Pageviews all the time

Amakuru yihutirwa kuri SHIKAMA :Taliki 03 Mata 2014, Abepisikopi 8 ba Kiliziya Gatulika y’u Rwanda bazakirwa i Vaticani na Papa Faransisiko muri Chapelle SISTINE no muri CASTEL GANDOLF bafite n’ubutumwa bwa Perezida Kagame wanga Kiliziya bikomeye

Nyuma yo gutegeka ko babica, ngiki ikinogo kiri inyuma y’ikiraro cy’inka i GAKURAZO  Kagame yategetse ko Abasenyeri, abapadiri, abafurere, ababikira, abalayiki n’umuziranenge SHEJA Richard bajugunywamwo nk’uhamba imbwa zagongewe n’imodoka ku muhanda. Mgr Smaragde nawe iyo uwo munsi aba ahari ntakeke ko Kagame yari kumusonera!!(Copyright Shikama.fr)

Nyuma yo gutegeka ko babica, ngiki ikinogo(iburyo) kiri inyuma y’ikiraro cy’inka i GAKURAZO Kagame yategetse ko Abasenyeri, abapadiri, abafurere, ababikira, abalayiki n’umuziranenge SHEJA Richard bajugunywamwo nk’uhamba imbwa zagongewe n’imodoka ku muhanda. Mgr Smaragde nawe iyo uwo munsi aba ahari ntakeke ko Kagame yari kumusonera!!(Copyright Shikama.fr)
Amakuru SHIKAMA dukesha Radiyo ya Vaticani hamwe n’ikinyamakuru OSSERVATORE ROMANO cya Vaticani aravuga ko ku italiki ya 03 Mata 2014, Papa Faransisiko azakira abepisikopi ba Kiliziya Gatulika y’u Rwanda. Abo basenyeri Papa azabakirira muri Chapelle SISTINE no muri CASTER GANDOLF i Vatican mu murwa Mukuru w’Ubutaliyani witwa Roma.

Twibutse ko ku basenyeri icyenda b’u Rwanda hazajyayo umunani kuko Diyosezi ya Gikongoro itarahabwa Musenyeri mushya ugomba gusimbura Nyakwigendera MISAGO Agusitini. Abo basenyeri bazajyayo ni aba bakurikira : Musenyeri MBONYINEGE Simaragidi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri BIMENYIMANA Yohani Damascene wa Diyosezi ya Cyangugu,

Musenyeri RUKAMBA Filipo wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri HABIYAMBERE Alex wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo wa Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri HALORIMANA Visenti wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri NZAKAMWITA Seliviriani wa Diyosezi ya Byumba na Musenyeri KAMBANDA Antoni wa Diyosezi ya Kibungo.

Muri SHIKAMA tumaze iminsi tubagezaho bibazo bikomeye biri muri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda birimo imitegekere ivangura amoko ikimakaza abatutsi ku buryo bukabije. Ese bazabwira iki Nyirubutungane ??? Ese we azababwira iki ??? Ese azabatuma butumwa ki ku banyarwanda ubu bugarijwe n’ibyago bikomeye ???

Ese Musenyeri MBONYINTEGE Simaragidi wa Kabgayi utaragize icyo abwira abaturage ku ijambo rutwitsi Kagame yavugiye muri Kigali Serena Hoteli ku italiki 12 Mutarama 2014 azabwira Papa ko u Rwanda rutegekwa n’abicanyi kabuhariwe ??? Ese Musenyeri NZAKAMWITA Seriviliyani wa Byumba wakomeye amashyi Kagame muri Serena azabisabira Penetensiya kwa Papa i Roma muri urwo ruzinduko ????

Ese ikibazo cy’abapadiri bafunzwe barenganywa bazira ubusa kizavugwaho ??? Hano ndavuga nka Padiri NDAGIJIMANA Yozefu wa Diyosezi ya Kabgayi ukomoka i Gihuma wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Byimana ku bilometero 2 uvuye i Gakurazo.
FPR ikaba yaramufunze gusa kubera ko yagiye gushaka amasanduku yo gushyinguramo abasenyeri n’abasaseridoti bagenzi be barimburiwe na IBINGIRA na KABANDANA Innocent i Gakurazo ku italiki ya 05 Kamena 1994 ku mabwiriza ya Shebuja Kagame, bikaba byarakozwe kugira ngo atazatanga ubuhamya ku ishyano yaboneye i Gakurazo.

Ubu akaba arimo kuborera muri Gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza, ese bazamukorera ubuvugizi ngo afungurwe ??? Muri urwo ruzinduko Myr Simaragidi azaba ari intumwa ya Kagame umwicanyi mukuru n’umwazi nimero ya mbere ya Kiliziya y’u Rwanda n’iy’isi yose nta gushidikanya.

Amakuru mashya tubonye nonaha avuye mu bapadiri batwegereye cyane ni avuga ko Kubera ko Kagame agowe bikomeye abazungu bose bamaze kumutera umugongo yitabaje Simaragidi kugira ngo amuhuze na Vaticani arebe ko bamuha udukunga n’udufaranga.

Kagame kandi atumye Simaragidi kujya kumusabira Papa Faransisiko kuzasura u Rwanda kugira ngo Kigali inagabanye ubukana bwa opozisiyo igenda imushegesha ariko amakuru mfite hamwe n’ubusesenguzi bwanjye ni avuga ko Abategetsi bungirije Papa i Roma badashobora kwemera ko Papa azaza mu Rwanda.

Kubera ko Kagame ataremera ku mugaragaro ko ariwe wishe abasenyeri, abasaseridoti, abafurere ababikira, n’ikibondo SHEJA R. i Gakurazo ngo abisabire imbabazi, ko ataremera ko bashyingurwa mu cyubahiro kandi mu madiyosezi yabo. Ibi kandi bisa n’ibidashoboka kuko Kagame yavuze ko bazahambwa atakiriho.

Mu byegera bya Papa i Roma bitemera ko ubwo busabe bwo gusura u Rwanda buzubahirizwa harimo Padiri Ferederiko LOMBARDI umuvugizi wa Leta ya Vatican wari inshuti magara ya bamwe mu barimburiwe i Gakurazo tuzababwira amazina yabo nitubona ari ngombwa.

Mu batemera ko yasura u Rwanda harimo Caridinali Luis Antonio Gokim Taggle ukomoka muri Philippine akaba uwo mu muryango w’abapadiri b’Abayezuwiti ari nabo na Papa Faransisiko akomokamo. Uyu akaba afite ijambo rikomeye mu butegetsi bwa Vatican muri iki gihe.

Mu batabyemera kandi harimo Caridinali ECCE GARAYI wazinutswe Kagame bikomeye kuko ariwe wigereye n’ibirenge bye ku iteme rya RWABUSORO hakurya ya Kinazi agatwara Musenyeri Venuste LINGUYENEZA wayoboraga Iseminari nkuru ya Filozofiya i Kabgayi wasomye misa yo gusezera ku basenyeri i Gakurazo mu modoka ye bwite yavanye i Roma. 

Padiri Nzahoranyisingiza
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355