Pageviews all the time

IBYAHISHUWE: Kwimurirwa mu mahanga kw'abiyita impunzi atarizo byabaye Imari ishyushye mu Rwanda!/Nkusi Yozefu

Inkambi y'impunzi z'Abarundi mu Rwanda i Mahama
Abafaransa baca umugani ngo ibyago bya bamwe niwo munezero w'abandi( le malheur des uns fait le bonheur des autres); tukaba dufite umugani mu kinyarwanda ujya gusa n'uyu uvuga ngo Umusonga w'undi ntukubuza gusinzira.Nashyizeho uriya w'igifaransa atari ukubera kugikunda kuko ntaho mpuriye nacyo kuko atari ururimi rwanjye; nkaba nabitewe n'uko uriya mugani usobanura wonyine ibikubiye muri iyi nyandiko kurusha uriya w'ikinyarwanda. Shikama imaze iminsi ibagezaho inyandiko zinyuranye zerekana ukuntu igihugu cyacu cyahindutse nka Sodomu na Gomora; nta kintu ushobora kugeraho byaba akazi cyangwa guhabwa serivisi iyo ariyo yose udatanze ruswa yaba iy'igitsina cyangwa amafranga.Abakobwa baragurishwa nk'ugurisha itungo rigufi kugirango bajye gucuruzwa mu buraya muri Aziya, Sudani y'epfo n'Uburaya.Ibiyobyabwenge  bitemberezwa mu gihugu ubu biraruta kure ibitemberezwa mu bihugu byari bizwiho ubu bucuruzi mu minsi ishize nka Colombia na Mexique. Ibi bibi byose biraterwa no gushakisha ifaranga mu kantu kose bikorwa na FPR- Inkotanyi kuva yafata ubutegetsi muri 1994; hejuru y'inzira mbi zinyuranye twavuze hejuru zikoreshwa mu gushaka urumiya, hari ubundi bucuruzi bwagiye bugirwa ibanga kugeza n'ubu kuko ari Abahutu cyangwa Abatutsi babuhuriramo ku bwinshi. Ubwo bucuruzi nta bundi atari ukuriganya impunzi zahungiye mu Rwanda, zikamburwa amahirwe yo kwimurirwa hanze agahabwa abanyarwanda bifite bo mu moko yose uko ari 3 atuye u Rwanda. Agatsiko kabonye ko ibyo gakora byamenyekanye none katangiye ikinamico ngo kayobye uburari. Kurikira Shikama ikubwire akari i Murori ku byerekeye ubu bucuruzi bw'impunzi.

Shikama imaze amezi abiri mu matohoza
Shikama imaze amezi abiri ikora amatohoza ku kibazo yagejejwe ho na bamwe mu basomyi bayo basabaga ko twabakorera amatohoza bakamenya aho ukuri kuri. Batubwiraga ko hari amakuru bafite  avuga ko hari abanyarwanda bariho bandikwa ku ntonde (ubwinshi bw'urutonde) z'abazajyanwa mu mahanga babita impunzi z'Abarundi kandi atarizo ari abanyarwanda bbaba mu Rwanda ariko bafite bene wabo bifite baba mu mahanga babarihira amafranga ya ruswa bakimurirwa mu mahanga!

Shikama ikimara kumenya aya makuru, yirinze kugira icyo itangaza itaramenya aho ukuri kuri ku buryo bwimbitse. Shikama yahise itangira amatohoza muri ibi bihugu bikurikira: Rwanda, Uganda, Kenya, Australia, USA, Canada, France, Belgique na Norway. Kubera impamvu z'umutekano z'abagiye badufasha muri uyu murimo utoroshye, turirinda kuvuga amazina yabo n'uburyo bakoresheje batara amakuru n'uko bayatugezaho.

Kunyanganya imyanya y'impunzi bikorwa n'abagombye kuziramira
Amakuru twakuye mu Rwanda ni uko koko iki kibazo gihari hari intonde zagiye zikorwa mu ibanga ariko Abarundi bifite nibo bazigiyeho naho abasigaye bakaba ari abanyarwanda bitiriwe Uburundi. Shikama irabibutsa ko Agatsiko gakangurira impunzi z'Abarundi guhungira mu Rwanda, kazibeshyaga ko ngo zizajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA). Izi mpunzi rero nizisubize amerwe mu isaho kuko zizasubira iwazo zumva zitabona, Amerika ikajyibwamo n'Abanyarwanda n'Abarundi bafite mu mufuko haremereye nkuko tugiye kubibagezaho.

Gutunganya urutonde rw'abazimurirwa  hanze bikorwa mu bwiru kandi bigaca mu rusobe rw'abamamyi. Abakora ubu bucuruzi ni aba: Abakorera HCR mu Rwanda, abahagarariye impunzi mu nkambi, abakozi b'inzego z'ubutasi za Kagame, DMI, abakozi bo muri minisiteri y'ibiza n'ubuhunzi iyoborwa na Sarafina Mukantaba bahimbye Nyiramaritete. Aba bose mvuze hejuru bafite ibyitso bakorana nabyo hanze muri Uganda, Kenya, Australia, USA, Canada, no hirya no hino mu bihugu by'i Buraya.

