Pageviews all the time

INTASHYO: Intashyo ya SEGAHINDA NGEZAHABAGABO kuri Pawulo Kagame( Igice cya mbere)/(Inkuru yavuguruwe 3/3/2016/11:00GMT) Nkusi Yozefu


Nimumubona iyo mugiye muzamumpere uru rwandiko

INTASHYO: ubu ni ubwoko bushya bw'inyandiko za SHIKAMA, intashyo ikazajya itegurwa na Dr NKUSI Yozefu ikaba iteguwe mu buryo bwo gutebya. Mu NTASHYO, Shikama izajya igerageza gusesengura ibibazo by'ingutu byugarije u Rwanda mu gihe ushinzwe kubikemura yibera mu mudendezo muri Amerika (USA)  n'ahandi akaba ahaba iminsi igera kuri 200 mu mwaka mu Rwanda akahaza asa n'uje kuhasura!

Segahinda Ngezahabagabo
Akarere k'Amajyepfo, intara ya Gisagara
Letariki ya 3 werurwe mu mwaka wa 2016.  Kuri Giselansi Kijana Muzehe,

Nitwa Segahinda Ngezahabagabo wa Maburakindi na Nyirabaravuga wa hariya mu Gahenerezo, umwe mu baturage wabohoje muri 1994. Nkwandikiye iyi barwa ngo nkubwire uko ibintu bimeze i Rwanda kuko nabajije iyo wagiye bambwira ko wibera iyo mu muhanga mu Rwanda uhagera rimwe na rimwe uje kudusura nka mukerarugendo wese.

Inzara mu gihugu iravuza ubuhuha
Giselansi, mbabajwe no kukumenyesha ko inzara ica ibintu hirya no hino mu gihugu. Abegereye Uganda ubu batangiye gusuhukirayo naho twe abari mu karere k’amajyepfo mu ntara ya Gisagara  ntituzi uko bizatugendekera kuko twagombaga gusuhukira i Burundi none ngo inzira zirafunzwe kubera umutekano muke bavuga watewe nawe Giselansi, ubwo ntibakubeshyera koko?
Barasuhukira muri Uganda
Umubyeyi w'abana 3 umaze imyaka 12 arara
 muri ruhurura i Kigali
Ikiboko cyo ku ngoma ya Karinga cyaragarutse.
Giselansi, biteye agahinda rwose ibisigaye bibera ino, cya kiboko twumvanaga abasekuru bacu mu migani miremire amabya akitera, ubu twarakiboneye n’amaso yacu! Mperutse kugana hariya i Butare nako Agatsiko ubu kahise muri Huye, mpabona umusore wikoreye akadandi ashorewe n’abapolisi babiri, umwe afite inkoni agenda amukubita umugenda n’undi yitwaje imbunda; uyu musore yazengurukijwe amasaha 2 hariya ku isoko no mu Rwabayanga ari nako akubitwa, nyuma bajya kumufungira ku Karubanda kubera kariya kadandi ngo yari yibye. Giselansi niba utagarutse ngo uturangirize iki kibazo,  nta muturage uzasanaga akiri muzima. Giselansi, nari nibagiwe no kukubwira ko n’abicanyi ba DASSO batumereye nabi bo ntibakoresha inkoni gusa kuko bagukandagira ku gakanu no mu gituza umutima ukaguhagararana!

Ikiboko cyo ku ngoma ya Karinga cyaragarutse
Image result for Rwanda, DASSO
DASSO igukandagira mu gatuza umutima ugahagarara

