Pageviews all the time

TUBATUMIKIRE: UKURI CYAGWA GUHANA IMBABAZI. ICYO ABANYARWANDA BAKENEYE NI IKI?/ Manzi



Muraho bavandimwe,

Muri make igitumye nandika iyi nyandiko nta kindi, ni ukubera ibitekerezo (commentaires) bimaze iminsi binyuranyuranamo ku nkuru bwana Nkusi Yozefu yanditse asubiza igitekerezo cyanjye nari natanze mu nkuru  yayibanzirizaga yitwa KALINGA, KALINGA, KALINGA!
Muri make mu muco mwiza wo kuganira mu bwubahane wagaragaye mu bitekerezo byatanzwe (nishimiye cyane), hari abagagaragaje gushima bwana Rudasingwa Tabujeni bavuga ko we atandukanye n’abatutsi bandi bagenzi be bahoranye mu buyobozi bwa RNC, kuko we byibura YASABYE IMBABAZI ku mabi yose umuryango wa FPR inkotanyi bahozemo wakoreye abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, ko ngo n’ubwo atavuze byose ariko byibura ari mu “nzira nziza”!


Ibyo rero nibyo byanteye kwandika inkuru nkayohereza uko yakabaye nk’inkuru, aho kuyandika mu bitekerezo kuko natekereje ko yari kugora abasomyi kuyisoma neza kubera uburebure (mbonereho gusaba abasomyi gufata umwanya uhagije bagasoma bitonze kugira ngo babashe gusesengura neza ibitekerezo bikubiyemo).
Nyuma rero yo gusoma ibitekerezo binyuranye by’abavandimwe ariko cyane cyane abasaga nk’abashyigikiye ko Rudasingwa ataterwa amabuye nka bagenzi be bahoranye muri RNC ngo kubera ko we “yasabye imbabazi”, byanteye kwibaza  niba kuri ubu dukurikije aho igihugu cyacu dukunda cya Singapuru ya Afurika (Rwanda) kigeze;
hagati yo kumenya UKURI kw’ishyano ryatugwiriye ndetse na n’ubu rigikomeje kandi tutaranasobanukirwa neza, no gutanga IMBABAZI gusa kuko umuntu yazatse (wenda bya nyirarureshwa);

-         Icyo UMUHUTU wiciwe na FPR (akaba anakomeje gupyinagazwa nayo) akeneye ni iki?
-         Icyo UMUTUTSI wiciwe n’interahamwe cg na FPR, akaba akomeje kuba igikoresho cyayo (FPR), akeneye ni iki?

Mu myumvire yanjye numva UKURI ari ikintu gikomeye cyane ku buryo kwakagombye kuyobora ibintu byose cyane cyane iyo hatangiye kuvugwa gushaka umuti w’amahano yabaye muri iriya Singapuru yacu. Iyo rero ukuri kubuze cyangwa kugakikirwa/kukazinzikwa, abantu baba bari kubaka ibitaramba kuko baba bubakira ku musenyi. (Cibler les faux problèmes amène à donner les fausses solutions). Ni nk’uko umwana wawe yaba arwaye Malaria ukamuha umuti w’inzoka! Byanze bikunze iyo Malaria imubana igikatu, bikarangira imuhitanye iyo ari nta gikozwe kuko haba hatanzwe umuti utari wo.


1.     KWAKA IMBABAZI ZIHISHA /ZIZINZIKA UKURI

Twese nk’ikiremwamuntu turangwa no kubabara cyane iyo tubuze abacu (abavandimwe, abadukomokaho, inshuti, abaturanyi,...) bazize impanuka, uburwayi cg urw’ikirago.

Agahinda n’akababaro byacu birushaho kwiyongera na ndetse bikaba byanarenza urugero cyane iyo tubuze abo bacu dukunda bazize ubugome n’ubutindi ndengakamere (Ubwicanyi, ubuhotozi, intambara, ubuhunzi, etc.) kandi hejuru ya byose bakicwa bazira akarengane.

