Turamenyesha abasomyi bacu ko urubuga rwanyu rumaze iminsi rukora ubushakashatsi ku icuruzwa ry'abanyarwandakazi mu Rwanda no mu muhanga; ubu bushakashatsi bukaba bugikomeza. Icyatangaje Shikama ni uko mu gihe intumbero yacu yari icuruzwa rikorerwa aba bashiki bacu, twasanze ko abifite abakomeye bo mu Rwanda cyane cyane abacuruzi bafatanya n'abayobozi nako abategetsi ndetse n'ubucamanza mu guhohotera aba bashiki bacu.
Pages
▼
KWAMAMAZA
▼
Amabwiriza ajyanye n'igihembo cya Shikama/ Dg NKUSI Yozefu
Shikama yishimiye kumenyesha
abasomyi bayo bose ko ahantu ho gutangira ibitekerezo byabo( komanteri) ku rubuga rwa SHIKAMA ( www.shikamaye.blogspot.com) ubu
harangije gutunganywa hakaba hakora neza cyane. Tuboneyeho kandi gushimira
byimazeyo abavandimwe batangiye gutanga ibitekerezo byabo batizigamye.
Ni hano Demukarasi igomba gutangirira!
Ni muri urwo rwego rwo
kwimakaza umuco wa Demukarasi mu
banyarwanda binyuze mu gutanga ibitekerezo no kujya impaka ku nyandiko ziba
zaciye kuri uru rubuga, twateguye irushanwa.
Kugirango iri rushanwa rizabe mu mucyo, ni ngombwa ko hatangazwa
amabwiriza azarigenga, dore uko akurikirana:
-
Irushanwa ryatangiye ku itariki ya 25/6/2016 rikazasozwa tariki ya
25/12/2016
- Kuva
tariki ya 20 kugeza tariki ya 25 Ukuboza 2016, Shikama
izacisha ku rubuga rwayo amatohoza asaba buri musomyi gutanga izina abona
rikwiye igihembo.
- Kuva
tariki ya 25 kugeza tariki ya 30 Ukuboza 2016, Shikama izacisha ku rubuga
rwayo urutonde ruriho abantu 10 ba mbere bavuye muri (1), yongere
isabe abasomyi guhitamo abantu batatu ibona bakoze neza kurusha abandi.
- Tariki
ya 31 Ukuboza niho hazatangazwa abatsinze, kandi abasomyi bazaba
banabyirebera ubwabo ku rubuga uko abarushanwa bahagaze umunsi ku wundi.
- Tariki
ya 31 hazatangwa ibihembo bingana n'amafranga ibihumbi magana atatu y'u Rwanda(300,000FRW), dore uko
abatsinze bazagabana iki gihembo: Uwa mbere azahabwa
amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000FRW).
Uwa kabiri azahabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60,000FRW. Uwa gatatu azahabwa amafaranga
y'u Rwanda ibihumbi mirongo ine ( 40,000 FRW).
- Ibindi bihembo biteganyirijwe aba batatu:a. Gucisha amatangazo yabo ku mbuga za Shikama zose ku buntu mu gihe cy'amezi atandatu.b. Guhabwa amahugurwa mu bijyanye n'itangazamakuru ryo kuri interineti( Digital media).c. Guhabwa ku buntu agatabo ( Ebook) kajyanye n'uko bakwihangira imirimo ibyara amafaranga kuri interineti.d. Guhabwa amakuru igihe cy'amezi 3 y'ukuntu babona amahugurwa aganisha ku murimo mu bigo cyangwa za kaminuza byo hirya no hino ku isi( Professional Training) .e. Kuba aba mbere mu guhabwa akazi igihe cyose Shikama igize ubushobozi bwo kugatanga kandi ikaba ikeneye kongera abakozi.
- Kugirango hatazagira inkonkobotsi iza hagati ikajya yiyitirira amazina yafashwe , ni byiza ko mu gihe wumva ushaka kuzaza mu irushanwa, watanga imeli ( email) vuba aha werekana ko ariya mazina ari ayawe, ni ukuvuga ko uriya Makombe Mituyu yatwoherereza email ye akavuga ati dore:" email yanjye njyewe Makombe Mituyu , makombemitu@gmail.com, ,etc.” Byaba byiza iyi email ayifunguye muri Google.
