Pageviews all the time

IBINSHENGURA: Menya ukuntu Amerika(USA) iriho itabariza Sierra Leone, Liberia na Guinee ariyo yateye kandi ibishaka VIRUS ya EBOLA mu baturage b’ibyo bihugu mu rwego rwo kugerageza intwaro zayo z'amarozi!/NKUSI Yozefu


Uwishwe na Ebola ashyingurwa ku buryo bw'umwihariko ngo atanduza abasigaye
 Ngo biga siyanse, izo siyanse ngo biga nizo zamaze abantu, zidutwara ibibondo zikadutwara ababyeyi. Bazikoramo ibitwaro bakabikwiza mu bantu. Zibajyana mu mazi bakavubura ibisasu.Zibageza mu kirere bakamanura amabombe bwacya ngo nidutabare. Nta siyanse idakunda niba ari iyo kutwica nibayireke batahe, iriya izamara abantu nibayireke bahinge--- Siyanse zabo bakunda ntizibatoze gukundana, urazisenye ejo Mana/ Byumvuhore JB.

Nkuko intego ya Shikama ari ugushakisha ukuri  ku kintu cyose kibangamiye ubuzima n’imibereho myiza y’ikiremwa muntu aho kiva kikagera, tukimara kubona ukuntu icyorezo kidasanzwe cya EBOLA gikomeje guhitana abavandimwe bacu bo muri Sierra Leone, Liberia na Guinee, muri shikama twahise dukoresha uko dushoboye kugirango tumenye ikihishe inyuma y’iki cyorezo. Twakoze ubushakashatsi bwatangiye muri Nzeri kugeza mu Gushyingo 2014.Muri ubwo bushashatsi twifashishije inyandiko z’abashashatsi bo muri USA nka Pr Francis Boyle, Cyril Broderic wo muri kaminuza ya Liberia;imbuga zinyuranye zo muri USA nka CDC, Fredrick News Post, Washington Blog Post, n’izindi; urubuga rwa Minisiteri y’ubuzima ya Sierra Leone, Daily Observer yo muri Liberia,Il Fatto Quotidiano, Global Research; zimwe  mu mbwirwaruhame  za Barack Obama; amajwi ya Pr Francis Boyle n’ibindi.

Umwanzuro w’ubu bushakashatsi bugizwe n’amapaje 6 uremeza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) arizo zateye virus ya Ebola mu baturage  ba biriya bihugu tuvuze hejuru. Amerika yakoze aya marorerwa mu rwego rwo kugerageza kumenya niba izi ntwaro zabo z’uburozi bari bamaze gukora zica ikivunge nkuko babyifuza, bakanakurikizaho gushaka urukingo. Dore muri make ibiri muri ubu bushakashatsi musanga muri SHIKAMAFRANCAIS ku buryo burambuye .

Amerika ikoresha ruswa igashyira ibitwaro byayo by’uburozi mu bihugu bimwe na bimwe  cyangwa ikanabikorerayo.Muri biriya bihugu 3 twavuze hejuru, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zifiteyo za Laboratwari zo mu rwego rwo hejuru zikora intwaro z’uburozi zitwa mu cyongereza Bio-Safety Lab-4(BSL-4) zihakorera kuva muri za 1980s. Amasezerano amerika yagiranye na biriya bihugu yanditse yavumbuwe n’impirimbanyi y’umunyamerika Francis Boyle irwanya ikorwa rya biriya bitwaro, ikaba yaranakoze mu kanama k’ubuyobozi ka Amnistie Internationale imyaka igera kuri irindwi, ikaba inigisha Amategeko mpuzamahanga muri Kaminuza ya Illinois muri USA. Uyu mugabo niwe wanditse n’amasezerano amerika igenderaho yo kudakora intwaro z’uburozi n’ubumara, akaba yaranemejwe n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko y’Amerika.

Amasezerano yo gushinga laboratwari ikora amarozi USA yasinyanye na capitaine Samuel Doe wayoboraga Liberia agira ati :

«birashoboka ko hari indwara z’ibyaduka zigiye gutera, tugomba gukora urukingo. Tugomba gutangira gukora ubushakashtasi kuri iyo virusi, birashoboka ko tuzahindura umwimerere wayo ngo dushake urukingo ruzarengera abantu bose»

Muby’ukuri USA zahise zishinga ziriya laboratwari muri Sierra Leone ikaba iri ahitwa Kenema( aha akaba ari naho Ebola iriho ibica bigacika kurusaha ahandi), muri Guinee na Liberia zikaba ziri mu mirwa mikuru. Intandaro y’iriya Ebola ni uko ubusanzwe virusi Ebola zirimo amoko 5: Zaire, Bundiburyo, Sudan, Reston na Tai Forest. Ubu bwoko 4 bwa mbere bwose bukomoka muri Afrika, Virusi yo mu bwoko bwa Zaire abanyamerika bari barabitse ku buryo bwitwa Aerosol( soma ayerosolu) niyo babyukije bayihindura umwimerere wayo nkuko bivugwa muri ariya masezerano ari hejuru basinyanye na Liberia, ariko icyo bari bagamije si urukingo ahubwo ni ukuyongerera ubukana ngo yice benshi; ntibarekeye aho ahubwo bafashe na virusi y’ibicurane bisanzwe baravanga kugirango virusi ivuyemo yandure ku buryo bwihuse. Ibi byose USA zabikoze  zigamije gukora intwaro z’amarozi zarimbura umwanzi ku buryo bubi kandi bwihuse.
Ubwoko bwa Virusi

