Pageviews all the time

IRANZI. Mu izina rya Yesu, aho muri hose mutabare Iranzi haboneke 1000USD yo kuba muri Hoteli mbere y'uko yinjizwa mu bitaro

Umuziranenge IRANZI
Muri iki gitondo cyo kuwa 28/3/2014 saa 8.00GMT, urubuga Shikama rwavuganye na mama  wa Iranzi tumaze iminsi tubabwira uburwayi bwe. Twashakaga kumenya niba uyu mwana yaragejejwe mu bitaro mu Buhinde dore ko ngo Leta ya Kagame yemeye kwishyura ibitaro ngo tike n'aho kuba mbere y'uko binjira mu bitaro bitayireba!Tike na Viza ubu ni tayari, ariko se kandi!

Nyina wa IRANZI, Mbabazi Liliyane yatubwiye ko ashimira MINISANTE yemeye kuvuza umwana ariko atubwira ko nyuma y'aho umugiraneza yemereye gutanga tike iva i Kigali ikagera mu Buhinde, hari andi mafranga abura kuko MINISANTE ngo yabwiye uyu mubyeyi ko ashobora kuba hanze iminsi 4 cyangwa icyumweru mbere y'uko yinjizwa mu bitaro. Hoteli agomba kubamo ikaba igomba kurihwa amadolari ijana na mirongo itanu ku munsi.Ni ukuvuga ko akeneye amadolari akabakaba igihumbi.( 1000USD).


Ariko mubyo ukuri kubwanjye ndumva atari ayo 1000USD akenewe yonyine kuko kuva uyu mwana yavuka hashize umwaka n'amezi arindwi, ababyeyi nta kindi bakoze atari ukwita ku buzima bwe n'ubwa bakuru be babiri. Bityo, umwe mu babyeyi wari ufite akazi yahise akavaho kubera iki kibazo.

Tureke ya mvugo mbi ya kinyarwanda ivuga ngo umusonga w'undi ntukubuza gusinzira. Ndasaba Imana mpfukamye ngo twishyire mu kigwi cya IRANZI maze umusonga amaranye kiriya gihe cyose, uduhe gutekereza uko twaba tumeze. Ongera utekereze uko IRANZI ameze ari umwana wawe wibyariye umeze kuriya. Nurangiza gutekereza, wa mutima wacu warindwaga n'Imana y'i Rwanda igitaha iwacu, uguhe gufata  telefoni yawe uhamagare Mama wa IRANZI kuri 00250783790535 akubwire uko ibintu bimeze. Cyangwa se wohereze inkunga yawe kuri Konti ye iri muri banki y'abaturage ( Banque populaire): Konti nimero: 401202534811 ku mazina ya Mbabazi Liliane.

Yesu ati:  "Uzagirira ineza aba bana bato, ninjye azaba ayigiriye.   -----kuko ubwami bw'ijuru ari ubwabo." Kandi ngo gutanga biruta guhabwa! 

Imana ibahe umutima wo kwitabira iyi mpuruza.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)


...............................................................................................................................................................


Izindi nkuru 2 za igihe.com zijyanye n'iyi:


Minisiteri y’ubuzima yemeye kuvuriza mu Buhinde Iranzi Ndahiro ariko habuze itike