Ibiciro birazwi.
Muri iyi gahunda yo kujyana abanyarwanda hanze bitwa impunzi, DMI ya Kagame ngo yabitangiye kera muri 1994 ikimara gufata ubutegetsi, aho Abatutsi bagiye boherezwa hirya no hino bitwa impunzi kandi atari zo ahubwo bagiye kuneka. Inkubisi y'amabyi irayitarukiriza kuko aba nibo bagiye gutuma Kagame atagangara kubera ingendo na za Rwanda deyi ze zitabarika zituma ubu amabanki ubu arimo ubusa n'igihugu kikaba gitunzwe n'imyenda ya buri munsi. Ibi rero Kagame akaba abikora kugirango abamurwanya batigarurira aba yohereje hanze abita impunzi!

Nyuma y'iki gikundi cy'aboherejwe na Kagame n'Agatsiko, hari abahutu n'abatutsi bafite bene wabo bifite baba hanze nabo batanga ruswa mu Rwanda abantu babo bakambutswa nta kibazo. Shikama yabashije kumenya ko ku byerekeye Abanyarwanda ubu bashyirwa ku ntonde zinyuranye bariha amafranga atandukanye ukurikije igihugu ushaka kujyanwamo:
  •  Leta Zunze Ubumwe z'Amerika= 3000$
  • Canada                                        = 4000$
  • Australia                                     =  5000$
  • i Buraya                                      = harahenda cyane kuko ugomba gushakirwa Viza, akenshi utaza nk'impunzi, kuko ngo ho biratinda cyane, kuko niyo uhabonye utegereza igihe kirekire. I Buraya rero ho nta giciro ndakuka gihari kuko ugomba kumvikana na bariya bacuruza amanyanga.

Twaganiriye na bamwe mu banyarwanda n'abarundi baje muri ubu buryo
Nyirarumanzi Langwida(amazina twayahinduye) ni umunyarwandakazi uba mu gihugu cya hano i Buraya tutari buvuge izina kubera impamvu z'umutekano we. Amaze imyaka myinshi ino, akaba yarahageze nyuma ya 2000. Yageze ino yiyita impunzi  ya kimwe mu bihugu duturanye, ubu ajya mu Rwanda uko ashaka n'igihe ashakiye. Shikama yamubajije impamvu yakoze ibyo kandi ari umututsikazi abatutsi bakaba bari ku ibere kwa Kagame, yaradusubije ati : " Iyo ushaka amayisha( ndlr:ubuzima) ukoresha uburyo bwose bwana"

Undi twavuganye nawe uba ahano i Buraya ni umurundi Mbonabuca Yohani ( amzina twayahinduye) wabaye mu Rwanda mbere ya 1994  ariko aza guhungira mu gihugu kimwe cy'afrika muri 1994. Yatubwiye ko kugirango ashyirwe ku rutonde rwa HASHISERI(HCR) kugirango aze i Buraya yagombye kuriha amadolari agera ku gihumbi( 1000USD). Ubu amaze imyaka itandatu aba muri kimwe mu bihugu by'i Buraya akaba yariyandikishije kujyanwa i Buraya nk'umunyarwanda. Yaratubwiye ati: " Ubu ni ubucuruzi bukomeye cyane kandi ntawe ushobora kubuhagarika. Iyo hari ibibazo muri RDCongo abanyarwanda n'Abarundi babyungukiramo, haba hari ibibazo mu Rwanda, Abarundi n'Abanyekongo bakabyungukiramo, bityo bityo. Iyi ni imari ishyushye kabisa!"


Bamporiki na Mukantabana Sarafina bimuriye ikinamico rya BBC Gahuza  muri ya Nteko yo ku Kimihurura 
Bamporiki Eduwaridi  kuri 7/3/2016 yabajije ikibazo gisa n'ikinamico asanzwe akina mu Runana kuri BBC Gahuza.Uwo bakinanye akaba ari Mukantabana Sarafina, minisitiri w'Agatsiko ushinzwe ubuhunzi n'Ibiza. Bamporiki yabajije impamvu byitwa ko mu mahanga hakomeje koherezwa impunzi z'Abanyekongo hakaba hamaze kugenda abagera kuri 2000 ariko ngo umubare w'impunzi ziba mu nkambi ugakomeza kuba wa wundi ntugabanuke, abagenda baturuka hehe? Mu gusubiza, Mukantabana yabwiye Bamporiki ko ngo nta tekinika riba impamvu ibitera ikaba ari uko Impunzi ziva mu bihugu duturanye zitazi kuboneza urubyaro, zibyara buri munsi!! Ariko barakazi!!!. Kanda  usome iby'iryo kinamico hano.

Ngo uwububa abonwa n'uhagaze kandi ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye; Mukantabana na Bamporiki nibagumane ukuri kwabo n'abasomyi bacu bagumane ukuri kudakemangwa tubagejejeho ku kibazo cy'iyimurwa ry'impunzi z'Abarundi babarizwa mu Rwanda gisa n'icya ziriya mpunzi z'Abakongomani bariwe bahagaze!!!  Ibyo aribyo byose, iyaba isiha rusahuza yagishaga inama, ntiyazajya ivunika amanywa n'ijoro itunda ibyuma, amasuka, amafranga imihoro n'ibindi, ntacyo izabikoresha izapfa ikabisigaho; yakwirira duke twiza ikikurikiranira ibiganiro by'abantu nk'ifuku!!!

Dg NKUSI Yozefu
www. shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze Kubabohore.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355