Pageviews all the time

Ya ntambara Kagame yahanuye ishobora kuba iri hafi: Itemwa ry'inka z'abaturage nka bumwe mu buryo bwo gutegura abaturage kuri iyi ntambara. Kurikira Shikama/NKUSI Yozefu

Inka bayitemye bikomeye amaguru no ku ijosi
Iyi nyandiko Shikama yayishyize ahagaragara kuri 2/5/2016. Amagambo umvugizi wa Kaberebe, minisitri w'igisoda cya Kagame aherutse gutangaza mu minsi ibiri ishize, arerekana ko ibyo Shikama yatangaje icyo gihe byari ukuri, yagize ati: " Niba nta gikozwe cyo kurandura FDLR, tugomba kujya muri Congo kubyikorera nkuko twabikoze muri 2009". Aya magambo ya Gashozantambara, nanone Kagame Pawulo yavuze asa nayo igihe abana b'indobanure harimo n'abe biga mu mahanga na bake bava mu Rwanda , bari barangije ingando mu cyumweru gishize.


 Kagame yavuze ko uru rubyiruko, ubutaha rutazakomezanya n'ibipindi bya Rucagu, ahubwo rugatozwa ibya gisirikare. Kuri 4/7/2016 Kagame uyu akaba yari yavuze ko ngo hari abashaka gutera u Rwanda babifashijwe mo na bimwe mu bihugu by'abaturanyi ariko ngo baramutindiye ngo maze akwereke, asoza avuga rwose ko ARIBWARIBWA!

Ikindi ni inyandiko ziheruka gucishwa kuri wa muzindaro w'Agatsiko Igihe zivuga ko hari umutwe w'inyeshyamaba wamaze kuvuka mu burasirazuba bwa RDCongo, ngo witeguye gukora ibitero simusiga muri iki gihugu igihe Kabila yaba ashatse kugundira ubutegetsi nyuma y'Ugushyingo 2016. Izi ntamabara ngo zizaba zica ibintu mu mpande zose za RDCongo ngo zikarazangira buri ntara yigenze. Igihe ikaba yaravuganye n'uwashinze uyu mutwe akavuga ko ngo ariho ashishikariza Abahutu bose bo muri Kivu kuwuyoboka!

Aya marenga yose, akaba ariho yerekana ko u Rwanda rwasubiye mu bihe bya 1996 nkuko duheruka kubyandika. Iki gihe ni Abatutsi ( Abanyamurenge ) bakoreshejwe, ubu muri 2016 bariho barahaka kuvuga ko Abahutu bo muri Kivu bagumutse nyamara FPR imaze iminsi ibica ikoresheje imitwe  y'inyeshyamba 52 yashinzwe na FPR muri Kivu zombi.

Muri Shikama rero tukaba twibaza niba abavandimwe bacu bari mu mashyamba ya RDCongo biteguye guhangana n'ibi bitero dore ko hazaba harimo na za drones nkuko tuzabibagezaho mu nyandiko irambuye ubutaha! Abandi se bari hanze y'amashyamba bariho barakora iki ngo bakumire iri Tsembahutu rya FPR yatangije muri 1990 na n'ubu rukigeretse?

Dg Nkusi Yozefu

Reba hasi aha iyo nyandiko yacu yo mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka

__________________________________________________________________________


Kagame Pawulo aheruka gutangaza ko hari abashaka gutera u Rwanda ariko ngo bakaba baramutindiye ngo abereke; yongeye ho  ko uku kumutindira bituma ahora aribwaribwa. Aya magambo ya gashozantambara n'urugomo rumaze iminsi rukorerwa abaturage barasirwa kuri sitasiyo za polisi yagombye kubarinda, n'igikorwa kigayitse cyo kwibasira inka z'abaturage aho zitemagurwa kugeza ubwo muri Rutsiro ubu babyise Gahunda ya Tema Inka nkuko byemezwa n'Imvaho Nshya y'Agatsiko, byatumye urubuga rwanyu Shikama ruhaguruka rujya gukora amatohoza kuri ubu bugome ndengakamere.Hasi aha muramenya icyihishe inyuma y'iri temwa ry'inka n'utungwa agatoki muri ubu bubisha.

