Pageviews all the time

Ingoma ya Kagame igiye gusiga u Rwanda rugabanutseho ubuso bwarwo aho kwanda nkuko byagenze ku ngoma ya Rwabugiri: RDCongo yahawe metero 30 k'ubutaka bw'u Rwanda!/Nkusi Yozefu


Pawulo Kagame ariho abwira amagambo abanyeshuri biga muri za kaminuza zo mu Rwanda n'abana b'indobanure biga muzo hanze mu gusoza ingando yabo ejo tariki ya 19/7/2016 ko bagiye kujya noneho batozwa igisirikare ku buryo butaziguye, ibi bikaba byerekana ko u Rwanda rwasubiye mu bihe byo muri 1996. Mbere y'uko Kagame Pawulo afatanyije na ba Mpatsibihugu bayobowe n'Ubwongereza, USA, na Israel batera RDCongo icyo gihe yari Zaire, yasuye kaminuza ya Butare, maze abwira abanyeshuri bari bamushagaye amagambo nk'ariya yabwiye bariya tuvuze hejuru abateguza ko bagomba gufata intwaro bakajya kwica impunzi z'abahutu muri Zaire; dore uko yabivuze:

" Numvise umunuko wansanze hano aho nari nicaye, mbajije bambwira ko ari abantu biciwe hano hirya(arboretum), mwitegure, mureke ibyo murimo mureke amakaramu magufi muze mbahe amaremare(imbunda), murye n'impungure"


Ntihateye kabiri, Kagame n'aba ba mpatsibihugu navuze hejuru batera RDCongo icyo gihe yitwaga Zaire, impunzi z'abahutu bazicira kuzimara harokoka mbarawa. Nyuma yo kwica impunzi hakurikiyeho gusahura RDCongo, Kagame Kabarebe n'abandi basirikare bakuru ba FPR/RDF si ukubaka imiturirwa bivayo. Abatarashoboye kurya kuri iyo minyago, nibo bavuyemo ibipinga bya Kagame biyobowe na jenerali Kayumba Nyamwasa.

Rwabugiri yahuye n'ikibazo nk'iki cya Kagame
Abami b'Abatutsi bamaze kwigarurira ingoma z'abahutu nyinshi bashyizeho uburyo bazajya bategeka ku buryo, utari umwega n'umunyiginya kugirango ajye mu buyobozi byari nk'inzozi. Ibi bikaba byari bikubiye mu bwiru n'ubucurabwenge dusangamo byinshi mu mabanga y'ingoma n'ibyo umwami wimye yagombaga gukora kurusha ibindi. Rwabugiri rero mu nshingano ze, yagombaga gukora ku buryo u Rwanda rugera kure= kwagura u Rwanda= igihugu kigomba Kwanda, aha niho havuye ijambo RWANDA.

Rwabugiri yabaye gashozantambara nkuko Kagame Pawulo ameze ubu, atera muri Uganda, Masisi muri RDCongo, agerageza gutera kenshi u Burundi ariko birananirana.  Mu gihe cy'uyu mwami, u Rwanda rwageraga ku kiyaga cya Rwicanzige muri Uganda n'ibice binini bya RDCongo harimo na Masisi twavuze hejuru. Ahantu hamubereye ibamba ni mu kirwa cy'Idjwi giherereye mu Kivu. Yahateye kenshi akoresheje ingufu n'amayeri birananirana, ndetse abenshi bemeza ko umwambi yakubiswe n'umushi wo ku Idjwi ariwo wamuviriyemo urupfu.

Aha hose ahatera si ukwagura u Rwanda yashakaga gusa kuko yahasahuraga n'inka n'abagore baho bagatwarwa bunyago mu Rwanda. Mu gihe yari ariho ategura gutera Ankole yo muri Uganda, ahantu hatuwe n'ubwoko bw'Abahima (Nyamuke) na Bairu( nyamwinshi), umwami waho umuhima Kabeja yamenye iyo nkuru mbi maze afata inka 35 z'inzirungu azoherereza Rwabugiri, amwereka ko rwose amwubashye kandi ko ibyo yamutegeka byose yabikora ariko ntamuterere igihugu.

