Abaturage batangiye kwiyirukanira ibokoresho by'Abafransa muri afrika bahereye muri Burkina: 30/10/2014/ Babyise IKIGANZA GIKUBURA |
Pageviews all the time
Ukwirukanwa ku butegetsi n'abaturage kwa Blaise COMPAORE = ikimwaro ku gihugu cy'UBUFRANSA gikomeje politike yacyo ya mpatsibihugu na gashakabuhake ku nyungu zacyo bwite muri Afrika kititaye ku baturage bayo/ Nkusi Yozefu
Kugirango usobanukirwe n'ibigiye kuba ku ngoma ya Perezida Kagame Paul, kurikira ibibera muri Burkina faso kuri Perezida Blaise Compaore/ NKUSI Yozefu
Blaise COMPAORE |
Abaturage batwika inzu Inkomamashyi zikoreramo kuri 30/10/2014 |
Prezida Blaise Compaore ni muntu ki?
Blaise Compaore ni umugabo utavuga wigirira amagambo make mu kanwa, ariko inyota ye y'ubutegetsi, uko yapanze kubugeraho yica inshuti ze magara zirimo n'uwahoze ari Perezida w'igihugu cye Thomas SANKARA muri 1987, n'uko yakomeje kwisasira abandi kugirango agundire ubwo butegetsi, gutegekesha igitugu abaturage batamushaka , usanga uyu mugabo ntaho ataniye na Perezida Kagame Paul w'u Rwanda. Blaise Compaore aturuka mu bwoko nyamwinshi buri muri Burkina bwitwa MOSSI, yavutse kuri 3/2/1951, ashyingiranwa na Chantal Terrasson muri 1985, nta mwana bigeze babyara.
FILM YA B.B.C YISWE «RWANDA’S UNTOLD STORY» IHINDUYE PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE KA F.P.R URWO BASEKA, KU BURYO BAZAVA KU BUTEGETSI BARABAYE IBISENZEGERI/ UDAHEMUKA Eric
Abakongomani bigaragambya i Buraya n'Amerika bavuga ko Kagame Pawulo ari umujenosideri umaze kubicira abarenga miliyoni esheshatu |
Kuri iyo taliki no ku masaha bari batangaje, benshi yatangiye bicaye imbere y’icyuma cyerekana amajwi n’amashusho. Abayibonye bagaragaje ko ibyavuzwemo byose ari ukuri (buri wese ku giti cye) ndetse ahubwo ukabona hari bamwe bavuga ko uwayikoze atabashije gucukumbura neza ubugome n’ubuhemu bwa Paul Kagame ku muryango nyarwanda kuko hari ibindi bibi byinshi bitashyizwemo.
INKURU Y'IKAZE IWACU NA RUSHYASHYA NGO GEN. MUPENZI WA CFCR-IMVEJURU YAFATIWE MURI UGANDA NI IMPIMBANO
Dr Anastase Gasana wohereje inyandiko kuri Shikama |
1. Ubuyobozi bukuru bw'Umutwe w'Ingabo zo kubohoza u Rwanda zitwa CFCR-IMVEJURU buramenyesha abakunzi ba CFCR-IMVEJURU, abasomyi n'abanditsi bo ku mbuga no mu binyamakuru n'abandi bose ko inkuru yakwijwe n'ibinyamakuru IKAZE IWACU na RUSHYASHYA ngo Umugaba Mukuru w'Ingabo CFCR-IMVEJURU Lt General Mupenzi Jean de la Paix yaba yarafashwe na leta ya Uganda ari ikinyoma cyambaye ubusa. Lt General Dr. Mupenzi ntiyigeze akandagiza ikirenge mu gihugu cya Uganda kuva mu mezi ashize kugeza uyu munsi. Iriya nkuru ya biriya binyamakuru byombi ni impimbano isa nanone n'iyo ikinyamakuru IKAZE kigeze kwandika ngo Gen. Mupenzi leta ya Zambia yaramufashe imwohereza i Kigali ku ngufu kandi ibyo bitarigeze bibaho. None ngo ni Uganda igiye kumwoherezayo!! Zambia se yamwohereje he noneho! Ntimwatubwira! Mupenzi uwo ari mo abantu bangahe ku buryo umwe yaba yaroherejwe mu Rwanda n'igihugu cya Zambia undi akaba afatirwa muri Uganda!!
2. Umunyamakuru w'ikinyamakuru Rushyashya gikorera FPR witwa Cyiza Davidson ni we wahimbye iyi nkuru kuko Rushyashya ari yo yayisohoye mbere noneho IKAZE IWACU nabo bakayisamira hejuru. Icyo bose bagamije akaba ari ukuduteranya twebwe CFCR-IMVEJURU n'igihugu cya Uganda ngo dukorana na ADF kandi atari byo.Twe tuzi neza ko igihugu cya Uganda nacyo kizi neza ko tudakorana na ADF kandi ko Umugaba Mukuru w'Iganbo zacu CFCR-IMVEJURU atigeze habe na rimwe akorana na ADF. Abagamije rero gukurura amakimbirane hagati yacu na Uganda bamenye ko bata igihe.Uwo dufitanye ikibazo ni Kagame na FPR ye bamaze abantu mu Rwanda babica. Ingabo CFCR-IMVEJURU ni ingabo zigizwe n'abanyarwanda b'amoko yose zigamije kubohora u Rwanda n'abanyarwanda bose zikabakura ku ngoyi y'urupfu rw'agafuni n'akandoyi ka Kagame, RPF na RDF.
3. Turasaba abanyarwanda aho bari hose haba mu mahanga haba mu Rwanda, gukomeza gushyigikira ingabo CFCR-IMVEJURU mu mugambi wazo wo gukura u Rwanda n'abanyarwanda mu nzara za Kagame n'agatsiko ke kibumbiye muri FPR. Nkuko twabishyize ahagaragara mw'itangazo ryacu ryo kw'italiki ya 17/01/2014, turi ingabo zigizwe n'abanyarwanda b'amoko yose n'uturere twose tw'igihugu. Tugamije kubohoza u Rwanda kugirango rube mugongo mugari uheka abana barwo bose, bafite ijambo buri wese ringana n'iry'undi, ntawe uherekeje undi, ntawe ugaragiye undi, ntawaje kuvumba iwabo. (Dr. Gasana Anastase, Chairman wa CFCR-IMVEJURU, ingabo zigamije kubohora u Rwanda n'abanyarwanda ku ngoyi y'akandoyi ka Kagame na FPR ye).