Yanditswe kuya 19-03-2014 - Saa 11:30' na 
Umurerwa Emma-Marie
Uyu mwana yavukanye indwara idasanzwe kandi ibitaro byo mu RwanMbada bikomeye byananiwe kuyivura. Minisiteri y’ubuzima yemeye kumuvuza mu Buhinde ariko ababyeyi be babuze amafaranga yo kwishyura itike y’indege, none barasaba ubufasha.
Iranzi Ndahiro Issac yavukanye indwara imeze nk’ikibyimba cyafashe mu mukondo cyangwa ubushye bwako kanya, ibitaro byo mu Rwanda birimo King Faycal na CHUK byananiwe kumuvura.
Nyuma y’inkuru yakozwe na IGIHE ababyeyi be batabaza ngo umwana wabo avurwe, Minisiteri y’ubuzima yemeye kumuvuza mu Buhinde, none ababyeyi be babuza uko bishyura itike imugezayo.
Mbabazi Liliane nyina wa Iranzi arashimira Minisiteri y’Ubuzima cyane.
Aragira ati "Ndashimira byimazeyo MINISANTE yemeye kumvuriza umwana mu Buhinde mu bitaro bya “Narayana Hospital” ariko ubu twabuze itike.” Ibi bitaro bikaba biherereye mu mujyi wa Bangalore.
Mbabazi n’umugabo we batuye mu mudugudu wa Murindi, mu kagari ka kabeza mu murenge wa Kanombe, bavuga ko kuva babyara uyu mwana hashize umwaka n’amezi arindwi, byatumye akazi Mbabazi yakoraga agahagarika kuko atari kubona uwo amusigira ngo amwiteho anamukurikirane kwa muganga.
Yagize ati "Dufite abandi bana babiri bakurikirwa na Iranzi, kubera uburwayi bwe ubushobozi bwadushizeho, umugabo niwe ukora wenyine, njyewe nirirwa iruhande rw’umwana, kuko nta mukozi wamushobora."
Uyu mwana arwaye indwara yitwa Cloacal exstrophy yavukanye.
Dr Emile Rwamasirabo, Umuyobozi w’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, ubwo yaganiraga na IGIHE ku itariki ya 16 Kanama 2013, yavuze ko hari igihe babasha kuvurira mu Rwanda ubu burwayi.
Dr Rwamasirabo yagize ati "Indwara ya Cloacal exstrophy, habaho ubwo twabasha kuyivurira mu Rwanda, ariko hari n’ubundi bisaba ko twohereza uburwaye mu bindi bitaro."
Nyamara byarangiye indwara ya Iranzi byemejwe ko idashobora kuvurirwa mu Rwanda.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, Mugume Nathan, yatangarije IGIHE ko iminsi yose uyu mwana azamara mu bitaro bamwoherejemo izishingirwa n’iyo minisiteri. Ariko ko ikibazo cy’itike atari yo kireba.
Yagize ati "Nitwe tuzishyura fagitire y’iminsi yose azamara mu bitaro, yaba ibizamugendaho bamuvura, ibyo azarya we n’umurwaza ; byose ni Minisante izishyura."
Akomeza avuga ko uyu mubyeyi n’umwana we nibagera ku kibuga cy’indege bazahasanga abantu bo kuri ibyo bitaro bya bahite babimugezaho.
Akomeza agira ati "Birashoboka ko batazahita babashyira mu bitaro uwo munsi, wenda bazabanza bamusuzume bamusabe kugaruka ku munsi ukurikiyeho, birabasaba rero ko yazaba afite aho ari mu gihe atarinjira ibitaro, ariko iyo fagitire si Minisanté izayishyura."
Mugume yakomeje avuga ko uyu mubyeyi akeneye ibindi bisobanuro bijyanye no kuvuza umwana yabagana bakamusobanurira.
Kubera ubu bufasha uyu muryango ukeneye mu kugeza Iranzi Ndahiro Issac ku bitaro bizamuvura, wavuze ko uwashaka kubafasha, kubona itike ingana n’amadorali y’Amerika 1600 yabahamagara kuri telefone ngendanwa : 078463790, 0783790535 cyangwa 0788753543.
Naho nomero za konti ni 401202534811 iri muri Banki y’abaturage y’u Rwanda ku mazina ya Mbabazi Liliane.
http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L465xH640/transfer_ya_iranzi-ede7f.jpg



