Pageviews all the time

RDCongo.« Une nouvelle agression en préparation » dans l’Est

Publié le mercredi 22 janvier 2014 10:20

L’accalmie des armes dans l’Est n’aura finalement été que de courte durée. Vraisemblablement, le décor se met en place pour que les armées crépitent à nouveau dans l’Est de la République démocratique du Congo.

Rwanda.Unease in Kigali as opposition parties unite



Former FDLR combatants undergo civic education at the Rwanda Demobilisation and Rehabilitation Centre in Mutobo, Musanze District, where they were received upon their voluntary return from the Democratic Republic of Congo where the rebel group operates from. Photo/Cyril Ndegeya
Former members of FDLR at the Rwanda Demobilisation and Reintegration Centre in Nyabihu District, Northern Province after a training in civic education. Photo/Cyril Ndegeya  Nation Media Group
By EDMUND KAGIRE The East African

Posted  Saturday, January 18   2014 at  16:45
IN SUMMARY
  • The Kigali government has dismissed the coalition, saying it will not recognise anybody associated with a terrorist organisation. 
  • FDLR, which the US blacklisted as a terrorist organisation in 2005, has vowed to use any other means at its disposal including violence to achieve its political ambitions.
  • The government has responded by issuing a warning that whoever is working with FDLR is likely to face major consequences.
  • United Nations independent investigator Maina Kiai, a Kenyan human rights activist, is scheduled to visit Rwanda this week to carry out an assessment of the government’s respect for the right to freedom of peaceful assembly.

Facebook. Shikama yabasuriye Facebook!

Tubivemo Olivier

"itegeko rishya  no263 ingingo 102 ryatowe  kuw4-2014"
_riravuga riti ntamukobwa uzongera gusezerana atari munsi yimyaka28
N B.umukobwa urihejuru yiyomyaka aba ari umukecuru kd ntago leta yacu ntago irabona ibyangombwa byo gusezeranya abakecuru kd umukobwa ufite imyaka kuva kuri23kuzamura azajya ariwe utanga inkwano uzafatwa yanyuranyije kubivuzwe haruguru hari ibihano bikaze bimuteganirijwe murakoze. umuyobozi mukuru winteko mpimba mategeko #tubivemo olivier A.k.A semikore."

Tubivemo Olivier

Rwanda.Ijambo rya Kagame taliki 12 Mutarama 2014 ryerekanye ko ba Musenyeri NSENGIYUMVA Visenti wa Kigali, NSENGIYUMVA Thadeyo wa Kabgayi na RUZINDANA Yozefu wa Byumba bazutse bakava mu kinogo Kagame yabatabyemo i Gakurazo bamuseka cyaneee !!! Maze bakamubwira bati : «Twabaye amakoma yagiye kugusasira kuko uri amakombe nyabusa !!!!!!!!!»

« Ndi amakoma ngiye gusasira amakombe!!!» Iyi nteruro yavuzwe na Bwana MUHAMYANGABO wari utanzwe ku maherere agiye kwicwa n’umwami maze abonye azize akarengane ababazwa nabyo cyane niko kubwira umwami wari uciye iteka ry’uko abambwa ati : « « Ndi amakoma ngiye gusasira amakombe » aho yashushe nk’ubwira uwo mwami umurenganije ko nawe akari kera azapfa akumusangayo »
Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
 Myr: 7.Visenti Nsengiyumva, 6. Yozefu Ruzindana, 4. Tadeyo Nsengiyumva
Si ubwa mbere mvuze ko Kagame atari akwiye kuyobora u Rwanda kuko mu 1994 i Bugesera batwikiye abaturage mu mazu tubibona turi mu nkambi tukibaza ibirimo kuba tukumirwa kandi byakorwaga n’ingabo ze ku mabwiriza ye ariko ikibazo ahari kimaze no kumuhindura umusazi kuko nta mutegetsi w’igihugu muzima wavuga ibyo yavuze ! Burya ngo yagira ngo agabanye cyane umubare w’abahutu bityo abava i Bugande babone aho batura n’aho bahinga.