Uru ruvange nirwo Kaminuza ya Tulane muri USA kuva muri Mutarama 2014 yatangiye gutera mu bantu benshi cyane babarirwa mu bihumbi muri Sierra Leone, imwe mu miryango mpuzamhanga muri busange ahagana hasi y’iyi nyandiko biva muri France, Canada, Ubwongereza, USA  ushyizemo n’umuryango mpuzamahanga w’ubuzima , OMS nabyo byakanguriye abaturage ba Sierra Leone ngo kujya gufata urukingo rwa Ebola, birashoboka ko no muri Liberia hari abatewe ubu burozi!  Ubu burozi bwahawe abantu benshi cyane ku buryo uriya mubare bavuga w’abapfuye ari muto cyane ugereranyije n’abahawe ubu burozi kandi ababuhawe hapfamo 70%! Muri Werurwe 2014 niho abantu batangiye gupfa urubozo. Mu gihe igihugu nka Cuba cyoherezaga abaganga bo kwita ku barwayi, USA yoherejeyo abasirikare mu rwego rw’icyo bita similation(soma similasiyo), komeza usome wumve iby’iyo similasiyo.

Ikinyamakuru cyitwa Fredrick News Post cyandikirwa hafi ya laboratwari nini ya gisirikare muri USA  yitwa Fort Detrick nayo yagize uruhare runini mu bibera muri Sierra Leone ku buryo umushakashatsi Cyril Broderic ayita Umuturirwa wa EBOLA( Ebola Building) , Liberia na Guinee, cyanditse kuri 14/8/2010 ko iki kigo kirangije gukora ibitwaro by’uburozi kikaba giteganya gukora ikintu kimeze n’ikinamico(similation) ko umwanzi yateye Ebola ahantu,  ibi ngo bagombaga kubikora batera ubwo burozi mu nyamaswa za laboratwari(ndlr.  akenshi imbeba n’ingurube), maze bagakora imyitozo y’ubutabazi. Si uko byaje kugenda rero kuko ibyari imbeba byabaye abanyafrika, abasirikare b’Amerika mwabonye boherezwayo byari muri urwo rwego rw’ikinamico nkuko Francis Boyle nawe abyemeza! Dore ko bikojejeyo hashira iminsi bagahita bitahira, nta muntu bavuye kuko ataribyo byari byabajyanye.

Si ubwa mbere USA zigerageza intwaro zabo z’amarozi ku bantu. Umushakashatsi mu mateka y’ubuvuzi muri kanuza ya Wellesley muri Pennsylvania muri USA aherutse  kugwa ku nyandiko zari mu bubiko muri iyo kaminuza muri 2010, zerekanaga ukuntu uwari Perezida wa USA yagiranye amasezerano n’uwari umukuru wa Guatemala  Jose AREVALO maze kuva muri 1946 kugeza muri 1948 bagatera imitezi, mburugu n’agaswende indaya, imfungwa, n’abarwaye mu mutwe. Ibi byose ngo babikoze bababeshya ko bariho babaha urukingo nkuko byagenze muri Sierra Leone, Liberia na Guinnee; ku bantu 5500 bakoreweho ubwo bugome, 1500 bafashwe n’izo ndwara.

Ibi bikorwa by’ubugome n’ubusazi bikaba biyobowe na minisiteri y’ingabo y’Amerika(DoD). Ibindi bigo by’ubushakashatsi na za kaminuza biva muri bya bihugu twarondoye hejuru bikaba ariyo bikorera ngo igire intwaro z’amarozi zihuta kandi zitwara imbaga. Muri ibyo twavugamo : ikigo cy’igihugu gishinzwe indwara( Center of Disease Control, CDC), n’ikigo cy’igihugu gishizwe ubuzima(National Health Institute,NIH), kaminuza ya Tulane ifite n’imishinga itazwi mu Rwanda, umuryango mpuzamahanga w’ubuzima(OMS/WHO), ikigo cyo muri Tekmira Pharmaceutical Company yo muri Canada, Medecins sans Fronieres ,MSF yo mu Bufransa, na GlaxoSmithkline yo mu Bwongereza. Ibi bigo n’iyi miryango mpuzamahanga byahamagariye abaturage ba Sierra Leone kujya gufata urukingo kandi bizi icyo DOD iriho ikora.

Ebola yica nabi cyane: umuntu afatwa n’ibimenyetso nk’ibya malariya, agahitwa amaraso, akaruka amaraso, andi agaca mu mazuru no mu matwi, uruhu rugatangira kuva ku mubiri urureba, inyama zo mu nda zose zigashwanyagurika. Umuntu umaze kwicwa na Ebola bagashyira umurambo we muri Fiirigo ntukonja ahubwo uhinduka nk’ubujeni kandi ugakomeza kwangirika, no mu mva ni uko kuko uwo mubiri ukomeza kwangirika.

Amerika buri gihe ikina n’umuriro byakomera ikavuza induru ngo nidutabare turwanye iterabwoba kandi aba ariyo nyirabayazana nkuko indirimbo ya Byumvuhore twashyize hejuru ibivuga. Ingero ni nyinshi. Mu gihe cya Perezida Truman, Amerika yahaye igihugu cya Iran ibyangombwa byo gushinga inganda za nucleaire (soma nikeleyeri) icyo gihe iki gihugu cyayoborwaga n’umwami Shah Reza Parlavi wari ucuditse na USA, habayeho impinduramatwara Ayatollah Khomeini afashe ubutegetsi muri za 1970s, Amerika itangira gusaza imigeri ngo isi nitabare Irani irakora kirimbuzi zo kurimbura Israel!  Usama Ben Laden  nawe waje kugirwa umuterabwoba na USA, yahawe akazi na USA mu gushaka abayisilamu hirya no hino ku isi bagashinga umutwe uzarwanya Abarusiya muri Afghanistani. Birangiye ntibamuha ubutegetsi bari bamwemereye mu gihugu cye cya Saudiya ashinga Alqaida, bukeye USA iti nimutabare murwanye Ben Laden.

 USA nibo bagurishije intwaro z’uburozi Sadam Hussein yewe bamuha n’uruhusa rwo gukoresha intwaro z’ubumara mu ntambara ye yo kuva muri 1980 kugeza muri1988 yarwanagamo na Iran bapfa Chatt-el –Arab.  Amerika ibonye ko na  Sadam Hussein amaze kugera kure mu gucura intwaro, bati mutabare afite ibitwaro bya kirimbuzi. Boherejeyo abasaka barazibura, USA iti ariko ntibitubuza gutera tukamwirukana ku butegetsi. Reba aho Irak igeze, Syria mbese akarere, n’isi muri rusange kubera icyo kibazo cyatejwe no kutareba kure kwa USA.

Ibi bitwaro by’uburozi USA iriho ikwirakwiza hirya no hino ku isi nibyo bigiye kurimbura isi na USA irimo. Shikama irabibutsa ko  muri  Amerika hari amalaboratwari agera kuri 1500 akorwamo n’abantu bagera kuri 14,000; hakaba buri kwezi hari ibibazo bizikomokaho bihitana abantu n’amatungo. Niyo mpamvu bahitamo zimwe kuzijyana hanze nko muri Afrika. Nyuma ya biriya bihugu byo muri Afrika y’Uburengerazuba, twavuze hejuru harimo na Uganda na Kenya muri Afrika y’uburasirazuba. Ariko USA nayo izi ko izi ntwaro yashyize hanze ahantu hagera kuri 120 zishobora kuzayikoraho. Niyo mpamvu muri 2012 Obama aherutse kwaka amadolari agera kuri 270,000,000 yo kurinda izi ntwaro  ziri muri Uganda na Kenya ngo zitagwa mu maboko y’iterabwoba .Urugero rutari kure rw’uko USA zimeze nka Nyirabukorikori bwa Nzikoraho,  ni urw’amaraso y’abarwayi ba Ebola yibwe n’abagizi ba nabi ( coupeurs des routes)  bahagaritse tagisi yarimo abagenzi barimo n’abatwaye  amaraso muri Guinee kuri 24/11/2014 igihe bari bagiye kuyapima bayakuye mu cyaro; ibyari muri iyo tagisi byose barabitwaye harimo n’ariya maraso. Aya maraso nadafatwa akagwa mu maboko y’ibyihebe nka AQMI, Boko Haram, Alshabab, n’ibindi ashobora kuzahitana imbaga, n’Abanyamerika barimo.

Turasoza rero dusaba urubyiruko rw’Afrika aho ruva rukagera gukora nk’ibyo abanya Burkina Faso baherutse gukora birukana ingoma yatekeshejwe na ba Mpatsibihugu, bakishyiriraho ubutegetsi bishakiye burengera inyungu z’abaturage aho kuba iza ba shebuja. Ingaruka z’ibiriho bibera muri Liberia, Sierra Leone na Guinee zigomba kubabera isomo. Turasaba ko Amerika n’ibihugu by’i Buraya byayifashije gutera Ebola muri Afrika y’uburengerazuba gushaka urukingo ku buryo bwihuse bagakingira abakiri bazima kandi bakavura ku buryo bwihuse abafashwe n’icyo cyorezo bose. Ikindi ni uko abagize uruhare muri ubu bwicanyi bashyikirizwa ubutabera bwaba mpuzamahanga cyangwa 
bwo muri ibi bihugu.

URL nshya ya Shikama Francais ni :www.shikamale.blogspot.com
 URL nshya ya Shikama English ni:  www. shikamago.blogspot.com
URL ya shikama Kinyarwanda  ni  : www.shikamaye.blogspot.com

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarsi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355