Kuko rero uwishwe aba atari bugaruke, nta kintu na kimwe gishimisha cyangwa se kiruhura bene we basigaye kumenya:
-         Uko yishwe ( iyo batabibonye)
-         Uwamwishe ( iyo batamuzi)
-         Aho yiciwe  ( iyo batahazi)
-         IMPAMVU yishwe cg icyo byaturutseho (Iyo batayizi/batakizi)
-         Uwabiteguye (Iyo batamuzi)
-         Aho yabiteguriye (Iyo batahazi)
-         Aho umurambo we/amagufa/ibisigarizwa  bye biri (iyo batamushyinguye)
-         UBUTABERA !!!! (ku wishwe)

Muri make izo ni zo ngingo z’ingenzi nyir’ukubura umuntu cg nyir’uguhemukirwa aba akeneye KUMENYAHO UKURI KWOSE kugira ngo umutima we utuze ave mu cyunamo cy’uwe yabuze, Ubuzima bukomeze abe yanatera intambwe yo KUBABARIRA igihe asabwe imbabazi cg se atanazisabwe.
·        Ngarutse kuri Bwana Rudasingwa Tabujeni twese tuzi ko:
-         Yabaye umwe mu nkoramutima n’abacurabwenge b’akadasohoka ba FPR
-         Yabaye umwe mu bateguraga ndetse bagakwiza ibinyoma byose bya FPR
-         Yakoreye mu gatsiko mu mbere akorana na Kagame mu buryo bwa hafi cyane ku buryo  hari amabanga menshi  azi y’ubwicanyi bw’abahutu (benshi) cg abatutsi (bake) bwakozwe na FPR ndetse nawe ubwe yanagizemo uruhare
-         N’ibindi byinshi...
·        Nkanagendera kuri ziriya ngingo navuze haruguru zerekeranye n’UKURI umuntu wiciwe uwe aba akeneye kumenya kugira ngo umutima we utuze;
Nakwibaza niba icyo abanyarwanda (Abahutu cyane cyane) bakeneye kumva kuri ubu ari:
¾  No1: Ukumva aho Tabujeni uriya avuga GUSA ko Ababajwe no kuba yarabaye muri Icyo kintu (FPR) cyazaniye akaga abanyarwanda kikanahitana benshi muri bo, bityo akaba anasabye Imbabazi abanyarwanda ku mugaragaro

Cyangwa icyo bakeneye:

¾ No2: Ni ukumva ababwira ukuri kwose kuri ibi bikurikira?:
o   *Ubwicanyi bwose bw’ABAHUTU (n’abatutsi) yaba azi bwakozwe n’abasirikare b’inkotanyi kuva mu w’1990 kugeza UBU!!,
*ubwicanyi  bw’ABAHUTU bwakozwe n’ABAKADA ba FPR muri icyo gihe mvuze,
*ubwicanyi bw’ABAHUTU, bwakozwe n’abatutsi b’abacikacumu  “bihorerakuva muri 1994 kugeza muri za 2000 ndetse na nyuma yaho, bakaba barabukoze bahagarikiwe/bafatanije/bashyigikiwe/bashowe n’abasirikare b’Inkotanyi,
*n’ubundi bwicanyi bw’abahutu bunyuranye ntakwirirwa ndondora bwakorerwaga abahutu b’injijuke batoranijwe (abacuruzi, abarimu, abafonctionnaires, abacamanza, abaganga, abagoronomu, etc...)

o   Abakoze ubwo bwicanyi bose, baba ababushyize mu bikorwa cyangwa abatangaga amategeko
o   Uko bwakorwaga, inzira byanyuragamo n’amayeri yose yakoreshwaga ngo butamenyekana butaraba
o   IMPAMVU bwakozwe n’icyari kigenderewe
o   Ababuteguye (cerveau) n’aho babuteguriraga
o   Aho imirambo yabo bantu bose yashyizwe, n’amayeri yose yakoreshwaga gusisibiranya ibimenyetso nko gutwika imirambo hanyuma ivu bakarinyanyagiza mu migezi no mu biyaga hirya no hino mu Rwanda, kubatwikira muri za Park cg za Nyungwe etc.
o   No kugaragaza uruhare rwe nka Nka Rudasingwa Tabujeni kuko byanze bikunze rurahari.

o   Hari n’ibindi ntari bwirirwe mvuga hano nka Politiki zigambiriwe zo kwicisha abahutu inzara, kubakumira mu mashuri, kubatoteza, kubafunga no kubambura ibyabo binyuze muri za Gacaca, kubapyinagaza ku buryo bwose....( abazitegura, impamvu baziteguye, etc.)