Rwanda. Amerika yongeye guha gasopo Kagame / Mtanzania

Ikinyamakuru MTANZANIA
Ikinyamakuru gikomeye cyo  muri Tanzania cyitwa MTANZNIA, uyu munsi  kuri 19/1/2014, cyasohoye inkuru ndende yerekeranye na gasopo Leta Zunze ubumwe za Amerika ziherutse guha Kagame nyuma yo kwigamba ko ariwe wishe Nyakwigendera Koloneli Patirike Karegeya amutsinze muri Afurika y'Epfo, ndetse akanigamba ko ubwicanyi bwe amazemo iminsi atsembera mu mahanga abamuhunze agiye kubusoza ashyiramo ingufu ngo arangize abasigaye.

Rwanda : les recettes d’exportation du café et du thé plongent en 2013

(Agence Ecofin) - Au Rwanda, l’année agricole restera marquée par les contre-performances enregistrées par les deux cultures d’exportations majeures que sont le café et le thé.

En effet, alors qu’au cours des 11 premiers mois de l’année 2013 les exportations de café n’ont généré qu’environ 50 millions de dollars, enregistrant ainsi une baisse évaluée à 9,7% par rapport à la production de l’année précédente, les exportations de thé n’ont pas, elles non plus, enregistré de bons résultats. Ainsi, les 56,5 millions de dollars générés au cours de l’année, représente une baisse de 7,4 millions de dollars par rapport aux recettes de 2012.

Rwanda.Le Rwanda s’essouffle-t-il ?


Le Rwanda s’essouffle-t-il ?

 

Le PIB du Rwanda a crû de 3,9% au troisième trimestre 2013, soit la performance la plus faible enregistrée depuis 2009. Signe d'essoufflement ou conséquence attendue des réformes économiques engagées ?
 L'économie rwandaise n'a crû (que) de 3,9% au troisième semestre 2013. C'est la plus mauvaise performance trimestrielle du pays depuis 2009. Après des années fastes, symbolisées par un important décollage économique avec un taux de croissance annuel moyen de 7,6% entre 2008 et 2012, le léger ralentissement observé devrait-il inquiéter ? Pas si l'on en croit le Fonds monétaire international qui table sur une croissance annuelle de 6,6% en 2013 et de 7,5% en 2014

Rwanda. Dore ibyavuye mu matohoza mumazemo iminsi kuri Shikama

Dr  NKUSI Yozefu

1.       Gahunda ya Ndumunyarwanda
Twashatse kumenya icyo abanyarwanda batekereza kuri Gahunda ya Ndumunyarwanda. Kagame n’Agatsiko ke bemeza ko iyi gahunda igamije kunga abanyarwanda naho abarwanya iyi gahunda cyane cyane abaturage nkuko tuzagenda tubibagezaho mu minsi iri imbere n’abanyarwanda bari hanze y’Urwanda bakaba bemeza ko rwose iyi gahunda ije gutanya abanyarwanda kurushaho. Twashatse kumenya icyo mubitekerezaho maze duhuza ibitekerezo by’izo mpande zombi  tuvuze hejuru .
Dore uko ikibazo cyari giteye n’uko mwasubije.
   Ikibazo:  Uratekereza iki kuri gahunda ya Ndumunyarwanda?
-          Irateranya     : abemeje ko iteranya ni   85%
-          Irunga           : abemeje ko yunga ni      12 %
            Simbizi : abavuze ko ntacyo babiziho ni  3%
______________________________________________________________________

Rwanda.Abacurabwenge ba FPR-Inkotanyi bahindutse nk’inkingi y’umunyu wakayutse kubera kwimakaza ruswa. Hon. Dr Tito RUTAREMARA ati: “Prof NSHUTI Manasseh nta gitangaza ko yatunga MILIYARI 160 kuko yabaye minisitiri w’imari n’igenamigambi imyaka umunani mu RWANDA!!”

