Tumaze iminsi twishimira ukuntu urubuga rwanyu
shikama ubu rwamamaye ndetse kuva mu kwezi gushize rukaba rusomwa cyane muri Aziya ku buryo ubu hari ibihugu biriho bica no ku Rwanda kandi ariho twari dufite umubare munini cyane w'abasoma Shikama buri munsi ku ijanisha rigera kuri 36% ry'abasomyi bose.
Ikibabaje ariko ni uko muri uku gusomwa cyane kwa Shikama, hariho n'inyangabirama zishaka gukora nka KIRIRISI zikazanwa no kuri Shikama n'ibikorwa by'ubutasi aho kuzanwa no gusoma gusa. Abo turabibutsa ko hari umurongo utukura ntarengwa kuri Internet, ntibakagirengo kwihisha inyuma ya Mobile yabo bagakora ibikorwa binyuranye n'amategeko agenga iternet bizatuma badafatwa ngo ndetse bashyikirizwe inkiko z'ibihugu barimo cyangwa mpuzamahanga.
Dore ba KIRIRISI duheruka kuvumbura ni aba, turabaha umwirondoro wa telefone bakoresha , ubutaha nibongera tuzabaha n'amazina yabo tubagezeho n'ibyemezo twabafatiye :
Muri Vietnam
1) Mobile ifite IP: 82.145.209.47
( yagerageje kwinjira muri imwe muri email zacu muzi dukoresha, kuri 24/1/2014 saa 13.35GMT)
2) Mobile IP: 82.145.216.233
( yagerageje kwinjira muri email zacu muzi dukoresha, kuri 24/1/2014, saa 12.20MT)