- Kugirango iri rushanwa rizagende mu mucyo, byaba byiza buri muntu wese utanze igitekerezo yihaye amazina abiri y'amahimbano kandi akaba ariyo akoresha igihe cyose atanze komanteri kuri Shikama kuko ariyo abasomyi bazaheraho batanga amazina y'abo bahisemo; urugero : Makombe Mituyu. Ushatse gukoresha amazina yawe bwite ariko nabyo , nta kibazo.
- Igihembo kizatangwa hakoreshejwe: PayPal, konti ya banki, cyangwa Western Union.
- Hakimara gutangazwa abatsinze, bariya batatu bazahita baha Shikama amazina yabo y'ukuri buri wese ahitemo n'uburyo bwakoreshwa muri buriya buvuzwe hejuru kugirango igihembo cye kimugereho.
- Igihembo nyiracyo ataje gufata mu gihe cy'ukwezi kubera kudatanga amazina y'ukuri cyangwa kudatanga uburyo igihembo cye cyamugeraho muri buriya buvuzwe hejuru, ku munsi wa 30 nyuma y'uko hatangajwe abatsinze,Shikama izasohora itangazo ivuga ko icyo gihembo kitafashwe, maze gisubizwe mu mutungo wayo.
- Utishimiye ibyavuye mu irushanwa ashobora kujurira bitarenze tariki ya 4 Mutarama 2017, ubujurire bwe bugacishwa kuri Shikama. Agomba gushyira amazina ye bwite kuri ubwo bujurire. Igisubizo kizatangwa n'akanama nkemurampaka kagizwe n'umuyobozi wa Shikama n'abasomyi ba Shikama 3 bazatanga amazina yabo y'ukuri. Umwanzuro w'aka kanama ni ndakuka, ntujuririrwa.
Irushanwa rihire kuri buri wese
Dg NKUSI Yozefu
Umuyobozi wa Shikama
Ya ntambara Kagame Pawulo aheruka gutangaza muri Mata 2016 itegurwa ryayo rigeze kure: ifungurwa rya jenerali Laurent Nkunda i Kigali n'ifungurwa rya murumuna we i Kinshasa!
Ibumoso: jenerali Laurent Nkunda
Ya ntambara Pawulo Kagame aherutse gutangaza mu kwezi kwa Mata 2016 itegurwa ryayo rigeze ku musozo ahasigaye ni ugutangira kubara abahitanywe n'intambara, mu gihe Kagame Pawulo we azaba ariho abyinira ku rukoma, kubera amafranaga atubutse azaba ariho akama muri iyo ntambara. Amakuru atangazwa na Radio Itahuka mwumva hejuru aha, aravuga ko mu rwego rwo kongera guteza intambara muri RDCongo, ubu Kagame Pawulo n'Agatsiko ke batangaje ko bafunguye jenerali Laurent Nkunda( ubundi utari unafunze muby'ukuri), iri fungurwa rye rikaba ryahuriranye n'ifungurwa rya murumuna wa Laurent Nkunda wari ufungiye i Kinshasa! Shikama irabibutsa ko Leta ya RDCongo iheruka gutangaza ko M23 yatsinzwe na MONUSCO ifatanyije n'ingabo za RDCongo iheruka kwemererwa gukora nk'ishyaka rya politike muri RDCongo nubwo abo muri M23 bahise bamaganira kure aya makuru. Mukurikire iyi videwo iri hejuru aha.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya ukuri maze kubabohore
Nuba umutegetsi, uzagende igihe kitaragushirana!/NKUSI Yozefu
Moamar kadafi wategekaga Libya (1969-2011)yabeshyeye abuturage ko bamukunda yibagirwa kugendera igihe nka David Cameroon birangira abo yabeshyeraga bamwivuganye! |
Uwari minisitiri w’intebe David Cameroon yatangaje ko agiye kwegura
akimara kubona ibyavuye mu matora ya kamarampaka yo kwemeza niba igihugu cy’Ubwongereza
yayoboraga kiguma mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Impamvu yeguye ikaba ari uko
yari ashyigikiye ko Ubwongereza buguma muri uyu muryango Shikama ivuze hejuru.