Icyitonderwa: Hasi y'iyi nyandiko murahasanga komanteri yatanzwe n'umuntu utuye mu karere ka Rutsiro hibasiwe n'aya mahano. Turashimira abantu bose bakomeje gutanga ibitekerezo byabo ku nyandiko zacu cyangwa batwandikira batwungura ibitekerezo. Email yacu ni: mahoriwacu@gmail.com , Tel.Mobayilo: 004794232191
                                                             Ubuyobozi bwa SHIKAMA                                                                  


Hashize igihe hirya no hino mu Rwanda hagaragara ibikorwa by'ubugome byo gutema inka z'abaturage.  Ibi bikorwa by'urukozasoni bikaba byarabereye mu ntara y'Uburasirazuba n'uburengerazuba ariko ahibasiwe cyane hakaba ari mu ntara y'uburengerazuba aho mu karere ka Rutsiro mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa hamaze gutemwa inka makumyabiri n'imwe nkuko bitangazwa n'IMVAHO NSHYA. Shikama yibajije ibi bibazo bikurikira: Izi nka zitemwa na nde? Hari abarara amarondo hirya no hino mu Rwanda, hakaba abasirikare ba FPR bajagata mu mashyamba y'abaturage akikije ingo, bakaba ariho bamaze imyaka irenga 20 baba: Ni gute aba bagizi ba nabi babona aho bamenera bakajya gukora ibi bikorwa by'ubugome birenze kamere? Kuki Leta ihora yigamba ko ari inzobere mu mutekano muri Afrika ndetse no ku isi, itarafata n'umuntu n'umwe muri aba bagizi ba nabi ngo imukanire urumukwiye?

Ibi bibazo biri hejuru, byatumye Shikama ijya ku isoko y'aya mabi maze dushaka uko tuganira n'abaturage ndetse na bamwe mu bategetsi. Abategetsi hafi ya bose banze kuvugana na Shikama ngo badatakaza akazi kabo ndetse n'ubuzima bwabo ariko umwe muri bo aducira amarenga y'ukora ubu bugizi bwa nabi muri aya magambo:

"Erega ba nyakubahwa u Rwanda rwasubiye mu bihe bikomeye. Ubu turarara duhagaze tukirirwa duhagaze, ejo uzumva badutambikanye ngo twateshutse ku nshingano zacu kandi ababikora bazwi ari nabo nyine bazadutambikana, ntumbaze menshi muvandi, nimudusengere gusa nta kindi"

Abaturage nabo twaganiriye, abenshi bemeza ko ari Leta ibiri inyuma kuko ntibumva ukuntu umuntu umwe yatemerwa inka Leta ikihutira kuyitwika, igahita itegeka abaturage bari hafi aho kuriha buri wese ibihumbi bitatu(3000FRW) mu gihe kitarenze iminsi 3,  nyamara ejo ukumva ngo hari n'zindi zatemwe.

Shikama yaganiriye na bamwe bakurikirana ibibera mu karere, benshi bakaba bemeza ko iri temwa ry'inka rikorwa na Leta mu rwego rwo guhahamura abaturage ngo bumve ko bugarijwe n'umwanzi, kuriya guhita barihisha abatuye hafi y'aho ubugome bwabereye bose ni mu rwego rwo gutera ubwoba abaturage ngo mu gihe Kagame Pawulo atangije intambara ze hatazagira uhisha abamurwanya. Ibi bikaba bihuriranye n'ijambo aheruka kuvugira i Ngoma ubwo yahasuraga mu minsi ishize agakangurira  abaturage guhora barikanuye ntihagire ubameneramo:

“Umuntu waturuka hanze akaza kuduhungabanyiriza umutekano, akabona aho amenera muri twe ikosa rya mbere ni iryacu tuba dukwiye kubikosora. Ariko icya kabiri uwo nguwo tumuha umuti we umugenewe.”

Abaturage bo mu majyaruguru bo bamaze kumenyeshwa ko ingabo za FPR zigiye kujya zibica zibatwitse n'bisasu.Aya magambo ya gasurantambara bayabwiwe n'uhagagariye igisoda cya FPR mu karere ka Musanze na Burera Burigadiye jenerali Hodari Jyonsoni(Johnson), ikintu gishobora guhahamura aba baturage kurushaho ni uko aya magambo bayabwiwe mu birimi batumva: akanyarwanda gake n'ibiswahili byinshi! Amagambo ari hasi aha ariho ibara ry'umutuku afite uburemere ku buryo umunyarwanda uri hanze ya gereza nkuru "Rwanda" agomba gusabira abavandimwe bacu bayirimo. "Tutakupiga na wewe utakufa.Tutakuchoma utakufa kama yule. Shauri yenu", tugenekereje mu kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo: "Tuzagutikura nawe upfe. Tuzagutwika upfe nk'uriya. Ni akazi kanyu." Komeza usome iterabwoba rya Hodari hasi aha.

