Ibibazo bikomoka ku ifungwa
ry'imihanda Centenary House - Ecole belge na Sulfo Rwanda-Minecofin ubu
biragaragarira buri wese, biravugisha benshi niba atari bose amangambure muri
Kigali gapitali y'u Rwanda.
Abo ingaruka
zagezeho kurusha abandi ni abacuruzi
Nk'uko twabisobanuye hano
kuri SHIKAMA mu nkuru ebyiri twabagejejeho
zirebana n'icyo kibazo, abacururiza ku mbago z'imihanda imodoka zitemerewe
kongera gukozaho amapine yazo baratakambira umuhisi n'umugenzi.
Ikibazo bafite kibahangayikishije
ni uko abahagurira benshi ari abakire cyane bagura ibiremereye bagahita
babipakira mu mamodoka yabo. Ubu rero ntawe ushobora kubagurira kuko ntawakwemera
kwishyura abakarani bamutwaza matela kandi afite imodoka ye. Mu nteruro imwe
ntibazongera kugurisha bagihari
.
Bene amazu
yakodeshwaga kuri iyo mihanda nabo ubu impungenge ni zose
Mu mibare ikorwa mu
bucuruzi, ikibanziriza byose ni inyungu kandi ibonetse vuba na bwangu. Ni
ukuvuga ko iyo umucuruzi aranguye yifuza kugurisha yunguka kandi vuba hashoboka.
Amakuru SHIKAMA ikura i Nyarugenge aravuga
ko mu minsi itageze kuri 7 icyemezo cyo gufunga imihanda gifashwe babuze
abakiliya ku buryo byihutirwa kuri bo kwimuka bagakodesha ahandi.
Mbere y'uko SHIKAMA ibagezaho uko umugambi uteye, twabanza
kubabwira ko impungenge za bene ayo mazu zifite ishingiro kuko ababakodeshagaho
nibigendera amazu yabo azaturwamo n'ibihunyira nk'amwe yo muri Esipanye RUKOKOMA
yigeze kuvugira kuri BBC.
Kubaka inzu muri Kigali
birahenda, bigerwaho hasabwe inguzanyo(ideni) muri banki. Izo nguzanyo akenshi
ziba ari izizishyurwa mu gihe kirekire. Bene ayo mazu nta handi bakura ubwishyu
bwa banki uretse mu bukode bahabwa n'ababakodeshaho. Ubwo hagahita hanavuka
ikibazo cy'uko banki zazagwa mu gihombo kuko abanyamyenda bazo babuze ubwishyu.
Ingaruka ni zose mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu.
Makuza Bertin na
Paul Kagame bamaze gukwiza abakwepo mu bacuruzi kugira ngo babakangurire kujya
gukodesha mu nzu yabo
Inzu ndende cyane yubatswe
n'abashinwa(CCECC) ikaba ikorakora mu bicu by'Ibwanacyambwe,
iyo nzu ikaba yitwa MAKUZA PEACE HOUSE nta gushidikanya ni iya Paul KAGAME. Iyo
nzu yubatswe imyaka n'imyaniko iri hagati y'icyicaro gikuru cya BANKI YA KIGALI
na CENTENARY HOUSE ya KILIZIYA GATULIKA.
Ikintu gisekeje ariko
kinatangaje ni ukuntu iyo nzu bavuga ko ari iya Makuza hanyuma Kagame akajya
kuyitaha? Tuzi ukuntu Kagame yishongora, nka bundi buhe ataha igikorwa
cy'umuntu ku giti cye. Bazabeshye abandi, ubonye nibura iyo Kagame atajya
kuyitaha noneho bakandikaho MAKUZA. Ikindi ni uko urebye uko iyo nzu ingana
ukareba na Makuza(RWANDAFOAM) ntashobora kuyubaka.
Amakuru SHIKAMA imaze
guhabwa n'abacuruzi i Kigali aravuga ko ubu abakwepo ba Makuza na Kagame bamaze
kubasesekaramo babakangurira gutangira kwiyandikisha kuzakodesha muri iyo nzu
ya Kagame na Makuza. Ndetse ngo abaziyandikisha mbere bazahabwa ubwasisi ku
giciro cyo gukodesha.
Iperereza rya SHIKAMA
: «Uzanga kujya gukodesha mu nzu ya Kagamr azatwikirwa bityo inkongi y'umuriro
imufatanye no kutagira abakiriye maze ate umutwe»
Umwe mu bacuruzi bakorera
ku muhanda B.K - PRINTER SET naho harebwa n'iki cyemezo yabwiye SHIKAMA uyu munsi
ku italiki 30 Kanama 2015 ko abo baje kumuhendahenda ngo azakodesha muri iyo
nzu ysnabwiye ko we yari aherutse kwishyura amezi 12 ubukode bw'inzu akoreramo
kandi ubwo bukode bukazarangira muri Nyakanga 2016 impamvu ikaba ko nyir'inzu
atayamusubiza.
Uwo muvandimwe wavuganye
na SHIKAMA yavuze ko uwo wamukanguriraga
kujya gukodesha aho kwa MAKUZA-KAGAME yamugiriye inama ko yakwihangana akazajya
kuhakodesha kuko hateganijwe umugambi w'inkongi z'imiriro ku bazanga kujyayo
bityo bakazata umutwe byafatanya no kubura abakiriye, ubukererwe mu kwishyura
banki,...bigahumira ku mirari.
Abakodesha inzu
ya Kagame nibamara kugwira hateganijwe abaturage bazabaza kuri icyo kibazo maze
umuhanda wongere ufungurwe
Paul KAGAME abanyarwanda
bamwe bita perezida wa repubulika ariko mu by'ukuri akaba ari umucuruzi
kabuhariwe ariko utajya anyurwa n'ibya Mirenge ku Ntenyo atunze, ubu birajwihwiswa
ko hamaze gutegurwa abaturage bazabaza okibazo cy'impamvu NDAYISABA Fidele
yafunze umuhanda kandi atariwo unyurwamo n'imodoka n'abanyamaguru kurusha ibindi
bice bya Kigali.
Amakuru SHIKAMA ikura i Kigali aravuga ko mu kubaza
impamvu umuhanda wafunzwe, Paul Kagame azahita ategeka ko uwo muhanda wongera
ugafungurwa imodoka zigakomorerwa. Murumva rero ko azaba amaze gukuramo aye
kandi abamikodeshejeho nyibazaba bagisubiye aho bavuye kuko ntawakwirirwa
abuyera mu nzira bazahitamo guhebera urwaje.
Ubwo muri iyo nama ya
Kagame n'abaturage wenda izaba yabereye Nyabugogo cyangwa i Nyamirambo kuri
sitadi, nk'uko bisanzwe ubwo Kagame azareba igitsure NDAYISABA Fidele nibinaba
ngombwa smwirukane ku buyobozi bw'imujyi wa Kigali nk'uko yirukanye KIRABO, MUTSINDASHYAKA,
KABANDANA... ku buyobozi bw'uyu mugi! NG'UKO UKO BYITWAYE! IGIHUGU KIYOBOWE
BUBANDI!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355