Pageviews all the time

( Archives)Former Manager of RDB, Theogene Turatsinze killed in Mozambique.

Théogène Turatsinze[1] (born "in the northern part" of Rwanda c.1970,[2] murdered between 11 and 15 October 2012 in Mozambique[3]) was a Rwandan businessman.

After undergraduate studies in his home country, he moved to Mozambique, "where he worked for several years", then completed his studies with a Masters degree inmanagement at the Australian Catholic University in Sydney.[2] [4] He returned to Rwanda, and became the Managing Director of the Rwanda Development Bank (BRD) in 2005.[3]He was dismissed from that position in 2007, having "disobeyed an order from the Finance Ministry to declare the BRD bankrupt". At the time, there were allegations that members of the ruling Rwandan Patriotic Front had been appropriating funds from the Bank.[5] He moved once more to Mozambique, where he served as deputy rector of the São Tomãs de Moçambique Catholic University until his death.[6]

Rwanda. Urugiye cyera ruhinyuza intwari!Agatsiko noneho kemeye ko ihanurwa ry'indege ya Kinani ryabaye imbarutso ya Jenoside: "Ni muri urwo rwego, Marc Trévidic atangaza ko mu mpeshyi ni ukuvuga hagati y’ukwezi kwa 6-8, akaza soza iperereza rizagaragaza neza abahanuye indege ya Habyarimana ari nabyo byabaye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994"/Rushyashya. net.

Umucamanza Marc Tredivic



 Kuva muri 1994, Agatsiko kagiye kamaganira kure umuntu wese wavugaga ko ihanurwa ry'indege ya Kinani, ryababye imbarutso ya Jenoside. None kuko ngo abo mu Gatsiko bizeye ko Umucamanza Marc Tredivic yamaze kwemeranya nabo ko Kinani yahanuwe n'abahutu bene wabo, ubu noneho nta kibazo uwashaka yavuga ko ihanurwa rya Kinani ryabaye imbarutso ya Jenoside, nkuko T. Ndahiro yabyanditse muri Rushyashya.net musoma hasi aha. Ubu noneho bagiye bemera ko jenoside itateguwe! Bagorwa abanyarwanda , bagorwa ye! None se dufate ibihe tureke ibihe?Ngo urugiye kera ruhinyuza intwari, nizeye ko Ndahiro nawe yabyanditse kubera ko azi ko kuva muri 1994 abanyarwanda bazi ukuri  kumurusha ku cyabaye imbarutso ya jenoside .
Soma inkuru ya Rushyashya aha hasi

Ubufransa bwisubiyeho: ntibukigiye i Kigali kwibuka jenoside

Umukino Abafaransa bakina na Kagame umenya umeze nka za ndyarya ebyiri zirarana bugacya ntayenze indi!. Uyu munsi tubwirwa ko urukundo rukeba hagati y'igihugu cy'u Rwanda n'u Bufransa, bwacya bati kubera impamvu izi n'izi zidasobanutse akenshi ziri mu nyungu za Kagame ku giti cye n'u Bufransa ku giti cyabwo. Aba bicanyi bombi babundikiye amabanga ya jenoside badashaka gushyira ahagaragara ngo abanyarwanda bamenye ukuri ku bibabaho kuva muri 1990! Ni nde wamanuye indege ya Kinani? Kubera iki yabikoze? Yabikoze gute?Ibi bibazo byose Kagame n'amashumi ye(USA; FRANCE; GB) babifitiye ibisubizo, bikaba ariyo mpamvu  Kagame abakurura mu cyondo, bagashinyiriza kubera amaraso bafatanyije kumena. Amaraso y'abayarwanda azabahame mwese n'abana banyu. 
Soma inkuru ya RUSHYASHYA yerekeranye n'isubikwa ry'uruzinduko rw'abafransa mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
_________________________________________________________________


Ubufaransa bwisubiyeho kuzitabira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Nubwo Ubufaransa bwari bwatoranyije Mme Christiane Taubiras,Minisitir w’ ubucamanza muri iki gihugu kugihagararira mu mihango iteganijwe mu Rwanda yo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi , kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/Mata/2014 habura gusa umunsi umwe gusa ngo iki gihe kigere, Leta y’ u Bufaransa yivuguruje maze itangaza mu ijwi rya Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga ko butakifatanije n’ u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka .

Iyobokamana.Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru cya 5 cy’igisibo taliki 06 Mata 2014 Isomo rya mbere : Ezekiyeli : 37, 12 - 14. Isomo rya kabiri : Abanyaroma : 8,8 - 11. Ivanjiri : Yohani : 11, 1 - 45

izuka rya Razaro/ivanjili ya none
Mu isomo rya mbere umuhanuzi Ezekiyeli arakomeza gusobanura ibirebana n’amagufwa yumiranye yabonye mu ibonekerwa Uhoraho yamweretse. Arashusha n’usobanura uko umuntu aremwe n’uko abayeho kuko agizwe n’inyama n’imitsi n’uruhu rworosheho bishushanya ibigaragarira amaso y’abantu ariko hejuru y’ibyo hakaba harimo n’umwuka duhumeka ariwo urimo ubugingo.
Ezekiyeli ni umwe mu bahanuzi bakomeye babayeho mu mateka y’iyobokamana. Yari umuherezabitambo kimwe na se witwaga Buzi. Ibyo Ezekiyeli yigishije n’ibyo yahanuye byose bifianye isano n’ifatwa rya Yeruzalemu hamwe n’ijyanwa-bunyago i Babiloni ndetse n’ingaruka zaje kubikomokaho.