imwe mu ndege 2 za Kagame Rutaremara
yemeza ko ari iza Nshuti M.
Nshuti M.
Mu mibereho ya muntu, burya ni byiza kuvuga amagambo ashoboka kandi wasubiramo bibaye ngombwa ko uyabazwa n’amateka. Ibi birushaho kuba ishyano cyangwa agahomeramunwa iyo ikosa ryo kuvuga ibidakwiye cyangwa ibigambo bidakwiye bivuzwe n’umuntu wize cyane.
Tito Rutaremara
Umuntu wize amashuri menshi akaminuza mu Rwanda nka Dr Hon. Senateri Tito RUTAREMARA niwe tugiye kwifashisha mu gusesengura imvugo yakoresheje kugira ngo twerekane ko Ruswa, ikimenyane n’icyenewabo byamaze kumunga ingoma ya FPR uhereye mu bacurabwenge bayo ku buryo ari aha’abaturage kwifatira icyemezo mu gushaka no guhitamo ababayobora mu bihe bizaza.
Prof NSHUTI Manasseh yabaye Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani. Icyo gihe mu gusoza nako mu kuvanwa muri MINECOFIN kuko atari umwanya utorerwa, Kagame kubera ukuntu yamwifashishije mu kwiba Leta isanduku yayo bakayeza bakanayimaramo ubuntu, yamwohereje kujya kuyobora ikompanyi ye bwite itwara abantu mu ndege ikorera muri Afurika y’epfo.

Assassinat de Patrick Karegeya: pour Kagame, «la trahison a des conséquences»

«Quiconque trahit notre cause [...] deviendra une victime», a prévenu Paul Kagame.
«Quiconque trahit notre cause [...] deviendra une victime», a prévenu Paul Kagame.
Reuters


Par RFI
Le président du Rwanda Paul Kagame est sorti de son silence ce dimanche 12 janvier au sujet de la mort de Patrick Karegeya, cet ancien proche devenu l'un de ses plus farouches opposants, et assassiné en Afrique du Sud le 31 décembre dernier. Le président rwandais s'exprimait à Kigali devant des responsables d'une communauté de prière à l'occasion d'un petit-déjeuner.

Dix jours après l'assassinat de l'opposant rwandais Patrick Karegeya, Paul Kagame est enfin sorti de son silence. « Face à quelqu'un qui n'a pas honte de détruire ce que nous avons mis du temps à construire, pour ma part, je n'ai aucun scrupule à protéger ce que nous avons construit », a déclaré le président rwandais. « Ceux qui nous accusent d'être responsables{NDLR de la mort de Patrick Karegeya], ont fait de même un millier de fois pour défendre leurs nations », a-t-il poursuivi.

Igihugu cya Sudani y’Epfo gishobora gusibwa ku nikarita y’isi. Museveni ati: “Niba Dr Riek Machar adahagaritse intambara Uganda izajya kumwishakira tumufate mpiri!!!”, naho Dr Riek Machar we ati: “Nimfata ubutegetsi muri Sudani yepfo nzajya gushaka Museveni wigize akaraha kajyahe mu karere kose!!!”

Dr Riek Machar
Igihugu cya Sudani y’Amajyepfo kimaze imyaka ibiri kibonye ubwigenge nyuma y’umurimo watwaye igihe kirekire n’imbaraga zitagira uko zingana zo guharanira ubwo bwigenge. Mu mateka, niyumvisha ko abagabo batatu (3) bakundanye cyane kandi bose bagize uruhare rukomeye mu bwigenge bwa Sudani y’Amajyepfo
Abo bagabo batatu mvuga ni : Nyakwigendera Colonel John GARANG, Dr Riek Machar na Nyakubahwa Salva Kiir Mayaldi ari nawe uyobora iki gihugu cya Sudani y’amajyepfo. Mu nkubiri yaharaniraga ubutegetsi no gusaba kwigenga ku baturage bo muri Sudani y’epfo, impanuka y’indege ya kajugujugu yahitanye Colonel John GARANG wayoboraga umutwe witwa S.P.L.A (Soudanese People Liberation Army) aho yari avuye mu nama i Kampala kandi byavuzwe ko Museveni ariwe wamuhitanye.

Ijoro Ryiza abari mu Rwanda.

gorila
Nkuko twari twababwiye ko tutashoboye kuvugana n'abanyamakuru umunsi wose rero, ndagirango mbamenyeshe ko maze kuvugana nabo mu kanya saa 17.oo GMT.  Mu Rwanda ubu nabo ngo bagize ubwoba bukabije aho bamariye kumva ko Gereza yimuriwemo imfungwa zari muri Gereza ya Gisenyi yatewe umunsi w'ejo. Ariko nta kindi kintu twavuga cy'umudugararo udasanzwe waba wiriwe cyangwa uraye mu gihugu.