Mesaje yoherejwekuri Shikama na bwana Dr Anasitazi GASANA
Zambia yabonye perezida mushya w'agateganyo uzasimbura Michael Sata KING COBRA wari Perezida wa Zamibia witabye Imana mu bitaro i London ejo, uyu nta wundi atari umuzungu ukomoka muri Scottland GUY Scott wari wungirije Perezida SATA/
GUY Scott wabaye Perezida w'agateganyo wa Zambia |
Inama y' Abaministri bo muri Zambia yemeje kuri uyu wa wagatatu tariki ya 29/10/2014 ko umuzungu ukomoka muri Scotland mu Bwongereza GUY Scott ufite imyaka 70 y'amavuko aba Perezida w'Agateganyo mu gihe cy'iminsi 90, uyu mugabo akaba yari yungirije umukuru w'igihugu Michael Sata bari barahimbye King Cobra kubera imvugo ye ikarishye yamurangaga. Nyuma y'iyo minsi hazaba amatora rusange y'umukuru w'igihugu nkuko biteganywa n'itegeko nshinga rya Zambia.Ni ubwa kabiri umuzungu atorerwa umwanya ukomeye nk'uyu muri Afrika y'abirabura mu myaka 20 ishize nyuma ya Frederik De Klerik wo muri Afrika y'Epfo.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Perezida Michael Sata wa ZAMBIA yitabye Imana mu bitaro by'i London aho yivurizaga indwara y'umutima/ NKUSI Yozefu
Michael SATA(+) |
Michael Sata bari barahaye akabyiniriro ka KING COBRA wari Perezida wa Zambia yitabye Imana afite imyaka 77 y'amavuko akaba yaguye mu bitaro by' i London mu Bwongereza, King Edward VII. Umunyamabanga mu biro bya Perezida Sata bwana Roland Msiska watangaje iyi nkuru kuri Radio/Televiziyo ya Zambia yagize ati :
" Mbabajwe no kubagezaho inkuru y'incamaugongo y'urupfu rwa Perezida wacu twakundaga. Mugumane ituze, ubumwe n'amahoro muri ibi bihe bikomeye turimo. ". Amakuru aturuka i London aravuga ko Umugore we n'umuhungu we bari bamuriho mu bitaro aho i London nyine.
Umuhanuzi Gakwaya Damaseni yahanuriye Ba perezida Kagame Pawulo na Petero Nkurunziza amaherezo yabo none arabizize./NKUSI YOZEFU
Gakwaya Danaseni wafungiwe i Burndi azira guhanurira Nkurunziza na Kagame |
Kuva FPR yatangira guteza imiborogo mu Rwanda
no mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika ku itariki ya 1/10/1994, abanyarwanda
benshi niho batangiye kumva ijambo«ubuhanuzi»
ubwo bibandagaho bukaba ari ubwa Magayane.
Kuva icyo gihe uko iminsi yagiye yisunika, niko bagendaga bareba ibintu biriho
bibakorerwaho bakagira bati : «ibi
Magayane yari yarabihanuye» , nkaho bariho basoma amateka mu gitabo . Nyuma
ya Magayane haje abandi benshi bagiye bahanura bakabizira nkuko yari
yarabyivugiye ko nyuma ye hari abazahanura nkawe bakabizira: harimo nka
Nsabagasani watotejwe kugeza ahunze u Rwanda, Mama Domitila wishwe, ba bakecuru b’Intwarane za Yezu bafungiye muri 1930 n’uyu Gakwaya Danaseni Ubu u Burundi
bumaze gufunga.
ABAVANDIMWE BATWANDIKIYE : INTWARI ZA NONE KU BANYARWANDA (IGICE CYA MBERE)/ KAYITARE James-Intara y’amajyepfo
Metere NTAGANDA Bernard, Perezida Fondateri wa PS IMBERAKURI: N'ubwo usukuma kubera umunyururu, komera kandi wihangane kuko abaturage bakwemera kandi bakuri inyuma |
Muraho bayobozi,
banditsi, basomyi namwe bakunzi b’urubuga SHIKAMA! Muraho Banyarwanda baba
mu gihugu no hanze yacyo! Ndi umukunzi n’umusomyi
wa runo rubuga Nyakubahwa Dr NKUSI Yozefu yadushyiriyeho ngo tujye dusangira
akabisi n’agahiye, amarira n’ibyishimo ndetse n’ibitekerezo aho turi hose.
U RWANDA RWARASANANIWE : « UBWATO BWA PEREZIDA PAUL KAGAME WAGIRA NGO ABEREYE I KIGALI INYUNGU Z’ABANYAMERIKA BUMAZE KUGONGANA N’IMODOKA YA MINISITIRI W’UBUZIMA Dr BINAGWAHO AGNES URANGWA N’UBWISHONGOZI, UBWIRASI, GUHUBUKA, KUJUJUBYA ABAKOZI BA MINISANTE N’AGASUZUGURO»/ UDAHEMUKA Eric
Umunyarwanda
wavutse nyuma y’1994 bishobora kumworohera kumva ko FPR itegeka uko itegeka kuko
nta yandi mateka azi yo hambere. Ibintu bibera mu Rwanda iyo ubisesenguye
ushobora kugira ngo abayobora igihugu nta n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza
bagezemo ari nayo mpamvu nkomeje kuvuga ko rwose bategeka bubandi.
Rumwe mu nzego
z’ubuyobozi mu Rwanda rufite ibibazo bikomeye harimo BNR na MINISANTE ariyo
minisiteri y’ubuzima. Iyi minisiteri yatwawe n’abatware batandukanye barimo Dr
NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wayitegetse neza cyane n’ubuhanga bwinshi.
Muri MINISANTE
abandi bagezemo barimo Dr Ezechias RWABUHIHI nawe muramwibuka aho ubu abaye
yiyegamiye ku Kimihurura muri ya nzu y’abadepite n’abasenateri. Dr BINAGWAHO
Agnes ageze muri iyi minisiteri ibintu byose byarazambye uhereye mu bigo
nderabuzima na postes de sante ukazamuka ukagera imbere muri minisiteri
nyirizina.
