Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 7/1/2014
Nongeye kubaramutsa bakunzi kandi basomyi ba shikama. Kuri uru rubuga rwanyu mukunda cyane twiyemeje kubagezaho amakuru aba agezweho mu Rwanda buri munsi kandi tukayandika neza nk’uko tuba twayakurikiranye kugira ngo duharanire ko ukuri kwaganza ikinyoma mu Rwanda rwatubyaye.
Twigeze kubagezaho inkuru mwanakunze cyane kandi igasomwa na benshi. Iyo yavugaga ko ku rutonde rw’abaminisitiri bayoboye minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’akarere mu Rwanda, Louise MUSHIKIWABO ariwe ufite ibigeragezo byinshi kandi bikomeye kurusha abamubanjirije bose ndetse n’abazamusimbura bose.
Muri iyo nkuru twari twasesenguye imiterere y’iyo minisiteri tunagaragaza ukuntu n’ubusanzwe kuyiyobora bigoye kuko bisaba kugaragaza aho uhagaze ku madosiye runaka cyane cyane aba akomeye cyane mu rwego rwa politiki.
Muri iyo nyandiko twanabasobanuriye ukuntu abategetse iyi minisiteri uhereye kuri Minisitiri Dr Charles MULIGANDE, ugaca kuri Minisitiri Rose Mary MUSEMINARI, Minisitiri Andrea Habib BUMAYA, Minisitiri Anastase GASANA ndetse n’abandi nta n’umwe wigeze ahura n’ibigeragezo nk’ibyo Minisitiri Louise MUSHIKIWABO arimo guhura nabyo.
Icyo gihe twasobanuye ko byatangiye kumukomerana ubwo hasohokaga Mapping report yagaragazaga ukuntu ingabo za Kagame zarimburiye abahutu muri Kongo kandi ku buryo bwari bwagambiriwe. Kuri uwo mugoroba Minisitiri Mushikiwabo yahise atangaza ko nibakomeza kuvuga iby’iyo raporo ingabo z’u Rwanda zivanwa muri Darfour.