Cyakora ngo abasirikare ngo bariho baravanwa hirya no hino mu gihugu boherezwa ku Gisenyi guhangana n'abo bakekaga ko baba bateye Urwanda.  Amakamyo yiriwe atunda abasoda abakura muu turere twose two mu Rwanda aberekeza ku Gisenyi. Turakangurira abari mu Rwanda gutanga amakuru batizigamye kuko ni ngombwa mu bihe nk'ibi. Mushobora gukoresha: info@shikama.fr cyangwa  nkusijo@gmail.com. Tukaba tubonyeho akanya ko gushimira abanyamakuru bacu : Bwiza M., Baziguketa F.,  na Gatendo A. ukuntu bitanga buri munsi nta gihembo bafata kugirango ukuri gusimbure ikinyoma.

Goma: Abanyegoma nibisubirire mu mirimo yabo bahagarike iminsi mikuru barimo yo kwishimira urupfu rwa Kagame: Umugabo ngo ni mushya nta n'igicuranne aniha!

KURAZIKUBONE ni umwana w'umunyarwanda


Abanyarwanda baca imigani ngo :  inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, uwiteye akazana ntamenya akazaza bakongera  bati Umwijuto w'ikinonko ugirango umvura ntizagwyo mpamvu rera.
Iyi migani akenshi bayicira umuntu ushaka kwishongora ku bandi  mu bibazo barimo  bamubwira ko nawe afite umubiri, ibishyikiye kanaka nawe bishobora kumusohoreraho. Iyi ikaba ariyo mpamvu tutagomba kwishimira ibyago bya bagenzi bacu.

Nta gihe gishize naditse inyandiko nagaragajemo umujinya mwinshi n'agahinda numvise yuko Nyiramongi ngo yakoresheje umunsi mukuru amaze kumva urupfu rwa Karegeya. Nashoje inyandiko mburira umuryango wa Nyiramongi ko Karegeya agiye tukaba turiho tumuririra abahutu, abatwa n'abatutsi ariko Nyiramongi n'umufasha we Kagame ibyabo bishobora kurangira nk'ibyo kwa Kadafi aho umurambo wanitswe ku isok
o iminsi irenga 3 ngo abaturage bose baze barebe uwari warabapyinagaje.

Rwanda. Menya ukuri kuri Karegeya gutandukanye n'ukuri wabwiwe na Mushikiwabo

Uburyo umwicanyi Kagame yahekuye umuryango wa Col Karegeya Patrick
Koloneli Karegeya n'ummuhungu we
Mbere na mbere mbanje gukomeza kwihanganisha umuryango wa Karegeya , inshuti n'abavandimwe ndetse n'abanyarwanda muri rusange babuze umwe muribo. Mubyo ukuri, iyicwa rya Karegeya rimaze iminsi rivugwaho byinshi, ibi bikaba bitari bisanzwe mu banyarwanda. Umuntu yicwaga n'agatsiko baba abanyarwanda bibera hanze cyangwa abari mu gihugu bakinumira nk'aho ntacyabaye.Niyo mpamvu umunyarwanda umwe yanditse ku rubuga rumwe none kuri 9/12/2014 yibaza impamvu iyicwa rya Karegeya ryaciye ibikuba kandi Kagame kuva muri 1990 kugeza ubu atarigeze ahagarika kuvusha amaraso. Nkaba nasubiza uyu muvandimwe ko nkeka ko ibi byatewe n'aho Karegeya yiciwe, uburyo yishwemo ,aho yiciwe, uwo yariwe n'uko yari arinzwe. Ibi bikaba byeretse buri munyarwanda ko aho ari hose n'igihe cyose inkota ya Kagame ishobora kumucumita; ngiyo impamvu uru rupfu rwavuzwe cyane kurusha izarubanjirije!

Tugarutse ku mvugo ya Leta ya Kagame mu ijwi rya Mushikiwabo, agatsiko katwumvishije ko Karegeya kuba yarahunze igihugu bitamugira umumalayika. Ikindi ngo ni uko yari umwanzi w'igihugu wagombaga gupfa. Ko mu gihe udashyigikiye amahame ya FPR ugomba kwicwa byanze bikunze hakoreshejwe ibishoboka byose nk'utuzi twa Nziza na Munyuza, inyundo, agafuni, amasasu, kuguha umunyu ukaba ariwo unywa ukanarya kugeza upfuye nkuko Jenerali Karenzi yishe ba basirikare ba ex-FAR bari bibwe muri Angola, dore  noneho haje n'uburyo bushya bwo gukoresha akagozi!  Nkaba nazinduwe rero no kugirango turebere hamwe n'abasomyi bacu, niba umuntu nkatwe witwa Karegeya yari mubi koko, umwanzi w'u Rwanda ku buryo Leta yakoreye yamuhemba ubu buryo bushya bwo kwicisha aka kagozi.

