Pageviews all the time

Shikama yiyamye urubuga rwitwa RUGALI n'abandi bose bakiyitirira inyandiko zayo ziba zavunnye abazitegura/Dg NKUSI Yozefu

Dg NKUSI Yozefu
Ni kenshi abantu banyuranye bagiye bafata inyandiko za Shikama bakaziyitirira, bakazishyira ku mbuga zabo. Hariho n'uwo Shikama yigeze kubereka mu myaka ishize washinze urubuga kugirango ajye acishaho inyandiko zacu azita ize. Ibi rero mu itangazamakuru bifatwa nabi kurusha ubwicanyi n'ubujura bwitwaje intwaro. Hasi aha murahasanga inyandiko ya Shikama urubuga rwitwa wwww.rugali.com  rwafashe rukayihindura mo bimwe maze rukayisohora ruyitirira abantu batabaho muri FACEBOOK!! Hasi aha twabashyiriyeho inyandiko yacu  duheruka kubashyirira kuri Shikama hasi yaho dushyiraho inyandiko yashyizwe kuri www.rugali.com imaze guhindurwa.


Mu mategeko agenga itangazamakuru, umunyamakuru w'umwuga agomba kwirinda ibi bikurikira:

  1. Gufata inyandiko z'abandi ukaziyitirira
  2. Gufata inyandiko z'abandi ukazishyira ku rubuga rwawe cyangwa mu kinyamakuru cyawe umaze guhinduramo akantu, niyo yaba ari ifoto yonyine.
Ingaruka z'aya makosa

Aya makosa afatwa nk'ubusambo ( plagiarism)ni igisebo gikomeye ku muntu uyakora kandi bimugiraho ingaruka kuko iyo abasomyi be bamaze kuvumbura ko yandika ibyo akauye ahandi akabyiyitirira, bahita bamuzinukwa ntibongere gusoma ibyo yandika. Niyo ibyo yiyandikiye ubwe ari ukuri ntibabisoma n'ubusomye kandi ntiyizera ibyanditswe.

Biremewe gukoresha inyandiko z'abandi 
Biremewe gukoresha inyandiko z'abandi ariko ukuazishyira mu kinyamakuru cyawe ubanje gusaba uruhusa bene zo. Iyo ari ku mbuga, ushobora kuzishyira ku rubuga rwawe ariko ugakora ku buryo ziba ziri mu mwimerere wazo nkuko zasotse ku rubuga rwa nyirazo,. Ni ukuvuga ko amagambo, amafoto n'amazina y'umwanditsi ndetse n'izina ry'urubuga bigomba kugaragara nkuko bimeze aho uba wakuye izo nyandiko nta na gato uhinduyemo.


Twizere rero ko abantu bose bafite uyu muco mubi wo konka abanti bawureka bidatinze. Ntiwakwamagana ubusambo bwa Kagame Pawulo n'ubwicanyi bwe kandi uriho ukora ibirenze ibyo akora!

Icyitonderwa: Nimurebe inyandiko 2 ziri hasi namwe muce urubanza.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma.
---------------------------------------
-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
1. Inyandiko ya Shikama y'umwimerere yaciye kuri Shikama kuri 17/3/2016. Dore URL yayo:
https://draft.blogger.com/blogger.g? blogID=9199888936794656815#editor/target=post;postID=5628645997749507244

 umusirikare wafatiwe i Burundi ni umusirikare mukuru ufite ipeti rya Kapiteni cyangwa rirenzeho si kaporali nkuko uwafashwe abyivugira si n'igisambo kiba ibishyimbo nkuko Agatsiko kabivuga/NKUSI Yozefu

                                
       Umva Major Tewojeni Rutayomba(ibumoso) wakoranye akanayobora maneko i Kigali                                               bariho babeshya ko ari igisambo kiba ibishyimbo(iburyo)

Mu kinyarwanda duca imigani ivuga ngo: "N'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye", " Kamenyero yenze nyina". Turongera kandi tukavuga ko umugani ugana akariho. Uyu mugani wa mbere urashaka kutwigisha ko umuntu wigira inyaryenge kurusha abandi agakora amarorerwa yibwira ko atazavumburwa aba yibeshya kuko atinda agafatwa. Uriya mugani wa kabiri nawo uratwigisha ko ukora amakosa rimwe kabiri, gatatu ukazageza aho ya makosa uyikorera ubwawe akakugiraho ingaruka mbi. Kuba tuvuga ko umugani ugana akariho, ni uko ibikubiye muri iriya migani yombi turiho tubibona mu buzima bwa buri munsi bw'abanyarwanda.