None se mwo kabyara mwe, Niba Capt. Ruzibiza Abdul yarashyize ku mugaragaro ibingana kuriya ( RWANDA L’HISTOIRE SECRETE) kandi twese tuzi neza ko ntacyo yari cyo muri FPR, ubwo Rudasingwa we wari mu mutima wayo ari n’umucurabinyoma wayo ni gute mwambwira ko ari nta kintu na kimwe kindi azi yabwira abanyarwanda yakongera kuri biriya yavuze asaba imbabazi nk’uko nabyerekanye hejuru aha muri  No1??????
Ese noneho tuvuge ko biriya yavuze muri No1 noneho bihagije kugira ngo imitima y’ABAHUTU biciwe na FPR inkotanyi ituze, ive mu cyunamo itigeze inakora na rimwe?????? Ese nibwo butabera ku mbaga y’abahutu bishwe kariya kageni? Ese ni ko kuri dukeneye? Ese uwamuha imbabazi yavuga ko amuhaye imbabazi z’iki? Cg se we uzisaba buriya yavuga ko asaba imbabazi z’iki? Izo kuba YARABAYE muri icyo “kintu” gusa? Ese ubundi ni icyo cyonyine Rudasingwa yishinja urebye ibyo maze kwerekana byose ABAHUTU BICIWE BAKENEYEHO UKURI?

Mwo gaheka mwe! Kereka abaye ari jye ufite ikibazo cy’imyumvire, ariko ku bwanjye iyo nsesenguye rwose, ndareba ngasanga ziriya mbabazi Rudasingwa yasabye  ari amatakirangoyi, ari uburyarya, ari urwiyerurutso ndetse ari n’ amareshyabahutu  byari bigamije GUSA kwishakira abayoboke bamujya inyuma we na RNC yabo (batarashwana) kugira ngo barebe ko bahirika Kagame wariye akabacura ubundi bakikomereza system ya kalinga isanzweho.

2.     KWAKA IMBABAZI ZIGAHEREKEZWA N’IBINYOMA
Iyo numvise abavuga ngo Rudasingwa yatse imbabazi, mpita nibaza niba yarazatse ku giti cye nka Rudasingwa Tabujeni, cyangwa niba yarazatse nk’umuyoboke wa RNC ugendera ku mahame ya “RNC inkotanyi” ikangurira abayoboke bayo bakoze amabi gusaba imbabazi. Ndakeka ko muri ibyo byose nta na kimwe wabonera igisubizo. Uti kuki:

-         Niba yarazatse ku giti cye kuki yakomeje kuba muri RNC hamwe n’abatemera kuzaka kandi nabo barabanye nawe muri icyo KINTU (fpr) cyahekuye abaturage ba Singapuru ya Afurika ? (Ubwo hari abari bumbwire ngo ntibashwanye se amaherezo?)
-         Niba yarazatse nk’umunyamuryango wa RNC inkotanyi kuki nta wundi twigeze twumva akurikiza urugero rwe niba yari yo gahunda?

Ibinyoma rero mvuga biherekeza izo mbabazi:
¾ Ni ukumva Rudasingwa (wasabye “imbabazi”)akomeza kumvisha abanyarwanda ko ikibazo u Rwanda Rufite ari Kagame n’agatsiko ke gusa. Icyo ni ikinyoma kibi, kuko Kagame anavuyeho we n’ako gatsiko ke bavuga ariko systeme ya rupiyefu igakomeza; Nzaramba ntiyavaho, Ivangurabahutu ntiryahagarara, ugusuhuka kw’abahutu bahunga inzara ntikwahagarara, ubukene no gutotezwa na leta ntibyavaho kuko ibyo byose bidatezwa na Kagame n’agatsiko ke gusa, ahubwo binaterwa na none na Systeme ya kalinga yacuzwe ikanashyirwa mu bikorwa n’abacurabwenge ba FPR, kandi akaba ari yo bariya ba Rudasingwa bakomeje guhishira n’ubwo baba bitwa ko batse imbabazi za nyirarureshwa.