1  2  3  4  
Twebwe Nkabanyarwanda Nidufatanye Turebe Uko Twatanga Inkunga Dufashe Abo Babyeyi Bavuze Uwo Mwana Uwo Niwe Rwanda Rwejo.
2014-03-19 19:19:48
Delphe
mbega ministeri , ubwo se mwaba mumufashije iki niba umwemereye kumuvuza adafite itike , mukore ibishoboka byose umwana avurweeee , wasanga ariwe muyobozi w ejo aho mwicayeeeee , hari ikibazo njya nibaza nkabura igisubizo , ese ibibazo bikomeye nk ibi bizajya bikemuka ari uko bibanje kunyura mu binyamakuru ,ese ubu nibwo bimenyekanye ko uyu mwana arwaye , kandi numva byaremejwe ko azivuriza hanze , ndumiweeee
2014-03-19 19:21:10
UMUGWANEZA Jeanne
Reta ni umubyeyi nimutabare vuba ataragira ikibazo ahasigaye dukusanyirize kuri iriya cpte .
2014-03-19 20:16:44
Jh
Yewe birababaje aho ministere ibura tike, nibakore fandarayizinge buri karere umwana avurwe.
2014-03-19 19:33:26
Mama Regis 
Bavandi nimureke turebe icyo dukora pe,uyuniwe rwanda rwejo
2014-03-19 19:32:16
coco
Leta ya kigali nifashe uyu mwana avurwe,na yo iyo yagize ikibazo turayitabara.ama miliards ntarimo kuborera muri bnr se bahu...
2014-03-19 19:23:02
nzabandora
Hummmmmmmmmmmmmm ntekereza ko impamvu bemeye kumuvuza nuko babonaga nta kuntu yahagera 1600 dollars n amafaranga menshi! ariko abanyarwanda bihangane bafashe uyu muryango kabisa!!
2014-03-19 19:23:01
Iwacu
Minister wemeye kumuvuza mubuhinde ndamushimiye kuko mbere yuko amenya ko ikikibazo kihari hari abanyarwanda benshi baturanye nababyeyi buyu mwana,bamenye ikikibazo kitarafata iyi ntera kandi batunze,bubaka za cadaster hafi aho,bagura amamodoka ariko ntanumwe wateye intambwe ngo aramire ubuzima bwuyu mwana.(Ubumuntu bwarashize mubantu)Ndasaba ibitaro bifite uyu mwana ko twabimenya byatumenyesha amazina yababyeyibe,cyangwa ubuyobozi bwibanze abarizwamo hakakora fandraising tukayibashyikiriza ndetse na MINISANTE ikakora ibyo yemeye.mujye mumenyako ibikorwa byose bya Ministere bikorwa haratowe bidget noneho ibitunguranye bishakirwa indi nzira (Plan B).mwirinde abajura bakoresha ibyago byuyu muryango ngo babone amaramuko.akagari,umurenge,police na MINISANTE ndetse nibitaro bashireho uburyo hakusanywa iyo nkunga. Ndabashimiye kumutima wogutabara.mwuka w'Imana abagenderere. NB.Torero riri mu Rwanda ubwiriza ibyu mwuka roho nziza mu mubiri mwiza wakwitanze ukishura return ticket ndetse nutundi tuntu dukenerwa hanyuma itorero mugahabwa umugisha? Ni nama ya Jisho rya mukuru.com
2014-03-19 19:23:01
Jisho
mana tabara umwana wawe!
2014-03-19 19:28:00
maurix
KOBABONA TICKETS ZABAKINNYI BASHATSE IYUMWANA UMWE'
2014-03-19 19:27:59
SAD
ariko Binagwaho ubu agira impuhwe koko yakoze ubuvugizi bakavuza umwana koko ngo bazariha ibizamutunga hanyuma se nabura ticket azapfe bareba ubu koko minisiteri yabuze amafaranga yitike
2014-03-19 19:27:53
malachie
Mufate kumafaranga y"agaciro development f.duheshe agaciro ababyeyi buwo mwana;tuzayasubizaho.
2014-03-19 16:08:08
vesaste
Muduhe amazina yumubyeyi ari kurangamuntu nge ndi muri Africa yepfo inkunga nzayohereza kuri BAKAAl EXPRESS money transfer ikorera kigali city market.be quick please because that kid feel very soul
2014-03-19 16:02:21
Oliver
MINISITERI Yemeye Kujya Kuvuriza Uriya Mwana Haze Nubundi Niyitange Ishake Itike Bamwurize Indege Kuko Mutitaye Kubuzimabwe Byamukurizamo Urupfu Leta Yu Urwanda Nitabare Umuryango W,uwomwana Nayo Imushakire Itike Natwe Ahasigaye Tuzishakamo Ibizabatunga Bari Mubuhinde Murakoze.
Uhuu ticket yabuze leta nimuhe ticket nkuko ijya ifasha abagiye Rwanda day kuko arababaye kandi numunyarwanda kandi amaze igihe kinini arwaye
2014-03-19 15:48:35
zula
Minisite Yemeye Kujya Kuvuriza Uriyamwana Mubuhinde Nubundi Yiyitange Ishake Itike Maze Bamwurize Indege Imugeze Kubitaro By, Ubuhinde Bumuvure Kabss Ewana Birandenze.Nubwo Ndi Umukene Sinzabura Cique Cent Mbaha Ariko Umwana Avurwe Murakoze.
MINISTERE Y'IBIKORWA REMEZO IFITE TRANSPORT MU NSHINGANO ZAYO ABE ARIYO IZATANGA IYO TICKET!!!!!! UBU SE UMUNTU YABONA AMAFRANGA YO KWISHYURA IBITARO AKANANIRWA KWISHYURA ITIKE !!!! KANDI ABO BAYOBOZI BIRIRWA BAJYA IYO MU MAHANGA GUKORA UBUSA RIWME NA RIMWE, BAYOBOZI...MWAZAHAYE UNO MURYANGO LIFT MURI RWANDAIR................AFURIKA WE!!!!
2014-03-19 15:41:43
tom
Ministerie Y'ubuzima Nitabare Irengere Ubuzima Bw'umwana Hanyuma Izavuge Ko Habuze Ticket Imugarura Ariko Umwana Yabonye Ubufasha !!
2014-03-19 15:41:43
Kiki
Ariko koko ibi minister yabivuze nta bwoba afite? Yoooo ubu se koko iyo baba babishoboye ntibaba baramwijyaniye kera? Ahaaaa isi we!
2014-03-19 15:37:07
Joyeuse
Amagambo ntabwo ariyo akenewe hakenewe amafaranga ya ticket!

