Pageviews all the time

UBUREZI BWA GICUNGUZI MURI CAMP BAUMA KISANGANI: ISOZWA RY’IGIHEMBWE CYA MBERE KU ITALIKI YA 25/03/2016

IMYAKA IBAYE MYINSHI NTAYINDI MANA Y’INYAMBARAGA YIGEZE IBA HAFI Y’UBU BWOKO UWITEKA NIWE WENYINE WAKOMEJE KUBUBERA UMUYOBORO: GUTEGEKA KWA 2 32 11-12.
Iyo umukirisitu ari gusenga agira umwanya wo gusaba ibyo yifuza ko Imana yamukorera. Iyo ibyo yasabye atabibonye kubera intege nke za muntu agira ati: Imana yaranyibagiwe. Nyamara mbere yuko dusaba, Uwiteka Imana iba izi ibyo dukeneye mbere tutaranayisaba. Ikiruta byose ariko nuko Imana iba ifite ibyo yaguteganyirije bitakumirwa n’uwo ari we wese. N’ubwo bishobora gutinda ariko ntibishobora guhera kuko ntawe uvuma uwo Imana itavumye, bivugako abanyamugisha batavumika.

Hari indamutso ya Kinyarwanda igira iti: “GIRA ABANA” Indi ikagira iti “GIRA SO”. Umuco ukabishimangira ugira uti: Habaho Ngo NDINDA MUBYEYI nayo igakurikirwa na NDINDA MWANA. Byumvikana rero ko habanza “ndinda mubyeyi” hagakurikiraho “ndinda mwana” byanga bikunda umubyeyi ntiyasiga umwana, aramurinda akamurera mbega imbaraga z’umubyeyi zishirira ku mwana, akamuyobora akunguka byinshi. Isi nayo ikamubera umwarimu w’umuhanga, uburezi bwiza yahawe n’ubwihangane yatojwe bigatuma igihe imbaraga z’umubyeyi iyo zimaze kumubana nkeya nawe agirati “NDINDA MWANA”. Mbese kurera neza ni nko guteganiriza ejo hazaza, no kubitsa ahatagera imungu. Uburezi rero si umwihariko wa buri muntu, ahubwo ni ubufatanye bw’ababyeyi baterana inkunga hisunzwe ubushobozi bwa buri wese. Nguko uko hano muri Camp Bauma dushoje iki gihembwe gikurikira ibindi twarangije mbere y’iki ababyeyi bagize guhuriza hamwe ibitekerezo maze bakora nk’igisiga bita “IKIZU” duhanganye n’ikirere kirimo umuyaga w’igihuhusi udatuza, aho twakomeje kwigisha abana bacu ibizabagirira akamaro ejo hazaza n’igihugu muri rusange. Uko IKIZU kigisha abana bacyo kibatumbagirana mu kirere hejuru cyane kugirango bamenye guhangana n’ikirere kirimo umuyaga mwinshi, iyo hagize icyana kigira ikibazo kiramanuka kikagitegera amababa bityo nti habe impanuka.
kisangani11


Uko niko Imana yatwigishije gutumbagira mubibazo byinshi kandi bikomeye kuko yaduhaye ukwizera nako gukomeye, niyo mpanvu yemerako duhuriramo n’ibigeragezo nabyo bikomeye kandi byinshi ariko ikadutegera amababa, mbese ikaturinda impanuka. Mwibuke ubuzima bwa Moïse, Dawidi ku gihe cya Goliath, Daniel na bagenzi be, nicyo gihe ubu natwe turimo. Imana irimo iratwigisha ariko natwe twigisha abana bacu. Imana yagiye ikora ibitangaza mu bihe byashize, izakora n’ibindi twagiye tuyisaba byinshi mukuturinda icyaduhungabanya igihe tunyura mu bihe bikomeye hamwe n’urubyaro rwacu. Uhoraho arimo kutwigisha kandi adukurikiranira hafi. Twibuke ko uretse n’ibyo tuyisaba ko hari nibyo yatugeneye kandi tutigeze tuyisaba, ikaba yari yarabiduteguriye nambere mu migambi yayo. Mbese yarabitugeneye ikiturema muribyo harimo n’uru rubyaro ruri guhabwa uburezi kugirango ejo hazaza bazigirire akamaro bakagirire n’igihugu muri rusange mu buhamya bazaba bifitemo kubyo babonye banyuzemo. Aho abazaba bakiriho bazatangazwa n’impuhwe zabo zirangwa n’urukundo rwo kubabarira, koroherana no guharanira uburenganzira bwa buri muntu mu mibereho ye. Bazere imbuto zitandukanye n’imibabaro yabo banyuzemo nkuko batojwe kwishimira mu mubabaro kandi bakubaha Uwiteka ari nawo murage uzatugeza twese aho dusiganira kugera ariho iburyo bwa Rurema.
kisangani1

Nk’ababyeyi rero murebane impuhwe aba bana bacu kandi banyu mubifuriza gukomeza kugira uburere bwiza butegura u Rwanda rw’ejo. Musengere ababaciriye imanza bataranavuka nubu bagashinjwa nibyo batazi, dore ni abana nk’abandi bavutse nk’abandi, gusa amateka yabatandukanije n’ababo. Ariko Gitare izabahuza n’ababo. Harakabaho umuco mwiza utanga uburezi bwiza bwa gicunguzi, mw’izina ry’umucunguzi mukuru, Yezu krisitu, wamamaje inkuru nziza y’urukundo n’ubwitange adupfira ku musaraba. UMUCUNGUZI NI RUBANDA. Murakarama.
kisangani10


kisangani5


kisangani6

kisangani2

kisangani3

kisangani7

kisangani8

Umucunguzi
PASCAL MWUMVENEZA
Source: www.intabaza.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355