ISESENGURAMVUGO, POLITIKI N’UMUZIKI : BIKINDI Simoni MU NDIRIMBO YE BENE SEBAHINZI cyangwa MBWIRA ABUMVA ATI : «BENE SEBAHINZI BAGOMBA KUMENYA KO INKOTANYI ZIFASHE UBUTEGETSI ZIKORESHEJE AMASASU; AMASHYAKA BARIMO YOSE YAZIMA BURUNDU ABAYARIMO BAGASHIRIRA KU ICUMU NK’UKO ABAHINZA B’ABAHUTU BOSE BASHIRIYE KU ICUMU!!!»/ UDAHEMUKA Eric
Iyo umuntu ari
umunyamakuru aba afite ububiko buremereye cyane bwaba ubw’inyandiko zakozwe mu
biganiro byabaye mu bihe bitandukanye, amajwi y’abo bakoranye ibiganiro hamwe
n’indirimbo zitandukanye usanga kenshi zararirimbwe n’abaririmbyi b’abahanga
kandi b’ibyatwa mu gihugu, mukarere no ku isi yose muri rusange.
Uyu munsi nibwo
nasubiye mu bubiko bwanjye maze nongera kumva nitonze indirimbo z’umuhanzi
w’umunyarwanda kandi w’umuhanga witwa BIKINDI Simoni. Mu ndirimbo ze nyinshi
mfite nateze amatwi nitonze kandi ntawe unkubaganira indirimbo imwe yise BENE
SEBAHINZI / MBWIRA ABUMVA ndende cyane kuko ifite iminota makumyabiri
n’isegonda rimwe (20min 01sec).
Mbere y’uko mbasesengurira
iyi ndirimbo, nagira ngo mbanze nisobanure ku basomyi n’abakunzi ba SHIKAMA ko
buri ngoma igira abayiririmba ku isi hose haba mu Rwanda, haba mu bugereki,
kandi nk’uko Paul Kagame afite abamuririmba nta kosa ko na Habyarimana
yagombaga kugira abamuririmba.
Kandi namwe
mushobora kubyumva : Byaba ari akaga uri umutware ntubone abakuririmba
n’abagusingiza. Ikibazo rero kiba muri Afurika ni uko ingorane ziza iyo ingoma
ihindutse uretse ko uwo muco muri SHKAMA twiyemeje kuwuca no kuwurandura burundu
aho n’abategetsi bakiriho tubaziho amakosa tuyatangaza tugamije ko ukuri
gusimbura ikinyoma kandi bigakorwa mu mvugo idasesereza.
Umuhanga mu muziki n'umuhanuzi BIKINDI Simoni : Ibyo waririmbye byose byarabaye, yewe kugera n'aho wa muzimu yanyanyagije ruswa mu bisahiranda nka RUCAGU ubu bikaba birimo bigambanira bene wabo. Cya gihe ujya kwa BIRYABAYOBOKE akakubwira ngo umuzimu arimo kwiyuburura ashukisha abaturage inka (GAHUNDA YA GIRINKA) nabyo byarabaye |
BIKINDI Simoni
nzi neza ko urukiko rw’umuryango w’abibumbye rukorera Arusha muri Tanzaniya
rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 kandi nzi neza ko uru rukiko rwamuhamije
icyaha cyo gukangurira rubanda kwica abandi baturage.
Inshingano
yanjye nk’umunyamakuru ntabwo nje kumugira umwere cyangwa kuvuguruza umucamanza
wamuhamije icyaha akanamugenera igihano ahubwo iyi nyandiko yanjye iri mu ntego
SHIKAMA twihaye yo gukomeza kwibutsa abanyarwanda amwe mu magambo akomeye
yavuzwe n’abanyapolitiki n’abandi bantu bagize akamaro mu gihugu cyangwa bazwi
cyane.
Ayo magambo
akomeye kandi bavuze dufite n’uburenganzira nk’abanyamakuru bwo kuyasesengura
no kuyahuza n’ibihe by’amateka ngo turebe ko koko ibyavuzwe byabaye cyangwa
bibeshyaga ntacyo byagezeho.
BIKINDI Simoni i Kigali hagati y’1990-1994
Mbere
y’italiki 01 Ukwakira 1990 ku rutonde rw’abahanzi bari abasitari mu Rwanda
ntabwo BIKINDI Simoni yari kuza mu myanya ya mbere ahubwo wasangagaho abantu
nka SEBANANI Andrea, RUGAMBA Sipiriyani, n’abandi.
Inkotanyi
zimaze gutera u Rwanda ziturutse muri Uganda, bisa n’aho BIKINDI yiboneye
ikiraka cyo guhimba indirimbo zongereraga akabaraga na morali ingabo z’u Rwanda
zitwaga inzirabwoba (FAR). Nyamara na mbere gato hari izindi ndirimbo BIKINDI
yari yarahimbye kandi zirakundwa cyane nk’iyo yise TWISHIMIRE UBWIGENGE
yahimbye mu 1987 ku isabukuru y’imyaka 25 y’ubwigenge bw’u Rwanda.
Mu
ndirimbo BIKINDI yahimbiye urugamba nazo ni nyinshi cyane ntabwo nazirondora no
nzirangize ahubwo nabahitiyemo imwe yise BENE SEBAHINZI. Muri iyi ndirimbo
yavuzemo ibintu byinshi cyane kandi byagiye koko bibaho FPR imaze kugera ku
butegetsi ariko akaba yaranayishyizemo amagambo mashya asa n’ashekeje nk’iryo
yise BIRYABAYOBOKE bishatse kuvuga umupfumu utungwa n’ingemu z’abaje bamusanga
bamwizaniye atabahamagaye baje kuraguza.
Ibyo BIKINDI yaririmbye byarabaye byose
Muri
iyo ndirimbo yavugagamo ibintu bikomeye nk’aho yagiraga ati abaturage bose
bagomba kwitangira ingabo z’igihubu byanaba ngombwa bose bakazinjiramo kugira
ngo barengere ubusugire bw’igihugu na REPUBULIKA.
