Pageviews all the time

URUBUGA RW'ABATWANDIKIYE: NTA YANDI MASASU PAUL KAGAME YARWANISHIJE URETSE TWEBWE ABANYARWANDA; DUSHYIZE HAMWE AMBASSADE Z'U RWANDA MU MAHANGA ZIKAREKA KUBA INDIRI Y'AMAROZI ATURIMBURA, KAGAME TWAMUKURA KU BUTEGETSI VUBA(Igice cya kabiri)/ RWAMAPFA Jean Baptiste-AUSTRIA

Tito RUTAREMARA wagaruye mu Rwanda SHIKU N'UBWAMI intwari KAYIBANDA Gregoire yari yaraciye akaruhura ba data na ba sogokuru(Foto Internet)


3. Kudatinyuka kwitandukanya n'uwo wavumbuye( rukururana  mbi y'Abanyarwanda).

Aha ndabivuga mpereye ku kiganiro Frank Ntwali  yagiranye na Serge Ndayizeye bavuga uko impunzi zitwara. Abanyarwanda tumeze nk'abantu babohanye: Ntabwo ari bibi ku bantu bumvikana ndetse iyo Kagame adatera, MRND yari yabigezeho (Rukururana nziza): Nta muntu wari ukireba indeshyo, amazuru, akarere, umugore ko aturuka aha cyangwa muri aba, ibara ry'uruhu.

Buri wese yabyukaga ajya ku murimo, areba igitunga abana be. Mu cyaro buri wese yashakaga kwambara ingozi y'icyabiri(1,200 Frw), cyangwa isaha ya Disko, mu mijyi ati kereyo sinayitangwa, ati ikoti rya Jaksoni riri murihe duka ngende ndyambaye nta maboko akayaga gahuhe mu mayasha.  Ababyeyi bati ubu abana banjye ko bahindutse abaswa? Inganda zigakora ntawirukanwe.

 Byari bigeze aho byitwa ko Kayibanda yatuvanye ku ngoyi ya shiku no kwikorera ibicuba abawe umutsima wahagamye mu mihogo.  Bikitwa ko Habyarimana aduhuza. Hari hasigaye amajyambere no kubana n'abo mu karere. Kagame aza nk'inzoka ikubwira ngo dore uko asa, dore uko avuga. Itandukana riravuka mu ngo, mu baturanyi, umugabo yanga umugore, umugore yanga umugabo.

Wenda ni naho Rudasingwa avuga ati abahutu muhumuke. Kubwira umuntu uti uri mu makosa biratunanira, twanabivuga tukaba turanganye ntihazagire utelefona undi. Birababaje kubona umuntu utegeka ishyaka abato ariwe bareberaho atandukana n'undi ngo ntibahuje ibitekerezo nk'abana bapfuye runonko (kotsa ibijumba n'amateke mu binonko). Telefone zigafungwa kwandikirana bigahagarara iminsi igashira. Ndakeka ko ari nacyo amashyaka avukira, umwe agira ati windusha ubugabo. Ya Objectif ya mbere ikaba irazimye.

Iyo bitaba ibyo, Ingengabitekerezo ya Rassemblement républicain pour la démocratie au Rwanda (RDR ) niyo iba igihari isa nk'iyasimbuye Kambanda, Armee de Liberation du Rwanda (ALIR) iba ikitwa icyo igendera aho Gen. Bizimungu yarageze. Aho niho Ntwali avuga ati twicwa no kudatunga agatoki uturimo kandi tubona ko ajyana amabanga yose i Kigali: Tukaba tuzi ko za Ambasade zabaye indiri yo guhunika uburozi, gushimuta no guhohotera impunzi zitavuga rumwe na Kagame no gushaka amafaranga ajya muri FPR.

Twe tukajya mu mihanda ngo Kagame, Kanjogera kandi wenda abo yatumye ari nabo babiteguye, tubana hirya hino ku isi dutinya kubabwiza INANI NA RIMWE. Ntwali nanone ati: Tukaba tuzi ko impunzi zibona imfashanyo mu bihugu barimo, zikajya gukoma amashyi mu ngendo Kagame akora, ntitubwire ibihugu barimo ko bica amategeko y'ubuhunzi.