¾ Ni ukumva uwitwa Major Rutayomba tewojeni wo muri RNC atinyuka akavuga nta soni mu kiganiro cyo kuri Radiyo itahuka (tariki 22/05/2016) aho ngo “yanyomozaga”igitabo cya Ruzibiza (kuko gishinja Kayumba), ati: inkotanyi nta muhutu n’umwe zigeze zica muri zone zacontrollaga kuva muri 1990-1994 , akongera ho ati “abahutu batangiye gupfa muri za 95, Kagame amaze gufata ubutegetsi, aho yakoreshaga ‘udutsiko twe’(tumeze nka za drones zitagira abapilotes) mu kwica imbaga  y’abahutu”.

Harya ngo uko niko KURI kwa RNC uwo Tabujeni “wasabye imbabazi” yari abereye umunyamuryango? Ese muri New RNC bo biteguye kukuvuguruza noneho bakavuga ukundi kwa nyakwo? Cyangwa nk’uko bisanzwe nabo bazakuvuguruza babyegeka kuri Kayumba na Kagame gusa cyangwa badutsindagire ibindi binyoma?

¾ Ni ukumva uwitwa Musonera Jonathan, wahoze muri RNC ubu akaba abarizwa mu gice cyiyomoye kitwa New RNC ashimangira nawe mu kiganiro kuri Radiyo itahuka ko, muri FPR nta “rimwe” higeze habaho gahunda yo Kurimbura abahutu!!!!!. Nk’aho tuyobewe uko FPR yamye ikora  kandi na n’ubu igikora! Cyakora niba ari FPR yakoraga ku mugaragaro ya ba Kanyarengwe, ba Bizimungu, ba Rukokoma na ba Sendashonga aho ho nakwemeranywa nawe wenda  ko iyo gahunda itigeze ibaho. Ariko niba ari FPR yakoraga bufuku/rwihishwa ya Kagame ,Kayumba, Rudasingwa, Tito, Karugarama, Kabarebe, Ngarambe francois, Karegeya, Kayonga, Ibingira...avuga ko iyo gahunda itigeze ibaho, aho yaba ari umushinyaguzi mu bandi. Ari yo mpamvu agomba kubanza agasobanura iyo FPR yavugaga iyo ari yo kugira ngo abantu basobanukirwe.

Ubu se disi noneho twizere ko aho yagiye muri New RNC ari bwo azitera icyuhagiro akavugisha ukuri nyakwo noneho??? Simbihamya.

None se harya mwa bavandimwe mwe, izo mbabazi zitagaragaza ukuri ahubwo zigakomeza zigatsimbataza ibinyoma, dukomeze koko tuzite INZIRA NZIZA ikwiye gushimwa? Cyangwa tuzamaganire kure nk’uko twamagana ibinyoma biva muri singapuru ya Afurika?

3.     UMWANZURO.
Mu by’ukuri guhera tariki ya 01.10.1990, u Rwanda rwahuye n’akaga gakomeye, abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’ABAHUTU batangira inzira y’umusaraba ubwo, rurangiza iba tariki 04.07.1994 ubwo inkotanyi zafataga ubutegetsi, abahutu baratotezwa, barashinyagurirwa, baracunaguzwa baranicwa ku bwinshi, ariko ikirenzeho abasigaye bakorerwa iyozabwonko rikaze ku buryo kugira  ngo kuri ubu ubone umuhutu muzima mu utaragezweho n’ingaruka z’ayo mabi y’inkotanyi  bidashoboka.