Ezekiyeli kandi ni umwe muri za mbohe umwami w’i Babiloni witwaga Nebukadinetsari yajyanye i Babiloni hamwe n’umwami Yoyakini mu mwaka wa 597 mbere y’ivuka rya Yezu. Muri iki gihugu cy’ubucakara niho Ezekiyeli yatorewe kuba umuhanuzi.

Rwanda. Perezida KAGAME kubera gutinya ko umwambi w’igishirira azaraswa n’umuntu ngo azaba yizera kurusha abandi uzamwahuranya mu gatuza ari i Bugesera; amaze imyaka 8 ahejeje mu kangaratete abaturage bo mu tugari 3 mu Murenge wa RILIMA i BUGESERA mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’indege : «Kugera n’aho abaturage bagenda 40km bacunga umurambo ku magare bashaka aho bawushyingura na 30km bashaka aho bavoma amazi yo gukoresha mu rugo!!!»



Kayumba, wigeze uba inshuti ya Kagame? Reka da!,
ni umurwanyi ukubita buri wese! Hari benshi 

bakurindira umutekano bavuga nk'uyu!
Mu 1962 nibwo ikibuga cy’indege cya mbere cyubatswe mu Rwanda. Icyo gihe cyubatswe i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Muri uko kubakwa cyahawe izina rikurikira : «Aéroport International de Kanombe
Iri zina ryaje guhinduka ubwo Habyarimana Kinani yashakaga kwibutsa abanyarwanda uruhare impirimbanyi ya Demukarasi Nyakubahwa Gregori Kayibanda yagize mu kudufasha kwigobotora ingoma ya gihake na gikolonize maze yitirira iki kibuga" Ikibuga cy'indege Mpuzamahanga Gregoire Kayibanda" ariko Kagame ageze ku butegetsi yihutiye gukuraho iryo zina ndetse n’amazina y’imihanda yose yo mu Kiyovu, ategeka ko ikibuga gihabwa izina rya : «Kigali international Airport»
Mu myaka ya za 80 abahanga mu birebana no kubaka ibibuga by’indege bakomeje kubwira Habyarimana n’ingoma ye ko ikibuga cy’indege cya Kanombe kitujuje ubuziranenge n’ibipimo mpuzamahanga fatizo maze basaba ko hakubakwa ikindi kibuga cy’indege cyasimbura kiriya cya Kanombe byaba na ngombwa kikimurwa.

UBUBILIGI.Itangazo ry’Impuzamashyaka CPC ku myigaragambyo y’i Buruseli


Nyakubahwa Twagiramungu(Rukokoma) Fawusitini
ari kumwe n'abigaragambya
CPC irashimira by’agahebuzo Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’abo mu bihugu by’abaturanyi (Ubudage, Ubufaransa, Ubuholandi ndetse na Luxembourg), kuba baraje ari benshi i Buruseli tariki ya 2 Mata 2014, bazinduwe no kwamagana nta bwoba, ubwicanyi, kuniga demokrasi n’ibindi bikorwa ruvumwa bijyanye n’imiyoborere ya « kinyeshyamba » bya Perezida Kagame wari waje mu nama aho i Buruseli.

Hari scholarships(Buruse z'amashuri makuru) nshya hano ku rubuga rwanyu !!!!

Reba mu ruhande rwawe rw'iburyo ahanditse scholarships, ushake ibisabwa maze wake amashuri hirya no hino ku isi.
Amahirwe masa.

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
SKUD

Imyigaragambyo ikaze yo kwamagana Kagame i Buruseli




Manifestation contre Paul Kagame-1article-0-0E90B7DB00000578-751_634x669

Imyigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame i Bruxelles.Imbere y'inzu iberamo inama ihuje ubumwe bw'Uburaya n'ibihugu by'Afrika.
Abasore n'inkumi( abanyarwanda) bo hirya no hino mu Buraya, baje babukereye ngo bamagane umwicanyi ruharwa Kagame. Hari n'abantu bakuze ariko bari baje kwifatanya n'uru rubyiruko, tutibagiwe n'abakuru b'amashyaka  y'abanyarwanda akorera mu buhungiro.

