Pages

KWAMAMAZA

Ya ntambara Kagame Pawulo aheruka gutangaza muri Mata 2016 itegurwa ryayo rigeze kure: ifungurwa rya jenerali Laurent Nkunda i Kigali n'ifungurwa rya murumuna we i Kinshasa!

      Ibumoso: jenerali Laurent Nkunda

Ya ntambara Pawulo Kagame aherutse gutangaza mu kwezi kwa Mata 2016 itegurwa ryayo rigeze ku musozo ahasigaye ni ugutangira kubara abahitanywe n'intambara, mu gihe Kagame Pawulo we azaba ariho abyinira ku rukoma, kubera amafranaga atubutse azaba ariho akama muri iyo ntambara. Amakuru atangazwa na Radio Itahuka mwumva hejuru aha, aravuga ko mu rwego rwo kongera guteza intambara muri RDCongo, ubu Kagame Pawulo n'Agatsiko ke batangaje ko bafunguye jenerali Laurent Nkunda( ubundi utari unafunze muby'ukuri), iri fungurwa rye rikaba ryahuriranye n'ifungurwa rya murumuna wa Laurent Nkunda wari ufungiye i Kinshasa! Shikama irabibutsa ko Leta ya RDCongo iheruka gutangaza ko M23 yatsinzwe na MONUSCO ifatanyije n'ingabo za RDCongo iheruka kwemererwa gukora nk'ishyaka rya politike muri RDCongo nubwo abo muri M23 bahise bamaganira kure aya makuru. Mukurikire iyi videwo iri hejuru aha.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya ukuri maze kubabohore

13 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze

    ReplyDelete
  2. Icyitonderwa: Turasaba abasomyi ba SHIKAMA kujya bafata umunota bakajya bandika icyo batekereza ku nkuru bamaze gusoma ahantu habigenewe muri Comment, hari munsi y’inyandiko. Ibi bidufasha kumenya ibyo mukunda no kwiyubaka kandi namwe mukungurana ibitekerezo.Si ngombwa ko wandika email yawe cyangwa ukoresha amazina yawe nyayo; andika igitekerezo mu rukiramende maze ukande submit iri hasi , igitekerezo cyawe kirahita gisoka nta handi kinyuze! Waba ufite amatangazo, inkuru cyangwa ibitekerezo? Twandikire kuri:mahoriwacu@gmail.com hari igihembo cy'amafranga 100,000FRW kizahabwa abantu batatu bazaba barafashije uru rubuga gutanga ibitekerezo. Iki Gihembo kizatangwa kuri 31/12/2016, amazina y'abatsinze azaca kuri uru rubuga keretse banyirayo nibatabishaka!!! Ninde uzakijyana, rahira ko atari wowe?

    ReplyDelete
  3. Uwarose nabi burinda bucya aba baje baje nawe umuntu arifunga agategeka ngo nimutangaze ko mfunze kugirango amahanga abeshywe ubutabera batigeze amafaranga yabashirana ngo nimwongere muvugeko mfunguwe kugirango tujye muri kongo ariko Nyagasani Mushoborabyose iyi ngoma y'igitugu izahera ryari? aya maraso ya sagatwa, gahutu na gatutse azareka kumeneka ryari?

    ReplyDelete
  4. Icyo kintu cyo gusubira kwingabo z'u Rwanda muri Congo, umuhanuzi Nsabagasani yari yarakivuzeho ko kiri mu bimenyetso Imana yamuhaye.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Iki kimenyetso na Magayane asa n'uwagikomojeho ubwo yavugaga Rwara rubundiye mu mashyamba ko nazaura umuugara igihuru kizabyara igihunyira! Aho si bariya banyarwanda bibereye mu msahyamba ya RDCongo Kagome ashaka kongera kujya kwica ubu bikba bitazamuhira nkuko byamuhiriye mbere. ? tubitege amso.

