Munsenyeri Kambanda Antoni uyobora diyosezi ya Kibungo |
Ese indwara y'umutima
itera ibikomere mu mutwe? Ese indwara y'umutima ituma umuntu abyimbagana ijosi?
Ese uwaba arwaye umutima byashoboka ko yikubita ku cyuma arimo gusamba ku buryo
kimukomeretsa mu cyico? Ese mu cyumba padiri araramo habamo ibyuma byica?
Muri SHIKAMA turibaza uwahaye
Musenyeri Kambanda Antoni uburenganzira bwo kuvuga ko Padiri Karekezi yazize
umutima kandi azi neza ko yishwe? Ese niba Umwepisikopi atinya kuvugisha ukuri
ngo yamagane ubwicanyi buvutsa abandi ubuzima ni nde wundi uzatinyuka kwamagana
ikibi???
Musenyeri Rukamba uyobora diyosezi ya Butare yari mwene wabo wa nyakwigendera |
Ibi bibazo byose uko
mbitondetse hejuru aha, kimwe n'ibindi namwe mwakongeraho bifitanye isano nabyo
ni byo umuntu wese utekereza neza kandi akamenya agaciro k'ubuzima yakwibaza ku
rupfu rwa Padiri Dogiteri Dominiko KAREKEZI ubu utakibarizwa muri ubu buzima.
Imbere y'amahano
abanyarwanda bakorerwa, Kiliziya Gatulika y'u Rwanda imeze nka wa munyu
wakayutse Yezu yavuze mu Ivanjili
Padiri KAREKEZI
Dominiko winjiye mu Iseminari Nkuru ya
NYAKIBANDA ku Italiki 03 Ukwakira 1975 akaba ari kuri nimero 793 ukurikije uko
bagiye bakurikirana kujya kuhiga ubu ntitukiri kumwe. Ikibazo ubu
kibazwa ni uko nta kwamagana ubwicanyi kwabaye mu ishyingurwa rye kandi
ibimenyetso byose byerekana ko yishwe anizwe yakwanga
guhwana bakamukubita icyuma mu mutwe amaraso akuzura ku buso bwari bumukikije
nk'uko byemezwa n'abahageze mbere bo mu muryango we.
Kugira ngo twumve
neza Padiri Karekezi Dominiko uwo ariwe n'uburyo yari akomeye haba muri
Kiliziya no muri FPR twasubiza amaso inyuma gato : Mu mwaka w'2008 nibwo uyu musaseridoti yahimbaje yubile y'imyaka 25 ari
umusaseridoti.
Umunyamakuru wanditse
iyi nkuru urimo gusoma hano kuri SHIKAMA yari muri ibyo
birori byahimbarijwe kuri Paruwasi gatulika ya RWAMAGANA umwanditsi w'iyi nkuru
akaba yari yatwayeyo RADIYO MARIYA RWANDA kugira ngo abanyarwanda bose
bifatanye na Padiri KAREKEZI.
Muri ibyo birori niho
nabashije kwibonera n'amaso yanjye abantu bakomeye cyane muri FPR bari inshuti
magara za Padiri Karekezi. Muri bo nabonyemo RWIGARA Assinapol,
hari kandi RUTAREMARA Tito nawe akaba ari inshuti magara ya Padiri KAREKEZI
kimwe na RWIGARA kandi aba bombi bamuhaye impano kuri uwo munsi.
Na nyuma y'ibyo
birori Padiri KAREKEZI yakomeje ubucuti bwe na RWIGARA Assinapol kimwe na
RUTAREMARA Tito. Ubu rero ibibazo ni byose kandi abagomba kwicwa na Kagame
urutonde ni rurerure ntakarakorwa. Padiri KAREKEZI kandi ntitugomba kwibagirwa
ko yari umututsi w'UMUNYIGINYA.
Akaba ari uwo mu
muryango mugari w'ibikomerezwa birimo Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI, Musenyeri
Alex KAGAME, Musenyeri RUKAMBA Filipo ubu uyobora Diyosezi Gatulika ya Butare
wari wumiwe yabuze icyo akora amaze kumva ko Karekezi yishwe. Ibindi namwe
murisobanurira ntabwo muri abana.
Musenyeri Rukamba wa Butare yari mwene wabo wa nyakwgendera/foto igihe.com |
Kiliziya Gatulika y'u
Rwanda : «UMUNYU WAKAYUTSE KU BURYO NTA MBARAGA IGIFITE ZO KURINDA UBUZIMA
BW'IMBAGA»
Mu by'ukuri, ibyo
kuba Kiliziya Gatulika iri mu Rwanda uwashaka yavuga ko Kiliziya nyayo yacyuye
igihe mu 1994 kubera ukuntu FPR yayihinduye ayo ifundi igira ibivuzo kugera
n'aho mu bapadiri muri buri diyosezi no muri za Paruwasi ubasangamo maneko
n'abicanyi ba FPR.
