyo ntazi, sinazinduwe no gutukana ntaye imitemeri itamirijwe imitsima n'isogi nsohoka nkoma akaruru ngo rubanda rumfashe dutsinsure uburyarya bwa ba Gacuriro ngo hari abashinzwe kumenya ibibazo byacu si twebwe ubwacu? Niko Gacurama we iyo urwaye hataka bande? Si wowe iyo ushonje byumvwa nande? Iyo urenganye ninde ubimenya? Ndagirango nkubwireko Perezida umukuru w'igihugu ari nyiricyubahiro mu gihugu cye akurikira Umuremyi w'isi nijuru. Hari ibibimuhesha atari izina ahubwo ubumuntu nibwo bubumuhesha. Noneko ntabwo Paul agira uragirango tumusige ibigwi atagira ndagirango umenyeko impinduka dushaka ni iyo abazavuka bazasanga bagasingiza abakurambere atari ukubavuma. Uri ikigwari n'abasa nawe bose murakagenda nka Karinga.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355