Image result for Rwanda, DASSO
DASSO igukandagira mu gatuza umutima ugahagarara


Agatsiko karadusenyera twavuga kakatwica.
Giselansi, abenshi mu baturage wabohoje barakuvumira ku gahera kubera ibikorwa by’urugomo bagirirwa wibereye iyo mu mahanga. Wari uzi ko umuryango wa wa musaza Rwigara Asinapolo rwa rubuga Shikama rukubeshyera ko ari wowe watanze uburenganzira ko yicwa, meya w’umugi wa Kigali Ndayisaba Fideli aherutse kuwusenyera inzu y’igorofa? Si uyu gusa kandi kuko na hariya ku Kibuye hari umuturage uherutse gukurwa ku nzu yariho yiyubakira ngo arushinge nk’abandi maze abapolisi bawe bakaza bakamurasa ku manywa y’ihangu nkuko wari warabiteguje abaturage bo ku Kibuye ubwo uheruka kubasura? Birababaje cyane ni ukuri. Nari nibagiwe kukubwira ko hari n’umugore uherutse gusenyerwa i Kigali, yatabaza polisi yaza ikamuboha amaboko n’amaguru kugeza inzu irangije isenywa? Uzi ko yitabaje abayobozi nako abategetsi b’Akarere n’abo Umurenge akabura gitabara? Ni ukuri niba uhisemo kwigumira iyo i Mahanga, uzumva aba bagererwa bawe batumaze!
Image result for Rwanda, DASSO
Abaturage barasenyerwa buri munsi
Yarasenyewe abura kirengera 
Si ugusenya gusa n'imyaka Agatsiko karayirandura
Image result for Rwanda, DASSO
Basenyewe babura aho berekeza

Abarimu bararira ayo kwarika.
Giselansi, ni ukuri ibibera muri iki gihugu kuva cyabohozwa biteye ubwoba! Wari uzi ko abakozi bose ba Leta baheruka kongererwa imishahara maze mwarimu w’amashuri abanza akongera akibagirana?? Cyakora ngo wakoze neza, ka gahungu k’iwanjye kamaze imyaka irenga itanu karangije kaminuza kakaba ari agashomeri karabinsobanuriye: ngo abakozi bo mu Rugwiro, hahandi wakoreraga ukiba mu Rwanda ngo bo ntibahembwa barakuka !!!! Nibyo koko? Nubwo ujya gutera uburezi ngo abwibanza, mwiyibagije ko bariya barimu aribo dukesha byose? Ni gute mu Rugwiro mwakuka umwarimu agihembwa uduhumbi tutageze kuri mirongo ine? Imishahara yabo kandi nayo ngo iza itinze, isanga abenshi barafungiwe amakaye biyindikishamo mu tubari na butike  ndetse n’abana babo biga mu yisumbuye baraheze mu rugo kubera kubura SIKUFIZI!

Giselansi, niba atari ibanga, hari icyo nakubazaga tukiri kuri iki kibazo cy’imishahara? Nibyo koko ngo uhembwa za miliyoni ndetse ngo umushahara wawe uruta uw’abaperezida ba bya bihugu biduha imfashanyo? Ubwo se si ukuvuga ko igice kinini  cy’imfashanyo kigira mu rugo iwawe?Aho siyo mpamvu imiti itakiboneka muri za FARUMASIYO na malariya ikaba imaze abantu hirya no hino mu gihugu? Hari n’ikindi nagirango nkwibarize: « ko wumva ukora iminsi 160 ku mwaka,  indi magana abiri ukayimara aho mu mahanga muri Amerika, Dubayi n’ahandi,ubwo umushahara uwubona wose ntibaguha kimwe cya kane cyawo kuko aricyo ukora mu mwaka?». Ese niba atari ibanga uyu mushahara ukugera ho gute? Ntundenganye ni ayo abasaza muvandimwe, ubwo wabona iyo muri Amerika hari ibyuma biruka amafaranga nka bimwe mperuka kubona hariya kuri banki Bankedekigali abize bita ATEME(ATM) ukirigita kigasuka inoti!! Niba aho hari byinshi nkacyo, ndizera ko ariko bimeze kuko ngo abo bazungu aribo babikora, sinakurenganya kuba warigumiye aho hantu!None se hari uwata izikamwa akiruka inyuma y’izatetse?
Pawulo Kagame asinyira umwenda uzavamo amafranga yo guhemba
 abacanshuro ukazarihwa n'abanyarwanda

Abacanshuro ngo nibo bategeka u Rwanda?
Giselansi, wari uzi ko bya binyamakuru wacaga harimo UMUVUGIZI n’UMUSESSO burya bitagiye nka Nyomberi bishobora kuba byariyubururiye muri Mubayilo? Uzi amagambo byirirwa bikuvugaho? Bimwe bivuga ko wigize umwami w’abami, ibindi bikavuga ko inkunga zose zihabwa igihugu  uzimarira muri za Rwanda DEYI ngo hamwe n’abatutsi b’indobanure ra! Nyamara njye nkeka ko bakubeshyera kuko hari n’ibihutu nabonye bikugaragiye muri izo Rwanda deyi nka Bazivamo, na Bamporiki! Nari nibagiwe kukubwira ko bavuga ko uri n'umwicanyi kabuhariwe ndetse ngo na ya mirambo yabonetse muri Rweru mu bihe bishize ni wowe wayoherezagayo!