RDCongo.Nouvelle invasion ougandaise en RDC

Au moment où les Nations unies votent pour la poursuite du mandat de leur mission de paix en RDC, des troupes ougandaises sont signalées à nouveau sur les collines de Rutshuru dans la province du Nord-Kivu. Cette énième invasion augure de mauvaises perspectives quand on sait que c’est de cette manière que naissent les rebellions dans l’Est, mettant en péril la paix et la sécurité non seulement en RDC mais aussi dans les Grands Lacs.
   usqu’où iront les fossoyeurs de la RDC ? Difficile à dire pour l’instant. Toutefois, ils ne s’offusquent pas de planter le décor pour exprimer leurs intentions et afficher leurs ambitions macabres. Ils se sont arrangés pour que les frontières congolaises soient poreuses de manière à permettre à tout le monde d’aller se balader en RDC sans jamais être inquiété.

Archives. De Rwakagara à Paul Kagame : l’histoire d’une famille très puissante (JB Nkuriyingoma)

Kagame
Kanjogera
L’actuel chef d’Etat rwandais, le général major Paul Kagame, tient (en partie) sa légitimité de ses origines familiales. Il ne lui suffit pas d’être un ancien commandant de la rébellion qui a pris Kigali le 4 juillet 1994, il fallait aussi qu’il soit un leader naturel pour les rebelles du FPR qui sont les descendants des nobles tutsi évincés du pouvoir par la révolution de 1959. C’est en lisant les ouvrages récents de Bonaventure Mureme Kubwimana sur l’histoire du Rwanda que j’ai compris que Paul Kagame est de la famille des personnalités politiques qui ont beaucoup marqué l’histoire du Rwanda depuis 150 ans. Peut-être la famille la plus puissante de l’histoire rwandaise depuis la seconde moitié du 19ème siècle. Bien plus que la famille royale des Bahindiro qui a perdu toute sa force dans le coup d’état de Rucunshu. Dans les lignes qui suivent je vais raconter brièvement comment cette puissance est née.

Rwanda."Nyobora data inzira nzanyura, Ngira imigambi ihamye ya kigabo.Ikiruta ikindi mutima wanjye iturize, utege gitore, ubutabera butoremo icyicaro, Utegure ya ntebe y'ikinyoma, Ntugatebe utabajwe, ujye utebuka, Ucubye induru, Utere impundu, Utegewe impumbya nta kabuza".Aba ni abaririmbyi ba Ishangi bahanuye ibizaba ku ngoma ya Kagame na nyuma y'aho bari muri Republika ya mbere!

Nyobora data inzira nzanyura, ngira imigambi 

ihamye ya kigabo/Groupe Shangi.


Iyi ndirimbo itagira uko isa, ishobora kuba yarahimbwe muri Republika ya mbere, irimo ubuhanuzi wagirango yarenguriraga ku bizaba ku ngoma ya Kagame na nyuma yayo! Ubu muri gahunda ya ndi Umunyarwanda, abantu benshi bariho barahatirwa gusaba imbabazi ngo z'ibyo ba se bavuze muri za 1940, mumaze iminsi musoma inyandiko nyinshi zaciye kuri Shikama zerekeranye na Makuza. Si muri Ndi umunyrwanda gusa kuko no muri Gacaca ariko byagenze, abana bagiye bishyura imitungo ngo yangijwe na ba se abenshi icyo gihe bari impinja!

Muri iyi ndirimbo rero, Umwana arasaba se wamubyaye kumubwira ibanga ry'ubuzima atarasaza. Ariko uyu mubyeyi yumye ku ibanga, ntacyo ashaka kubwira umwana. Nyamara umwana afite impungenge z'ibibi se yaba yarakoreye rubanda maze akazabiryozwa atabizi. Soma amagambo y'indirimbo n'umuziki wayo  utagira uko usa kuri link ikurikira: Nyobora data inzira nzanyura, ngira imigambi ihamye ya kigabo

Nkusi Yozefu
Shikamaye .com
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

RWANDA.Rucumbeka yateye Dr Pierre Damien HABUMUREMYI kwadukana NDI UMUNYARWANDA niyo yubikiye imbehe uwari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga : MAKUZA Michel nyuma y’uko ategetswe ku gahato gusaba imbabazi ku magambo yavuzwe na se MAKUZA Anastase mu 1957

Michel Makuza
Wagira ngo Imana yavugiye muri Dr NKUSI Yozefu gutangiza uru rubuga SHIKAMA rwanyu mukunda muri benshi yari izi ko rwose azabera abanyarwanda umuhanuzi uvuga ibigiye kuba maze akavuza impanda kugirango zumvikane hose bityo abahindura imikorere mibi bagana mu myiza bikubite agashyi inzira zikigendwa.
Ejo hashize mu gicuku nibwo twarimo dushyashyana tubategurira inkuru ku bushakashatsi bwakozwe na Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI ubu wagororewe kuba Minisitiri w’intebe yirukanishijeho Bwana MAKUZA Bernard. Muri ubwo bushakashatsi niho hakomotse NDI UMUNYARWANDA.
Muri iyo nkuru twasobanuye birambuye ukuntu ifumba abakoloni badusigiye ihwekereye y’umunyotwe maze abanyapolitiki n’uyu munsi bakaba bakiyiyambaza mu kwigizayo abo badashaka. Mu gihe muri SHIKAMA twarimo twandika iyo nkuru, muri Village Urugwiro naho inama y’abaminisitiri yari irimbanije rugeretse.