RUCAGU Boniface uba yambaye Kagame hose kugera no ku masogisi arimo kugambanira mwene wabo Habumuremyi ngo asohoze ibyahanuwe na BIKINDI |
Ibi
murabizi ko byabaye nyuma gato aho interahamwe ziraye mu mihanda n’amahiri n’inkota
n’ibyuma n’imipanga maze si ukwica abantu kaarahava. Ikindi BIKINDI yavuze ni
uko INKOTANYI zashoboraga gutsinda zikoresheje imbunda: Ibi nabyo byarabaye
kuko amasezerano y’Arusha yahindutse ibipapuro ku nyungu za bamwe no gukunda
ubutegetsi kurusha abenegihugu tukahabonera urw’imbwa yaboneye ku iriba.
BIKINDI ati : “FPR iramutse ifashe ubutegetsi, amashyaka yose yazima
burundu”
Aha
niho nshaka gutsindagira cyane kuko iki gitero cyatumye nshima cyane BIKINDI
kuko maze kongera kumva iyi ndirimbo nitonze nkasesengura n’ibirimo kubera mu
Rwanda nabonye neza ko koko ashobora kuba yari umuhanuzi ndetse umuhanga mu
gusesengura ibizaba ndetse ubu amateka akaba shobora kwisubiramo vuba.
FPR
ikigera ku butegetsi yihutiye gusenya amashyaka ya politiki ihereye ku ryari
rikomeye kurusha ayandi yose ariryo MDR PARMEHUTU ari naryo shyaka rya ba
sogokuru ryabakuye kuri shiku, ikiboko no gutura amaturo ibwami
batanabibashima.
Kugira
ngo iyi MDR isenyuke, FPR yakoresheje bamwe mu bayirimo muri icyo gihe, abantu
nka SAFARI Stanley, MAKUZA Bernard n’abandi ntarondora muri aka kanya,
bitandukanije n’iri shyaka kandi nyamara ari ryo ryakuye rubanda mu kaga no
gukandamizwa.
Uyu
mugambi wa FPR kandi wo guhorahoza aya mashyaka uracyakomeje kuko buriya kuba
Kagame yaragize MAKUZA Bernard Perezida wa Senat nacyo uwasesengura neza
yitonze yabona ko biri muri rwa rwego rwo kumushimira ko M.D.R yasenyutse mu
gihe nyamara nta kosa yakoze uretse gusa kwaka abatutsi ubutegetsi bugahabwa
n’abahutu kuko n’abatutsi bategetse imyaka n’myaniko batabuvukanye ya mbuto
itabaho.
Si
MDR gusa, nimurebe ukuntu PSD ya GATABAZI Felicien, Dr NTAWUKURIRYAYO Jean
Damascene na Dr BIRUTA Vincent imaze gusenyuka. Ku ikubitiro habanje kwicwa
GATABAZI Felicien wanarishinze kandi hari amakuru nakomeje kugenda numva avuga
ko GATABAZI ashobora kuba yarivuganywe na FPR kuko yabonaga ari umugabo utavugirwamo
ku buryo byari kuzagora Kagame cyane gutegekana nawe.
Nimurebe
ibiherutse kuba kuri Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wari usigaye ari nkawe
musingi w’iri shyaka aho bamukuye ku buyobozi bwa Sena ku ngufu. Nimurebe PL ya
MITALI Protais we warigurishije akarigambanira ku ikubitiro maze Kagame nawe kugira
ngo amwereke ko PL nta cyo iricyo ahita amuvana muri minisiteri amwohereza muri
Etiyopiya kujya kuba ambasaderi.
Ku
batazi ibirebana na politiki rero mumenye ko iyo uwitwa ko ari umuyobozi
w’ishyaka rya politiki umugize ambasaderi burya ishyaka uba urishenye burundu. Bavandimwe
banyarwanda, iteka iyo ngiye kwandika inyandiko iyo ariyo yose nirinda impamvu
yose yatuma inyandiko yanjye yazamo kubogamira ku ruhande runaka cyangwa
guteranya abanyarwanda kuko ibintu byabaye mu 1994 n’ubwo nari nkiri muto
n’imyaka 16 ariko ndabyibuka neza cyane kandi byanteye agahinda kanteye nkumva
ngomba kugira uruhare rutaziguye mu kunga abanyarwanda nkoresheje ubwenge
bwanjye bwose n’umwanya wanjye wose. Ubwo simvuze PS Imberakuri, PDI ya
Minisitiri Moussa Fazil imeze nk’itabaho, PDC,…
Ubu
bugambanyi bwa FPR mu gusenya burundu amashyaka ya politiki ntibureba gusa
amashyaka akorera imbere mu gihugu: Nimurebe ibirimo kubera muri opozisiyo
ikorera mu mahanga ikaba yarananiwe gufata ubutegetsi ngo abaturage bongere
bagire ihumure kandi bararambiwe Kagame na FPR ariko bakabura uwabasembura ngo
bajye mu mihanda birukane agatsiko k’amabandi.
Nimurebe
ibirimo kubera muri CPC na FDLR/ FCLR-UBUMWE aho wabonaga ibintu bigiye kujya
mu buryo ariko bakagira batya bagashwana byose bigahinduka zeru ubu bakaba basa
n’abagiye gutangirira ku busa.
BIKINDI na none ati : “FPR ifashe ubutegetsi, abari muri ayo mashyaka
(mvuze hejuru) bashirira ku icumu nk’uko abahinza b’abahutu bose bashiriye ku
icumu”
Politiki
iyo irimo kuba, nta muntu n’umwe watinyuka kugira icyo avuga ku bizaba nko mu
myaka 20 izakurikiraho kubera impamvu nyinshi. Zimwe muri izo ni uko abagena
iyo politiki baba bafite inyungu z’ikirenga ku buryo ubavuguruje baguhitana.
Impamvu
ya kabiri ni uko benshi baba batanareba kure ngo bamenye ibishobora kuzakurikiraho.
Ikindi ni uko poropaganda y’ushaka gufata ubutegetsi iba ikaze cyane ku buryo
utitonze yagutwara abaturage bose ikabegukana.
Nk’uko
BIKINDI yabiririmbye, abari muri ayo mashyaka ya politiki koko bashiriye ku
icumu. Uhereye i Kibeho ukareba abaturage baharimburiwe, urebye abatutsi biciwe
mu Rwanda, urebye abahutu barimburiwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya
Kongo.