Ko kwogeza icyo wahunze bihanirwa. Ntwali ati ntuba wanze uwo uvuze, nkamwunganira mvuga nti ahubwo bimuvana muri Nyabarongo akambuka i Bumoso cyangwa i Buryo; bigatuma ya Rukururana mbi( wakita réseau socio- familial négatif ituvamo).  Tugatinyuka gutungana agatoki kandi ntibivemo gufureka, gutongana bishyira kurwana.

Uwahunze Kagame akabibonera  ubuhunzi n'imfashanyo ni we wemerewe kwigaragambya no kubifashwamo n'aho yahungiye. Abandi mubatunge agatoki. Réseau socio- familial isenya niyo idukurikirana Kagame akayirisha ati nzagutegereza nsinzakubura (nzigira agaseke keza, nzigira agakoni keza, tuzaryamana nihindure itsibuka, tuzasangira umushito na ka byeri nshyiremo utuzi-twa Munyuza).

Na biriya binyamakuru byandika ngo Kagame ashaka umuntu akarara amubonye, bituruka kuri iyo réseau socio- familial iri mu miryango, mu bucuti, mu mashyirahamwe, mu mashyaka n'ibindi. Iyo réseau socio- familial y'ubu itandukanye n'iya  Habyarimana yo yahuzaga abantu, bagasa bagasangira, tukaba abavandimwe mu gihugu. Twari twaratangiye kuzuzanya Kagame araza biraturika.

Ninaho Byumvuhore aririmba ati:Nkabona bambaye amakositimu, baramukanya baseka basangira amayoga. Byagenze bite ngo tube kuriya?  Ninaho abanyamahanga bumiwe, kugeza na n'ubu batazi icyo dupfa kuko twabaye nk'umuntu wisatura uruhande rumwe rukanga urundi. Ntwali ati tumenye abo turibo impunzi zose zigire Ingengabitekerezo imwe yo kwamagana Kagame kugeza avuyeho. Ushidikanya ajye mu murongo w'agatsiko bizatuma tumenya aho duhagaze. Za Ambasade z'u Rwanda nazo yaraziyamye. Wa mugani we dushoboye gucunga ibyo za Amabsade z'u Rwanda ku isi zikora, amahanga yarushaho kwumva ikibazo cy'u Rwanda.

Ubu abakozi bazo baducamo ibice bitewe na za Diyasipora zibahuhiramo. Tubashyire ahagaragara. Izo za Ambasade tuzirege ku butegetsi zirimo tuti: bariya bakorera agatsiko ntibakorera U Rwanda. Ntibakora akazi ka Koperasiyo(ubutwererane) hagati y'ibihugu byombi.

4. Sosiyete nyarwanda (Nyafurika) idakura.

Za sosiyete ni nk'umuntu nazo zirakura. Gutunga agatoki umuntu bitamubabaje, akumva icyo mugenzi we amusaba: ko agomba guhitamo agatsiko cyangwa Abakarwanya. Ibyo akenshi ntibikunda hatagombye urusaku no kuyomba. Ni nako nyamara Demokarasi itangira: Kuvugana nzi uwo uri we tukicara ku meza uko twatangiye mu mahoro akaba ari nako dutaha wambwiye aho ubogamiye.

Iki kibazo dufite mu banyarwanda tugisangiye n'abandi birabura mu kubaka sosiyete zabo. Ibyo dukora ngo ni demokarasi ngo ni  ugushyigikira iri shyaka usanga aribyo kwiyemera, kwiyopoza bimwe byo kwiyopoza nta ideologie irimo. Tugatongana icyuya kikabira kikivanga na rufuro, tugataha ntawe ubwiye undi ngo aramuke.