Hari Peji twabafunguriye hano iburyo bwawe hejuru (" y'amatohoza" ahanditse PAGES )yerekeranye na Scholarships zihutirwa!!!

Hari scholarships 12 twabashyiriye  ku rubuga zo muri Canada, USA, GB, New Zealand, Addis n'ahandi. kuva ku Barangije ayisumbuye kugeza ku bafite Ph.D. Mwese mufitemo amahirwe dore ko zose zipiganirwa n'ibihugu byinshi bya Afrika harimo n'u Rwanda. Inyinshi umunsi ntarengwa wo gusaba n'ejobundi!

Gusaba bikorerwa kuri internet. Kandaho wuzuze ibisabwa,maze utegereze ibisubizo.
Amahirwe masa

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no

IYOBOKAMANA.Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru cya 4 cy’igisibo, taliki 30 Werurwe 2014 dusanga mu Ivanjiri ya Yohani : 9,1- 41

Fresque
Fresque du Patriarcat de Roumanie ©
Ku cyumweru ku italiki 20 Mata 2014 nibwo hazaba umunsi mukuru wa Pasika bisobanura Izuka rya Yezu. Iri zuka rikaba ridasobanura kwishima no kurya ngo abantu bavuyarare n’ubwo bidakwiye ko hari uwakwizihiza umunsi nk’uyu ashonje.
Iyi Pasika ni nk’imwe y’abanyayisiraheli aho bisaba abantu guhindura ingendo n’ingiro bakitandukanya n’ikibi kuko kuzuka kwiza ari ukuzuka mu mutwe no mu bitekerezo. Aya mahame njyabuzima bufite intego kandi yashimangiwe na Yezu ubwe ubwo yasubizaga abari bamwanjamye bamuhata ibibazo.
Umunsi umwe Yezu yahuye n’ikivunge cy’abantu maze umwe muri bo aramubaza ati : “Nyagasani, habayeho umugore wari indaya ashaka umugabo wa mbere arapfa, ashaka n’uwa kabiri nawe arapfa, ashaka n’undi wa gatatu nawe arapfa, ubwo se mu izuka uwo mugore azaba muka nde muri abo bose bamurongoye?”

Rwanda.SHIKAMA yatahuye ubushakashatsi bwerekanye ko ya fumba irimo umunyotwe abakoloni badusigiye ariyo yacumbekeye mu bitekerezo bya Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI na BAMPORIKI Edouard bashinga NDI UMUNYARWANDA maze bazura akaboze biviramo Dr MAKUZA Bernard kwirukanwa muri PRIMATURE uwo mwanya KAGAME awuhemba uwo mugambanyi wo mu Bukonya !!!

Kagame na Haburemyi batangiza
 ikigega Agaciro; baraseka
 abacyuzuzagamo inoti
Mu minsi iheruka, Radiyo B.B.C y’abongereza mu kiganiro cyayo cyitwa IMVO N’IMVANO gihita kuwa gatandatu mu gitondo saa moya na saa ine ku masaha yo mu Rwanda yatambukije ikiganiro cyavugaga ku moko  mu Rwanda no mu Burundi.
Muri icyo kiganiro hatumiwemo abantu b’inararibonye kandi ba’abahanga banyuranye barimo na Dr NKUSI Yozefu. Mu kiganiro Dr NKUSI Yozefu yahaye iyi radiyo BBC yasobanuye ko ikibazo kiri hagati y’abahutu n’abatutsi atari umwihariko w’u Rwanda kuko no mu Burundi gihari kandi bikaba byarazanwe n’abakoloni.
Ikindi Dr NKUSI yasobanuye ni uko abahutu n’abatutsi batandukanye haba mu mico no mu ngeso ndetse n’imibereho ni ukuvuga ibyo bakunda n’ibyo banga. Muri icyo kiganiro kandi Dr NKUSI yagaruyemo cyane ijambo ryitwa Umunyota (umuriro uhwekereye ukagirango wazimye kandi ucyaka) twasigiwe n’abakoloni aho yerekanye ko ariwo wakuruye ibi bibazo byose.

Rwanda: urubanza rwa Dr Leon Mugesera rwuzuyemo udushya



Iyo ukurikiranye neza urubanza rwa Dr Leon Mugesera usanga harimo udushya tunyuranye. Byose bijya gutangira habaye ikibazo cy'ururimi urukiko rugomba gukoresha.Ikindi ni isubikwa Dr Mugesera yagiye yaka kubera impamvu zinyuranye: uburwayi, kwibuka, n'ibindi.Ariko agashya k'agahebuzo kiyongereye kuri utu, ni ibura ry'uwunganira Dr Mugesera. Ese yaba yararigitiye he? Soma iyi nkuru iri hasi aha usobanukirwe uko byamugendekeye. 
shikamaye.blogspot.noshikamaye.comshikama ku kuri na demukarasi(SKUD)_________________________________________________

IRANZI. Mu izina rya Yesu, aho muri hose mutabare Iranzi haboneke 1000USD yo kuba muri Hoteli mbere y'uko yinjizwa mu bitaro

Umuziranenge IRANZI
Muri iki gitondo cyo kuwa 28/3/2014 saa 8.00GMT, urubuga Shikama rwavuganye na mama  wa Iranzi tumaze iminsi tubabwira uburwayi bwe. Twashakaga kumenya niba uyu mwana yaragejejwe mu bitaro mu Buhinde dore ko ngo Leta ya Kagame yemeye kwishyura ibitaro ngo tike n'aho kuba mbere y'uko binjira mu bitaro bitayireba!Tike na Viza ubu ni tayari, ariko se kandi!

