«Yewe mugaragu nahatse kera, ngwino nkwitumire i Nyanza(i Bwami), ariko ntuntenguhe,
ndabizi Abahutu mugira inda nyango.» Igitabo cyo gusoma cyo mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza muri za
1970s cyari cyaranditswe kandi kigakoreshwa mu mashuri no mu gihe cya gihake na
gikolonize.
Mukantabana Serafina Yamaze imyaka 20 mu buhungiro ahunze ubwicanyi bwa FPR; nyuma y'aho Kagame amwujurije imbehe, yigize intagondwa, arahirira kurwanya Umuhutu aho ari hose ku isi! |
Ibintu bimaze iminsi bitangazwa na Minisitiri
w’Agatsiko ushinzwe ibiza n’Ubuhunzi Mukantabana Serafina byatumye nibaza niba
koko imvugo zipfobya Abahutu zakoreshwaga ku mugaragaro igihe cya gihake nk’iyo mubona hejuru
aha ko bagira inda nini zitari zifite ishingiro, imyumvire nk’iyi ikaba ari nayo
FPR igenderaho bigakorwa mu ibanga usibye ko Pawulo Kagame ajya abatamaza we akerura.Wambwira ute ko uyu
muminisitiri wagizwe impunzi na FPR imyaka isaga 20 yavumbukamo umukozi wa FPR
w’intagondwa igamije kunyitsa Abahutu bene wabo kugeza aho ajya ku cyicaro cya HCR kuvuga
ko kuva we avuye mu buhungiro iyi HCR igomba gutangaza ko nta munyarwanda
wakongera gufatwa nk’impunzi?Si ibyo gusa kuko ejobundi atatinye no kujya
kubwira amagambo atamitswe na FPR ( nta
muhutu utekereza, avuga ibyo ahawe na FPR) ko Impunzi z’Abarundi niba
zitemeye kugambanira Nkurunziza Petero zirukanwa zigasubira iwazo kurwanirayo!
Metere Uwizeyimana Evode "Ntawe uvugana indrya mu kanwa" Ashinzwe guhindura itegeko nshinga ngo himikwe ubuziraherezo umukuru w'Agatsiko k'Amabandi,Kagame Pawulo ejo yarwanyaga ataramwuzuriza imbehe! |
Si Mukantabana gusa kuko hari n’abiyita abarimu ba kaminuza zo muri Canada,
badatinya kukubwira ko 2 guteranya na 3 bingana n’icumi!Umugabo bita
umunyamategeko Uwizeyimana Evode, Umuhutu wa hariya muri Perefegitura ya
Gitarama yarwanyije Inkotanyi mu minsi ishize yivuye inyuma, kugeza ubwo
ahungiye muri Canada, akicara agashishoza agasanga abayoboye u Rwanda atari abantu
bazima maze abita Agatsiko k’Amabandi
yitwaje Intwaro. Aho aya mabandi amwujurije imbehe, yitarukije
ibyo yavuze byose abyita ko byari ibitabapfu, ubu niwe uriho uhindura itegeko
nshinga ngo umukuru w’aya mabandi yarwanyaga ejo akomeze yicire bene wabo b’abahutu
barenga 350,000 mu mashyamba ya RDCongo;
akomeze abuze n’abari mu gihugu imbere kororoka!
Rwigema Petero. Amaze kuzurizwa imbehe na Kagame, yahise akora nka Bamporiki yemera gusoma igisigo yandikiwe na FPR, kigira Kagame ejo yarwanyaga imana yaje gukiza u Rwanda! |
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe Rwigema Petero,
nawe ari ku isonga y’abarwanyije aka Gatsiko k’amabandi, aho Kagame Pawulo
amuhereye umugati akawuzuza imbehe, akamwohereza kujya gusinzirira mu Nteko yo
muri EAC, yahise afata uwo yitaga umwicanyi nk’ imana yaje gukiza u Rwanda, si
ukumutaka akura agahu ku nnyo, kugeza ubwo FPR yandika igisigo cyo kugira uyu
mwicanyi umumarayika nawe akemera kukiyitirira muri Rwanda Day iheruka kubera muri
USA!
Aba
bose igihe basakuzaga amanywa n’ijoro, bavugaga ko bariho bavuganira abahutu
batsikamirwa n’ingoma ya KaringaII; nyuma yo kuzurizwa imbehe na Kagame,
ibibazo by’Abahutu baharaniraga byahise bishira! Metere Evode Yabivuze kera na
kare ko ntawe uvugana indrya mu kanwa!Ariko njye
numva aba bahutu bagombye kureba niba iyi ndya ituzuyemo ubumara bushobora
kubahumanya, bugahumanya na sosiyete nyarwanda babamo. Muri iyi nyadiko ndende,
tuzarebera hamwe ko kuva muri za 1300s
kugeza ubu abahutu nka Evode na Mukantabana babayeho, turebe n’ingaruka mbi inda
nini yabo yagiye igira ku Bahutu no kuri Sosiyete nyarwanda muri rusange.
Ingoma nto ya Rwanda
rwa Gasabo y’Abanyiginya yigarurira ibihugu binini nka Nduga biturutse ku
bugambanyi bw’Umuhutu Munyanya, mwene se w’umwami Mashira
Abahutu kugirwa ingaruzwamuheto biturutse ku
nda nini ya bamwe muri bo si ibya none. Inkuru kimenya bose ni iy’umwami w’i
Nduga Ngari y’Abahinda, Mashira wa Nkuba ya Sabugabo wayoboraga ingoma
y’Ababanda yitwaga Nyabihinda ahagana muri1356 kugeza muri 1415 .
Uyu azwi mu
nsigamigani « Niyo waba Bwiza bwa
Mashira budashira irora n’irongorwa wavuga ugahora» kubera akabyiniriro
yari yarahaye umukobwa we Bwiza bwa Mashira «budashira
irora n’irongorwa.». Mu gihe cya Mashira, igihugu cye nicyo cyari kinini
kandi gikomeye mu bya gisirikare na politike kurusha ibindi bihugu byariho icyo
gihe: Rwanda rwa Gasabo, Gisaka, Bugesera n’u Burundi. Soma hano ukuntu umwami w’ingoma nto cyane Mibambwe w’u Rwanda yigaruriye iya Nduga abicishije mu
bagore( gushyingirana na Mashira) n’ubugambanyi bw’umuvandimwe we
Munyanya. Nyuma y'ubu bugambanyi, na Munyanya yahise yicwa kuko atongera kuvugwa mu mateka yaranze Nduga Ngari y'Abahinda nyuma y'urupfu rwa Mashira. Mbere y’iyi ngoma, hari
n’izindi zagiye zigarurirwa n’umwami w’u Rwanda rwa Gasabo abicishije mu
butiriganya n’ubugambanyi , aha twavuga nka Kabeja wayoboraga Mubari wakiriye
Abanyiginya igihe bamanukaga bavuye za Uganda ( biswe ibimanuka kuko bamanutse
bava haruguru, ariko bo baje kubihinduramo ko bavuye mu ijuru“IBIMANUKA»!)
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355