Kubera rero  iryo yozabwonko rikaze ryakorewe abahutu ku bwinshi rikanakoranwa amayeri n’ubucakura binyuranye bisanzwe biranga  FPR (ingando, Icyunamo, inyigisho z’amateka, propaganda mu mahanga, ibiganiro ku maradio, amadiscours y’abayobozi, gahunda zinyuranye za Leta, TIG, etc.), abenshi muri bo ryabagizeho ingaruka kugeza na n’ubu (baba babizi cg batabizi), akaba ari yo mpamvu abenshi muri bo bakigwa mu mitego ya FPR, kabone n’iyo baba bazwiho kuba intyoza muri opposition! Iyo mitego rero ikaba igaragarira akenshi mu mvugo, mu myumvire, mu myemerere no mu mikorere. Nkarangiza rero ngira inama abahutu bagifite ibisigisigi by’iyozabwonko rya FPR kumenya ko bagomba kwitonda cyane bakajya bareba bashishoza, bakumva ntibumvirane, kandi bakirinda kugurukana n’ibigurutse byose, Ikindi rero bakagomba kumenya bidasubirwaho ko:

-         Abanyapolitiki bose (HUTU & TUTSI) biyita ko bari muri Opposition y’ubutegetsi bwa Kigali atari ko bose baba bashaka ineza y’abanyarwanda, Kabone n’iyo baba barigize intyoza mu kwamagana Leta ya Kigali.
-         ABATUTSI bahunga Kagame barahoze muri FPR atari ko bose baba bitandukanije na systeme ya FPR (e.g: Kajeguhakwa ari he?)

-         ABATUTSI BOSE bahemukiwe na Kagame siko baba bitandukanije na ideologie ya kalinga (mwiyumviye namwe ukuntu umukobwa wa Rwigara yivugiye ko atumva ukuntu leta yabarwanya (kubicira se)barayikoreye kandi Abanzi bo kurwanya buzuye hanze y’igihugu (Abahutu), ba Kayumba abo, etc.

-         Umuntu wese wo muri Opposition uzumva avuga ko ikibazo urwanda rufite ubu ari Kagame n’AGATSIKO ke, akaba ari nayo mpamvu bagomba kumurwanya bivuye inyuma, Uwo azaba  AKUYOBYA, byaba ku bushake cg atabizi
-         Kuba Kayumba amaze guhushwa na Kagame inshuro ntazi umubare, kuba Karegeya yarishwe anizwe, Kuba Serge Ndayizeye bari bamuvuniye umuheto mu Buhorandi,  kuba Kagame yirirwa ahiga abo muri RNC (Ba Musonera, Sankara, etc., Ibyo ntibisobanuye na gato ko RNC YITANDUKANIJE N’ INGENGABITEKEREZO YA KALINGA kuko kugeza ubu itarabyerekana haba mu myemerere, mu mvugo no mu mikorere yayo.

-         Umuntu wese wabaye muri FPR witwa ko yitandukanije nayo UZASABA IMBABAZI ARIKO NTAGARAGAZE AMABI YOSE AZI YAKOZWE NA FPR NDETSE INAGIKORA UBU, UKO YAPANZWE N’ABAYATEGUYE, UKO YASHYIZWE MU BIKORWA N’ABAYAGIZEMO URUHARE BOSE UWO AZABA ABAJIJISHA, UWO AZABA ABABESHYA.  UWO NI UKUMURWANYA TWIVUYE INYUMA.

Ndagiza rero nababwira ko ku bwanjye mbona kuri ubu abanyarwanda baba ABAHUTU cg ABATUTSI , icyo bakeneye cyane ni ukumenya UKURI KOSE ku mahano yabagwiririye kuva FPR ikinjira mu Rwanda tariki ya 01.10.1990 kugeza ubu, kugira ngo habe ubutabera nyabwo, barandure ikinyoma n’imizi yacyo yose FPR imaze gutsimbataza mu banyarwanda, bityo babone guharanira ukwishyira n’ukwizana kwa buri wese.

Icyo bakeneye rero si ugatanga imbabazi z’agahato (nk’uko fpr ibihatira bamwe mu abacikacumu b’abatutsi) cg z’iyozabwonko (RNC ishaka ko abahutu bose bahemukiwe na FPR bayiha)
Abwirwa benshi...

Murakoze.

Manzi.

