Mu myaka 11 maze mu mwuga w'itangazamakuru ni ubwa mbere nanditse
inkuru igira icyo ivuga ku buhanuzi bw'umusirikari witwa Serija
NSABAGASANI Dominiko. Impamvu ibinteye mu isesengura ryanjye nkunze
gukora hano kuri SHIKAMA njyana n'ibigezweho mu Rwanda ni uko mbona ibirimo
kubera i Kigali bihuje neza n'ibyo yahanuriye umuryango nyarwanda.
Nkiba mu Rwanda, mu Kinyamakuru ISIMBI nari mbereye umwanditsi mukuru nanditsemo
inkuru yarebanaga n'itsindwa ry'umutwe w'ingabo za Kagame zabatijwe M23. Iyo
nkuru nayihaye umutwe ugira uti: "M23 ihinduwe abasivili byabyarira akaga n'ipfunwe abayishinze bakazabyicuza
ingoma ibihumbi". Iyo nkuru yasohotse mu Kinyamakuru ISIMBI nimero 48 cyo kuva ku
italiki 28 Nzeri kugeza taliki 13 Ukwakira 2013.
Ubwo nandikaga iyo nkuru nari nyikurije ku itsindwa rya M23 ariko
ntabwo nari nziko uyu munsi ku italiki 13 Ukuboza 2014 ibintu bizaba bimeze uko
bimeze mu Rwanda no mu karere.