Nyuma y'aho Leta y'Uburundi itangarije ko hari maneko wa Kagame Pawulo wafatiwe i Burundi ndetse akaza no kwerekwa ku mugaragaro abahagariye umuryango w'Afrika y'i Burasirazuba (EAC) bakamwihatira ibibazo i Bujumbura, bwakeye ku munsi w'ejo tariki ya 16/3/2016 itangazamakuru ry'Agatsiko ryiha amenyo y'abasetsi ryemeza ko uriya maneko wafatiwe i Burundi atari umusirikare ahubwo ari igisambo cyamaze ibishyimbo bya se ukibyara kibyiba, kikaba cyarashyikirijwe ubutegetsi kigahanwa ariko kigakomeza kunanirana kugeza aho gihisemo guhungira i Burundi!

Majoro Tewojeni Rutayomba wakoranye n'uyu musirikare mukuru bita igisambo aratubwira ukuri.
  • Icya mbere uyu majoro Rutayomba Tewojeni adutangariza ni uko uyu mugabo Agatsiko kita igisambo ari umusirikare mu ngabo z'u Rwanda nako za Kagame Pawulo, RDF.
  • Icya kabiri ni uko uyu musirikare amazina yatanze atariyo mazina ye y'ukuri. 
  • Icya gatatu ni uko majoro Rutayomba yakoranye n'uyu musirikare akanamubera umuyobozi, akaba yemeza ko yari Umusirikare mukuru uneka, mu cyongereza bita Intelligence Officer(IO).
  • Icya kane ni uko uyu musirikare ngo yari umuntu uzi gukora cyane; ubutumwa ashinzwe akabusohoza nta shiti.
  • Icya gatanu ni uko uyu maneko igihe yakoranaga na Majoro Tewojeni yari umwofisiye ufite ipeti rya Liyetena akaba akeka ko ubu yaba yari ageze ku ipeti rya Kapiteni cyangwa hejuru yaryo.
  • Icya gatandatu yavuze ni uko ngo ubutumwa nka buriya bwo hanze buhabwa umwofisiye  batabuha Kaporali kuko we ngo akorera mu gace atuyemo!(Ndlr:uyu maneko avuga ko yatumwe mu Burundi kenshi akaba ari nawe wagiye kuzana mu Rwanda ba basirikare bakuru bakoze kudeta mu Burundi ikabapfubana; ubu ngo bari i Kigali Kagame ariho arabigisha uko bazatera Uburundi bagakuraho Nkurunziza Petero, nkuko bitangazwa n'uyu maneko)

Ibindi byatangajwe na Majoro Rutayomba Tewojeni
Majoro Rutayomba Tewojeni avuga ko ibya Pawulo Kagame bigeze aharindimuka kubera izi mpamvu zikurikira:
  • Ngo mu rugamba rwo koreka u Rwanda, abasoda ba FPR bazengurukaga mu gihugu hose barangiza gukora ibyo bashinzwe bakisubirira mu birindiro byabo nta numwe muri bo ufashwe. Ibi ngo byabaye kenshi ku buryo ngo bagejeje Kagame mu Rugwiro nta n'umwe muri bo ufashwe. Kubona rero ngo abamaneko ba Kagame batangiye gufatwa ngo ni ikibazo gikomeye.
  • Yemeje ko muri uku gufatirwa mu mahanga kwa maneko za Kagame bishobora kuba biterwa n'uko mu gisoda cye hari abagambanyi baha amakuru Uburundi.
  • Majoro Tewojeni Rutayomba yemeje ko  mu minsi iri imbere, amaperereza barimo arangiye, azafatanya na Radiyo Ijwi ry'Itahuka bagaha Abanyarwanda bumva iyi radiyo amazina nyakuri y'uriya maneko wa Kagame wafatiwe i Burundi.
Umuntu yasoza iyi nyandiko asa n'uburira Kagame Pawulo amubwira ko Nkurunziza Petero atari Habyarimana Yuvenali! Arasobanutse mu bya gisirakare, ubunetsi ndetse na Dipolomasi; ibi bintu uko ari bitatu byihishe Ikinani cyari cyizwiho kuba indashyikirwa mu miyoborere myiza muri Afrika, bikaba biri mu byatumye FPR na ba mpatsibihugu boreka u Rwanda tukaba tugeze aho umwanzi ashaka. Umuririmbyi wo muri Senegal Youssou N'dour  yararimbye ati "Nitwemere duhinduke, ibigoryi nibyo bidahinduka"(. Ce sont les imbeciles qui ne changent pas). Kagame nabe umugabo ahinduke, yemere ko Nkurunziza Pawulo yamutsinze, maze atuze baturane.