Nyina wa IRANZI, Mbabazi Liliyane yatubwiye ko ashimira MINISANTE yemeye kuvuza umwana ariko atubwira ko nyuma y'aho umugiraneza yemereye gutanga tike iva i Kigali ikagera mu Buhinde, hari andi mafranga abura kuko MINISANTE ngo yabwiye uyu mubyeyi ko ashobora kuba hanze iminsi 4 cyangwa icyumweru mbere y'uko yinjizwa mu bitaro. Hoteli agomba kubamo ikaba igomba kurihwa amadolari ijana na mirongo itanu ku munsi.Ni ukuvuga ko akeneye amadolari akabakaba igihumbi.( 1000USD).


Ariko mubyo ukuri kubwanjye ndumva atari ayo 1000USD akenewe yonyine kuko kuva uyu mwana yavuka hashize umwaka n'amezi arindwi, ababyeyi nta kindi bakoze atari ukwita ku buzima bwe n'ubwa bakuru be babiri. Bityo, umwe mu babyeyi wari ufite akazi yahise akavaho kubera iki kibazo.

Rwanda.Mu gihe Perezida Kagame yirirwa azenguruka Uburayi ahongera abazungu mu mafaranga FPR yirirwa inyunyuza mu banyarwanda, imbere mu gihugu agatsiko arangaje imbere karakataje mu kwiba umutungo wa rubanda : Muri E.W.S.A, B.N.R, F.A.R.G, MININFRA,…amamiliyari baririrwa bayarigisa nk’abasahuranwa

Umuziranenge, uruhinja  Iranzi
Agatsiko kaburiye tike
ya miliyoni 1 yo kumugeza mu bitaro
mu Buhinde!



Inkumi y'Umuzungu umuherwe Kagame
 yafashije
Miliyoni 47!

Ejo bundi aha nibwo ikinyamakuru cya Kagame na FPR gikorera kuri internet cyitwa www.igihe.com cyatangaje inkuru yari ikwiye kubabaza abanayarwanda bose bashyira mu gaciro kandi bagakunda igihugu cyacu cyatubyaye.
Muri iyo nkuru umunyamakuru wayanditse yavugagamo ko Perezida Kagame yahaye umwana w’umwangavu wo mu gihugu cya Irlande inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda Mliyoni mirongo ine na zirindwi n’imisago ngo yo kumukorera insimburangingo.

Buruse zigera ku 1000 za Microsoft 4Afrika ku banya Afrika bari muri Afrika kandi barangijeyo ayisumbuye /Deadline application31/3/2014

Regenesys Bursary Application Portal

This site highlights some of the bursary opportunities that are available through Regenesys Foundation and provides for application.
Bursaries are made available when we find suitable funding. Some bursaries have criteria attached to them and may be conditional on a number of factors in line with the wishes of the benefactor.
Microsoft 4Afrika Scholarship Programme – Apply today!


Deadline for next round of applications is 31 March 2014

The Regenesys Foundation is pleased to introduce the Microsoft 4Afrika Scholarship Programme.This initiative is designed to groom future leaders by providing access to quality, online tertiary business education, from higher certificate to diploma. The programme will see 1 000 scholarships being made available to deserving candidates through Regenesys Business School, a global leader in management and leadership development. This great new initiative will help you to empower yourself and change your life.

Read more: 
Further Official Scholarship Information and Application
Shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)



Les chefs d’Etat réunis à Luanda conviennent de neutraliser les chefs de toutes les forces rebelles en RDC

Six chefs d’Etat  et de gouvernement des pays membres de la Conférence internationale sur la région des Grands Lacs (CIRGL), réunis en mini-sommet le mardi 25 mars 2014 à Luanda (Angola) ont convenu de renforcer la coopération régionale et internationale dans l'identification et la neutralisation des chefs des forces rebelles actives dans la région.
Le communiqué final du mini-sommet, convoqué par le chef de l’Etat angolais José Eduardo dos Santos et président en exercice de la CIRGL pour examiner notamment la situation en RD Congo, renseigne également qu’ils ont » décidé de rapatrier rapidement, en étroite collaboration avec les Nations Unies, les ex-militaires du M23, de l’Ouganda et du Rwanda, qui constituent une charge  pour les deux pays ».