"Wakabaye udufasha kugira ngo ubwire bariya basore na bariya basaza ariko reka mbabwire, RDF yo mu 1994 murayibuka? Mubona ariko imeze uyu munsi 2016? Isura yarahindutse […] tugeze kure.Ariko ubu nibaza ukabahisha hano ruguru ninohereza ibisasu, biracagura? Eeeh biracagura? Tutakupiga na wewe utakufa […] ntabwo tukivuga ngo ni ubujiji abanyarwanda twarabakanguriye bihagije. Wowe munyarwanda udashaka kumva, ubwo ni ukuvuga ko wahisemo […] tutakupiga, tutakuchoma utakufa kama yule. Muranyumva? Shauli yenu!”
Amagambo nk'aya ari hejuru arerekana ko nyuma y'imyaka irenga 20 Agatsiko ka FPR kigaruriye u Rwanda hejuru y'imivu y'amaraso, katigeze kagirana ubusabane n'abaturage kafashe bugwate. Ibi bikaba bigaragarira no muri za komanteri zatanzwe ku nyandiko ya IGIHE yerekeranye n'iri jambo rya Hodari aho benshi bamaganye aya magambo ahahamura, bamwe bemeza ko ntaho ataniye n'ayavugwaga n'abategetsi igihe cy'ibitero by'Abacengezi cyangwa Ingoma ya Kinani hagati ya 1990 na 1994; nimwisomere iyi komanteri yo ku gihe.com mwiyumvire.
Inka bayitemye bikomeye amaguru no ku ijosi
Gutema itungo ry'umuturage:ubugome ndengakamere 

Abaturage bo mu Majyaruguru y'igihugu ntabwo amagambo nk'ariya bashobora kuyafata nk'umukino, kuko babwirwaga ameze nkayo mu gihe cy'intambara y'abacengezi, kandi uko byabagendekeye barabizi. Ariko rero nibarize: Ese amagambo nk'ariya yerekana icyizere hagati y'abaturage n'ingabo zibarinze? Yongera urukundo bamwe bagombye kugirira abandi kugira ngo bakorane mu bwizerane n'ubwitange? Ikindi kinshobera, nuko bene ariya magambo ari na yo ingabo za EX FAR zabwiraga abatutsi bari batuye mu duce twaberagamo imirwano muri 1990-1994, ndetse no mu Mujyi wa Kigali, imirwano yaba yubuye ahubwo ugasanga ni bwo butumwa buhabwa abatutsi bose mu gihugu cyose. Icyo byabyaye turakizi. Jye "Never Again" z'abanyarwanda mpora nzishidikanyaho pe. Birabe ibyuya ntibibe amaraso.

Ikigaragarira buri wese muri make, ni uko u Rwanda ruri mu bihe bibi cyane, abibwiraga ko guhora mu ndege kwa  Kagame Pawulo ari ukwikundira umunyega bagiye kubona ko bibeshye: yateguraga intambara nkuko byakozwe mbere yo koreka u Rwanda kuri ya tariki y'umuvumo ya 1/10/1990, itegura ryo hanze akaba yararisoje ubu akaba ariho ategura n'abaturage ku buryo bunyuranye harimo kubasura abizeza ibitangaza, kubatemera inka no kwirukana abategetsi abona bazamubangamira mu bitero bye. Ni muri urwo rwego ubu abategetsi benshi bo mu ntara y'uburasirazuba bamaze gufungwa  abandi bakaba baregujwe ku ngufu; ifungwa rya Metere Berinarudo Ntaganda, Perezida Fondateri wa PS IMBERAKURI naryo murisanishe n'iyi ntambara. Abarundi, abarinze impunzi z'Abahutu mu mashyamba ya RDCongo, Abatutsi bivumbuye kuri Kagame Pawulo baba mu buhungiro,  mwese murye muri menge, kuko isaha iyo ariyo yose ababeshwa ho no kumena amaraso y'abandi bari bubasukeho umuriro nkuko bamaze iminsi babibateguza! Ngo akicwa kaburiwe ni impongo!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
----------------------------------------------------------------------------------------