Nkuko abasangirangendo ba FPR basubiranyemo kubera ibisahu n'iminyago yo muri RDCongo, ni nako byagenze ku ngoma ya Rwabugiri biturutse kuri izi nka 35! Rwabugiri yazigabiye nyina Murorunkwere, uyu nawe aziha umukannyi( kudoda umwenda mu ruhu) w'umuhutu witwaga Seruteganya. Nkoronko wigeze kuba umugabo wa Murorunkwere se wa Rwabugiri witwaga  Rwogera ataramumwambura, yari yarakoze uko ashoboye ngo yigarurire ziriya nka ariko umugore aramutsembera azihera umuhutu Seruteganya! Nkoronko yaje gukwiza inkuru ibwami ko Mururunkwere atwite inda ya Seruteganya  aba bombi baza kugwa mu bitero byahuje ingabo za Murorunkwere n'iza Rwabugiri. Kanjogera Nyirayuhi nyirakuruza wa Kagame Pawulo yabaye umugore wa Rwabugiri, asimbuye uwari nyina wa Rutarindwa wari umaze kwicwa muri aya manyanga. Uyu Kanjogera nawe aza gutwikira mu nzu Rutarindwa n'ingoma Karinga ihiramo, usibye ko haje kubazwa indi nkuko musaza wa kanjongera Kabare yabwiye abaturage bariho bavuza induru amze guterura umwana Musinga wari ufite imyaka 10 y'amavuko akamubereka ati dore umwami wanyu, nabo bati Karinga n'ingizi zayo ko zahiye zigakongoka bizagenda bite, nawe arabaseka ati " haguma umwami, ingoma ni igiti, irabazwa"! Uyu mugore yishe abanyiginya karahava kubera kuba ikinywamaraso cyane aza no gushaka kwica musaza we Ruhanankiko wamufashaga gutegeka hamwe na Kabare.

Imena maraso ryo mu Rwanda n'inama y'Berlin yo muri 1884-1885.
Abanyaburaya basanze ko ari ngombwa gutera afrika bakigarurira ubukungu bwaho cyane cyane amabuye y'agaciro bari bakeneye mu nganda zabo. Kubera ibyo,  uwari shanseliye( nka Minisitiri w'intebe ) w'Ubudage Bismarck yatumije inama y'i Berlin yabaye hagati ya 1884 na 1885. Icyo yari igamije ni ugushaka ukuntu ibi bihugu byagabana iyi Afrika ku buryo bitazasubiranamo nyuma. Shikama irabibutsa ko muri iyi nama Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zarimo nk'indorerezi.

Abagize akanama gakemura amakimbirane ashingiye ku mbibe
hagati ya Rwanda na RDCongo
Mbere y'uko iyi nama iba, abanyaburaya babanje gukusanya amakuru kuri buri gihugu, babicishije mu bagenzi biyitaga ko bariho bakora ubushakashatsi, abiyitaga ko bihaye Imana, abazobereye mu mibanire n'imiterere ya muntu( anthropologues) n'abanyamakuru. Ku byerekeye u Rwanda, amakuru yatanzwe ni ayo abantu bakunda intambara, bazengereje abaturanyi! Aha niho havuye gukora ku buryo aya moko abuza andi amahoro ingufu zayo zigabanywa cyane kugirango zitazavaho zizengereza n'abazungu! Nguku uko u Rwanda rwahise rutakaza bya bice rwari rwarigaruriye mbere y'umwaduko w'abazungu biturutse kuyoborwa na ba gashozantambara!

