Kristu yazutse, turacyari kumwe. Aleluya! |
Kuri iki Cyumweru, isi yose yifashishije Bibiliya Ntagatifu irakomeza kwishimira intsinzi yakomotse ku gakiza k’isi kamanitswe ku giti ahantu hasuzuguritse bitavugwa ku buryo umuntu utamurikiwe na Roho Mutagatifu adashobora kubyumva no kubyakira uko bikwiye.
Mu isomo rya mbere : Turasoma mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Muri iki gitabo kibitse ubukungu ntagereranywa ku mibereho y’intumwa za mbere za Yezu natwe tukaboneraho uko dukwiye kwitwara muri ubu buzima, baradutekerereza ibirebana n’imibereho y’abakirisitu ba mbere.
Umwanditsi w’iki gitabo aravuga ko bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. Tubanze twibutse ko iki gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa cyanditswe na Mutagatifu Luka wananditse ivanjiri ya gatatu muri enye zabayeho muri Bibiliya.
Muri iki gitabo niho Mut. Luka asobanura inkomoko ya Kiliziya, uko inkuru nziza yogejwe guhera i Yeruzalemu kugera i Roma. Mut. Luka kandi muri iki gitabo aradusobanurira ukuntu ba cumi na babiri (intumwa 12 za Yezu) bahawe Roho Mutagatifu maze bagatangira umurimo wabo wa gitumwa nta bwoba bashize amanga.
Kubera Roho Mutagatifu intumwa zari zarahawe; abantu bazibonaga bose bagiraga ubwoba kubera gutinya ibikorwa bikomeye zakoraga. Ababashije gusobanukirwa bahisemo kugurisha amasambu n’imitungo byabo byose bakurikira intumwa ngo bafatanye kwamamaza inkuru nziza.
Aba bakurambere bacu mu kwemera nibo bakoraga ibishoboka byose bagasingiza Imana kandi bagashimwa na bose; ni uko Nyagasani akagwiza umubare w’abacunguwe uko bukeye.
Mu isomo rya kabiri : «Imana ni igitangaza rwose!» Petero wihakanye Yezu gatatu niwe wanditse iyi baruwa kubera impuhwe Imana yamugiriye ititaye ku kwemera kwe gucye. Ikindi ni uko bigaragara ko Yezu yanamukundaga cyane bigera n’aho yamwise urutare azubakaho Kiliziya ye ubu ikaba ibayeho ishima Imana uko ishoboye kandi amusezeranya ko n’imbaraga z’ikuzimu zitazayirimbura.
Muri iyi baruwa Petero arashimira Imana yivuye inyuma agira ati : « Nihasingizwe Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kirisitu kuko yatugiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kirisitu mu bapfuye no kugira ngo dutunge umurage udashobora gushanguka, kwamndura cyangwa guserebera ; ari nawo utuzigamiwe mu ijuru.»
Ububasha bw’Imana buturagiza ukwemera tukaba dusabwa kwishima kabone n’iyo twaba tukigomba kubabazwa mu gihe gito n’amagorwa y’amoko yose. Uko zahabu bayiyungururisha umuriro mu ruganda ni na ko bya bigeragezo bigenewe gusukura ukwemera kwacu gutambukije kure cyane agaciro k’iyo zahabu y’akanya gato, kugira ngo nikumara guhama (ukwemera) kuzaduheshe ibisingizo, ikuzo n’icyubahiro igihe Yezu Kirisitu azaba yigaragaje.
Petero ararushaho kudutera ibyiringiro aho agira ati : «Koko Yezu niwe mukunda mukamwemera mutarigeze mumubona, kandi mutamurora ari nacyo gituma musaabwa n’ibyishimo bitagira urugero kuko ari iby’agatangaza ; kuko iyo bigenze bityo tuba twamaze gushyikira igihembo cy’ukwemera kwacu aricyo mukiro wacu. "
Yezu abonekera intumwa nyuma y'izuka mu bapfuye
Mu Ivanjiri Ntagatifu, ya Ntumwa yabyiboneye n’amaso ye «YOHANI» arakomeza asobanura uko Yezu yababonekeye : Yohani aremeza ko ku mugoroba wo ku Cyumweru inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye (nawe arimo) ; zari zikinze. Izi nzugi zikaba zari zakinzwe kubera gutinya abayahudi bari babambye Yezu bagasigara bahigisha uruhindu uwitwa wese ko yari inshuti cyangwa yari hafi ya Yezu.