2014-03-19 15:37:07
Rukundakuvuga
_________________________________________________________________________________
http://www.igihe.com/ubuzima/indwara/article/wa-mwana-iranzi-yemerewe-itike-y

Wa mwana Iranzi yemerewe itike y’indege yo kujya kwivuza mu Buhinde
Wa mwana Iranzi yemerewe itike y’indege yo kujya kwivuza mu Buhinde

Yanditswe kuya 21-03-2014 - Saa 16:18' na Emma-Marie Umurerwa
  •  
  •  
  •  


Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima yemereye kuvuza umwana witwa Iranzi Ndahiro Issac mu bitaro bya “NARAYANA Hospital” biri mu mujyi wa Bangalore mu Buhinde ariko hakabura itike y’indege, kuwa Mbere, tariki 24 Werurwe, umubyeyi we yemerewe gushyikirizwa iyi tike ingana n’amadolari ya Amerika 1,600 n’umugiraneza.
Uwemeye gutanga iyi tike, ni umwe mu natu bazwi cyane hano mu gihugu, ariko yasabye ko amazina ye adashyirwa ahagaragara, abwira IGIHE ko kuwa Mbere nta shiti azayimushyikiriza ku mugaragaro, bwo amazina ye akemera ko atangazwa.
N’ikiniga cyinshi, Mbabazi Liliane nyina wa Iranzi avugana na IGIHE yagize ati "Nagiye kumva numva umuntu arampamagaye, ambwira ko azishyura itike. Yansabye guhitamo umunsi nzagendaho, kandi yabwiye ko yifuza kuzaza kubanza kudusura mu rugo."
Mbabazi yakomeje avuga ko atabona uburyo ashimira Abanyarwanda, ati "Abanyarwanda batari bake, bamwe bari hano mu gihugu n’abari hanze y’u Rwanda, bagiye bampamagara bakampumuriza, abandi bakampa amafaranga, ariko itike yari itaragwira. Ndabashimira mbikuye ku mutima, abo bose bakoze mu butunzi bwabo bakampa amafaranga hamwe n’abansengeye bose. Imana yonyine izabampembere."
Akomeza avuga ko ashimira cyane itangazamakuru ryamufashije kugira ngo uburwayi bw’umwana we bumenyekane, akaba agiye kuvurwa.
Twabibutsa ko uyu mwana Iranzi yavukanye uburwayi budasanzwe, ibitaro byo mu Rwanda bikomeye binaniwe kumuvura. Ubu burwayi bumeze nk’ikibyimba cyafashe mu mukondo cyangwa ubushye bwako kanya.
http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L424xH600/arton49322-2da6f-726b1.jpg
Soma inkuru IGIHE yatangaje ishakira IRANZI kuvuzwa

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355