Ingoma ya Pawulo nayo isinze u Rwanda rugabanutseho 
Evariste Boshab, minisitiri w'intebe wungirije wa RDCongo aherutse gutangariza i Goma  kuri 8/7/2016 ko igihugu cye kigiye gusubirana metero 30 cyari cyarambuwe n'u Rwanda. Aho ngo ni aho bita kuri Grande barriere, abazi i Gisenyi ku mupaka mbere ya 1990, hitwaga kuri KORINISHE(Corniche). Ni ukuvuga ko ibiro bya Immigration biriyo bigomba gusenywa kuko ngo biri ku butaka bwa RDCongo. Iyi nkuru yatangajwe na Radio Okapi, Shikama iyishyira muri komenteri kuko yari mu gifransa kandi uru rubuga rukaba rutambutsa inyandiko ziri mu kinyarwanda gusa.

Twategereje ko itangazamakuru ry'Agatsiko rigira icyo ribivugaho turaheba! Nyuma y'aho tuyishyiriye muri komanteri ku itariki ya 10/7/2016 niho wa muzindaro wa FPR Igihe, wasohoye inyandiko ivuga iby'iri yamburabutaka ryakozwe n'itsinda rishinzwe gukemura ibibazo by'imipaka hagati ya RDCongo n'u Rwanda. Ibi bibaye mu gihe nanone ku mupaka w'u Rwanda n'Uburundi naho ibintu bitameze neza aho Ingabo za Kagame zirirwa zishinga imbago ku butaka bw'u Burundi, ingabo z'iki gihugu nazo zikarara zisenya za mbago ku buryo imirwano ishingiye kuri iki kibazo yakwaduka igihe icyo aricyo cyose; nta shiti ko iki kibazo nacyo gishobora kuzarangira nkuko icyo muri RDCongo kirangiye, Bugesera ikegurirwa u Burundi!!

Mu kinyarwanda, duca imigani ngo :
  •  Inkuruzi ya cyane ica imigozi
  •  Uwanga utwe, atwibiramo!
  • Ibyinshi byotsa amatama
Nguko uko Kagame wigize igihangane agiye gusiga u Rwanda rukanye( kwikunja) aho kwanda(gukwira hose) nkuko byagenze nyuma y'ingoma ya Rwabugiri. Ibi byose bitewe n'ubunywamaraso n'irari rikabije ry'imitungo!

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.




9 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze

    ReplyDelete
  2. Nkusi urakoze cyane, kuko haribyinshi abanyarwanda bakeneye kumenya kumateka yu Rwanda, yagorecwe nabashaka inyungu zabo. Hari nundi mugani uvugango "Inkubisi yamabyi yacyane irayitarukiriza". Kagame na FPR ntacyo bazungura u rwanda uretse kuruhindura amatongo no kurwanganisha n'ibihugu duhana imbibi.

    Kwangana nibigugu duhana imbibi nibintu Habyarimana yirinze, dore yuko arinabyo yazize.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Docteur,

      Kwigisha amateka ni byiza cyane, ariko se kombona inkuru zose zihita muri iy'iminsi zizamo kayumba? Abanyarwanda bazi ubwenge, bazi gushishoza , none ndabona musa nabagamije kubangisha kayumba. Nta objectivites y'umunyamakuru mugifite.

      Delete
    2. Komera muvandi,
      Harya uvuze ko nyiri urugo yapfuye niwe uba umwishe? Twavuze Kayumba nk'umunyapolitike n'umusirikare, ntitwigeze tuvuga kayumba nk'umuntu ku giti cye. Abandi banyarwanda uzi bavuzwe bazi ubwenge ni bande? Ese mumunyarwanda uzi ubwenge n'utabuzi na bande, ubatandukanye gute? Njye nkeka ko abanyarwanda bazi ubwenge bose, keretse abakiri ibitambambuga nabo kandi ejo bazakura babumenye, ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.

      Ibya Objectivite, ndakeka ko wibeshye cyane, kuko kuba objectif si ukuvuga ibibi bya Kagame gusa tukareka ibyo abiyita abanyepolitike bandi bakora; aha kwaba ari ugusinziriza abanyarwanda, kandi nicyo gituma duhora mu miborogo= kutavugisha ukuri, nubwo kuryana!