15 comments:

  1. Urakoze Manzi !!! Mu magambo macye cyane , dore njye uko byumva kandi niba ntibeshye mbisangiye na benshi bo mu bwoko bw' Abahutu :

    1. Ari Kayumba (RNC) ari na Rudasingwa(New RNC), bombi ni "nta kibuno nta nnyo"!!!!! Nta numwe muli bo bombi uzakubwira ko yemera "Revolution ya Rubanda yo muli 1959" yakuyeho Ubwami hakimakazwa Republika !!!! Kuba bombi bayipinga ahubwo bacyemeza nta gushidakanya ko iyo Revoltion ya 1959 ahubwo ariyo ntandaro ya "Jyenosayidi" yakorewe Abatutsi, nta handi baduhishe , nta yindi ideologie bahuriyeho atari ideology ya KALINGA n' ibijyana nayo byose !!!!!!!

    2. Uko "ukuri" Abahutu mushaka kumenya ku mahano yakozwe na RPF/APR ku itegurwa n' ihonyabwoko ryakorewe Abahutu, Rudasingwa ntakwo azababwira kuko "Nta nyamaswa y' Urwara rurerure yimena inda" !!!!! Azakomeza kureshya Abahutu ngo bamushyigikire agereka ubwo bwicanyi kuli KAGAME , KAYUMBA n' Agatsiko kabo (nawe yarimo kandi akirimo!!!) na RPF yabo muli RUSANGE ariko nta details azigera ababwira !!!!!

    3. Nta MBABAZI zibanziriza UKURI , UKURI niko kubanziriza IMBABAZI zigatangwa cg se ntizitangwe !!!! D' abord la Vrai VERITE, puis PARDON et RECONCILIATION !!! Bitabaye ibyo, ni ya macenga/ideologie ya KALINGA ba KANYARENGWE, LIZINDE, BIZIMUNGU, NTAKIRUTINKA na TWAGIRAMUNGU baguyemo bayita ikiziba kandi rwari URUZI rwabamize bunguli !!!!!

    4 Ntacyo RUDASINGWA azigera ababwira mu buryo burambuye uko APR/RPF bateguye genocide yakorewe Abahutu n' Abatutsi kuva le 1er Octobre 1990 , muli 1994 i Gakurazo, i Kibeho , Zaire n' ahandi mu Rwanda kugeza na nubu !!!!!!!!

    5. Rudasingwa (New RNC) rero ntakomeze kurangaza Abahutumuli ayo mareshya-bahutu ye, kuko nibe na KAYUMBA (RNC) we ntiyigeze ata ibitabapfu ngo arasaba imbabazi kuko we ubwe yiyemerey ko "atigishije abasoda be (APR) kurasa amashaza", ko icyo gihe byari intambara yagombaga "GUKUBURA" niyonka kugeza no mu "BUVUMO" bwa MUSANZE !!!!!!!!!

    6. Abahutu bagishidikanya ngo APR/RPF "NTIYIGEZE IGAMBIRIRA GUTSEMBA ABAHUTU", njye abo ntitukiri kumwe, nzemera nkomeze nitwe umunyamahanga cg se impunzi aho kuba nka KANYARENGWE, LIZINDE, BIZIMUNGU PASTEUR, NTAKIRUTINKA, RUCAGU, BAMPORIKI, HABIYAREMYE Damien, TWAGIRAMUNGU, etc.. n' abandi BAhutu de Service bagenda inyuma ya KAYUMBA cg se RUDASINGWA !!!!!! Qui dit mieux ????? Allez-y !!!!!!!

    ReplyDelete
  2. Muvandimwe Manzi,
    urakoze cyane kuri iyi nyandiko yawe itagira uko isa. Ibyo uvugamo ndabishyigikiye 100%. Kuva muri 1/10/1990 abahutu bahuye n'akaga, batumizwa mu manama aho FPR yari imaze gufata bagera aho babatumiye bakabamishamo urusasu, hagakurikiraho gutwika imirambo, ibi byarabaye i Byumba , biri mu kegeranyo cya mucamanza wo miri Esipanye Fernando.Ibi Rudasingwa ntiyavuga ko atabimenye!

    Ibyobo byacukuwe n'abatutsi hirya no hino mu Rwanda muri 1993, ku mabwiriza ya FPR byari bigamije iki?Ninde wabipanze? Ibi Rudasingwa na Kayumba ntibavuga ko batari babizi kuko 100% nzi ko igihe abanyarwanda bazaba bahawe uruvugiro, Abatutsi ubwabo nibo bazavuga uwabahaye amategeko yo gucukura ibyobo.