Grands Lacs: mini sommet pour «aplanir les différends»


media

Autour du président angolais José Eduardo dos Santos, hôte du mini sommet, quatre autres chefs d'Etat de la région des Grands Lacs ont évoqué les sujets sensibles.© Getty Images/Sean Gallup

par 

Un sommet restreint de chefs d'Etat de la région des Grands Lacs s'est tenu mardi 25 mars à Luanda en Angola. Parmi les sujets en discussion : la lutte contre les groupes armés et notamment les Ougandais des ADF-NALU et les Rwandais des FDLR, deux groupes qui sévissent à l'est du Congo-Kinshasa. Mais la lutte contre ces groupes armés n'était pas le seul sujet à l'ordre du jour. La crise diplomatique entre le Rwanda et l'Afrique du Sud a été aussi largement abordée par les chefs d'Etat présents.

Inyandiko zo mu bubiko( Archives):Bwana Turatsinze Yazize Gufasha IMF na Banki Y'isi Guperereza ku Rwanda./umuhanuzi .blogspot.com 17/10/2012

T. Turatsinzewamabaye amadarubindi
na  kositimu by'umukara
Mucyo  Agatsiko kita Umwiherero uherutse kubera i Gabiro kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 10 Werurwe muri uyu mwaka wa 2014, umukuru  w'abidishyi Kagame yagejeje ku gatsiko ke udushya tunyuranye turimo ihindagurwa bundi bushya ry'inzego z'imitegekere y'igihugu, ariko ntiyibagiwe na bizinesi(business) nk'umucuruzi wese wiyubaha:  yatangarije abambari be ko agiye guha abikorera ku giti cyabo Banki y'igihugu itsura amajyambere(BRD; RDB). Impamvu yo gukora gutyo ngo ni uko kuva yamenya iyo banki nta kindi kiyiranga uretse ibibazo!Nyamara Kagame yahise atunga urutoki Nyirabayazana w'ibyo bibazo bishegeshe iyi banki muri aya magambo:
" Iyi banki aho gukora imishinga ifasha abakene ari nacyo yashyiriweho, ahubwo iguriza abakire nkatwe!"
Nusoma inkuru iri hasi aha imaze imyaka irenga 2 yanditswe, urasanga ko ibyo Kagame avuga ari byo koko. Ni Kagame n'Agatsiko ke bahombeje amabanki menshi mu Rwanda n'iyi irimo. Hasi aha murasoma inkuru yerekeye urupfu rw'umugabo wigeze kuyobora BRD, akaza kweguzwa kubera kubuza agatsiko kwikoreramo, hanyuma Banki y'Isi na IMF byatangira iperereza kuri iyi micungire mibi y'iyi banki, Agatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro nkuko Maitre U. Evode akita, kakamutsinda muri Mozambique aho yigishaga muri Kaminuza ngo atazakavamo! Niba warasomye ibitabo byerekeye MAFIA urasobanukirwa n'inkuru vuba, ariko niba utarabikora biraza kukugora kubyumva!

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikamaye.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
__________________________________________________________________

Soma inkuuru iri hasi aha ya www.umuhanuzi.blogspot.com


Bwana Turatsinze, wigeze kuba umuyobozi mukuru wa RDB (Rwanda Development Bank) cyangwa (Banque Rwandaise de Developement) yitabye Imana yishwe n'abagizi ba nabi nyuma yo gushimutwa nkuko tubikesha amakuru aturuka hirya no mu gihugu cya Mozambique i Maputo. Amakuru avuga ko Bwana Turatsinze Yashimuswe kuwa gatanu w'icyumweu gishize ahagana mu ma saa mbiri z'umugoroba nyuma umurambo we uza kuboneka mu mazi uziritse akandoya amaguru n'amaboko. 
Bwana Turatsinze wabaga muri Mozambique kuva mu mwaka 2009, yayoboye BRD kuva mu mwaka wa 2005-2008 ariko kandi yaje guhatwa kwegura kubera ubwumvikane buke na leta ubwo bamusimbuzaga uwari umwungirije Bwana Kayonga. Mubwumvikane buke yagiranye n'abakoresha be harimwo ko Bwana Turatsinze yategetswe kwemeza ko bank ko yahombye akanahanaguza amadeni yarifite ariko aranangira ababwira ko bidashoboka guhanagura amadeni kandi amafaranga yarayobeye mumifuko y'abayobozi. Ubwo nibwo yahatiwe kwegura uwamusimbuye Bwana Kayonga we yahise akora uko yategetswe n'abayobozi b'igihugu. 

SHIKAMA yatangiye guhitisha amatangazo yerekeranye n'akazi na buruse z'amashuri makuru ku rubuga rushya


The victims ordered expensive Apple computers but got a piece of fruit instead


Urubuga rwanyu shikamaye.com rwatangiye kubagezaho amatangazo yerekeranye n'akazi mpuzamahanga no mu Rwanda, tutibagiwe na Buruse z'amashuri makuru.