      Delete
  3. Urakoze Mbonyingabo
    Ntacyo urwangano n'inzika bizatugezaho haba ari imbere mu gihugu cyangwa inyuma yacyo. FPR yaje izanye umujinya w'umuranduranzuzi ko ngo Abahutu bari baratesheje karinga agaciro, barica bivayo, aya maras y'inzirakarengane niyo akomeza kubasama ( Inkotanyi) atumma zitaruhuka, zihora zihangayitse, zikumva ko umutekano wazo ugomba guhera ushingiye ku maraso kugeza n'ubwo bakongeje akarere kose duherereyemo.

    Abaturanyi nabo kugirango batekane ni uko biga andi mayeri yo guhangana n'ubu bumywamaraso, amwe mu mayeri ni ugukunjakunja u Rwanda barwumbura ubutaka bwaro nkuko biherutse kugenda!!! Ejobundi hari muri RDCongo , ejo ni i Burundi.

    ReplyDelete
  4. Wakoze Nkusi ku mateka watuvunguriyeho!
    Ariko aho mujya mwibuka ko ariya mateka utubwiye, n'andi menshi asigaye, kuri ubu abitwa Abana n'Urubyiruko ntayo bazi? Ese ubu mwakwemera ko abo ngabo mvuze (abana n'urubyiruko) ari bo baturage benshi u Rwanda rufite kuri ubu ugiye mu mibare? None se ibyo harya mu mategeko babyita iki?
    Nk'uko tubizi kuri ubu iyo mbaga yose mvuze y'abanyarwanda amateka izi kandi yigishwa nta yandi ni Ibinyoma bya FPR. Kandi nyamara Urubyiruko rw'Abatutsi rwo barucisha ku ruhande bakarwigisha amateka nyayo, ari nako barupakiramo propaganda.

    Ibi ndabivugira ko mu Rwanda Abatutsi ari bo bonyine bafite uburenganzira bwo guhurira mu Ishyirahamwe (Association) nk'abatutsi gusa (IBUKA, AERG,Kanyarwanda etc), cyangwa se bagakora ishyirahamwe aho bisanga ari abatutsi gusa (usanga ndetse banakumiramo umuhutu wese) kandi ntibigire ikibazo bitera (Imbuto foundation, Ndabaga, Igihango, Unity Club,...)

    Naho abahutu bo ntibemerewe gushinga ishyirahamwe bahuriramo nk'abahutu (EX: Ababaye mu nkambi ya Mugunga, Katale, abakuwe mu byabo b'i Byumba, Abasenyewe nyakatsi, abazunguzayi etc.) cyangwa ngo bashinge ishyirahamwe umututsi adashobora kuzamo nk'itegeko (akenshi aje kudurumbanya, no kuneka)

    Ayo mayeri rero yo gukora ishyirahamwe abatutsi bahuriramo nk'abatutsi niyo banyuramo bakigisha urubyiruko rwabo amateka nyayo y'u Rwanda, ubundi bakanabigisha uRwango ku bahutu. Iyo bigenze gutyo rero usanga urubyiruko rw'abahutu rwo rusigaye mu cyeragati mu mutwe ari zero ntakintu na kimwe ruzi. Byakubitana rero no kugira ababyeyi ba ntibindeba bogejwe mu bwonko bigahumira ku mirari.

    U Rwanda rukenewe kugangahurwa.

    ReplyDelete
  5. Manzi,
    Ibyo uvuze niko bimeze mu Rwanda koko, ariko se Kagame n'abo urondoye ntibaca inyuma bakandika mu itangazamakuru ryabo ko Abahutu bigisha Ingengas abana babo ku mashyiga!! Ngaho nyumvira nawe umbwire!

    Abo bana b'abahutu iyo babonye bahejwe muri ayo mashyirahamwe uvuga, nabo ntibicara ngo baterere iyo, bashobora kujya kubaza ababyeyi babo ikibitera, cyangwa se hagati yabo bagashakisha ukuri, niyo kwaba gucuramye, ariko uko niko kuri kwabo kubera kwimwa uruvugiro; ibintu nk'ibi nibyo bibyara ubuhezanguni mu itsinda ry'abantu runaka!