 Mu binyamakuru bikunda kuboneka ino kuri Mobayilo hagaragaramo cyane icyitwa SHIKAMA, ni ukuri usomye ibintu kikwandikaho warara woherereje nyiracyo twa tuzi bita ngo twa Munyuza mutanga udusomyeho ntarare cyangwa mukamunigisha ikiziriko nka kurya mwagiriye Koloneli Patirike Karegeya; Iki kigarasha Shikama cyarangije kwemeza abanyarwanda ko ngo igihugu cyacu cyiyoborwa n’Abacanshuro! Giselansi, ibi byaba ari ukuri koko? Ese niba wowe wihereye iyo i Mahanga kubera kuhikundira izi nyangabirama ziyobewe ko ufite umugore ushabutse kandi nawe ukunda ubutegetsi nkawe, ese bayobewe ko ufite abana bane, kuki se wajya gukoresha abacanshuro uciye kuri aba bose?
Abacanshuro bategeka u Rwanda

Abacanshuro bategeka u Rwanda

Giselansi, ni ukuri ni ubwo ntari mu rwego rwawe,  kandi ngo utajya uvugana na nyarucari zo mu Rwanda, ndakwingize uzarenge kuri ibi byose unsubize. Niba batakubeshyera, kuko bashyiraho n’amafoto y’aba bacanshuro ku mbuga zabo, ni gute waha akazi abacanshuro umwana wanjye warangije kaminuza amaze imyaka itanu ari umushomeri koko? Bibaye ari ukuri, ubwo ntiwaba udukabiriza koko Muzehe Kijana?

Amatora naveho burundu
Giselansi, ndakaba akazanye Bazivamo na Rucagu, biriya bita amatora atekinitse, uzarebe uko utelefona mu Rwanda ubwire abakozi bawe babihagarike kuko ni ikinamico kandi iryo twumva kuri BBC Gahuza rirahagije. Uzi ko igihe kinini tukimara dukoreshwa itekinika ry’amatora aho kukimara mu mirima? Ko Leta idutorera kuva muri 1994 kandi hakaba nta na hamwe bari bigaragambya babyamagana, wababwiye bagakomeza bakadutorera bakatureka tukishakira ibidunga ntibaduteshe igihe? Ibi kandi byatuma namwe muzigama atubutse wenda mukareba uko mwajya no kwiturira ku kwezi kuko ubuzima bwa hano ku isi mwabuhaze!
JPEG - 72.9 kb
Amatora atekinitse ntaba ari amatora aba ari ikinamico

Giselansi, ni byinshi mfite byo kukubwira ariko ndabona urupuro rumbanye ruto, reka nzakomeze ubutaha! Ariko ni ukuri abo wabohoje twese turagukumbuye, uzagire utahe udusure byibura tumarane icyumweru!! Reka nguture aka karirimbo kavuga Ubarijoro wagiye guhaha agahera i Bugande, nizere ko utazamera nkawe woweho uzacyura amahaho!

UBARIJORO
Uzagire ugaruke ubara ijoro, twese uko turi turagukumbuye.
I Buganda niyo haba heza hate, rwose nta gihugu cyaruta u Rwanda.

Wagiye uvuga ko ugiye gupagasa, ese nturagwiza Ubarijoro?
Twumvise ko iyo uba  habaye intambara , ese wowe yaragusize?

Uzagire ugaruke ubara ijoro, twese uko turi turagukumbuye.
I Buganda niyo haba heza hate, rwose nta gihugu cyaruta u Rwanda.

Indirimbo: Ubarijoro

Sinyatire y’urukundo; kuri Letariki ya 3 werurwe mu mwaka wa 2016.  

Segahinda Ngezahabagabo

Byateguwe na Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaho.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura iinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355