Ndakangurira urubyiruko gusura uru rubuga cyane kuko ariho ruzajya rusanga ayo matangazo. Tuboneyeho akanya ko kumenyesha abasomyi ba shikamaye.com ko nta tangazo ryayo rizongera guca kuri shikamaye.blogspot.no.  Niyo mpamvu, abatangiye kwiga Ikiswahili, nabo bagomba kuzajya basura uru rubuga buri munsi ngo bamenye niba amasomo mashya yarugezeho.

Rwanda: Mu gihe umuziranenge w'umunyarwanda Iranzi w'umwaka n'amezi arindwi leta yabuze miliyoni imwe yo kumugurira tike ngo agezwe mu bitaro mu Buhinde, ejo Kagame yatanze inkunga ya miliyoni 46 z'amanyarwanda yo kugurira imashini y'insimburangingo inkumi y'imyaka 18 Joanne O'Riordan yo muri Irlande!

Joanne(imyaka18) wahawe na
 Kagame inkunga ya RwF miliyoni 46 zo
guhabwa insimburangingo


Ejo niho twabagejejeho inkuru iteye agahinda y'umwana Iranzi umaze umwaka n'amezi 7 aborera imbere y'abambari ba FPR n'inyakwaha zayo , U. Evode yise Agatsiko k'Abandi yitwaje intwaro yaje gusahura. Nkuko twabibabwiye mu nkuru yacu ejo, abaganga b'u Rwanda bo mu bitaro bya CHK n'ibitaro byitiriwe umwami Faysali bayoborwa n'umwe mu bambari bakuru ba FPR, umunyamakuru wa igihe mu Kuboza 2013, yababjije impamvu batohereza uriya mwana mu mahanga ngo avuruirweyo. Ariko uyu mwambari yamusubije ko ngo hari igihe bavura ziriya ndwara hakabaho n'igihe bibananira bakohereza umurwayi hanze y'igihugu.Igitangaje rero ni uko aho batangarije ko uyu mwana batagishoboye kumuvura, aho kumwohereza mu Bitaro byo hanze, yoherejwe kurwarira mu rugo. Mu kwifotoza, Minisiteri y'ubuvuzi ibonye inkuru zitangiye gusoka mu binyamakuru bivuga kuri uyu mwana, yatangaje ko izavuza uyu mwana ariko umuryango we ukigurira tike ihwanye na miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri y'u Rwanda. Kandi bakazirwanaho bageze mu Buhinde mbere y'uko binjizwa mu bitaro! Ibi byose agatsiko kabikoze kazi ko uyu muryango utabishobora.


IMPURUZA. Twese dutabarize umwana IRANZI amagara ye ariho ashonga Agatsiko kibereye mu mishinga y'amafranga kasahuye muri ba NGOFERO arenga miliyaridi 21 yajugunywe mu GACIRO, ariko ngo kabuze tike ingana na miliyoni yo kuvuza uyu mwana mu Buhinde!.

Tuzasakuza kugeza igihe uvuriwe nk'abandi bana
Mu gihe FPR  imaze gutangiza ku mugaragaro ubucuruzi muri ya mafaranga y'agatunambwene yakuye mu baturage ibafatiye inkota ku ngoto, hari abana b'abakene nka IRANZI bakomeje kwitaba Imana kubera kubura ubavuza! Biteye agahinda kumva Agatsiko gatangaza ko cya kigega AGACIRO cyako kimaze guhorobya amafranga ya ba Ngofero arenga miliyaridi 21 kakaba kadashobora gushituraho akamanyu kangana na miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri y'amafranga y'u Rwanda ngo kagure tike umwana Iranzi ajye kuvurirwa mu mahanga mu gihe mu Rwanda batangaje ko badashoboye kumuvura nyuma y'umwaka n'amezi arindwi! Ese ba banyarwanda Kagame ajya avuga ko ashinzwe uyu ntarimo ko avuga ko abatamureba ari abari hanze? Muri SHIKAMA rero tukaba tutazahwema gutabariza uyu mwana kugeza avuwe kandi akavuzwa na Leta nkuko iz'ahandi zibikorera abaturage bazo nkuko duheruka kubagezaho inkuru ya Tanzania yatanze akayabo kangana na 62,000$ byo kuvuriza abana bayo bari bavutse bafatanye mu Buhinde, mu gihe u Rwanda ruvuga ko rutabona tike y'indege igura 1600$!
Dore uko ibindi bihugu nka Tanzania
bifata abana babyo: bari bavutse bafatanye
           Leta ibitaho kuva bakivuka, aha hejuru bari kumwe na
 Dogiteri wabakurikiranaga mu Buhinde
             bamaze kubagwa n'abaganga 20 mu masaha 18. 

Dore uko u Rwanda rufata abana barwo:umwana  IRANZI
amaze umwaka n'amezi 7 ameze atya agatsiko kabizi ntikagire
icyo gakora ngo kabuze 1600$ ya tike yo kuvurizwa mu Buhinde!Nta shiti rwose, uyu mwana ageze mu Buhinde yavurwa agakira.