Rwanda.Gufunga imbuga SHIKAMA na VERITAS i Kigali nta mpungenge bikiduteye kuko hamwe n’ikoranabuhanga rikataje mu iterambere tumaze kuvumbura uburyo bwo kuzisomera kuri mudasobwa zo mu bwoko bwa LAPTOP na DESKTOP mu Rwanda hose !!!

Dukuriye ingofero Bwiza n'abashakashatsi bafatanyije!

Duheruka kubabwira hambere ko i Kigali hafatiwe icyemezo cyo gufunga urubuga rwanyu shikama mukunda muri benshi. Nk’uko twabivuze, impamvu yateye abategetsi b’u Rwanda gutegeka ko rufungwa si ikindi gicumuro twagomeye bene kanyarwanda kuko tutanabirota ahubwo ni uko gusa twanditse inkuru kuri EWSA.
Kubera ko tuzi akamaro ndetse n’agaciro k’amakuru ageze kuri rubanda kandi asesenguranywe ubuhanga, ntitwigeze turyama cyangwa ngo duhunikire kuko iyo ushaka ko ukuri gusimbura ikinyoma wirinda nyine kuzarira kandi ugakubita ufangura.
Mu nyandiko twabagejejeho nyuma nabwo twasobanuye ko gufunga urubuga i Kigali ku barusomera kuri za Laptop no kuri za Desktop bidashobora kubuza abakunzi b’urubuga shikama kurusomera mu Rwanda kuko haje ikoranabuhanga rihambaye rya OPERA MINI ku materefoni yanyu.

Rwanda.Umunsi wa mbere w’ishuri muri 2014 mu Rwanda utangiye ababyeyi bifashe impungenge ku ireme ry’uburezi mu gihe mu minsi mikeya Leta ishobora kwivuguruza ku cyemezo yafashe cyo guca i Gifaransa mu mashuri.

Umunsi wa mbere w’inshuri yari interuro nziza cyane yavugwaga hose ku gihugu. Iyi nteruro kandi yibutsa agaciro k’ishuri ikibanda ku bikorwa byabagaho ku munsi wa mbere wo gutangira umwaka w’amashuri mu Rwanda. Kuri uyu wa mbere taliki 06 Mutarama 2014 nibwo umwaka w’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye watangiye mu Rwanda hose.
Uburezi mu Rwanda bwagiye buhura n’ingorane zikomeye guhera ku bukoroni. Mu 1900, abazungu bagera mu Rwanda badusanganye itorero ry igihugu. Iryo torero ryari rifite uruhare rukomeye mu kwigisha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ibirebana n’indangagaciro zo mu muco wo gukunda igihugu na za kirazira.
Ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika byagiye bikolonizwa n’ibihugu bo ku mugabane w’uburayi. No mu Rwanda niko byagenze kuko twakolonijwe n’abadage n’ababiligi. Ibi ariko nta wabivuga yirengagije n’uruhare rw’amadini nka Kiliziya Gatolika n’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi kimwe n’abaporotesitanti.

