Pages

KWAMAMAZA

Amerika (USA) ngo ishobora kuba yarakoze nka Munyuza ikaba ariyo yirengeje mu cyayenge umuteramakofe w'ikirangirire ku isi Mohamed Ali./NKUSI Yozefu

Mohamed Ali
Igihe Pawulo Kagame yishimiraga urupfu rwa nyakwigendera Koloneli Karegeya Patirike( Patrick) imbere y'Inkomamashyi ze kuri 12/1/2014 muri Hoteli SERENA, yamaganye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) zamagana uwbicanyi bwe kandi zikora nkawe!Yabivuze muri aya magambo:

" Abo bariho batwamagana bakora ibirenzi ibi inshuro ijana!"

Muri Shikama tubona ko Kagame ashobora kuba ataribeshye dutereye ijisho ku ntambara ziriho zibera hirya no hino ku isi zose zashojwe na USA zikaba ziriho zihitana inzirakarengane zitagira ingano. Ariko biba bibi kurushaho iyo igihugu cy'igihangange nka USA gikoresha amayeri n'ubugome nk'ubwa Kagame na Munyuza ngo kirenze abaturage bacyo.


Mohamed Ali

Urubuga YOURNEWSWIRE  rwasohoye inyandiko musanga  aha yemeza ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ari zo zashatse gucecekesha kenshi umuteramakofe Mohamedi Ali isi yose yasezeyeho ejo kuri 10/6/2016, wapfuye afite imyaka 74 akaba yari amaze imyaka irenga 30 arwaye indwara y'isusumira, kuvuga ategwa no kwibagirwa  bita mu rurimi rw'icyongereza parkinson's disease , uru rubuga rwmeza ko Mohamed Ali ngo yaba yaratewe urushinge rurimo ikiyayuramutwe Amfetamine( amphetamine) nacyo kirimo uburozi bwamuviriyemo indwara urubuga rwanyu Shikama  rwavuze hejuru; ibi ngo bikaba byarabaye muri za 1970s. Uyu mugabo akaba ngo yarishwe kubera guharanira ukishyira ukizana kw'abirabura nkuko abirabura Pasiteri Martin Luther King na Malcom X bo muri USA nabo bishwe barashwe mu mayeri bazira ibi bintu.

Mu kinyarwanda duca umugani ngo umunnyi azira undi. Aho Kagame ntiyaba afite ukuri ku magambo yavugiye muri Serena Hotel ku itariki twavuze hejuru, aya makuru y'irogwa rya Mohamed Ali aramutse abaye  impamo ?

Abumva ururimi rw'icyongereza iyi nkuru murayisanga aha ku buryo burambuye.



Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Ntawe uzaguha uburengenzira bwawe ku isahane, ugomba kubuharanira






6 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze.
    Dg Nkusi Yozefu

    ReplyDelete
  2. Arega mwitegereje neza ibibera mu Rwanda, musanga ibyo kagame akora byose abikopera kuri USA! Ese mu ishuri rya gisirikare rya West Point ryo muri USA yigagamo iki atari ubu bwicanyi?

    ReplyDelete
  3. Usibye na Mohammed Ali icyo gihe ntabwo bari bwafatwe nk'abantu n'ubwo bari baramaze gutangira kugira uburenganzira bwo gutora bari bagifatwa nk'abacakara ikindikandi bill of right ntacyo ibarengera iyo bashaka kukwirenza ni kimwe na byabindi bya Paul imodoka zidasiba kwirenza abakomeye na twa tuzi.

    ReplyDelete
  4. Usibye na Mohammed Ali icyo gihe ntabwo bari bwafatwe nk'abantu n'ubwo bari baramaze gutangira kugira uburenganzira bwo gutora bari bagifatwa nk'abacakara ikindikandi bill of right ntacyo ibarengera iyo bashaka kukwirenza ni kimwe na byabindi bya Paul imodoka zidasiba kwirenza abakomeye na twa tuzi.

    ReplyDelete
    Replies
    1. harahagazwe! Nyabuneka mwe muri aho hantu(USA) no mmu burayai mujye mutuvunguriraho imibereho yaho! Najyaga ngirango Abanyaburayai n'Amerika baba muri Paradizo, naho ni uko bimeze!!!!!!!!!!!!!!

      Delete
  5. Njye makanyaga nta kiba ntakivuze! Amarozi yica abanyarwanda Kagame yayumvikanyeho n'abanyamerika. None se mwari mwumva aho bamagana ubu bwicanyi ndengakamere?Ni abantu bangahe bakomeje kwicwa muri ubu buryo bakaruca bakarumira?
    Wasanga ahubwo ari nabo bamupfunyikiye utuzi twa Munyuza ngo atumarishe abanyarwanda nkuko bagenjeje uyu mugabo Mohamed Ali.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355