RUKUNDO Jean

3 hours ago  -  Shared publicly
IByo mu ishyamba rya Gishwati byo ni ikinamico. Nonese wambwira ukuntu ubu hakambitse abasirikari benshi ba RDF birirwa mu giturage bagenzura inka zatanzwe muri "Girinka" bagasubira yo, ubu ni abasoda bagenzura kandi bagacukuza amabuye y'agaciro muri Rutsiro no Ngororero, ubu abantu barafunzwe hirya no hino bazira ayo mabuye. Nta kuntu rero FDLR yakwinjira ikaba iheruka kurya inka mbere y'ukwezi ikaba igitungwa n'izo nyama gusa! Ko nta muturage barakurura ibirayi? Ko ishyamba rya Gishwati ritagihingwa se 

9 comments:

  1. Tanga komanteri yawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze

    ReplyDelete
  2. Erega umwami ntabura impamvu yo kugundira ingoma, ndemeranywa na shikama, kuberako byanze bikunze aziyongeza manda binyuze mu ikoti ry'intambara zigiye guca ibintu mu karere .Nawe mbwira gusaranganya Congo se bizatwara ingahe? Ariko ngirango bizanyaruka ubwo azifashisha abahutu. Iyi ntambara irasiga ikuyeho urujijo kuri babandi birirwa bavuza iya bahanda ngo barakora polotiki yo kuyobya rubanda umwana w'umwega yegukiye kumena amaraso abanyarwanda bazayakirize yombi kuberako nibo babiha umugisha bakanga kwamagana ikibi.

    ReplyDelete
  3. Kereka aramutse ari mu kindi gihugu kitayobowe na Fpr, niho umuntu yakeka ko ziriya nka zitemwa n'abagizi ba nabi koko.

    Mu kinyarwanda baravuga ngo agatoki kamenyereye gukomba gahora gahinnye.

    ReplyDelete
  4. Urwanda ni igihugu kiyobowe kinyeshyamba,kuva muri 90 kugeza none 2016,discours z'abategetsi bose nizintambara,kandi imyaka igera kuri 25 irashize hariho amategeko y'umukwabu na gahunda byose byo muntambara.
    Ejo bundi rwose bwo Leta y'agatsiko k'amabandi umugani wako yarandangije ;Aho yashyizeho itegeko ko nta kinyamakuru cyo murwanda kigomba kwandika inkuru yerekeye abasirikari ba rpf ngo keretse nyuma y'imyaka 25 iyo nkuru ibaye !
    Bivuzeko izo ngabo ziba zisakabaka hose zihohotera abaturage ntamunyamakuru wakwibeshya ngo yandike inkuru iberekeye kuko yahita yisanga muri rweru !

    ReplyDelete
  5. Komers muvandimwe Zubel,
    ese ubundi n'iryo tegeko ritarajayaho byari byemewe kwandika kuri iki gisoda cya kagame nkuko acyita?

    uzabaze Gasasira wo mu Muvugizi, Kabonero na Adidas bo mu Museso uko byabagendekeye

    ReplyDelete
  6. Kagame mumureke akomeze ashoze intambara, nizo zizamukoraho. Kabila nawe yekwibeshya yuko azazungukiramo. Ibyo Nkusi avuga yuko dukwiriye gufasha benewacu, bari mumashyamba nibyo. Ariko ikibazo gikomeye nigute twabagezaho izomfashanyo? Nkusi ikibazo nkiki cyogufasha abantu uba ukwiriye gushaka ubulyo butunganye cyakorwamo.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Urakoze Jean Mbonyingabo,

      Abari mu mashyamba nibo bagomba kubwira uwashaka kubafasha uko ubufasha bwabageraho.
      Email: mahoriwacu@gmail.com
      tel : 004794232191, nta bip kuko twakira telephone ariko tudahamagara kubera amikoro make!

      Delete
    2. @J.Mbonyingabo,icyo gitekerezo nicyo.

      Nihashyirweho coordination yizewe igomba gushyikirizwa infashanyo ya fdlr,kandi nyine abayobozi bayo babiconfirme.

      Delete
    3. @Safina na Mbonyingabo !!
      Icyo gitekerezo ni cyiza pe !! Ariko na none ni ukubyitondera kuko twumvise ko nayo (FDLR) ubu yacitsemo ibice bibili binahanganye !!! Ubu se twabwirwa n'iki icyo gushyigikirwa cg se ikibogamiye k' umwanzi (Kigali) ?????

      Delete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355