Urebye
abakomeje kwicwa buhoro buhoro nyuma mu Rwanda, urebye abanyapolitiki bafunzwe
mu magereza, urebye abanyerezwa n’abajugunywa mu biyaga bishwe bahambiriwe mu
mifuka; ntiwahakana ko abarwanashyaka bashiriye ku icumu kandi bakomeje
kumvishwa nk’uko BIKINDI Simoni yabihanuye dore hashize imyaka 24 kuko izi
ndirimbo yazihimbye mu 1990.
Ingoma ya Paul Kagame umugabo w’amayeri menshi yumvishije abanyarwanda
umva ko bavuga!
Nyuma
y’inyandiko mbandikiye hejuru aha, nyuma yo gukomeza kugenda nsesengura ibiba
ku Rwanda igihugu cyanjye nkunda byahebuje kandi nkabitekerezaho ntari umuhutu
ku ruhande rwa data cyangwa ngo nigire umututsi ku ruhande rwa mama, narashobewe
kandi mbona ibi bikurikira.
Icya
mbere ni uko byanze bikunze FPR yishakiraga ubutegetsi KU KIGUZI ICYO ARICYO
CYOSE bityo kugira ngo UMUHUTU yongere ahinduke umugererwa mu gihugu cyamubyaye
kandi azabeho ntacyo avuze nta n’icyo aricyo bityo uburetwa, ubucakara, shiku, umujishi n’ikiboko byongere
bihabwe intebe.
Ibyahanuwe na BIKINDI birimo gusohorera kuri Dr HABUMUREMYI Pierre Damien bikozwe na RUCAGU Boniface |
Ibi
ndumva nta wabimpakanya uretse gutsa umututsi wavuye i Bugande. Yewe kugera no
ku bavandimwe b’abatutsi twarimo kuyacekwa kimwe mu Rwanda mu 1994, ubu barimo
kubona neza ko FPR ntacyo ipfana nabo. Uwababwira inyandiko tubona kuri SHIKAMA
uko ziba zanditse n’ibyo tubwirwa n’abatwandikira mwakumirwa, kugera n’aho no
muri IBUKA batwandikira batakamba bati FPR iratumaze nimwongere ingufu mu
nyandiko zanyu zunga abanyarwanda.
Nta
wampakanya kandi ko FPR yagaruye ubwami: Nimundebere abahutu bari mu butegetsi
kwa Kagame ko hari ugira ijambo! Bene wabo bararengana babatakambira bakaruma
gihwa. Njyewe ubwanjye ndi umuhamya w’aka karengane kuko kambayeho inshuro
ntarondora. Natsinze ibizai by’akazi inshuro nyinhsi.
Mu
gusoza iyi nyandiko, navuga gusa ko ibyo BIKINDI yaririmbye byabaye kandi
birimo kutubaho, ikindi ni uko Imana igiriye impuhwe abanyarwanda twese nta
n’umwe uvuyemo yadukiza ubutegetsi bwa FPR kandi birashoboka kuko ishobora
byose.
Kugira
ngo bizashoboke neza kandi bwangu(vuba) abanyamashyaka muri opozisiyo ubabonam
o ikibazo aho mu gihe bashyize imbaraga hamwe ahubwo usanga birirwa bavuga ngo
ntibakwishyira hamwe badahuje umurongo w’ibitekerezo mu gihe ikihutirwa atari
umurongo w’ibitekerezo ahubwo ari ukurengera umuturage no kumukura mu
kangaratete arimo noneho iyo mirongo itandukanye ya politiki ikazasuzumwa nyuma.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
KUBESHYUZA IBINYOMA AKANGARI BYATANGAJWE MU NKURU YANYANDITSWEHO N’URUBUGA IGIHE.COM RWA F.P.R na KAGAME RUKORERA MU RWANDA KU ITALIKI 22 MATA 2014 NYUMA Y’IBYUMWERU BITATU NGIYE MU BUHUNGIRO/ UDAHEMUKA Eric
Ku italiki 22
Mata 2014 ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo itatu n’umunani ku isaha yo mu
Rwanda ni ukuvuga kuri iyo taliki saa tanu n’iminota mirongo itatu n’umunani,
ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyitwa cyo mu Rwanda IGIHE.COM
cyatambukije inkuru yari ifite umutwe ugira uti : «Irengero ry’abanyamakuru babiri ryateye
urujijo».
Muri iyo
nyandiko yanditswe n’umunyamakuru witwa RUBIBI Olivier yavuzemo ibirebana
n’ihunga ry’abanyamakuru babiri aribo GATERA Stanley umuyobozi w’ikinyamakuru
UMUSINGI akaba na mwene nyina wa GATSIMBAZI Nelson. Havugwagamo kandi uwitwa
UDAHEMUKA Eric (ariwe njye) umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru ISIMBI kiyoborwa na
NDUWAYO Emmanuel.
Ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 30 gisanzwe, taliki 26 Ukwakira 2014. Iisomo rya mbere: Iyimukamisiri: 22, 20-26. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere: 1, 5c-10. Ivanjili: Matayo: 22, 34-40. "Byagenze bite kugira ngo FPR inyunyunze imitsi y’imfubyi n’abapfakazi mu gihe abayigize bari bakwiye gutegeka igihugu neza cyane bitewe n’uko babaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri(impunzi mu mahanga)?" Abatagatifu : Evariste na Dimitri/ Padiri TABARO
Aba baturage ba Nyamasheke bashegeshwe n'uko utwo bagombye kurya twose batujugunye muri cya kigega kitagira indiba kandi gihora cyasamye, AGACIRO |
Amasomo yo kuri iki cyumweru arakebura abategetsi b’igihugu ataretse na rubanda muri rusange ariko iyo uyasomye witonze udahubuka uhita ubona ibyo bavugamo bihura n’ibirimo kubera mu Rwanda ndetse n’ibyarubayemo kuva FPR yagera ku butegetsi.
Mu isomo rya mbere : Baratugezaho amategeko yerekeranye no kudahemukira Imana no kutarenganya abatishoboye, aho umwanditsi ayihanangiriza abategetsi b’abanyapolitiki ababuza kurenganya no gukandamiza umupfakazi n’imfubyi.