Mbangurunuka. Mbangurunuka yatwandikiye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Harya ngo akabi gasekwa nk'akeza!!
Reka mbanze nifurize iruhuko ridashira.R.I.P Col Patrick Karegeya, nanifatanye mukababaro  n’umuryango we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Iyibaruwa nanditse  ikubiyemo ibintu bitandukanye, kubwiyo mpamvu  ndasaba abayisoma bose kutita cyane kuri formality or style,  ahubwo  mwibande kuri le contenu.
1.       Reka mpere kuri bwana Apollo Kiririsi. Mambo vipi? Muvandi, ndagirango mbere na mbere nkugaye cyane nanakubwireko nabaye surprised kumva ko ariwowe wahitanye afande Karegeya. Wamujinga we nkurikije ubuzima bwawe nkuziho, wemereye iki kweli kugwa mururiya mutego mubisha? Ese buriya ubwawe wibazako akayabo k’amafr. bakwemereye  uzapfa uyariye?  Je suis sûr et certain que iminsi yawe usigaje kuri iyi si irikubarirwa kuntoki. Dore impamvu :
-          Apollo rwose urabizi ko ntayindi deal uriya mugabo agutezeho. Ikindi nuko deal wakoze wayikoze neza cyane kuko wahitanye uwo bagutumye, utwara nibyo bari bamukeneyeho(Phones).  Ariko wagaragaje ko uri umusivile kuba utaritaye ko izina ryawe rimenyekana muri operation yenda gusa na opération impossible.  Kuba izina ryawe ryaratahuwe, bisobanuye ko urupfu rwawe rutari kure kandi uzaguhitana ni Chef de bande ubwe. Kuba uzobereye mubyokwerekana action movies (hamwe na Cine Star yawe mubiryogo) , wakabaye waratekereje cyane kumitekerereze n’imiterere ya ba  chefs de bande mbere yo kuruta.
-          Wishe umuntu warukomeye kurusha uwagutumye.  Warinshuti ye cyane, mpamyako warubizi nezako Afande yinjiraga  nta Audience mungo zaba perezida  nibura barenze bane,  kandi bakomeye banubashywe  cyane cyane muri Afurika, mugihe uwagutumye myamya ko ubu ntamuperezida numwe bagicana uwaka, kereka wenda nk’umwe cg babiri nabo baruma bahuha. Kuba waremeye kuvutsa ubuzima umuntu wari master  muri plans zirigukorwa n’ibihangange, Apollo rwose niyiziye ntabwo uzabava munzara ndakurahiye! Ariko ugize amahirwe baguta muriyombi rukarabankaba atarakwirenza kubera ibanga rikomeye wihaye kubika.
-          Uwaguhaye mission, ntanshuti agira. Uwo yagutumye kwica  niwe abahanga bamuzi neza, bemeza ko ariwe baha nimero ya mbere mukuba barabaye inshuti magara, hagakurikira Afande Kayumba na Nziza. Nonese niba yaragutumye kwica inshutiye ya mbere magara(mubihe byashize), nikihe kizere cy’ubushuti burenze waba ufite ko wagirana nawe.  Uriya ni umwega sha, wakabaye waraperereje uko abega dukora nubwo jye mvangiye. Ubundi nyuma yo guhabwa mission wakabaye waregereye Karegeya ukamugisha inama y’uko uribubyifatemo. Kuko ari umuntu wumuhanga cyane ndetse n’inararibonye, yarikugufasha gutoroka , ndetse akagufasha no kwikomereza business mumutekano n’umutuzo bihambaye kubera ibikomerezwa akorana na byo .  Yemwe na babatutsikazi wacuruje kuva kera  i Burayi n’Amerika warikuba ubonye feu vert yo gukomeza kubayoramo amayeuro ntawuguhagata  nk’uko abowishutse mukwisunga baguhagase mumyaka yashize kugeza yewe no kuri cya kinamba  cyawe cyokoza amamodoka kiguye.
Nkaba nasoza ngira nti, amahirwe muribi bibazo bigukomereye kuko ntacyo napfaga nawe gusa nibura umwirato wagize kuri Faraj amaze kumara Miliyari 2, aho wamuhaye pole ukirirwa umutera ibiziba na Porsche  yawe  unamuteza abantu muri Casino kuko yari umusore muhanganye mukurya cash, ngirango ubu nawe aho ari arikwibaza uburyo urikurya ntibimanuke.  Ubwirasi bwawe wariwararahiye ko ntamukobwa uzigera  akandagiza ikirenge muriya MBW cg Porsche ,  ubu noneho ntamanahirwe yo kubareba ukundi  uzigera ugira.  Ibuka amagambo yuzuye ubwirasi wavuze 2008, igihe Gasana yicwa na murumuna we Jackson, imbere ya Rafiki i Nyamirambo, ngo kuko mwarimuhanganye mukwemezanya mubukire, ukarakazwa nuko yakweretse amafoto arikumwe n’igihangange  muri muzika Puff Daddy bari kuri Miami beach, abantu bakakubwira ko uri toto ugomba kumwubaha.
Nkurikije uko inshuti zawe twaritukuzi , mpamya ko ntanumwe byatunguye cyane kubona ukora ririya bara.  Ngaho uzaruhuke iruhuko ridashira kuko ndabizi neza ruriye abandi rutakwibagiwe, y’amazi wasomaga uri gupanga na Nziza na sebuja, noneho uzayanywa yitwa utuzi kandi uyanywe uyanyweye kuko bariya batypes ntibakina, roho zabo wagirango barazineye.

