Pageviews all the time

Rwanda: Mu gihe umuziranenge w'umunyarwanda Iranzi w'umwaka n'amezi arindwi leta yabuze miliyoni imwe yo kumugurira tike ngo agezwe mu bitaro mu Buhinde, ejo Kagame yatanze inkunga ya miliyoni 46 z'amanyarwanda yo kugurira imashini y'insimburangingo inkumi y'imyaka 18 Joanne O'Riordan yo muri Irlande!

Joanne(imyaka18) wahawe na
 Kagame inkunga ya RwF miliyoni 46 zo
guhabwa insimburangingo


Ejo niho twabagejejeho inkuru iteye agahinda y'umwana Iranzi umaze umwaka n'amezi 7 aborera imbere y'abambari ba FPR n'inyakwaha zayo , U. Evode yise Agatsiko k'Abandi yitwaje intwaro yaje gusahura. Nkuko twabibabwiye mu nkuru yacu ejo, abaganga b'u Rwanda bo mu bitaro bya CHK n'ibitaro byitiriwe umwami Faysali bayoborwa n'umwe mu bambari bakuru ba FPR, umunyamakuru wa igihe mu Kuboza 2013, yababjije impamvu batohereza uriya mwana mu mahanga ngo avuruirweyo. Ariko uyu mwambari yamusubije ko ngo hari igihe bavura ziriya ndwara hakabaho n'igihe bibananira bakohereza umurwayi hanze y'igihugu.Igitangaje rero ni uko aho batangarije ko uyu mwana batagishoboye kumuvura, aho kumwohereza mu Bitaro byo hanze, yoherejwe kurwarira mu rugo. Mu kwifotoza, Minisiteri y'ubuvuzi ibonye inkuru zitangiye gusoka mu binyamakuru bivuga kuri uyu mwana, yatangaje ko izavuza uyu mwana ariko umuryango we ukigurira tike ihwanye na miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri y'u Rwanda. Kandi bakazirwanaho bageze mu Buhinde mbere y'uko binjizwa mu bitaro! Ibi byose agatsiko kabikoze kazi ko uyu muryango utabishobora.


Igiteye agahinda rero, ni uko mu gihe uyu muziranenge ariho ashonga Agasiko karebera,  umuyobozi mukuru w'agatsiko Kagame, ejo yishingiye kugurira imashini y'insimburangingo igura miliyoni 46 z'amanyarwanda( 46,000,000FRW) inkumi yo muri Irlande Joanne O'Riordan, akaba yarabikoze mu nama y'abaherwe bo ku isi yari yatumiwemo muri Irlande ngo y'itumanaho.  Kagame agomba kuba atazi iyi migani y'ikinyarwanda: ijya kurisha ihera ku rugo kandi ngo ujya gutera uburezi arabwibanza. Kagame, birababaje gusiga ibyawe bita imitemeri ukaya gupfundikira iby'ahandi. Iyi nama yari yatumijwe n'umuherwe Denis O'Brien, ngo yari yitabiriwe n'abaherwe benshi baturutse hirya no hino ku isi barimo na Kagame ku buryo ngo batanze amafranga y'agashendeburo kuri iyi mashini. Igitangaje rero , ni uko Kagame yari azi ko hari abana benshi batarageza no ku myaka 2  babuze ubavuza, umwe muri bo akaba Iranzi ariko akajya gutanga kariya kayabo ku mwana w'imyaka 18 azi ko kandi hari abantu benshi bemeye kumugurira ibyo akeneye.



Umuziranenge w'umunyarwanda Iranzi w'umwaka umwe n'amezi arindwi Agatsiko kaburiye tike ya miliyoni y'amanyarwanda yo kumugeza mu bitaro mu Buhinde


Minisitiri umwe wo ku ngoma ya Kinani, abanyamakuru bamubajije impamvu yubatse inzu ihenze cyane, banamubaza aho yakuye ayo mafranga. Yarabasubije ati muragirango Minisitri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika naza gusura u Rwanda azasange mba mu karuri kandi mbahagarariye? Kagame nawe ejo agahomamunwa yakoze umenya kari muri urwo rwego: kwereka abazungu ko u Rwanda yabohoje ari igihugu gituwe na miliyoni 11 z'abamiliyarideri bayobowe na Kagame! 

Igiteye agahinda, ni uko ariho akora ibi ari nako afatira ba Ngofero icyuma ku ngoto ngo bajugunye amafranga batagira muri cya kiburagasani yise Ikigega Agaciro. Byongeye kandi, akaba yiyibagiza ko imiryango mpuzamahanga iherutse kumubwirira i Kigali ko 52% by'abana b'u Rwanda amagara yabo ageraniwe kubera imirire mibi( kutagira ibyo barya).

Iyaba u Rwanda rwari igihugu kigendera ku mategeko kitayoborwa n'umuntu  umwe gusa witwa Kagame wica uwo ashaka agakiza uwo ashatse, Kagame yagombye kujya imbere y'abanyarwanda akisobanura kuri iyi myifatire ye yo gusiga iwe abana basamba kubera kutagira kivurira, akajya kwifotoza atanga ku bana bafite ababafasha. Ariko uko ibintu bimeze ubu, Kagame azi ko u Rwanda ari akarima yarazwe na se azasigira abana be, bityo ibikorwa bigayitse akora ntawe uzabimubaza. Nyamara aribeshya kuko agatinze kazaza ngo ari amenyo ya ruguru. Rwose Kagame ashimangiye ko FPR yavuye Uganda ije kwica no gusahura gusa ntaho ihuriye n'abanyarwanda. Ni ahacu abanyarwanda ho gukora uko dushoboye ngo twigobotore iyi ngoma y'amabandi yitwaje intwaro, naho ubundi turashira!


NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikamaye.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

__________________________________________________________

Soma Inkuru y'inkunga ya Kagame hasi aha

Rwandan President pledges €50,000 to perfect Joanne O’Riordan’s robot

Paul Kagame told a conference in Dublin that his country would match funds being put forward by the International Telecommunication Union.

Image: AP Photo/Bebeto Matthews
THE PRESIDENT OF Rwanda has pledged to match a €50,000 donation to perfecting a robot built for Cork teenager Joanne O’Riordan.
Speaking in Dublin yesterday Paul Kagame told the UN Broadband Commission meeting that his country would match the funds being put forward by the International Telecommunication Union.
Robbie the Robot was unveiled on Friday, having been built by a team of Trinity College engineers in response to a challenge set down by Joanne two years ago.
He is designed to help Joanne, who was born without limbs, maintain her independence, picking up objects for the 18-year-old.
On Friday, engineers stressed that Robbie is a working prototype and not the finished product. He was built in €50,000 in funding in just three months.
The ITU pledged €50,000 to help fund the perfection of the robot, with President Kagame committing to match that amount.
More funding is expected to have been put forward by private firms at the meeting, which was hosted by billionaire Denis O’Brien.

Read: Trinity College engineers have built Joanne O’Riordan a robot

Read: Here’s the life-changing robot designed for Joanne O’Riordan in action

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355