Nyuma yo gusenyera ba Ngofero mu rukozasoni rwiswe kurwanya NYAKATSI, ubu imiturirwa y'abaherwe batayoboka FPR niyo yahidutse nyakatsi zigomba gusenywa: nyuma y'inyubako ya Rwigara ubu hatahiwe Top Hotel Tower y'i Kigali!/Nkusi Yozefu
Top Hotel Tower Umuturirwa ugiye gusenywa i Kigali |
Ku itariki ya 12/9/2015 urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho inkuru y'incamugongo ivuga ko Agatsiko ka Pawulo Kagame kariho gasenya inyubako ya nyakwigendera Rwigara Asinapolo(Assinapol) kari kamaze iminsi kishe urupfu rw'agashinyaguro ndetse agashyirwa mu mufuka bashyiramo abapfu agihumeka imbere y'abana be! Inyandiko ya Shikama ivuga kuri iryo senya murayisanga kuri aka gasomerwaho abashaka kongera kuyisoma.
Abacuruzi bari i Kigali no hirya no hino mu gihugu, nta n'umwe wigeze wamagana iki gikorwa cy'urukozasoni cyakorewe impfubyi n'umupfakazi wa nyakwigenra Rwigara. Ndetse n'abavuganaga nabo batangiye kubaha akato ngo batiteranya n'Ibinywamaraso. Ubu noneho haravugwa ko imwe mu mahoteli akomeye i Kigali yitwa Top Hotel Tower y'i Kigali ariyo igezweho. Buri munyarwanda wese yaba ari uri mu gihugu cyangwa ukiri inyuma, arabona ko guceceka muri ibi bikorwa by'ubwicanyi n'ubuhemu bikorerwa abanyarwanda ari ukwirahuriraho umuriro utazima! None ni njyewe ejo niwowe utahiwe!
WARI UZI KO ? Sobanukirwa n'ipfuba / Radiyo Flash FM Rwanda/Nkusi Yozefu
Mu Rwanda hashize igihe havugwa ikibazo cy'abagore ngo badashimishwa ku buryo buhagije n'injyanishabitsina n'abo bashakanye; aha niho havuye ijambo rishya rigezweho i Kigali, GUPFUBA. Imana itera amapfa ngo itera n'aho bahahira, iki kibazo cyatumye abashomeri benshi babona agafaranga gaturuka ku bagore bifite baba bakeneye gupfuburwa. Nkuko muri bubyumve muri iki kiganiro cya Radiyo Flash FM Rwanda, ngo hariya hafi yo kwa Rubangura, aba bagore bashaka ababapfubura niho bajya,bakahahurira n'abapfubuzi bashinze koperative yitwa KOPFUMU: Koperative Pfubuka Munyarwandakazi! N'akataraza kari inyuma nkuko urubuga rwanyu Shikama rudasiba kubibabwira.
Tega amatwi iyi videwo iri hejuru.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
Musa Fazil ntazitege rugondihene nkuko byagendekeye majoro Tewonesiti Lizinde!/Nkusi Yozefu
Musa Fazili arasaba ko ibikorwa byo kubaka igice kidasanzwe ( sipesiyali) ku nyubako nshya ya Gereza ya Mageragere kizafungirwamo abo yita ko bakora iterabwoba |
Mu mukino wo gukirana habamo amacenga menshi ugomba gukoresha kugirango ukubite uwo muhanganye hasi. Amwe muri ayo macenga ni ukumutega; imitego nayo ikaba iri ukwinshi ariko izwi cyane ni ibiri: hari ukumukubita ikirenge cyawe ku gatsinsino ko ku kaguru ke k'iburyo arinako uzamura akandi ke k'ibumoso ukamujugunya ku itaka. Muri Shikama, dukeka ko akenshi aha ariho havuye inshinga GUTSINSURA . Undi mutego wa kabiri bivugwa ko ukunda gukoreshwa n'igitsina gore ni ugufata uwo mukirana ugasobeka akaguru kawe inyuma y'amaguru ye yombi ugasunika igihimba cye uganisha inyuma; abakoresha ubu buryo bwa kabiri akenshi nibo bagwa hasi mbere y'uwo bahanganye cyangwa bakagwa miswi!
