Izi nkuru muri SHIKAMA turimo kwandika tukazigeza ku banyarwanda
mukazisoma uko muzibona muri iyi minsi, ni ikimenyetso ndakuka
cy'itangazamakuru riri mu ntambara rurangiza iburira rubanda ibanziriza
iy'amasasu n'amabombe igiye gushozwa na FPR, RDF na Kagame kugira ngo akarere
k'ibiyaga bigari gahinduke amatongo.
Kubera iyi ntambara izahenda Kagame bitavugwa kandi akayitsindwa ndetse
bikaba biboneka neza ko izasiga imuhitanye, arimo arakora ibishoboka byose ngo
ayishoremo abana b'u Rwanda kuri bubi na bwiza.
Uburyo bwose bakoresheje bwarananiranye kuko abasore bumva ntacyo bajya
kurwanira cyane cyane ko Kagame yubatse umunara w'i Babeli ku buryo umunsi
yahirimye abakoranye nawe bose bazabibazwa n'amateka.
Minisiteri y'ingabo yatanze itangazo rihamagarira urubyiruko kwinjira
mu gisirikari ntirwaryitabira. Mu nama yahuje MINADEF n'abanyamabanga nshingwabikorwa
416 b'imirenge yose bagasabwa gutanga abasore 150 buri umwe umwe nabwo ntacyo
byatanze none Kagame ageze aho ajya kwiyambaza Kiliziya Gatulika yahekuye
akayikora mu nda n'uyu munsi tukaba tudateze gushira iyo ntimba yaduteye.
Uko perezida Paul
KAGAME yageze i Kabgayi
Amakuru agera kuri SHIKAMA aratubwira ko Kagame yagiyeyo bwije ku
isaha ya saa mbiri zo ku mugoroba atwaye imodoka ya LANGE LOVER arinzwe n'imodoka
ebyiri zo mu bwoko bwa TOYOTA LAND CRUISER-V8.
Mu nzira ajyayo ntabwo imodoka zasakuzaga nk'uko bisanzwe bizwi iyo Kagame
agiye ahantu bisobanuye ko urwo ruzinduko rwari urwe bwite rutari urw'akazi.
Agezeyo yasanze urugi runini rwo ku marembo rukinguye ahita yinjira aramukanya
na Myr MBONYINTEGE Smaragde, Umwepisikopi wa diyosezi gatulika ya Kabgayi.
Kagame wahekuye
Kiliziya yagiye kuyipfukamira ashyira Umwepisikopi mu makosa abangamira
ukwemera Gatolika
Muri SHIKAMA
twagiye tubagezaho kenshi inkuru zikubiyemo ibikorwa by'urukozasoni bya FPR idatinya
no gukora n'ibyo abantu badashobora gutekereza mu buzima busanzwe.
Musenyeri Mbonyintege |
Intambara Kagame arimo gutegura mu karere kandi azi neza ko azazitsindwa
zigiye kumusaza bigera n'aho ajya gusaba abasore kuri "ARITARI
NTAGATIFU YA YEZU". Kagame aho i Kabgayi mu ijwi rituje cyane
ameze nk'umwinginga yamubwiye ko amerewe nabi kubera kubura abasore binjira mu
gisirikari ngo abohereze kurwana.
Yamubwiye ko kubera iyo mpamvu yifuza ko Kiliziya y'u Rwanda yamubera umuterankunga
bityo ikamwemerera ko abasirikari be baza ku mbuga za paruwasi zose mu gihugu bagahabwa
uburenganzira bwo gufatirana urubyiruko rw'abasore basohotse mu MISA nkuru kugira ngo babatware mu gisirikari ku
ngufu.
Ikintu kibabaje na mbere y'uko turebera hamwe ingaruka ibi bizagira, ni
uko Kagame yibagiwe ko aho yagiye gutakamba ari ikizira kuko ariho yavanye ABEPISIKOPI na Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney imfura
ya Data ntazibagirwa na rimwe bibaho abasaseridoti n'ababikira akajya
kubarasira i GAKURAZO hamwe n'akaziranenge SHEJA Richard. Kugeza ubu
ntarigera abisabira imbabazi nibura ngo twumve ko yaciye bugufi mu mutima binavuze
ko kuri we kuba yarabishe akaduhindura IMFUBYI ntacyo bimubwiye!