Umuvandimwe Dieudonne K. yandikiye Shikama
Muraho,
Kandi mugire amahoro, ndi umusomyi wikinyamakuru cyanyu Shikama nkunda inkuru munyuza
muri cyo kinyamakuru ,ariko hari titre mbonye nabonye ya Udahemuka Eric ivuga ngo
UMUSANZU WANJYE MU GUCYEMURA IBIBAZO BY’U RWANDA: “GUTSIMBARARA KU BYO HAMBERE NA NTITERANYA BYA VATIKANI, UBUGAMBANYI N’UBWOBA BY’ABATEGETSI BA KILIZIYA GATULIKA Y’U RWANDA, IKIMWARO, UBWICANYI, UBUGOME NDENGAKAMERE N’IPFUNWE BYA PEREZIDA Paul KAGAME NA FPR INKOTANYI BIGOMBA GUSHAKIRWA IBISUBIZO MU MAGURU MASHYA MU RUGAMBA RUTOROSHYE RWO KUBONERA IBISUBIZO BIRAMBYE IBIBAZO BY’U RWANDA.
nubwo ari ndende bwose ariko navuze ngo najye kamfata mudasobwa yanjye mushimire kuko ibi najye nibibazo mbona muri societe nyarwanda ariko kuba hari nkumuntu nka Eric ugerageza kubivuga nibwo mpita mbo nako
harinabantu bintwari kandi ko badapfa ngo bashire kandi ko ukuri kuzageraho kugatsinda.
Komereza aho
Imana ikomeze ikurinde
Dieudonne K.
______________________________________________
PS/Nkusi Yozefu
Urakoze muvandimwe Dieudonne K. gushima, turizera ko uzakomeza no kutugezaho ibindi bitekerezo.
Imana ikurinde natwe twese Abanyarwanda
UMUSANZU WANJYE MU GUCYEMURA IBIBAZO BY’U RWANDA: “GUTSIMBARARA KU BYO HAMBERE NA NTITERANYA BYA VATIKANI, UBUGAMBANYI N’UBWOBA BY’ABATEGETSI BA KILIZIYA GATULIKA Y’U RWANDA, IKIMWARO, UBWICANYI, UBUGOME NDENGAKAMERE N’IPFUNWE BYA PEREZIDA Paul KAGAME NA FPR INKOTANYI BIGOMBA GUSHAKIRWA IBISUBIZO MU MAGURU MASHYA MU RUGAMBA RUTOROSHYE RWO KUBONERA IBISUBIZO BIRAMBYE IBIBAZO BY’U RWANDA”(IGICE CYA MBERE)/ UDAHEMUKA Eric
Udahemuka Eric ari mu kazi muri Sitidiyo za Radiyo Mariya-Rwanda i Gitarama |
Hari
abantu bajya bagwa mu mutego w’uko rimwe na rimwe imyaka bafite ari mikeya maze
bagatinya amaso n’ubuhanga bw’abakuze bazasoma inyandiko zabo bagahitamo
kwicecekera ikaramu bakayibika. Njyewe si uko mbyumva kuko n’ubwo navutse mu
1977 nkaba nzuzuza imyaka 37 ku italiki 24 Ugushyingo 2014, hari ibyo nzi
bishobora gushakirwamo ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda kuko nabihagazeho
kandi nkaba njijutse.
Muri
iyi nyandiko izagira ibice byinshi nzagaruka ku bintu bitatu bikomeje kuba
impamvu mbona ituma abanyarwanda bashirira ku icumu kandi bagahindurwa
abacakara n’imfungwa mu gihugu cyabo kandi hari ibyari gukorwa ngo ikibazo
kirangizwe burundu kandi mu mahoro ntawe utsikamiwe. Ibyo bintu bitatu ni :
KWAMAMAZA: 2014 Rwanda Country Training on Resource Mobilization, Project Planning and Proposal Writing
Dear All,
Attached please find the tentative progarmme for the 2014 Rwanda Country Training on Resource Mobilization, Project Planning and Proposal Writing.
The training will be held from October 27th to 31st, 2014 at Centre Christus in Remera, Gasabo, Kigali. This training has been organized by Regional Partnership for Resource Development (REPARED) in collaboration with the Jesuits. It is part of the Regional Partnership for Resource Development capacity building programme on Resource Mobilization, Community Development and Project Management aimed at mediating organizational development constraints through improved skills and knowledge. The training aims at enabling organizations in the Region in mobilizing resources and building their capacity to fundraise more effectively for priority projects and facilitate the implementation of their activities.
The deadline for registration is Friday 24th October 2014. Attached also is the official Invitation letter in PDF.
Dr. John Chikati
Regional Coordinator
Regional Partnership for Resource Development
IFRD Gardens, off Ngong’ Road, Nairobi, Kenya
P.O. Box 5027 - 00506 Nairobi, Kenya.
Tel: (+254) 020 3872823 | Mobile: / (+254) 711 728473/ (+254) 721 637584
E-mail: ifdm@hotmail.com / ifd m@wananchi.com
The training will be held from October 27th to 31st, 2014 at Centre Christus in Remera, Gasabo, Kigali. This training has been organized by Regional Partnership for Resource Development (REPARED) in collaboration with the Jesuits. It is part of the Regional Partnership for Resource Development capacity building programme on Resource Mobilization, Community Development and Project Management aimed at mediating organizational development constraints through improved skills and knowledge. The training aims at enabling organizations in the Region in mobilizing resources and building their capacity to fundraise more effectively for priority projects and facilitate the implementation of their activities.
The deadline for registration is Friday 24th October 2014. Attached also is the official Invitation letter in PDF.
Dr. John Chikati
Regional Coordinator
Regional Partnership for Resource Development
IFRD Gardens, off Ngong’ Road, Nairobi, Kenya
P.O. Box 5027 - 00506 Nairobi, Kenya.
Tel: (+254) 020 3872823 | Mobile: / (+254) 711 728473/ (+254) 721 637584
E-mail: ifdm@hotmail.com / ifd
Umuvandimwe wacu E. yaratwandikiye
Muvandimwe,
Nongeye kubashimira ubwitange ,urukundo n'umurava muhorana mu murimo wanyu utoroshye wo gushakira amahoro bene kanyarwanda kandi mubikora mutavangura amoko.Imana ikomeze ibarinde kandi ukuri kuzatsinda ikinyoma.
Umuvandimwe wanyu ukunda Shikama,
E.
Durban South Africa.
__________________________________________________________
Shikama/Nkusi:
Urakoze muvandimwe kutumenyesha ko ibyo dukora bikunyura. Turasaba n'abandi basomyi ba Shikama bari hirya no hino ku isi kutwandikira bashima cyanga banenga ibyo dukora. Cyane cyane batubwira uko twanoza umurimo wacu kurushaho nk'umuvandimwe uherutse kutugira inama yo kutavanga urubuga rwnyu Shikama na politiki y'amashyaka.