UDUSAJYA:Ngo uguhiga ubutwari muratabarana: Inzara yiswe NZARAMBA yambitse ubusa FPR amanywa ava: hongeye kuba indi nama i Kigali abayitumiwemo babura ibyo kurya!/Nkusi Yozefu
abaje mu nama nyuma yo gutonda imirongo miremire basangaga inkono zirimo ubusa! |
Ejo niho urubuga rwanyu Shikama rwabgejejeho inyandiko y'abatumiwe mu nama mpuzamahanga i Kigali WEF bakabura ibyo kurya ku buryo byarakaje Pawulo Kagame agatangaza ko yongeye kuribwaribwa! Ariko Kagame yavuze ko yamenye impamvu y'ibura ry'ibiryo ngo ku buryo bitazongera kuba ukundi; tukimara kumva aya magambo ya Kagame, Shikama yamuciriye umugani wa Nyirandabizi wiciye ururasago ku gituba rwakwanga kuva ati ntacyo bitwaye ndabizi nzongera ejo!
AGATENDO MU DUTENDO. Paul Kagame yongeye kuribwaribwa, nyamara niwe ubyitera!/NKUSI Yozefu
Abanyamahanga baje mu nama muri iyi nyubako bishwe n'inzara nkuko byemezwa na Pawulo Kagame |
Nta gihe gishize Pawulo Kagame atangaje ko aribwaribwa kubera ko ngo abashaka gutera u Rwanda bamutindiye ngo abereke! Abantu benshi harimo na Shikama banenze amagambo ya gashozantambara atagombaga guturuka mu kanwa k'umukuru w'igihugu. Nyamara Abaturanyi bacu b'i Burundi bo basanze atari ngombwa guhangayika kuko ngo indwara Kagame arwaye ituma aribwaribwa bayiboneye umuti bakaba bamusaba kuza kuwufata iwabo nkuko babivuze mu ndirimbo baheruka kumuhimbira musanga hano.
Abanyakisangani bongeye gusaba ko Pawulo Kagame na Kaguta Museveni babaha indishyi z'akababaro kubera ababo bishe mu ntambara barwanaga yo kwigarurira Kisangani muri 2000( yavuguruwe 13/6/2016, 18:00GMT)/Nkusi Yozefu
Buri gihe ku itariki ya 10 Kamena, abaturage bo mu mujyi wa Kisangani muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo(RDC) bibuka inzirakarengane n'ibyangijwe n'intambara hagati y'ingabo za Kagame zari zishyigikiye abanyekongo bari bibumbiye mu mutwe wa politike witwaraga gisirikare RCD/Goma n'iza Museveni zari zishyigikiye abanyekongo bari mu mutwe wa politike witwaraga gisirikare RCD/KML ; izi ngabo zombi inkundura buri wese ashaka kwigarurira uyu mujyi.
Iyi ntambara yamaze iminsi itandatu, yahitanye abakongomani benshi inangiza byinshi. Kuri iriya tariki Shikama yavuze hejuru, Abanyakisangani basaba ko bahabwa indishyi z'akababaro kubera ababo bishwe n'imitungo yabo yangijwe. Shikama irabibutsa ko iyi ntambara hagati y'abavuzwe hejuru yatangiye ku itariki ya 10 Kamena 2000.
Dg NKUSI Yozefu
www. shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Amerika (USA) ngo ishobora kuba yarakoze nka Munyuza ikaba ariyo yirengeje mu cyayenge umuteramakofe w'ikirangirire ku isi Mohamed Ali./NKUSI Yozefu
Mohamed Ali |
" Abo bariho batwamagana bakora ibirenzi ibi inshuro ijana!"
Muri Shikama tubona ko Kagame ashobora kuba ataribeshye dutereye ijisho ku ntambara ziriho zibera hirya no hino ku isi zose zashojwe na USA zikaba ziriho zihitana inzirakarengane zitagira ingano. Ariko biba bibi kurushaho iyo igihugu cy'igihangange nka USA gikoresha amayeri n'ubugome nk'ubwa Kagame na Munyuza ngo kirenze abaturage bacyo.