Rwanda.Mu rwego rwo guhahamura abatavuga rumwe na FPR-inkotanyi, urugo rwa Madamu INGABIRE UMUHOZA Victore rwatewe muri iri joro i Kigali mu gihe Icyunamo cyimuriwe taliki ya 07 Mutarama kikava kuya 07 Mata ngo KAGAME Paul agambiriye guhinyuza no kubeshyuza ibyavuzwe n’abahanuzi n’abapfumu birebana n’ibyago bimutegereje muri 2014


Komera Mubyeyi, ni igihe gito gisigaye
ukuri kugasimbura  ikinyoma !

Muri iri joro ryakeye ry’italiki ya 03 rishyira taliki ya 04 Mutarama 2014, ahagana mu masa saba z’ijoro, abagizi ba nabi bateye urugo rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza, uherutse gukatirwa n’urukiko rw’ikirenga, igifungo cy’imyaka 15, nyuma y’urubanza rwagaragayemo inenge nyinshi.
Abari mu nzu bamaze gukangurwa n’urusaku rw’ibirahuri byamenetse, bahise batabaza abaturanyi, bashobora gutesha abo bagizi ba nabi. Iki gikorwa kigayitse cyo gutera urugo rw’imfungwa ya politiki, kikaba kibaye nyuma y’ihotorwa ry’undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, nyakwigendera koloneli Patrick Karegeya muri Africa y’epfo.
Ishyaka FDU INKINGI rikaba ryamagana byimazeyo uru rugomo rukomeje kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mbere y’ibikorwa bikomeye bya politiki biteganijwe muri uyu mwaka. Ishyaka FDU INKINGI risanga inzira nyayo y’ibibazo byugarije u Rwanda ari ibiganiro bya politiki bisesuye, aho gutera ubwoba abatavuga rumwe na leta.
www.shikamaye.blogspot.no/ twamaganye byimazeyo ibi bikorwa bisa n’ubwiyahuzi ubundi bitari bikwiye gukorwa n’inzego za Leta yemewe n’amategeko bigamije gukura imitima abaturage.
Ibi bikorwa kandi sibyo gusa bigamije guheza abanyarwanda mu rungabangabo kuko ubu hari n’andi makuru avuga ko mu rwego rwo kujijisha Rucagu arimo gusaba Miliyari zirenga 3 ngo zo gutoza intore zirangije amashuri yisumbuye.
Andi makuru ni uko gahunda ya NDUMUNYARWANDA bamaze kubona ko itagishobotse kubera ubunyamanswa yakoranywe none ubu bahise bahimba ko kwibuka genocide bizaba ari n’umwanya wo kuzirikana ngo n’abatutsi bishwe guhera mu 1959.

Karegeya: Umuryango wa nyakwigendera Koloneli Patiriki Karegeya wemerewe gushyingura umurambo we muri Uganda

Karegeya Patrick
                                                 Patiriki Karegeya
 Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda kitwa Red Pepper, ngo umuryango wa Patiriki Karegeya wari wasabye ejo ko umurambo wa nyakwigendera Patiriki Karegeya ushyingurwa muri Uganda wabyemerewe na Leta ya Uganda.
Umurambo wa nyakwigendera ukaba uzashyingurwa aho aturuka nk'uko umukecuru umubyara yabyfuzaga ejo ubwo yaganiraga na BBC Gahuza . Aho hakaba ari i Rwenjuru muri Sub-county ya Biharwe, County ya Kashari muri Disitirikiti ya Mbarara. 

Mu gihe abantu benshi babajwe n'urupfu rwa nyakwigendera, abo mu gatsiko ka Kagame bo ubu biriwe bamusebya ataranashyingurwa! soma Rushyashya.net wumirwe. Urwanda rwahuye n'akaga gakomeye!
 Abafransa baravuga ngo hazaseka neza uzaseka nyuma." Rira bien qui rira le dernier"
Dukomeje kwihanganisha umuryango wa Karegeya na RNC , abanyarwanda, abanyayuganda n'inshuti ze zose.
Imana imuhe iruhuko ridashira.
NKUSI Yozefu
Shikama/shikama ye
.

