Pages

KWAMAMAZA

Nuba umutegetsi, uzagende igihe kitaragushirana!/NKUSI Yozefu











Image result for muammar gaddafi
Moamar kadafi wategekaga Libya (1969-2011)yabeshyeye abuturage ko bamukunda yibagirwa
kugendera igihe nka David Cameroon birangira abo yabeshyeraga bamwivuganye!
Uwari minisitiri w’intebe David Cameroon yatangaje ko agiye kwegura akimara kubona ibyavuye mu matora ya kamarampaka yo kwemeza niba igihugu cy’Ubwongereza yayoboraga kiguma mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Impamvu yeguye ikaba ari uko yari ashyigikiye ko Ubwongereza buguma muri uyu muryango Shikama ivuze hejuru.


Agatsiko kanyibukije Moamar kadafi  wahoze ayobora Libya.
 Uyu mugabo yigeze kuvuga yishongora ku baperezida bo muri Amerika kuri Televiziyo y’igihugu cye, uwabwirwaga akaba ari George  Bush:

“ Mwese muzajya mugenda musige nkiri ku butegetsi! Ronald Regan ari hehe? Bill Clinton ari hehe?Aba bose barandwanyije ariko baragiye baransiga, ndacyakomeye ku butegetsi niherewe n’Abaturage”

Agatsiko nako kakimara kumva ko Cameroon yeguye, kashushe n’akavuga ibijya gusa n’ariya magambo ya Kadafi igihe kibazaga ku bibi n'ibyiza Cameroon yakoreye ingoma y'Agatsiko. Umva uko imwe mu ntiti z'Agatsiko akaba n'umukada wa FPR yabitangarije urubuga IGIHE.

“---- Nibwo BBC yafunzwe mu Rwanda, nibwo umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza wajemo agatotsi biturutse ku ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake. Igihe cye mu Rwanda cyaranzwe n’ibyiza n’ibibi. Murabizi ko hari igihe u Bwongereza bwigeze guhagarikira u Rwanda imfashanyo bigeze aho barazigarura
Akurikije ugushaka kw'abaturage, agendera igihe.
Cameroon yemeye ko atsinzwe yubahiriza ugushaka kw’abaturage yegura ngo hajyeho guverinema ifite icyerekezo kijyanye n’uku gushaka kw’abaturage. Kagame we azi ko abaturage barwanyije gahunda ze zose kuva muri 1994 bakaba barifuje ko agenda kuva muri 1994, we ntiyigeze akora nka Cameroon ahubwo yaciye imitwe abagiye bigaragaza cyane ko batamushyigikiye , urutonde ni rurerure rw’abo yisasiye, ndetse abandi abohereza muri Rweru bahambiriye mu mifuka. Igisoda n’igipolis bye birasa abaturage ku manywa y’ihangu nk’urasa twa tunyoni bita uruhuri! Kwishimira ko Cameroon agiye nturirire Pawulo Kagame usigaye yicaye ku ntebe y’ikinyoma, ni ubupfu!
Umunyamakuru Muhuri Jean Marie Vianney  wari warihimbye JIMEVE(JMV) watangaga ikiganiro kuri Radio Rwanda, LA MUSIQUE ET DES IDEES mu kinyarwanda tukaba twacyita umuziki n'ibitekerezo, muri Gicurasi 1987 yigeze kubaza umunyakanada( Canadian) wakoraga mu Rwanda impamvu agiye vuba kandi yari yarakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iterambere ry’u Rwanda; uyu muzungu yamusubije amagambo abanyagitugu bategeka ibihugu by’Afrika bagombye kwandika mu byumba bararamo:
“ Dans la vie, il faut savoir partir” tugekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo: “ Mu buzima, umuntu yagombye kumenya kugenda igihe kitaramurengana”
Arwanya ugushaka kw'abaturage yabohoje, igihe cyo kugenda cyamurenganye

Aya magambo Moamar Kadafi iyo ayamenya akayakurikiza ntiyari gupfa urw’agashinyaguro yishwe n’abo yabeshyeraga( murebe hejuru ku ifoto) ko bamukunda nkuko Kagame Pawulo abikora! Imyaka 42 yamaze ku ngoma yari kuyikoramo 10 gusa isigaye agaharira abandi batowe n’abaturage. Kagame Pawulo nawe amaherezo ye ntawe utayareba, kuko nta gahunda yo kugenda neza afite, igihe kikaba cyaramaze kumurengana nka Kadafi! Mu gihe Cameroon agiye kwiryohera muri make yakoreye, Kagame Pawulo we cyangwa umuryango we, ntawe uzabona amahirwe yo kurya kuri menshi yasahuye!
Yewe abumva, niba wumva mvuze ngo iki?
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

10 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze.

    ReplyDelete
  2. Mbabwire ibugwari nabonye mu buzima ni ukwiyumvishako uri kamara uri igitangaza ko udahari byacitse byayobye, iyi ni indwara kuko umuntu utumvako mbereye habayeho na nyuma ye hazabaho aba arwaye gute wafata abantu igihumbi ukamenyako nta numwe ukurusha utemeye ko bayobora ngo bibananire? Abarira nimuririre urwababyaye kuberako ntaho ruva ntaho rujya.

    ReplyDelete


  3. Un soldat congolais tué au Rwanda/ Radio OKAPI

    Publié le ven, 24/06/2016 - 07:38 | Modifié le ven, 24/06/2016 - 07:49
    FARDC Rwanda frontière soldat du 313e bataillon Décès En bref Actualité National

    Des soldats congolais au Nord-Kivu le long de la frontière avec le Rwanda. © MONUSCO/Sylvain Liechti
    Des sources de l’armée congolaise ont annoncé jeudi 23 juin la mort d’un soldat congolais depuis environ une semaine au Rwanda. D’après ces sources, la victime aurait traversé sans le vouloir la frontière et s’est retrouvé au Rwanda voisin.

    Il s’agit d’un soldat du 313e bataillon commando des Forces armées de la RDC (FARDC), basé en territoire de Nyiragongo au Nord-Kivu. Le soldat aurait traversé la frontière samedi dernier.

    Selon des sources au sein des FARDC, des militaires rwandais auraient tiré sur lui avant de le décapiter. Ils auraient ensuite jeté le corps décapité du côté congolais, indiquent les mêmes sources.

    Des militaires congolais, alertés par les tirs, se seraient rendus sur le lieu. A leur tour, ils auraient renvoyé le corps de leur collègue du côté rwandais de la frontière.

    Actuellement, le corps de la victime se trouverait toujours au Rwanda, indiquent les mêmes sources militaires.

    Des représentants du mécanisme conjoint de vérification se sont rendus jeudi au Rwanda pour discuter avec des responsables de l’armée rwandaise.

    Par le passé, des incidents similaires opposant les militaires rwandais et congolais ont été enregistrés à la frontière. Des militaires congolais se sont retrouvés, officiellement sans le vouloir, sur le sol rwandais avant d’être interpellés, puis ramenés en RDC après plusieurs tractations.

    Mardi dernier, c’est un soldat ougandais qui a été arrêté dans le territoire de Rutshuru (Nord-Kivu), à la frontière avec l’Ouganda.

    Selon le porte-parole des opérations Sokola 2, ce militaire, armé et portant l’uniforme de l’armée ougandaise, a passé la nuit en RDC. Il a été rapatrié mercredi par le mécanisme conjoint de vérification des frontières.

    RADIO OKAPI

    ReplyDelete
  4. Makoki,
    igitekerezo cyawe nicyo ndagishyigikiye rwose.mpora nsoma ibitekerezo byawe bikanyura pe. tugarutse kuri Kagome, nawe se umuntu noneho usigaye warihinduye Yezu,urumva igihugu kigana he koko. Ubwo ni ukuvuga ko napfa ntawe uzamusimbura. None se ko Yezu mbere yo kwicwa n'abayuda yari yarashatse abazamusimbura= intumwa 11, we azarusigira umugore waruzambije n'abana be? harahagazwe ni mwene Nzirorrera. week end nziza kuri mwese.

    ReplyDelete
  5. Jambo Malaika/ Facebook
    Kagame Kagame Kagame kuki utunva urwango wakururiye abanyarwanda usibye kuba war she umubare munini w’abanyarwanda abandi ukabateza ubucyene ubutibdi ubushomeri abandi ukabicisha jya wibuka ko wangishije abanya muli Congo muli Tanzania mu Burundi mbese wakururiye abanyarwanda urwango muli ibyo bihugu duturanye. MBESE waba ujya ubona akanya ko gutekereza uko bizakugendekera nnitumara ku gufata tukagufunga tukaguha abakuburanira maze tukakuryoza amaraso yose wamenye guhera 1990 kugeza 2017. Ibi jya ubuzirikana kandi ninjye uzagusomera ibyaha byose wakoze. Mwalimu.

    ReplyDelete
  6. David Himbara kuri facebook
    16 hrs ·
    Kagame has used Rwandan pension money to improve housing for Rwandans. And the price for Kagame's new houses? The price range is between US$172,000 and US$560,000.00.
    Watch....
    http://edition.cnn.com/…/video/pla…/intl-marketplace-africa/

    ReplyDelete
  7. Erega ntidukwiye kubitindaho na gato, kuko burya inzira umuntu ahatse kunyuramo ni yo iba imubereye nziza, kabone n'ubwo abo bali kumwe bose bayanga. Na Kagame rero ni uko, inzira yahisemo ntiyabanje kugisah inama kandi nabashatse kuyimugira tuzi uko yabagenje, gusa icyo tuzi ni uko AZAYIRANGIZA NABI,NDETSE NABI CYANE.Mulindire gato muzarebe ake n'abo yilirwa yicira ku rwara nk'inda yarangiza ngo "ABANYARWANDA BARANSHAKA",byahe!!!!

    ReplyDelete
  8. Erega Kagame muramurenganya ntashobora kandi ntategetswe kuva kubutegetsi adapfuye.Kuko fpr ni LUNAR ijijishije(ivuguruye)na Kagame akaba umwami w'u Rwanda wimye ingoma! Ikitaratangazwa ni izina ry'ubwami.Kandi rero imikorere ya kagame ni iya cyami.
    Urugero rwa hafi:Nta bami babiri mugihugu niyompamvu Kigeri Ndahindurwa atakwibeshya ngo atahe we arabizi bimuri mumaraso,nataha Repubulika yacu izaba yahumuye. Umwami iyo yatangaga(yapfaga) nibwo undi yimaga.Ibya principe za Democratie kuri Kagame ntibishoboka kuko amategeko y'abiru agenga I CYAMI ntaho abiteganya kandi niyo agenderaho,naho ayo kukimuhurura ni ibipapuro.Tera agatoki hejuru niba uhakana!

    ReplyDelete
  9. Erega Kagame muramurenganya ntashobora kandi ntategetswe kuva kubutegetsi adapfuye.Kuko fpr ni LUNAR ijijishije(ivuguruye)na Kagame akaba umwami w'u Rwanda wimye ingoma! Ikitaratangazwa ni izina ry'ubwami.Kandi rero imikorere ya kagame ni iya cyami.
    Urugero rwa hafi:Nta bami babiri mugihugu niyompamvu Kigeri Ndahindurwa atakwibeshya ngo atahe we arabizi bimuri mumaraso,nataha Repubulika yacu izaba yahumuye. Umwami iyo yatangaga(yapfaga) nibwo undi yimaga.Ibya principe za Democratie kuri Kagame ntibishoboka kuko amategeko y'abiru agenga I CYAMI ntaho abiteganya kandi niyo agenderaho,naho ayo kukimuhurura ni ibipapuro.Tera agatoki hejuru niba uhakana!

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355