Musenyeri MBONYINTEGE
Smaragde yarumiwe kandi aratungurwa
SHIKAMA yamenye ko Umwepisikopi
wa Kabgayi yumiwe bikamuyobera akabura icyo asubiza Kagame wari ugiyeyo abebera kuko icyo
cyifuzo kibangamiye bikomeye ukwemera gatulika aho yabaye nk'umuhakanira ariko Kagame
agakomeza gutakamba akamusaba ko yamuha umwanya akabanza kuzabiganiraho
n'abandi basenyeri.
Ibi ariko muri SHIKAMA turemeza ko Musenyeri Mbonyintege atatinyuka
kubihingutsa mu nama y'abepisikopi Gatolika y'u Rwanda kuko bidashoboka cyane cyane
ko burya Umwepisikopi wa diyosezi wese yigenga, akaba yunze ubumwe na Papa(Vatikani)
ariko cyane cyane akaba ashinzwe diyosezi ye kandi akaba ashinzwe by'umwihariko
kurinda, kubumbatira no gusigasira ukwemera Gatolika.
Icyo DROIT
CANONIQUE ivuga ku mikoreshereze y'imbuga ikijije Paruwasi
Nk'uko nabivuze muri iyi nkuru, umugambi ni uguhengera Misa nkuru isohotse
maze abasore bagakusanywa bakaganirizwa akanya mu gihe gito bagahita bapakirwa
mu makamyo bakajyanwa mu gisirikari.
Amategeko agena imikorere ya Kiliziya ateganya ko imbuga ikikije Kiliziya
ari ndakorwaho ariko ko ishobora gukoreshwa gusa mu bikorwa bitabangamiye na
busa ukwemera gatulika birimo nk'amakoraniro y'imiryango ya AGISIYO GATOLIKA
nk'abasaveri, abajyide, abasuguti, abajeke, abamariyali,... Abageni bakoreye
ubukwe muri Kiliziya bakahaherwa Isakaramentu ry'Ugushyingirwa bashobora kuhifotoreza,...n'ibindi
byagenwa n'umwepisikopi wa diyosezi iyo paruwasi iherereyemo.
Umwami Kagame |
Muri ibi byose, nta na hamwe igisirikari cyemerewe gukorera inama ku
Kiliziya. Hano ariko ubanza Kagame kubivuga bitaramuteye ubwoba kuko muri 1994 uretse
no ku mbuga ya Kiliziya, abanyarwanda b'inzirakarengane biciwe imbere muri
Kiliziya ibi nkaba nkeka ko ashobora kuba aribyo yagendeyeho akumva
abigereranyije n'icyo yifuza nta soni biteye gutinyuka kubivuga.
SHIKAMA iraburira
urubyiruko rw'u Rwanda ikomeje
Nk'uko duheruka kubibagezaho, SHIKAMA irakomeza kubwira urubyiruko rw'u Rwanda ko
rugomba kubanza kwibaza neza no gusubiza ubwenge ku gihe rukamenya neza ko izi
ntambara Kagame agiye gushoza mu karere zizarangira zimusamye, azitsinzwe,
ahindutse amateka we na FPR kandi ko abo azaba yarazishoyemo bazahigwa bugongo n'umuryango
mpuzamahanga kuruta uko Interahamwe zabaye ibivume.
Buri wese afate umwanya atekereze kuri ejo hazaza he n'uko yahangana
n'ingorane n'ibizazane byo muri iki gihe anibaze niba muri gahunda ze harimo
kujya kurwanira Kagame ku nyungu z'Agatsiko gato? Ari ukujya mu Misa ukicuza
impamvu wayigiyemo kandi nta garuriro, wabyitwaramo ute?
Mu gusoza iyi nyandiko, SHIKAMA dutangarije mwese ko tutagamije
kubangamira Kiliziya na gato ko ahubwo duhitamo kubabwiza ukuri kose ntaho
tubahishe tunaburira urubyiruko rw'u Rwanda kugira ngo dufashe buri wese
guhitamo igikwiye agendeye ku rumuri
rutazima rwakongejwe na SHIKAMA ku ihame riharanira ko ukuri kugomba gusimbura ikinyoma.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355