KWAMAGANA URUGOMO N’IMVUGO YA GASHOZANTAMBARA
Imyaka ibaye 22 igihugu cyacu kigwiririwe n’amahano yaje kuvamo itsembabwoko n’andi mahano menshi atarahabwa inyito yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zitagira ingano. Nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka, mu gihugu ndetse no mu mahanga hibukwa izo nzirakarengane, kuri benshi tukabibuka bivuye ku mutima tunasaba ko bitazasubira ukundi “Never again”.
Igitangaje kandi kinababaje, ni uko bimaze kuba umuco mubi kuri bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda duhereye ku mukuru w’igihugu perezida Pahulo Kagame, bakoresha ibyo bihe nk’uburyo bwo kugaragaza ko batigeze bumva cyangwa ngo bakure amasomo muri ayo mahano yoretse igihugu mu miborogo ku buryo na n’ubu igihugu n’amahanga bigihanganye n’ingaruka byadusigiye.