Pageviews all the time

IMPURUZA. Twese dutabarize umwana IRANZI amagara ye ariho ashonga Agatsiko kibereye mu mishinga y'amafranga kasahuye muri ba NGOFERO arenga miliyaridi 21 yajugunywe mu GACIRO, ariko ngo kabuze tike ingana na miliyoni yo kuvuza uyu mwana mu Buhinde!.

Tuzasakuza kugeza igihe uvuriwe nk'abandi bana
Mu gihe FPR  imaze gutangiza ku mugaragaro ubucuruzi muri ya mafaranga y'agatunambwene yakuye mu baturage ibafatiye inkota ku ngoto, hari abana b'abakene nka IRANZI bakomeje kwitaba Imana kubera kubura ubavuza! Biteye agahinda kumva Agatsiko gatangaza ko cya kigega AGACIRO cyako kimaze guhorobya amafranga ya ba Ngofero arenga miliyaridi 21 kakaba kadashobora gushituraho akamanyu kangana na miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri y'amafranga y'u Rwanda ngo kagure tike umwana Iranzi ajye kuvurirwa mu mahanga mu gihe mu Rwanda batangaje ko badashoboye kumuvura nyuma y'umwaka n'amezi arindwi! Ese ba banyarwanda Kagame ajya avuga ko ashinzwe uyu ntarimo ko avuga ko abatamureba ari abari hanze? Muri SHIKAMA rero tukaba tutazahwema gutabariza uyu mwana kugeza avuwe kandi akavuzwa na Leta nkuko iz'ahandi zibikorera abaturage bazo nkuko duheruka kubagezaho inkuru ya Tanzania yatanze akayabo kangana na 62,000$ byo kuvuriza abana bayo bari bavutse bafatanye mu Buhinde, mu gihe u Rwanda ruvuga ko rutabona tike y'indege igura 1600$!
Dore uko ibindi bihugu nka Tanzania
bifata abana babyo: bari bavutse bafatanye
           Leta ibitaho kuva bakivuka, aha hejuru bari kumwe na
 Dogiteri wabakurikiranaga mu Buhinde
             bamaze kubagwa n'abaganga 20 mu masaha 18. 

Dore uko u Rwanda rufata abana barwo:umwana  IRANZI
amaze umwaka n'amezi 7 ameze atya agatsiko kabizi ntikagire
icyo gakora ngo kabuze 1600$ ya tike yo kuvurizwa mu Buhinde!Nta shiti rwose, uyu mwana ageze mu Buhinde yavurwa agakira.



Ayo kuvuza abana arabura, ariko hari atajya abura:




                        ARIKO  MANA, WATABAYE ABANYARWANDA KOKO !!!!


NKUSI Joseph
shikamaye.blogspot.no
shikamaye.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355