Ayo kuvuza abana arabura, ariko hari atajya abura:




                        ARIKO  MANA, WATABAYE ABANYARWANDA KOKO !!!!


NKUSI Joseph
shikamaye.blogspot.no
shikamaye.com

FDLR YAHUYE N’ITANGAZAMAKURU MPUZAMAHANGA.

23 mars 2014
Hashize hafi imyaka 20, impunzi z’abahutu zahungiye muri Congo, zicwa, nta muntu uzifasha, zaragizwe ibicibwa n’amahanga yose. Muri iyo myaka yose, urugaga rwa FDLR rwakoze uko rushoboye ngo rurwane kuri izo mpunzi, none ubu, na ya mahanga yari yaravuniye ibiti mu matwi, atangiye kwibuka ko abahutu nabo ari ikiremwamuntu.
Partager cet article

Abanyeshuri barakangurira Ubumwe bw'i Buraya kutakira umwicanyi Kagame ku butaka bwabo!



Abanyeshuri barakangurira amahanga kutakira umwicanyi Kagame mu muryango w'Ubumwe bw'i Burayi kubera inzirakarengane zirenga miliyoni 15 z'abanyarwanda, abakongomani, abagande, abarundi, abanyaburaya, n'abanyamerika amaze kwirenza .

Reba petisiyo ( Petition) yabo kuri link iri hasi aha maze nawe uyisinyeho.





Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi( SKUD)

Tujifunze kiswahili

Hari isomo rishya ry'ikiswahili kuri Shikama Magazine: Somo la Pili.
 Ahsante sana.

Nkusi Yozefu
shikamaye.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Kuki Agatsiko katakoze nka Uhuru Kenyatta mu mwiherero wako gaherutsemo i Gabiro ngo gahananture imishahara yako y'umurengera hakaboneka ikiramira abanyarwanda bariho bicwa n'inzara no guha ubushobozi urubyiruko rwugarijwe n'ubushomeri?


Gabiro: 8-10/3/2014
Mu gihe inzara iriho inuma mu gihugu hose mu Rwanda kubera igabanuka ry'ibiribwa akenshi rituruka kuri gahunda mbi z'Agatsiko zerekeranye n'ubuhinzi mu Rwanda, hejuru y'iki cyago hakaba hageretseho n'ibura ry'akazi mu gihugu hose nako gatangwa hashingiwe ku kimenyane; abantu bari biteze ko inama yiswe iy'umwiherero w'abategetsi bakuru b'igihugu iheruka kubera i Gabiro kuva kuri 8/3/2014 kugeza 10/32014, hari icyo iri buvuge kuri ibi bibazo byombi byugarije abanyarwanda.  Ndetse hariho n'abakekaga ko Kagame n'agatsiko ke bari bukore nka Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, bakagabanya byibura udufranga dukeya ku mishahara y'umurengera bigeneye, maze tukaramira amagara y'abageraniwe n'inzara no kugabanya umubare w'abashomeri wiyongera uko bukeye mu Rwanda, aho ubu urangije kaminuza iyo agize Imana abona umuha akazi k'ububoyi! Biragaragara rero ko ibibazo by'abanyarwanda bidahangayikishije abategetsi kuko aho kwiga kuri ibi bibazo byugarije rubanda, biririye , bakanywa, bakaniganirira barangiza bagataha nkuko basanzwe babikora. Umunyamakuru wa Shikama,  BAZIGUKETA F. yateguye inyandiko icukumbuye kuri ibi bibazo muri busange kuri Shikama Magazine.

Icyitonderwa
Inyandiko za Shikama Magazine muzajya muzisoma mugana hasi. Ni ukuvuga ko iyi nyandiko  tuvuze hejuru  yo kuwa 18/3/2014, muyisanga hasi y'iya Mbangurunuka mwasomye kuri 17/3/2014 aho kuba hejuru yayo. Ibi biraterwa na tekinike, kuko hari ibintu byinshi tukigerageza  ku rubuga rwa Shikama Magazine. Nibirangira, muzajya muyisoma nkuko musoma shikama.blogspot.no.
Murakoze

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikamaye.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



MBANGURUNUKA.Kuki Twagiramungu Faustin ashyize imbere cyane gushyikirana n’umunyagitugu w’umwicanyi kabamba Jenerali Majoro Paul Kagame?



Reka mpere kuwo Twagiramungu ashaka gushyikirana nawe kugirango tumenye neza ko byaba bikwiye gushyikirana nawe.

Turangije intambara 1994 no hagati yayo, habayeho ikintu twitaga kubohoza no gusagata.  Gusagata, byakorwaga iyo mwagendaga mugatwara ibintu by’abantu (Abahutu) bahunze, muribyo harimo nk’ibiryo, imyenda, amatungo,….. Naho kubohoza, waragendaga ukareba inzu nziza yasizwe n’umuhutu maze ukayandikaho n’ikara cyangwa umwumbati w’umuvunde, uti : *iyi nzu yarafashwe*.  Bitewe na ranks cg appointments by’ababohozaga, uko kubohoza kwaje kuba mubyiciro bitatu :