Mu gihe bibazaga uko biri bubagendekere, niba batari bubamarire ku icumu, bagiye kugira batya babona Yezu ngo ba!!! Babona ahagaze hagati yabo. Niko kubabwira ati : «Nimugire amahoro!» Yezu kugira ngo abemeze ko koko ari we yahise abereka ibiganza bye n’urubavu rwe rwa rundi rwatikuwemo icumu rukavamo amazi n’amaraso (Amaraso yavuyemo akaba avuga kubamba ikibi kigatsindwa uruhenu naho amazi y’urubogobogo yavubutsemo akaba asobanura agakiza k’isi).
Umunezero warabasanze bose bya bibazo n’agahinda bigenda nka nyomberi. Yezu yongeye kubasubiriramo rya jambo ubugira kabiri ati : «Nimugire amahoro, uko Data yantumye nanjye ndabatumye, nimwakire Roho Mutagatifu abo muzakiza ibyaha bazabikizwa abo mutazabikiza bazabigumana!»
Mu gihe Yezu yazaga abatunguye, Tomas witwaga Didimi ntiyari ahari bishatse gusobanura ko umutima we wari warataye wibereye mu by’iyi si. Ubwo yari agaruye agatima impembero bagenzi be bamutekerereje ibyababayeho niko kumubwira bati : «Twabonye Nyagasani!»
Nk’uko twakunze kubibabwira, Yezu yahuye n’akazi gakomeye ko kubana n’intumwa zamukundaga ariko nyine ibitekerezo byazo bikiri mu isi kubera intege nke za muntu. Tomasi yavuze ko ibyo bavuga atabyemera keretse gusa amwiboneye akarambika ikiganza cye mu nkozu za shebuja Yezu n’aho yajombaguwe imisumari.
Yezu yumvise ako gahinda k’intumwa ye Tomasi niko kongera kubasanga noneho na Tomasi arimo arababwira ati nimugire amahoro. Yezu yabonye ko Tomasi afite ikibazo gikomeye cy’ukwemera niko gusa n’umukangara amutegeka gushyira ikiganza cye ku myenge bajombyemo imisumari anamutegeka no kwitegereza ibiganza bye.
Yezu kandi yategetse uyu Tomasi gushyira ikiganza cye mu rubavu rwe kugira ngo acike burundu ku ngeso yo kuba umuhakanyi ikunze kuranga abapagani n’abatemera Imana ahubwo ahinduke uwemera. Tomasi amaze gukora ibyo yategetswe yabaye nk’utsinzwe, Yezu yongera gusa n’umukangara ababazwa n’uko yemera ariko abonye atugira inama y’uko hahirwa abemera batabanje kwirebera.
Iri jambo «Batabanje kwirebera», Yohani umuhamya wabyiboneye n’amaso akaba yararikoresheje ashaka kuducira amarenga ashimira byimazeyo abakirisitu ba mbere bemeraga bikomeye kandi batarigeze babona Yezu ngo bamusabe ibimenyetso nk’ibyo Tomasi yamusabye.
Mu gusoza twavuga ko amasomo yo kuri iki Cyumweru adusenderezamo umunezero utari uw’isi ariko akanaducyebura tukaba dukwiye kwigira ku ijambo n’Imana Yezu yahaye Tomasi bityo tugaca bugufi kandi tukemera ko ibyo Yezu yadusezeranije azabiduha nta kabuza. Ikindi ni uko ibibazo, intimba n’imiborogo byacu Yezu abizi neza ku buryo igisubizo kizaza ku munsi ukwiye tukaba tudakwiye gucika intege.
Abitwa : Petero, Kaniziyo, Tewofili na Zita mwese tubifurije umunsi mukuru mwiza wa bazina banyu batagatifu.
Padiri Nzahoranyisingiza D.
Shikamaye.blogsot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355