    Burya iyo witegereje neza, abo twita abahezanguni baba abo mu madini cyangwa mu moko, akenshi babiterwa no guhezwa mu byiza runaka kandi bakaniganwa ijambo. Aha niho havamo abo twita ibyihebe, burya nabyo bituruka mu gupfukirana umuntu, ukamupakiramo icyo wita ukuri kwawe, we abona ukundi; iyo umwimye uburengenzira bwo kukubwira ukuri kwe, wenda ngo mujye impaka ukuri kwawe akwemere cyangwa wemere ukwe, nta kindi abona ko kuba kuri iyi si bitakiri ngombwa, akibera nyine icyihebe. Inshinga iva kuri iri zina mu mbundo= Kwiheba! si ukuvuga umugizi wa nabi bivuga umuntu utakizeye(kubaho ubuzima bwiza)!

    ReplyDelete
    Replies
    1. Yewega Yosefu, nagiraga ngo nkwibwirire ko ibyo uriho uvuga biri mubyo babigisha ngo ko bagomba gushinyagurira abahutu mu buryo bushoboka bwose.
      Ukabona nk'umucikacumu warimbuye abahutu bo mu gace k'iwabo cg bene wabu bamaze abahutu bo muri ako gace abizi neza; mu gihe cy'icyunamo ukumva arateruye ntacyo yishisha ati "Ikimbabaza ni uko abo bagome batwiciye batanashaka no kutwereka aho bataye abacu!" Kandi ga ubwo we azi neza ko umusarani cg icyobo yatayemo cg bene wabo batayemo abahutu yishe/bishe bakikirimo, kuko bene bo badashobora no kurota batinyuka ngo babakuremo babashyingure mu cyubahiro, kuko bashobora guhita babyitirira ko "ari imibiri y'abatutsi bishe bari barimo guhisha" erega ubwo ugasanga nabyo barabizize.

      None se ubuhezanguni bwabura bute mu gihe President Kagame atinyuka ati "NUMVISHE UMUNUKO WANSANZE AHO NARI NICAYE..." Ubwo se uwo munuko umaze imyaka 22 ukinuka ni uwuhe? Ko abatutsi bashyinguwe mu nzibutso uwo munuko niba atari uwo agendana w'abo yarimbuye, waba uturuka he? Ese urumva hari ikindi aba yigisha uRwo rubyiruko kitari Extremisme ku Batutsi n'ubwoba ku bahutu? Nk'uko ubivuga mu Rwanda turaza kubona ibyihebe mu minsi iri imbere.

      Delete
  6. @ Manzi na Nkusi, gewe ntabwo nemera yuko abana bacu bazagera aho baba ibyihebe. Abantu baba ibyihebe kuko basukumwe cyane bakabura uburyo bwokwitabara, nkurugero rw'Abisirael nabarabu. Isirael ifitengufu cyanecyane ikaba ifashwa na America n'Ubwongereza. Mbona abana bacu bagifite ingufu nuburyo bugagije bwokwibohoza no guhindura igihugu cyacu, bakakigira icyabanyarwanda bose. Africa Yepfu nurugero rwiza rubyerekana, kuko bashoboye guhindura amateka no gusezerera ironda koko.

    Dukenyeye abayobozi beza gusa, nkaba Kayibanda, Mbonyumutwa na Gitera, barahagurutse babwira ubuhake nubukoroni yuko batabyemera. Abarundi babashije kwibohora nubwo abazungu batabishakaga, na Afrika Yepho nuko byagenze. Nomurwanda birashoboka, dukomeze guhana ibitekerezo kuko nibyo bizatubohoza nkuko byagenze mubihugu byabararabu. Kagame ahoguhindura imitegekere mibi yabasekuruza, ngo arashaka yuko buri mwana aba umusirikare, ubwicanyi niwo murage ashaka kuraga abanabe Nkuko yawurazwe na nyirakuru. Na Qaddafi yibwiraga yuko arikwikingira numuryango we, umuryango wumutegetsi mwiza urindwa nimbuto yamahoro aba yarabibye mubaturage be.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355