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaho.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma
_______________________________________________________________________________
2. Inyandiko ya Shikama yahinduwe na RUGALI igacishwa ku rubuga rwayo kuri 17/3/2016, dore URL yayo: http://rugali.com/rwanda-majoro-tewojeni-rutayomba-wakoranye-nuyu-musirikare-mukuru-cyprien-ricyahintare-bita-igisam-bo-aratubwira-ukuri/

 Rwanda: Majoro Tewojeni Rutayomba wakoranye n’uyu musirikare mukuru Cyprien Ricyahintare bita igisam bo aratubwira ukuri.

Mu kinyarwanda duca imigani ivuga ngo: “N’uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye”, ” Kamenyero yenze nyina”. Turongera kandi tukavuga ko umugani ugana akariho. Uyu mugani wa mbere urashaka kutwigisha ko umuntu wigira inyaryenge kurusha abandi agakora amarorerwa yibwira ko atazavumburwa aba yibeshya kuko atinda agafatwa. Uriya mugani wa kabiri nawo uratwigisha ko ukora amakosa rimwe kabiri, gatatu ukazageza aho ya makosa uyikorera ubwawe akakugiraho ingaruka mbi. Kuba tuvuga ko umugani ugana akariho, ni uko ibikubiye muri iriya migani yombi turiho tubibona mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda.
Nyuma y’aho Leta y’Uburundi itangarije ko hari maneko wa Kagame Pawulo wafatiwe i #Burundi ndetse akaza no kwerekwa ku mugaragaro abahagariye umuryango w’Afrika y’i Burasirazuba (EAC) bakamwihatira ibibazo i #Bujumbura, bwakeye ku munsi w’ejo tariki ya 16/3/2016 itangazamakuru ry’Agatsiko ryiha amenyo y’abasetsi ryemeza ko uriya maneko wafatiwe i Burundi atari umusirikare ahubwo ari igisambo cyamaze ibishyimbo bya se ukibyara kibyiba, kikaba cyarashyikirijwe ubutegetsi kigahanwa ariko kigakomeza kunanirana kugeza aho gihisemo guhungira i Burundi!
Majoro Tewojeni Rutayomba wakoranye n’uyu musirikare mukuru bita igisambo aratubwira ukuri.
*Icya mbere uyu majoro Rutayomba Tewojeni adutangariza ni uko uyu mugabo Agatsiko kita igisambo ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda nako za Kagame Pawulo, #RDF.
*Icya kabiri ni uko uyu musirikare amazina yatanze atariyo mazina ye y’ukuri.
*Icya gatatu ni uko majoro Rutayomba yakoranye n’uyu musirikare akanamubera umuyobozi, akaba yemeza ko yari Umusirikare mukuru uneka, mu cyongereza bita Intelligence Officer(IO).
*Icya kane ni uko uyu musirikare ngo yari umuntu uzi gukora cyane; ubutumwa ashinzwe akabusohoza nta shiti.
*Icya gatanu ni uko uyu maneko igihe yakoranaga na Majoro Tewojeni yari umwofisiye ufite ipeti rya Liyetena akaba akeka ko ubu yaba yari ageze ku ipeti rya Kapiteni cyangwa hejuru yaryo.
*Icya gatandatu yavuze ni uko ngo ubutumwa nka buriya bwo hanze buhabwa umwofisiye batabuha Kaporali kuko we ngo akorera mu gace atuyemo!(Ndlr: uyu maneko avuga ko yatumwe mu Burundi kenshi akaba ari nawe wagiye kuzana mu Rwanda ba basirikare bakuru bakoze kudeta mu Burundi ikabapfubana; ubu ngo bari i Kigali Kagame ariho arabigisha uko bazatera Uburundi bagakuraho Nkurunziza Petero, nkuko bitangazwa n’uyu maneko)
Ibindi byatangajwe na Majoro Rutayomba Tewojeni
Majoro Rutayomba Tewojeni avuga ko ibya Pawulo Kagame bigeze aharindimuka kubera izi mpamvu zikurikira:
Ngo mu rugamba rwo koreka u #Rwanda, abasoda ba #FPR bazengurukaga mu gihugu hose barangiza gukora ibyo bashinzwe bakisubirira mu birindiro byabo nta numwe muri bo ufashwe. Ibi ngo byabaye kenshi ku buryo ngo bagejeje Kagame mu Rugwiro nta n’umwe muri bo ufashwe. Kubona rero ngo abamaneko ba Kagame batangiye gufatwa ngo ni ikibazo gikomeye.
Yemeje ko muri uku gufatirwa mu mahanga kwa maneko za #Kagame bishobora kuba biterwa n’uko mu gisoda cye hari abagambanyi baha amakuru Uburundi.
Majoro Tewojeni Rutayomba yemeje ko mu minsi iri imbere, amaperereza barimo arangiye, azafatanya na Radiyo Ijwi ry’Itahuka bagaha Abanyarwanda bumva iyi radiyo amazina nyakuri y’uriya maneko wa Kagame wafatiwe i Burundi.

-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355