      Delete
  5. Yewe,ni agahoma munwa ! Ariko uziko nidukomeza kwigira ba 'Ntibindeba" katubayeho koko !!(ndavuga abanyarwanda); ubutegetsi bwa FPR bumaza nk'imyaka 50 butavuyeho,abanyarwanda bose bahunze ubwicanyi bwayo yaba yarabarimbaguye bose ibasanze aho baba bari aho ariho hose;abari mugihugu yarabahinduye abagaragu,abaja abandi inkoma mashyi ikoresheje ubugome,ikinyoma n'amayeri bisumbye ibya Shitani.Abazarama bazarubara !

    ReplyDelete
  6. None se umuti waba uwuhe Zubeli we? Ko FDLR yatwajeje ibitangaza imyaka 20 yose imaze gusubiranamo, undi usigaye ubona ushoboara kubogora u Rwanda ninde?

    ReplyDelete
  7. Muvandimwe Zainab,abanyarwanda turwaye indwara yanze gukira.Kandi ikibabaje giteye n'agahinda ni uko iyo ndwara ifata umuntu ayibona n'ibimenyetso byayo abiruzi maze akemera akarwara kandi ntanywe umuti kandi awureba akarinda ananguka azize yandwara azi neza !!! Iyo ndwara ntayindi ni "kunanirwa kwigira kumateka". Kuki ikosa ryakozwe mumateka ryongera rigasubira kandi ryarahitanye inzira karengane zitabarika ? Wowe ubona abanyarwanda batarwaye ? Ahaaa ibya FDRL byo ntawabitindaho ,byonyine na Kagame ubwe n'abambari be muma discour yabo bagaragaza,utiriwe usesengura,ko opposition yanyayo kandi batinya ari FDRL.Ahubwo impamvu abandi ba politiciens batiyunga nayo sinyishyikira.

    ReplyDelete
  8. Kagame na Kabila babitekinitse pe!!! ubu noneho abasigaye ari abo gusabirwe nitwe abanyarwanda. Dukurikije ubuhanuzi iyi ntambara igiye gukorwa muri DRC niyo izakoma imbarutso kuyu Rwanda.

    ReplyDelete
  9. RURIHABI
    wahora n'iki mwana WA MAMA ko aba banyagwa bazasiga akarere kongeye kwaka umuriro! Ariko se bajya batekereza imbyaro zabo n'ibibfarangabasahuye ?????????
    None se uyu muriro niwaka ibyabo ntibizarangira nk'ibya Mobutu cyangwa Kinani??!!!

    ReplyDelete
  10. @Rurihabi,
    Nonese ibyo bifaranga kowumva hari ibyo babibitsa kumazina y'abandi bantu ntubonako bizaruhanya kubigaruza igihe ubutegetsi buzaba bunogeye rubanda ?
    Njye numva ababibasha bafungura nka WEBSITE special kuri icyo kibazo noneho ufite amakuru wese waho inote zarigitiye agatunga agatoki,kugirango uwo mutungo w'igihugu nubundi utazigarurirwa nabo wahishweho.

    ReplyDelete
  11. Igitekerezo cya Zubel cyo gufungura iyi website yo kuzajya hatangwaho amakuru y'aho amafranga ariho arigitira. Ariko ku rundi ruhande nkumva bitaba byiza kuko kwaba ari ugukengesha ibisambo Rusahuzi! Kuko aho ayo mafranga ahishwa hazwi kandi abitabazwa mu kuyahungisha nibo bazavamo bene kuyabaha!!!!!

    ReplyDelete
  12. Nshimye ibitekerezo byanyu ariko mbere yo kurwanira ibyahishwe tutazi nuko bingana tubanze turwanire amahoro twigobotora igitugu cya karinga ibindi tuza byikorerera erega umunyarwanda wamuhaye amahoro ya kora!!!! Ntidutekereze past think 'bout future.mugire amahoro yimana

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355