Imana ibarinde
Abanyarwanda bakomeje kuba ba NTIBINDEBA mu gihe igihugu cyugarijwe n'amakuba!/NKUSI Yozefu
Tureke kuba ba Ntibindeba nk'iyi nzovu ihaguruka igahagarara amanywa n'ijoro ngo ihangane na ba Rushimusi |
Mu gihe hariho hatoragurwa imirambo y'abantu iboheye mu mifuka mu kiyaga cya RWERU Leta y'i Brundi ikaba imaze kwemeza ku mugaragaro ko iyi mirambo ituruka mu Rwanda, mu gihe nanone ibuhumbi by'abantu biriho biburirwa irengero mu gihugu, mu gihe hari abantu bamaze gufatwa bakaba barishwe cyangwa bafungiye ahantu hatazwi, imbaga nini y'abanyarwanda irakigira NTIBINDEBA ariko buri wese azamenya ko yakosheje ibi turondoye hejuru bimugezeho cyangwa bimugizeho ingaruka!
Muri za 1994 n'imyaka yakurikiye ifata ry'ubutegetsi rya FPR, ABATUTSI bumvaga ngo umuhutu yabuze , yishwe, yaburiwe irengero bakumva ko ibyo KAGAME ariho akorera abahutu ari ukurengera inyungu zabo, bati: "NTIBITUREBA"! Kuva muri 2010 kugeza ubu nabo bariho bayacekwa, niho basobanukiwe ko burya ibyo yakoreraga Abahutu byari bibi, induru si ukuyivuza barenza BAHANDA! Bati ni impyisi, ni umwicanyi, ni Hitler n'ibindi.
YA KILIZIYA GATULIKA PAUL KAGAME YASENYEYE I GAKURAZO TALIKI 05 KAMENA 1994 ARASA ABASENYERI N’ABAPADIRI MUKAGIRA NGO YAREKEYE AHO SI KO BIRI : «NGO BITEGUYE KUBUZA INZOGERA YO KWA PADIRI KUVUGA. SOMA SHIKAMA UMENYE UKO IYI NZOGERA YAVUTSE, IGIHE YATANGIRIYE, ICYO ITEGEKO-NSHINGA RYA KILIZIYA GATULIKA (DROIT CANONIQUE) RIYIVUGAHO N’AGACIRO IFITE MU BUZIMA BW’UMUKIRISITU BITYO USOBANUKIRWE N’IPFUNWE, IKIMWARO BYA KAGAME NA F.PR BITUMA BAKOMEZA KURINDAGIZA ABANYAGATULIKA»/ UDAHEMUKA Eric
Inzogera yo kwa Padiri ari nayo ivuzwa inshuro 3 buri munsi mu gihe cy'indamutso ya Malayika |
Ibintu bibera mu
Rwanda kuva FPR yafata ubutegetsi taliki 19 Nyakanga 1994 bitera abantu
bashyira mu gaciro kwibaza ibibazo uruhuri. Maze gusoma amateka atandukanye mu
bitabo binyuranye nasanze umuturage w’Ubudage ashobora kuba ariwe muntu
wababaye kurusha abandi kuri iyi si hagakurikiraho umunyarwanda.
Nyamara ariko
ubisesenguye mu mizi y’ubutegetsi wabona neza ko Paul Kagame ategetse nabi
cyane abaturage kurusha uko Adolf HITLER yategetse abaturage b’Ubudage. Kubera
kubana n’abapadiri cyane twitsiritana imibiri kandi tugahura kenshi mu gihe
kingana n’imyaka 10 nakoze muri Radiyo Mariya Rwanda i Kabgayi nabashije
kwinjira henshi mu hantu ho kwa Padiri no kwa musenyeri hatinjirwa n’ubonetse
wese.
Muri aho nageze
henshi cyane harimo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yaragijwe Mutagatifu
Karoli BORROMEO, Iseminari Nkuru ya Filozofiya y’i Kabgayi yaragijwe Mutagatifu
Tomasi wa Aquino, mu rugo kwa Musenyeri i Kabgayi inshuro ntabara n’ahandi
henshi, kwa Musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo i Kigali, yewe nageze no mu RUGUNGA mu
rugo no mu biro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda inshuro ebyiri ku bwa Nonce
Apostolique IVO SCAPOLLO.
Kagame yaba agiye gutera u Burundi na RDCongo, no guhungabanya umutekano wa Tanzania mbere ya 15 Ukuboza 2014/ NKUSI Yozefu
Imirambo
yabonetse muri Rweru wari umutego watezwe Perezida Petero NKURUNZIZA
Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’imwe mu ntasi zo mu Rugwiro, ntitwibagiwe no kumubaza ikibazo gihangayikishije abanyarwanda n’isi: imirambo iriho itoragurwa mu kiyaga cya Rweru gihana imbibe n’u Burundi. Uyu muntu yatubwiye ko ari imirambo y’Abanyarwanda bamaze iminsi bicirwa hirya no hino mu gihugu bashinjwa gukorana na FDLR, ariko ngo hakaba harimo n’imirambo y’abahoze ari abasirikare ba RDF ya Kagame bashinjwa nabo gukorana na RNC ya ba Kayumba Nyamwasa.
Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’imwe mu ntasi zo mu Rugwiro, ntitwibagiwe no kumubaza ikibazo gihangayikishije abanyarwanda n’isi: imirambo iriho itoragurwa mu kiyaga cya Rweru gihana imbibe n’u Burundi. Uyu muntu yatubwiye ko ari imirambo y’Abanyarwanda bamaze iminsi bicirwa hirya no hino mu gihugu bashinjwa gukorana na FDLR, ariko ngo hakaba harimo n’imirambo y’abahoze ari abasirikare ba RDF ya Kagame bashinjwa nabo gukorana na RNC ya ba Kayumba Nyamwasa.
Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya 29 gisanzwe, taliki 19 Ukwakira 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 45, 1.4-6a. Zaburi: 95, 1a.3, 4.5b, 7-8a, 9a.10c. Isomo rya kabiri: Abanyatesaloniki ba mbere : 1, 1-5b. Ivanjili: Matayo: 22, 15-21. "Leta y’agatsiko ka FPR ni ingome isoresha rubanda ibirenze kure ibyashobora kumvikana ariko n’umuturage udaha Leta umusoro wagenwe n’amategeko nawe akwiye kwisubiraho" Abatagatifu : Isaac, Joge na Renatha/ Padiri TABARO
Yezu arabwira rubanda ko igomba gusorera leta kandi igakiranukira n'Imana kuko byombi bishoboka. |
Mu isomo rya mbere : Umuhanuzi Izayi arereka rubanda ko Imana uhoraho yasize
amavuta SIRUSI kandi ikamuha ukuboko kwayo kw’iburyo kugira ngo amahanga
acishwe bugufi imbere yayo.
Mu isomo rya kabiri : Pawulo Mutagatifu arasobanura uko
abaturage bo uri ka karere bakiriye inkuru nziza kuko bahora bibuka ibikorwa
byiza n’ukwemera kwabo kimwe n’imiruho igukomokaho. Imana yatoye inkoramutima
zayo. Kubera iyo mpamvu, inkuru nziza yamamajwe ntabwo yagejejwe kuri rubanda
mumaambo gusa ahubwo yamamajwe n’abantu bashize amana kandi babyiyemeje
bishingikirije ububasha butyaye (Ububasha bwa Roho Mutagatifu) OD
Mu Ivanjiri Ntagatifu igizwe n’interuro zirindwi(7), Yezu arasobaura agacior k’umusoro mu bukungu bw’igihugu n’ukuntu
umusoreshwa ashobora no ukiranuira Imana kandi akaba n’intangarugero mu
baturanyi be. Yezu wageragejwe inshuro zitabarika n’abasadukayo n’abasaseridoti
yabashije kubumvisha igikwiye gukorwa.
Umuvandimwe Mugisha yandikiye Shikama ayishima kandi anayinenga: Imikorere ya Shikama iratanga umusaruro mwiza ariko aranenga n'umugambi ngo abayobozi bayo baba bafite wo kuyishyiramo ishyaka rya Politike./ Nkusi Yozefu
Iyangire nk'ingagi! Iyi nyamaswa yahanganye na ba Rushimusi kugeza igihe amahanga atabariye ntiyazimira. Kora nkayo nawe wange kuzimizwa |
Bwana Nkusi,
Mbanje kubaramutsa mbifuriza amahoro aturuka ku Mana. Njye ndi umukunzi wa site yanyu "shikamaye". Ibitekerezo mbonaho nsanga byuzuye ubushishozi n'ubunyamwuga. Ariko hariho utubazo tubiri mfite. Utwo tubazo turatandukanye cyane.
1. Website "Shikama" ifite ikibazo mugomba kuba mwebwe ba nyirayo mutazi. Iyo umuntu ayigiyeho ihita ishyira virus muri computer. Nagerageje kubaza abahanga muri informatique bambwira ko izo virus zishyirwa muri sites z'abatavuga rumwe na Leta ya Kagame. Ngo Leta ya Kagame ifite ba informaticiens birirwa bashaka uko bafunga sites zitavuga neza Kagame bitabashobokera bagashyiramo izo virus; muzabigenzure.
MURAYIRE PROTAIS WAYOBORAGA AKARERE KA KIREHE NTAZIZE KUBUZA ABAKOZI B’AKARERE KUGARAGARIZA MINISTIRI KABONEKA AMAKOSA ARI MU KARERE AHUBWO AJIJIJWE KO YAVUGANIYE ABATURAGE BAHORAGA BAMUBAZA IMPAMVU AMASAMBU YABO YACUKUWEMO IBINOGO BYO GUTABAMO INTWARO ZO KUZATERA TANZANIYA KANDI BIGAKORWA NTA NGURANE BAHAWE KU MYAKA YABO IRANDURWA NTA N’IBISOBANURO BAHAWE/ UDAHEMUKA Eric
Kuwa kabiri
taliki 14 Ukwakira 2014 nibwo namenye inkuru y’akababaro y’uko uwari umuyobozi
w’akarere ka Kirehe bwana MURAYIRE Protais yategetswe kwegura agatanga
imfunguzo z’ibiro bya meya w’akarere ka Kirehe yari ayoboye imyaka 6 n’imisago.
Nkimara kumenya
iyi nkuru nahise nibuka ko ku italiki 14 Mutarama 2014 nagiranye ikiganiro nawe
musanze ku biro by’akarere ka Kirehe nkiba mu Rwanda. Icyari kinjyanyeyo si
ikindi. Nari ngiyeyo kumubaza ibisobanuro ku
nyandiko nari nkomeje kugezwaho n’abaturage bandikiraga igitangazamakuru
nakoreraga nkiba mu Rwanda.
MU MUHANGO WO GUSHYIRAHO PEREZIDA WA SENA Y’U RWANDA, PEREZIDA PAUL KAGAME YAGARAGAJE UKO YABAYE IGIKORESHO CYA BA MPATSIBIHUGU N’UBUSEMBWA BYAMUSIGIYE ABONERAHO NO KUBWIRA MAKUZA BERNARD URUMUTEGEREJE/ UDAHEMUKA Eric
Ifoto y'urwibutso nyuma y'umuhango wo kurahira : MAKUZA Bernard (ibumoso), Perezida Kagame Paul (hagati) na HARELIMANA Fatuma (iburyo) |
Mu Rwanda ubu
hari ibibazo binshi bishingiye ku gutesha agaciro bikabije uburenganzira bw’ibanze
bwa muntu. Ibi biragaragarira mu ishimutwa ry’abantu rya hato na hato, inkongi
z’umuriro hose mu gihugu, ihunga rya hato na hato ry’abaturage, ifungwa
ridakurikije amategeko, inzara ivuza ubuhuha, bikiyongeraho n’amagambo
ahahamura abaturage akomeje kuvugwa na Paul Kagame nka Nyakinama, Nyabihu,
Kimihurura,...
Kuri uyu wa
kabiri, taliki 14 Ukwakira 2014, nibwo Perezida Paul Kagame yashyizeho Perezida
wa Sena kuko nta muntu uzi amahame ya Demukarasi kandi ujijutse watinyuka
kuvuga ko yatowe biciye mu matora yubahirije ibipimo fatizo tuzi twese.
Subscribe to:
Posts (Atom)