    Ibyo Musonera na majoro Rutayomba bavuga ko nta gahunda FPR yari ifite yo gutsemba abahutu, ni ikinyoma cyambaye ubusa.Uwo mugambi wari uriho kandi na n'ubu uracyakomeje, Kagame Pawulo ubwe yarawushimangiye kenshi ubwo yivugiraga ko:
    - Agafuniko k'icupa kavida ( kumaramo amazi) ingunguru!!!
    - Vuba aba aha yongeye kumvikana avuga ko atava muri ba nyamuke!

    Urongera ukerekana ko Rudasingwa ari basekanimbereka nka Kayumba aho werekana ko Ruzibiza Abdul, yanditse igitabo ku mabi ya FPR kandi atari mu mbere hayo. Ukibaza uti, niba uyu Ruzibiza yarashyize ariya mabanga angana kuriya hanze, Rudasingwa watekererezaga Kagame, azi ibingana iki?? Kuki we atabivuga, niba koko yarahindutse, akaba akeneye kubanisha abanyrwanda. Aha nta munyarwanda utakujya inyuma, kuko twese utuvugiye ibintu! ndizera ko Rudasingwa asoma Shikama azagusubiza.

    Uti kuva muri FPR, cyangwa RNC ntibivuga ko witandukanyije n'ingengabitekerezo ya KARINGA. Kuko abagiye bava muri FPR bakirangwa n'iyi ngengas muri ibi bikurikira:
    - imivugire
    - imyumvire
    -imikorere
    Aha watanze urugero rwa Kajeguhakwa valensi, n'umukobwa wa Rwigara.

    Muri make ndemeranya nawe ko icyo abanyarwanda bakeneye atari uguha imbabazi abatanazisabye, cyangwa bazisaba ku munwa ku mitima yabo huzuye ubugome bwo gukomeza gutsikamira no kumara abahutu. Igikenewe kandi cyihutirwa ni ukumenya UKURI ku byabaye mu Rwanda kandi bigikommeje, hagakurikiraho ubutabera. AMARASO Y'INZIRAKARENGANE, NTAGOMBA KUGENDA AGATSI. Iyi niyo nzira yonyine izazana amahoro n'ubwiyunge nyakuri mu banyarwanda.

    Abahutu rero bahumuke, boye gukomeza kugwa mu mitego y'abiyita abanyepolitike.Bajye inyuma y'umututsi, umuhutu cyangwa umutwa ufite umutima wa kimuntu, ntabe ikinywamaraso, kandi utarigeze yijandika ku buryo buzuguye cyangwa butaziguye mu mahano yabaye mu Rwanda.

    MUZAMENYA UKURI MAZE KUBABOHORE

    ReplyDelete
  3. Ndashimira byimazeyo Manzi ku nyabdiko ikubiyemo amagorwa yise gahutu yahuye nayo mu minsi mike tubonye ndavuga kuva muri 1990 ,nasabagako bikunze abafite ubushobozi bazdushyiriraho amateka agaragaza uko ubwami bwatwaye urwanda rwagiye rwahashize bwagiye bufata nabi abahutu kugirango turandurane karinga n'imizi ejo abari kuvuka batazavamo ba Rucagu, Bazivamo na Bamporiki.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Urakoze muvandimwe makoki,
      Ku byerekeye uko ubwami bwari bumeze mu Rwanda rwa Karinga, si ngombwa kujya kure niba ushaka amateka nyayo abwerekeye!

      Ubwiru, ibisigo, imigani migufi. Byose umututsi padiri Alegisi Kagame yabikusanyirije mu gitabo yise Inganji Karinga yanditse muri 1952! Shaka icyo gitabo!

      Ahandi wakura aya mateka ni mu muvugo wa Padiri Alegisi Kagame nawo yanditse mbere ya Revolisiyo yo muri 1959 awita, INDYOHESHABIRAYi, muri uwo muvugo aratamo INGURUBE ariyo yita indyoheshabirayi. Urasangamo ukudamarara kw'umwami n'abatware ( bose bari abatutsi).