Nyuma y’ibitero 3 icyarimwe byagabwe i KINSHASA, ubu icyoba ni cyose i KINSHASA naho ibikomerezwa bya FPR i KIGALI birikeka amabinga muri iyo dosiye ibitse amabanga

Ndlr: iyi nkuru ya Gatendo A. yanditswe iyicwa rya Patirike Karegeya ritaramenyekana.
Au centre, une vue  actuelle  du tour administratif de la radio télévision nationale congolaise (RTNC), situé dans la commune de Lingwala, à Kinshasa. Radio Okapi/ Ph. John Bompengo
RTNC
Abanyarwanda n’abakunzi b’uru rubuga rwacu www.shikamaye.blogspot.no na www.shikama.fr  dukunda cyane bajye / mujye (ba)mukunda gusoma inkuru tubandikira, mumenye kuzikurikiranya neza no kuzishungura muzajya musanga tubandikira ukuri gusa gusa kandi twakoreye igenzura ryimbitse.
Kuri uru rubuga twigeze kugabezaho inkuru irebana n’ukuntu perezida Joseph Kabila KABANGE wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yafashe icyemezo cyo gucyura no gushyingura mu cyubahiro imirambo ya Moise Tchombé na Maréchal Mobutu Sese Seko Kouku Ngbendu wa Zabanga wigeze kuba perezida w’iki gihugu.

Rwanda.Umwaka w’2013 usigiye Perezida KAGAME, Minisitiri Louise MUSHIKIWABO wa MINAFFET na Minisitiri James MUSONI wa MINALOC ikimwaro n’ipfunwe ku rubuga rwa politiki mpuzamahanga no ku banyarwanda bahora bakangisha amamjyambere na demukarasi bitubahiriza ibipimo-fatizo mpuzamahanga

Abana b'abanyarwanda bazize bwaki inkoramaraso
zivuga ko igihugu cyabaye paradizo zidaha mu isanduku
 ya Leta imishahara y'umurengera. Nta kindi zishinzwe
usibye gukomera amashyi umwicanyi Kagame

Umwaka w’2013 urarangiye ariko uwashaka yavuga ngo urakagenda buheri-heri nk’amahembe y’imbwa !!! Iyi mvugo ikunda gukoreshwa n’abanyarwanda kenshi iyo bagaragaza ko batifuza ko ikigiye cyazagaruka.
Usesenguye neza bisa n’aho ntacyo yunguye cyane kuko n’ubundi nta na rimwe umwaka wa 2013 uzagaruka ngo twongere kuwubamo mu buryo bwo kubara ariko nyamara cyera cyangwa se vuba uzagaruka abawitwayemo nabi mu mateka y’u Rwanda n’ay’isi, ibi nkaba mbivugiye abafata igihugu nk’akarima kabo k’umwihariko uko bashaka ntibite ku muturage.

Rwanda.Muri uyu mwaka wa 2014 dutangiye abanyarwada bari bakwiye kunga murya Koloneli Nsekalije A. bakabwira Kagame bati « Ntawe ucirira imbwa ikuze»

gorila

Nshuti  bavandimwe, umwaka wa 2013 urarangiye, abawugizemo  ibyago turabihanganishije, abawugizemo amakuba n’ibibazo nabo turabasabira ngo uyu mwaka mushya wa 2014 uzababere uw’uburumbuke, amahoro , n’ibyishimo. Tuboneyeho aka kanya ko gusohoza ubutumwa bw’ basomyi  batwandikiye ari benshi basaba ko twabatahiriza abavandimwe n’inshuti babo bari muri FDLR n’izindi mpunzi zikiri mu mashyamba ya RDCongo: twizere ko nabo basoma SHIKAMA bakaba  babonye ubutumwa bwabo.
A) Nshuti dukunda, umwaka wa 2013 urarangiye ariko ukaba usigiye imbaga y’abanyarwanda ibisare bitari bicye biturutse k’ubutegetsi bubi buyobowe na Nyiramongi n’umufasha we Kagame. Ibyavuzwe cyane n’imbuga zinyuranye zandikwa mu kinyarwanda ni ibi bikurikira: