Pages

KWAMAMAZA

Nyuma yo gusenyera ba Ngofero mu rukozasoni rwiswe kurwanya NYAKATSI, ubu imiturirwa y'abaherwe batayoboka FPR niyo yahidutse nyakatsi zigomba gusenywa: nyuma y'inyubako ya Rwigara ubu hatahiwe Top Hotel Tower y'i Kigali!/Nkusi Yozefu



 Top Hotel Tower
Umuturirwa ugiye gusenywa i Kigali





Ku itariki ya 12/9/2015 urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho inkuru y'incamugongo ivuga ko Agatsiko ka Pawulo Kagame kariho gasenya inyubako ya nyakwigendera Rwigara Asinapolo(Assinapol) kari kamaze iminsi kishe urupfu rw'agashinyaguro ndetse agashyirwa mu mufuka bashyiramo abapfu agihumeka imbere y'abana be! Inyandiko ya Shikama ivuga kuri iryo senya murayisanga kuri aka gasomerwaho abashaka kongera kuyisoma.

Abacuruzi bari i Kigali no hirya no hino mu gihugu, nta n'umwe wigeze wamagana iki gikorwa cy'urukozasoni cyakorewe impfubyi n'umupfakazi wa nyakwigenra Rwigara. Ndetse n'abavuganaga nabo batangiye kubaha akato ngo batiteranya n'Ibinywamaraso. Ubu noneho haravugwa ko imwe mu mahoteli akomeye i Kigali yitwa Top Hotel Tower y'i Kigali ariyo igezweho. Buri munyarwanda wese yaba ari uri mu gihugu cyangwa ukiri inyuma, arabona ko guceceka muri ibi bikorwa by'ubwicanyi n'ubuhemu bikorerwa abanyarwanda ari ukwirahuriraho umuriro utazima! None ni njyewe ejo niwowe utahiwe!


Igihe Kagame yasenyeraga rubanda rugufi mucyo yise guca nyakatsi, abacuruzi, abategetsi, n'abasirikare bakuru baricecekeye nk'aho nta cyabaye; batamira imishito barenza ho byeri nkuko bisanzwe! Ntabwo bigeze bamenya ko umunsi wabo nabo ubategereje. Aho amariye gusenyera ba Ngofero akabasiga iheruheru, yahise yadukira amazu y'abacuruzi yo muri Karitiye Matewusi y'i Kigali, nyuma yo kubatwikira bakanga kwimuka. Abari bafite imiturirwa ntibigeze batekereza ko nabo aka kaga kazababaho maze bigira ba Bizengarame. Ntibukeye kabiri twumva ngo umuturirwa wa Rwigara wasenywe nyuma y'aho Agatsiko kitabaje sosiyete y'Abacanshuro St Joseph Engineering Company ngo ibibafashemo amahanga yoye gusakuza.

Iyi sosiyete niyo yongeye kwifashishwa ngo Agatsiko gasenye ihoteli ikomeye Top Hotel Tower iherereye ku Kimihurura ahazwi kuri KEBISI( KBC). Nkuko byandekeye kwa Rwigara, iyi  hoteli yategetswe guhagarika imirimo yayo ngo habanze hasuzumwe ko yubatse neza itazagwira abantu! Umuntu rero akaba yakwibaza ibibazo bikurikira:
  • Ese ko bizwi ko Kagame igihe cye kinini akimara mu mahanga akaba atarabonye umwanya wo gukurikirana iyubakwa ry'iyi hoteli, nta bandi bantu bakorana nawe bari bahari ngo bagenzure iri yubakwa ngo hafatwe ingamba hakiri kare iyi hoteli itaruzura?
  • Ni gute hoteli yuzuye ikanatahwa, ikaba ngo yakiraga abaherwe b'i Kigali ndetse bakiniragamo n'urusimbi rwa kijyambere, hakaba hari ibyuzi byo kogeramo, ikaba yarakoraga ibi byose nta byangombwa. Ibi byose Agatsiko ntikari kazi ko bikorerwamo?
  • Ese iyi hoteli ntabwo yari izwi mu bigo byaka amahoro nka Rwanda Revenue, none se yasoraga idafite uruhusa rwo gukora rutangwa na Leta?
  • Gutumiza ibintu mu mahanga ho se, ntabwo yakoranaga na za banki harimo na banki nkuru y'igihugu (BNR)?
Abanyarwanda baravuga iki kuri iki kibazo?

Abagabo babiri n'umudamu umwe  bari mu Rwanda baganiriye na Shikama kuri iki kibazo tudashaka kuvuga amazina yabo  kubera impamvu zumvikana z'umutekano wabo, badutangarije ko bakeka ko bene iyi hoteli baba baraketswe amababa yo gukorana n'Abatutsi baba hanze barwanya Pawulo Kagame barimo Kayumba Nyamwasa na Dg Rudasingwa Tewojeni(Theogene).Iki rero ngo kikaba ari igihano cyo kubasubiza ku isuka; umudamu we yatubwiranye ibi urwenya ati erega shikama biriya ni ibisanzwe turabimenyereye; ikibazo ni ukumenya ngo njye nzagerwaho ryari?! Umwe muri bariya bagabo babiri yatubwiye ko akeka ko binashoboka ko hariya hubatswe iriya nzu, FPR ihashaka ngo ihashyire inyubako zayo ziyiha akayabo; wenda ba nyiri iriya hoteli nta cyacumi gitubutse bajyanaga ku Ntare( icyicaro gikuru cya FPR) . Shikama ikaba ibibutsa ko hafi y'iriya hoteli hari hamaze gusenywa andi mazu akomeye harimo n'iposita yatashywe muri 1988 itwaye akayabo k'amadolari  kubera ko yari ifite uburyo bugezweho bwo gucagura imizigo n'inyandiko( Centre de Tri mu gifransa). 

Umwe mu bayobozi nako abategetsi b'umujyi wa Kigali yabwiye abanyamakuru ba Igihe urutegereje iyi Hoteli, mu magambo yuzuyemo ubugome kamere buranga Agatsiko: 

" Iyi hoteli ishobora guhabwa ibyangombwa basanze ibikwiye, basanga idakomeye nabwo igakurwaho"

Hoteli igiye gusenywa i Kigali 

Umupfakazi n'impfubyi ba nyakwigendera Rwigara A.
Basenyewe ku manywa y'ihangu
Umwicanyi mubi uzengereje abanyarwanda si Pawulo Kagame na FPR, ni " ubwoba " butuma twicecekera mu gihe abavandimwe n'ababyeyi bacu bahambwa ari bazima, abandi bagasenyerwa ku manywa y'ihangu! Ikibabaje rero ni uko muri uku guceceka benshi badatekereza ko wa munsi wabo twavuze hejuru uzabashyikira! 

Ni ngombwa rero ko buri munyarwanda aho ari hose, ahagurukana umuganda we bwite akaramira urwatubyaye;  niba atari uko bimeze tuzashira uruhongohongo maze u Rwanda rusigare rwituriwe n'Agatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro n'Abacanshuro bayo!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Ntawe uzaguha uburenganzira bwawe ku isahani, ugomba kubuharanira

5 comments:

  1. Tanga igetekerezo cyawe kuri iyi nyandiko
    Urakoze

    ReplyDelete
  2. Nkusi we ibi ndabishima nivuye inyuma ubigaya abigaye.Wabonye igihugu abacuruzi bakomeye batagira urugaga rwo gutabarana nk'uko byagendekeye Rwigara, umuryango bakawuha akato nk'abarwaye ibinyoro hakabura n'umwe ukopfora? Ahubwo numvaga leta yacu dukunda yagakataje byibura amazu abiri mu kwezi ahasigaye bakubaka za convention center nyinshi maze bagahambiriza abo bubaka nabi kandi babona kigali ili ku musenyi w'inyanja, cg mu misozi miremire aho inkangu n'imitingito bishobora kuzisebya bikaba byahitana ubuzima bwa ba Rucagu gebda bwoba waratsinze!!

    ReplyDelete
  3. Nkusi we ibi ndabishima nivuye inyuma ubigaya abigaye.Wabonye igihugu abacuruzi bakomeye batagira urugaga rwo gutabarana nk'uko byagendekeye Rwigara, umuryango bakawuha akato nk'abarwaye ibinyoro hakabura n'umwe ukopfora? Ahubwo numvaga leta yacu dukunda yagakataje byibura amazu abiri mu kwezi ahasigaye bakubaka za convention center nyinshi maze bagahambiriza abo bubaka nabi kandi babona kigali ili ku musenyi w'inyanja, cg mu misozi miremire aho inkangu n'imitingito bishobora kuzisebya bikaba byahitana ubuzima bwa ba Rucagu gebda bwoba waratsinze!!

    ReplyDelete
    Replies
    1. Uakoze gutanga igitekerezo cyawe muvandimwe Mugisha.
      Komereza aho, uri mu nzira nziza.
      DG Nkusi

      Delete
  4. Aba bicanyi ba FPR nta kindi bazi atari ukwica no gusahura ibya rubanda. Ariko ngo iminsi y'igisambo ni umunani uwa cyenda kigafatwa.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355