Ibi bibazo byose,
abasenyeri ba za diyosezi barabizi ndetse na bamwe muri abo basenyeri ba
Kiliziya Gatulika barimo abatutsi ba maneko za FPR nka Musenyeri MBONYINTEGE
Smaragde wa Kabgayi unavangura amoko agakabya, hari Musenyeri Antoni KAMBANDA
wa Kibungo(ndamugarukaho hepfo gato).
Barimo kandi abandi
batutsi b'abahezanguni nka Musenyeri RUKAMBA
Filipo uyobora diyosezi ya BUTARE wategetse ko adashaka kuzabona na rimwe
ababikira b'ABAHUTUKAZI baza kumwirega imbere bamureresaho amavara n'amakanzu
byabo. Uhakana ibi azabaze abatuye mu mujyi wa Butare barumiwe.
Hamwe n'ibi byose,
abakwirenza Padiri KAREKEZI ntibari babuze ku buryo no kumutuma abapadiri
bagenzi be bakamwivugana nabyo byashoboka ndetse ibisobanuro byatanzwe na
TWAHIRWA Celestin uvuganira abapolisi ba Kagame bisa n'aho bari bazi ko Padiri
KAREKEZI azicwa mbere kuko yavuze ko bihutiye gufunga umuboyi n'umuzamu ba
padiri Karekezi ngo kugira ngo babarindire umutekano.
Musenyeri wa KIBUNGO
Antoni KAMBANDA umutoni wahawe imodoka ihenze na KAGAME mu iyimikwa rye
yiguranye intama ye izuba riva!!!
Ibintu bibera mu
Rwanda nta handi hantu ku isi biba: Musenyeri KAMBANDA wa Kibungo niwe mubyeyi
wa Padiri KAREKEZI kuko ariyo diyosezi ye. Ikintu cyashengura umutima ni ukuntu
Musenyeri Kambanda yemeje ko KAREKEZI yazize umutima kandi azi neza ko yishwe.
Nyamara ntabwo
musenyeri KAMBANDA Antoni ibyo yavuze byavuye ku busa kuko mu iyimikwa rye,
perezida Kagame yamwoherereje imodoka ihenze cyane ariko mu rwego rwo kwanga
gucyemesha yatumye RWANGOMBWA John icyo gihe wari minisitiri w'imari
n'igenamigambi(MINECOFIN) ubu akaba ari muri BNR.
Mu gusoza iyi nyandiko,
nongeye kwamagana abantu bose bagomwa inzirakarengane ubuzima. Ndasaba
abategetsi ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda kwemera guhara ubugingo bwabo ariko
bakarokora intama zabo bamagana bikini. Mu by'ukuri, ntawe utumye Musenyeri
Antoni KAMBANDA wa KIBUNGO kuvuga ko Padiri Dominiko KAREKEZI yishwe kuko ntawe
utabibona ariko nibura nk'umwepisikopi navuge ati : «Biragaragara ko yishwe
none kubera iyo mpamvu twamaganye abantu bavutsa abandi ubuzima».
Ibi byatanga ubutumwa
ku bicanyi bakamenya ko amabi bakora isi ibagaya. Birababaje kandi biteye
agahinda kubona musenyeri KAMBANDA yemeza ko umwana we azize umutima kandi azi
neza ko ntawo yari arwaye. Padiri Dominiko KAREKEZI tuziranye kuva 1996 kandi
twaganiraga byinshi. Nta na rimwe yigeze ambwira ko arwara umutima kandi nta
n'ibimenyetso byo kuwurwara byamurangwagaho.
Abaturage bamenye ubica amayeri akoresha uko
angana. Ntimukwiye gukomeza kwemera ibinyoma bidafite ishingiro. Nihanganishije
abavandimwe ba Padiri KAREKEZI Dominiko. Nyamara amakuru SHIKAMA ifite ni uko ututonde rw'abanyiginya n'ababyumva kimwe nabo bagomba
kwicwa ari rurerure :
Mu bapadiri barimo, muri guverinoma ya Kagame
barimo, mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura muri ba badepite n'abasenateri
birirwa bakomera Kagamr amashyi bamubeshya barimo kandi bagomba kwicwa
uruhongohongo bamwe bagongeshwa imodoka,...
Nk'uko Kagame yabivugiye i Kigali mu nteko ku
KIMIHURURA mu mushyikirano was 2010 ko umufuniko w'idomoro/ ijerekani umara
amazi mu ngunguru aho yashakaga kwerekana ko abanyarwanda bose babusanya nawe
azabica umugenda/ uruhongohongo umwe umwe kugeza abamaze. NYAMARA NTA BAPFIRA
GUSHIRA!!! Padiri KAREKEZI Dominiko isangire izindi ntore wakundaga zagutanzeyo
kandi IMANA IKWIYEREKE ITEKA URUHUKIRE MU MAHORO!
Itangazo: Soma inyandiko nshya ya Mabangurunuka Paul "Umwaka wa 2016
: Indya nkurye" kanda hano
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355