IBIMBABAZA. Kuki abazadukomokaho igihe tuzaba twarabaye amateka bazagira bati HARABAYE NTIHAKABE?: Yagiye gusura uruganda rukora intwaro bucyeye ajya kugura umuriro ubyazwa mu mazi aturuka iwe!/NKUSI Yozefu
Mbere yo kujya mu njyana y'umutwe w'iyi nyandiko, Shikama irabanza ikugezeho ibyo umuhanga mu mateka n'imbonezamubano yavuze ku bategetsi b'ibihugu, amabi bakora, n'uko barangiza ubuzima bwabo. Abderhaman Ibn Khaldun (1332-1406) ni umwarabu wavukiye mu majyaruguru y'afrika mu gihugu cya Tunisia ariko ababyeyi be bakaba bafite inkomoko muri Yemen y'ubu. Abanyamerika n'Abanyaburayi bafata uyu mwarabu nka rubimburirangabo mu mbonezamubano mbere y'ibirangirire muri iki gisata bakomoka mu gihugu cy'Ubufaransa Auguste Comte(1818-1883) na Emile Durkheim(1858-1917). Ibn Khaldun yabaye mu bihugu byinshi akenshi agenda ahunga ingoma z'ubutegetsi zamuhigaga ngo zimwice. Yahunze Tuniziya ajya muri Maroc nayo ayihungira muri Espagne icyo gihe yari yarigaruriwe n'Abarabu cyane cyane igice cy'amajyepfo(Andalus, Garnata na Qurduba), aha naho yaje kuhahunga agaruka muri Tunisia arongera arayihunga agana mu Misiri aho yaje gupfira.Mu bitabo byinshi yanditse ikizwi cyane ni Al Muqadima ( intangiriro y'amateka).
Tariki ya 5/6/1994-5/6/2016. Kwibuka umwana SHEJA Rishari, abasenyeri n'abandi bihaye Imana FPR yiciye i Gakurazo. Umubyeyi wa nyakwigendera SHEJA, Mukashema E. yaganiriye na Shikama
Mukashema Esiperansiya, nyina wa Sheja FPR yarasiye ku bibero
bya Musenyeri Gasabwoya, yaganiriye na Shikama.
Videwo y'iminota 7
Icyitonderwa: Iki kiganiro cyabaye tariki ya 3/6/2015
Mwene Pawulo Kagame, Cyomoro ati:" Kagame yagabanyije ubusumbane mu bukungu n'imibereho mu Rwanda"; urubyiruko ruti: "urabeshya sha kuko aho uba muri iyo za Amerika utazi ko inzara yiswe NZARAMBA itugeze aho umwanzi ashaka!"/NKUSI Yozefu
Pawulo Kagame ahora avuga ko burya ngo abanyarwanda ari abana beza; ashobora kuba abihera ko yabiciye nyamara bakamukomera amashyi amanywa n'ijoro ndetse akabikoreza ibiseke byuzuye ikinyoma bakabikora badatsikimba!Nanjye nemeza ko Abanyarwanda ari abana beza ariko impamvu mbivuga zitandukanye n'izi za Kagame mvuze hejuru.
Ni beza koko ariko si abana bo kumena ifu. Baravuka, bagahoha, bagateta, kakiga kuvoma, bakagana ishuri, bagakura bakaba abagore n'abagabo bafite ubwenge bwo gutandukanya ikibi n'ikiza, ibi bitandukanye n'uko Pawulo Kagame atekereza. Ndabibuka wa mugoroba umunsi uciye ikibu. bateranye , bakikije ikibindi cyuzuye amarwa harimo imiheha itarenze itanu kandi bo barenga 20!Ubwo ndavuga mbere ya za 1990, hakiriho isaranganya!
Abitandukanyije na FDLR bashinze undi mutwe w'inyeshyamba
ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA AHO BARI HOSE, N’ABANDI BOSE BAHARANIRA AMAHORO, UBWIYUNGE NA DEMOKARASI.
Tumaze kubona ko, intego twiyemeje yo gucyura impunzi mucyubahiro no guharanira impinduka mu gihugu cyacu tudashobora kuyigeraho tukirangajwe imbere na Generali Majoro BYIRINGIRO Victor,waranzwe n'ibi bikurikira mu miyoborere ye:
-Guhuzagurika mu miyoborere y'urugaga,bigatuma afata ibyemezo ahubutse atagishije inama,cyangwa asuzuguye inama bamugiriye,ntave ku izima;
Twagiramungu Faustin alias Rukokoma na Col Wilson Irategeka biyemeje kugambanira abanyarwanda kumugaragaro
- 12345
Nyuma y’aho Comite y’ubuyobozi bw’Urugaga Ruharanira Demokarasi no kubohoza Urwanda (FDLR) ifatiye icyemezo cyo guhagarika Col Wilson irategeka by’agateganyo kugirango hakorwe iperereza ku birego bijyanye no kuba yarakomeje gukorana n’abagambiriye gusenya Urugaga, yahisemo gukorana naRukokoma kumugaragaro aho bahise bashinga umutwe mushya witwa CNRD-UBWIYUNGE.