Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO-POLITIKI-UBUHANUZI. Nyirabiyoro ati: "Ko mbona RUTUKU (U.S.A n'UBWONGEREZA) agaruye induru mu gihugu impundu zikabura?"/ UDAHEMUKA Eric



Mu nkuru ziheruka, hano kuri SHIKAMA nari nabasesenguriye imvugo ya gihanuzi aho Nyirabiyoro yagize ati:"Ese izi mandwa ko mbona zisatiriye ku mulînzi zisakabaka umukuru-ngombwa azayobora imihango ate?"

Kuri iyi nteruro, nasobanuye ko byanze bikunze R.N.C ya KAYUMBA na RUDASINGWA ariyo izambura KAGAME ubutegetsi ari nabo biswe bene u Rwanda kuko ari ABANYIGINYA ibi bikaba byaravuzwe na Nyirabiyoro mu rwego rwo kwereka umwami yaraguriraga ko amushyigikiye, ndetse ko aribo bakwiye gutegeka igihugu bonyine bityo ibi bikaba ari ikosa rishingiye ku marangamutima hagati y'uragura n'uraguza.


Muri iyo nyandiko mwasomye muri benshi cyane tukaba tubibashimira, nasobanuyemo birambuye ko RNC nimara gukuraho Kagame izahura n'intambara ya KARAHABUTAKA bazashwanyagurizanyamo n'abazaba bagitsimbaraye kuri KAGAME Paul kandi ntawabishidikanyaho kuko ABEGA ari nabo Kagame avukamo ubu yamaze kubaha imyanya ikomeye i Kigali (postes stratégiques). Iyi ntambara rero izasiga u Rwanda iruhinduye itongo nkaba mbona kugira ngo itazabaho, bikwiye ko umuryango mpuzamahanga LONI wakwigana ubushishozi ikibazo cya FPR, FDLR na RNC amazi atararenga inkombe.

Ingoma y'ABEGA i Kigali iri mu marembera kubera kuganzwa n'ABANYIGINYA

Kugira ngo wumve neza politiki y'igihugu cyawe, ni ngombwa gusubira mu mateka. Hano turareba ingingo ebyiri ari nazo zirimo gushegesha Paul KAGAME zikamubuza kugoheka. Mu 1990, FPR imaze gutera, abazungu bahendahenze Perezida Habyarimana Juvenal bamwumvisha rwose ko gushyikirana ariwo muti bigera aho arabyemera. Kagame rero wasabaga iyo mishyikirano ubanza atarigeze atekereza ko nawe abazungu bashobora kuzayimusaba nk'uko barimo kuyimusabira.

Icya kabiri ni ikibazo gikomeye hagati y'ABEGA; Paul KAGAME abereye ku isonga n'ABANYIGINYA bayobowe na Faustin KAYUMBA NYAMWASA na RUDASINGWA Theogene. Mu 1959, ubwo mu Rwanda habagaho impinduramatwara ya rubanda ubwami bugasezererwa ubutazagaruka, abanze kwemera imyanzuro abenshi bari ibikomerezwa by'ABANYIGINYA bashutse KIGELI V NDAHINDURWA bamwoshya guhunga. Iki nacyo, Paul KAGAME agombe kuba ataracyibutse ngo agiceho akarongo ubwo yirirwaga abaha amapeti ya ba GENERAL nyamara batazi no gusoma(abenshi muri bo ariko si bose); aho ubu n'ubwo ntako atagira ngo ABEGA bene wabo abongerere ubushobozi, biboneka neza ko badashobora gusumba ABANYIGINYA mu bwinshi ubu bamugeze ku buce! Hano ni naho mu isesengura ryacu muri SHIKAMA tubona havutse gushwana ubu bakaba bahanganye nawe bari inyuma y'ikibuga(mu buhungiro).

Ibimenyetso by'uko RUTUKU yatangiye kugarura INDURU biraboneka mu Rwanda uhereye i Kigali

Mu nteruro turimo gusesengura uyu munsi ni iyi iri mu mutwe w'iyi nyandiko ariyo: "Ko mbona rutuku agaruye induru mu gihugu impundu zikabura!" Buri munota, buri saha nkurikirana ibibera mu Rwanda kandi ni ngombwa ku mwenegihugu wese ukunda igihugu cye akagira n'uburyo bumushoboza kubigeraho. Abanyarwanda baca umugani ngo NTA NDURU IVUGIRA UBUSA(1) kandi ngo NTAWE UTWIKA INZU NGO AHISHE UMWOTSI(2).

Duhereye ku mugani wa kabiri, bishoboke ko na none Kagame atigeze atekereza ko kurasa indege yarimo Habyarimana bizamugiraho ingaruka. Yari akwiye kumenya ko inzara ishira ariko igihemu kidashira. Tugarutse ku mugani wa mbere(Nta nduru ivugira ubusa), abategetsi b'i Kigali nta bushobozi bafite bwo kubeshya isi imyaka irenze 20.

Iyo urebye ibikorwa birimo kubera i Kigali muri iyi minsi bigamije kuzimanganya amajwi yemeye ukuri kuri muri FILIMI RWANDA'S UNTOLD STORY uhita usanga sisiteme yose igiye guhirima. Abakadere bose ba Leta nta kindi barimo gukora uretse kugerageza kugabanya ubukana bwa filimu bavuga ko ishinja Paul KAGAME ubwicanyi bo bavuga ko atari byo ariko nkaba nziko aribyo kuko abanyarwanda FPR yishe tubazi neza n'amazina yabo ndetse n'aho biciwe hazwi neza yewe kugera no ku mataliki biciweho.

Abategetsi bi Kigali ubu bose basigaye birirwa baburanira Kagame nk'abari mu rukiko ndetse bakanavuga ntawe ubahaye ijambo. Baratumira abantu bavuye isi yose bahaye ruswa ngo bajye imbere ya komisiyo NGOGA Martin gusiga icyasha BBC no gukatira urwo gupfa Jane CORBIN wakoze filimu. Ibi rero ni kimwe mu bimenyetso by'uko induru zatangiye kuvuga i Kigali kandi mu minsi mike ntimuzatangazwe no kumva induru ziruseho abaturage buzuye mu mihanda bavuza iya bahanda bamagana Paul KAGAME wabamazeho urubyaro akabarya utwabo asuka mu kigega kitagira indiba(cyapfumutse indiba) cyitwa AgDF(Agaciro Development Fund). Ibi bikazaba ikimenyetso ko abamuhaga impundu basigaye bamuvugiriza induru.

Abatekamitwe b'abongereza bakomeje gushuka Kagame n'agatsiko basahura umutungo w'u Rwanda ngo bamufashe kuburizamo filimu ya BBC kandi bazi neza ko ntacyo bizatanga

Mu nkuru SHIKAMA twabagejejeho yavugaga ukuntu USA n'Ubwongereza aribo bategetse BBC gukora FILIMU ntacyo twabahishe kugira ngo buri munyarwanda yihitiremo aho yerekeza ubuzima bwe n'ubw'abe. Muri iyo nyandiko dushingiye ku makuru adashidikanywaho twahawe n'umwongereza ukomeye London kandi wakoranye mu biro bimwe na TONY BLAIR, twababwiye ko ibyo Kagame yakora byose ntacyo bizatanga kuko icyemezo cyo kumukura ku butegetsi cyamaze gufatirwa i London na Washington. Abo rero birirwa banyuranwamo ntacyo bazahindura na busa!

Abategetsi b'u Rwanda nabo barimo guta igihe ngo barajya mu Bwongereza kuganira n'abategetsi baho ku byemezo byafatirwa BBC. Aya makuru akaba amaze kwemezwa na Perezida wa Sena Dr MAKUZA Bernard washimangiye ko hari itsinda ryavuye mu nteko ishinga amategeko ku Kimihurura rigiye mu Bwongereza.

Umwongereza watanze ubuhamya kuwa gatanu, taliki 05 Ukuboza 2014 ni Dr Phil Clark wigisha politiki mpuzamahanga muri Kaminuza i London akaba yaravuze ko iyi filimu yakozwe ngo mu rwego rwo gusuzugura abanyarwanda n'amateka yabo. Uyu kimwe n'abandi, ibyo bavuga ni uguta igihe babizi neza ariko kuko barimo gukorera amafaranga nyine barabivuga umufuka wabo ukabyimba bakitahira, Kagame bagasiga bamuhuhuye kuko amatike y'indege zibageza i Kigali, amahoteli bararamo, n'ibindi byose bakenera byishyurwa na Leta y'u Rwanda hagamijwe gukingira ikibaba Paul KAGAME.

Kagame nawe arimo arategura ibikorwa biha RUTUKU uburenganzira bwo kugarura induru mu gihugu

Amakuru SHIKAMA ikura mu karere ka BUGESERA aremeza ko imyiteguro ya gisirikari ibanziriza igitero simusiga Kagame agiye kugaba ku Burundi igeze kure. Abatuye i Bugesera baganiriye n'umunyamakuru wa SHIKAMA bemeje ko mu Bugesera hari ibirindiro bikaze bya RDF.  Ayo makuru aremeza ko abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge y'u Rwanda yose ikora ku Burundi bategetswe kubuza abaturage babo kujya i Burundi bakoresheje imipaka ya NEMBA na JARAMA.

Icya kabiri ni dosiye ya M23 ubu irimo kwitegura kongera gutera RD Kongo. Uyu mutwe wa gisirikari wa M23 mbona ariwo Kagame azakuraho insiriri y'amarembera ye kuko bitashoboka ko umutwe wa gisirikari watsinzwe bikandikwa mu mateka y'isi wakongera gutera ikindi gihugu ubugira kabiri. Ibi nibyo bigiye gutuma RUTUKU azinukwa KAGAME anakangurire rubanda kumwivumburaho!

Ingabo Kagame azohereza gutera u Burundi zishobora kuzamuhindukirana kubera politiki y'akarere

Urebye uko bimeze i Kigali ubu ni INDURU YA BUCECE MU MITIMA Y'ABANYARWANDA. Leta ya FPR iherutse gutanga itangazo irarikira abashaka kujya mu gisirikari ariko amakuru muri SHIKAMA twabonye ni uko abasore b'abanyarwanda banze kubyitabira.

Minisiteri y'ingabo ibonye mu matangazo nta cyo bitanze, bahitamo gutumiza inama ruburamunsi yahuje abanyamabanga-Nshingwabikorwa bose b'imirenge 416 iri mu Rwanda babategeka buri umwe umwe kubona byanze bikunze abasore 150.

Iyi siyasa nayo byaje kugaragara ko ntacyo yatanze none ubu hari amakuru SHIKAMA ikirimo gusesengura mu cyumweru gitaha nkazababwira ubwo buryo ubwo aribwo tumaze kubona amakuru yose. Dushingiye ku kizwi ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze runesha u Burundi, turebye uko abasirikari i Kigali babihiwe, turebye akajagari kamaze iminsi muri Bujumbura, turebye uko abazoherezwa ku rugamba bizaba ari ukubera agahato kuruta ubushake,...Niho mpera nkavuga ko ingabo Kagame azohereza kurwanya u Burundi zishobora kuzamwivumburaho zikiyambukira mu Kirundo zikamuhindukirana zikazamugabaho igitero gikaze.

Umuzungu rero akomeje kurekereza ngo agarure induru yeruye mu gihugu. Uwo rutuku kandi si mu Rwanda gusa ashyira umuvumo kuko abo yashyize ku butegetsi barimo na Paul KAGAME, ari nawe ubavanaho agashyiraho abandi nk'uko ibihe bihora bisimburana iteka.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355