Sosiyete zacu ntabwo zabonye igihe cyo kwicara ngo zicoce imibanire Ndangamuntu ku giti n'imibanire Ndangamuntu mu bandi bibe inyigisho, abantu bakure bazi ko ibikorwa bigendana n'ibyiciro by'imyaka kandi ko ufata mugenzi wawe uko ari. Iyo tuba twarabonye igihe mbere ya 59, ku bwa KAYIBANDA no kubwa Habyarimana, tukivuga tukimarayo, tukinegura mu mibereho yacu tukabigira inyandiko ntabwo Kagame aba yaradukoze biriya. Ntiyaba atuka abantu ngo barare batamumanitse!

Hari aho uwitwa Viviane yanditse  avuga éducation et maturité sociale. Ati kubana birubakwa, ntabwo umuntu agenda buhumyi ahubwo amenya guhitamo ibimwubaka no kwiyubaka muri sosiyete. Umuntu aba responsable. Nakongeraho nti kubana, n'abantu nabyo byigishwa n'igihugu ntabwo ari iby'ababyeyi bonyine. Uko Kagame avuga n'ibyo avuga ubona ko adatekereza ngo azunguze ururumi nibura kane.

Aha nibyo mu yindi nyandiko  umwe abaza ati ese kurongora, kugira akazi kugira ibintu ni ko kuba adulte(gukura mu bitekerezo)? Undi ati: La nouveauté, cest que lon peut entrer dans lâge adulte sans devenir adulte. Arongera ati kuba adulte si igikorwa uvuga uti nujuje, birubakwa bikaba icyerecyezo.

Ugasanga umuntu yarahunze anyura mu mashyamba yagera aho arya ati ndaruhutse aho kurakara ati Kagame n'ubugome bwe amvane mu Rwanda koko? Twese iyo tugira iyo ngengabitekerezo RDR na ALIR ntibyari gusenyuka. Twese tuba tuzi ko nyuma y'italiki 02 Mutarama 2015 dufite igisubizo kimwe.

Sosiyete nyarwanda Kagame amaze kuyicurika. Abantu hirya hino mu ngo bari kuryana,  umuntu asigaye agurisha uwo babana, nta mugore ucyumva umugabo, nta mugabo ukijyana n'imyaka ye. Usanga buno abari hagati y'imyaka 30 na 45 aribo bahindutse ab'imyaka 10 kugeza kuri 25. Bariragira bakicyura kabone n'iyo baba bafite abana baburaye. Uti tuzahure ejo tuganire kuri iri shyaka, ati icyo ni icya nde cyarishinze uzasengera se?

Umugabo w'ubu yihutira gukora ibitagira inyungu kurusha ibizifite, asenya ibyo arimo ejo bwacya ati buriya nabitewe n'iki ra? Umugabo w'ubu ni we usigaye yasama akamira, ku buryo Kagame iyo abimenye atahacikwa, ati nguhe aya wice uriya. Inda-mubiri yasimbuye ubwenge-roho.

UMUSOZO

Banyarwanda mushaka kubohora igihugu, mubaze mushake aho bipfira, ntabwo ari kure yanyu. Duhere aho mu manama tuba turimo tuti kanaka nakubonye wiyoberanyije. Ibyo nta rwango byagateye ahubwo ni ukugaragaza intamabara urwana. Ni cyo gihe turimo gisa nk'imbanziriza-cyuho (Rukokoma Nyamurongo izakurikirwa na Rukokoma Nyameza). Rukokoma Nyamurongo tuyigumishije muri Nyabarongo ntitwakwambuka, ntitwagera i Kigali byasa nko muri 2012 igihe bagarukira hafi ya Village Urugwiro umwe yagambanye).

Tubishyizemo ubuhanga n'umwete mu biganiro-mpaka ku Rwanda twasanga Abanyarwanda turi abavandimwe. Mureke tuvanemo Kagame ushaka kwiyuburura mu rubyaro rwe.

Twese hamwe Tuzatsinda!

Rwamapfa Jean Baptiste
Heckenweg 6,  Graz, AustRia
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355