|
Komera Mubyeyi, ni igihe gito gisigaye ukuri kugasimbura ikinyoma ! |
Muri iri joro ryakeye ry’italiki ya 03 rishyira taliki ya 04 Mutarama 2014, ahagana mu masa saba z’ijoro, abagizi ba nabi bateye urugo rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza, uherutse gukatirwa n’urukiko rw’ikirenga, igifungo cy’imyaka 15, nyuma y’urubanza rwagaragayemo inenge nyinshi.
Abari mu nzu bamaze gukangurwa n’urusaku rw’ibirahuri byamenetse, bahise batabaza abaturanyi, bashobora gutesha abo bagizi ba nabi. Iki gikorwa kigayitse cyo gutera urugo rw’imfungwa ya politiki, kikaba kibaye nyuma y’ihotorwa ry’undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, nyakwigendera koloneli Patrick Karegeya muri Africa y’epfo.
Ishyaka FDU INKINGI rikaba ryamagana byimazeyo uru rugomo rukomeje kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mbere y’ibikorwa bikomeye bya politiki biteganijwe muri uyu mwaka. Ishyaka FDU INKINGI risanga inzira nyayo y’ibibazo byugarije u Rwanda ari ibiganiro bya politiki bisesuye, aho gutera ubwoba abatavuga rumwe na leta.
www.shikamaye.blogspot.no/ twamaganye byimazeyo ibi bikorwa bisa n’ubwiyahuzi ubundi bitari bikwiye gukorwa n’inzego za Leta yemewe n’amategeko bigamije gukura imitima abaturage.
Ibi bikorwa kandi sibyo gusa bigamije guheza abanyarwanda mu rungabangabo kuko ubu hari n’andi makuru avuga ko mu rwego rwo kujijisha Rucagu arimo gusaba Miliyari zirenga 3 ngo zo gutoza intore zirangije amashuri yisumbuye.
Andi makuru ni uko gahunda ya NDUMUNYARWANDA bamaze kubona ko itagishobotse kubera ubunyamanswa yakoranywe none ubu bahise bahimba ko kwibuka genocide bizaba ari n’umwanya wo kuzirikana ngo n’abatutsi bishwe guhera mu 1959.