      Muri make umuhutu, yabaye umuja n'umugaragu kuva Karinga yakwaduka ahagana muri 1100. Abahutu nibo bahekaga abatware n'abatutsi bifite (sebuja). Sobuja= so wo mu buja! Abazungu baje ibi byarakomeje, kuko ziriya kiliziya ubona i Save, Zaza, Rwaza, na Nyundo zose zubatswe hagati ya 1900 na 1916, zose zubatswe ku kiboko cyari ku muhutu, kuva kubumba amatafari kugeza kiliziya ureba yuzuye! Nta mashini zariho, bakoreshaga inzego n'ibika, abahutu benshi barahatikiriye, kandi bataranahembwaga!

      Iriya mihanda ubona hirya no hino, cyane cyane umuhanda Butare -Cyangugu uca mu ishyamba rya Nyungwe, yose yubatswe n'abahutu; nta mashini zariho, uzagende urebe uwo muhanda Butare- Cyangugu, nurenga ahitwa PINDURA, aho bokereza ibyo bita Ibyondi(inyama z'akanyamaswa kajya kumera nk'inguge ), ukomeze nka km 10 ugana Cyangugu, uzabona ahantu henshi kugirango umuhanda uboneke hacukuwe metero ziri hagati ya 5-10 z'ubuhagarike( gusatura umusozi)! Hariya naho haguye abahutu batabarika, kandi nta gihembo!

      Tugarutse kuri biriya bitabo bya Kagame uzasangamo ibi:
      - uko abami b'abatutsi bishe abami b'abahutu: Kabeja wo mu Mubari, Biyoro na nyina Nyirabiyoro wo muburasizuba, Mashira ya Sabugabo wo mu Nduga, umutware Mpandahande wa hariya i Ruhande kuri maminuza, n'abandi.

      - Uko Karinga yambikwaga amabya y'abahutu, ibi ubisanga mu gisigo gifite imikarago igira iti:
      " Abatutsi babyarira ingoma, abahutu bakayambika( Kuyitakisha amabya baciye ku bami b'abahutu), abatwa bakayitambira"!
      - Mu migani migufi, usangamo ko umuhutu yari umuntu ufatwa nk'icyontazi n'igisahiranda, dore imwe muriyo:
      1. Yewe mugaragu nahatse, kera, ngwino nkwitumire i Nyanza, ariko ntuntenguhe, ndabizi Abahutu mugira nyango.
      2. Bihehe ( Abahutu muri 1957-1959) yagiye i Nyanza(ibwami) isanga basinziriye(Revolisiyo), yiba igoma igeze ku manga irivugiza( kuvuga ko abahutu=impyisi=bihehe) niyo bafata ubutegetsi badashobora kubugumana, bugomba kugarukira abatutsi!
      3. Revolisiyo yo muri 1959, Abatutsi benshi babonaga ko ntacyo izageraho, bayita: "UMUVUDUKO W'ABAHUTU"
      4. Amwe mu mazina yahabwaga abahutu yerekana ko ari ba bihwahwa: UTUMABAHUTU( agira benshi)

      Makoki rero urakoze kuba ubajije iki kibazo, tuzakomeza ubushakashatsi kandi namwe mwese musome ibyo bitabo byanditswe n'umutusi padiri Alegisi Kagame abifashijwemo n'abiru yari yohererejwe n'umwami Rudahigwa. Intandaro y'iri yandika, ni uruzinduko Rudahigwa yagiriye muri Seminari nkuru ya Nyakibanda, maze Flatri Kagame Alegisi amubwira umuvugo ukubiyemo amateka y'u Rwanda, Rudahigwa yaramubajije ati ibyo wabyigishijwe nande, ati " ni umutware w'iwacu, kanaka"! Rudahigwa, ati sha ejo nzakoherereza abiru bakubwire byose, uzabyandike kandi uko bazabikubwira!Nguko uko aya mateka mabi yahishuriwe Abahutu, abatwa n'abatutsi, ubundi akaba yari amabanga y'ibwami aribyo bita UBWIRU n'UBUCURABWENGE!!!

      Urubyiruko rugomba gukurikirana aya mateka kuko ngo UTIBANDA Ku BYAHISE ATAZASOBANUKIRWA N'IBIZAZA !!

      Delete
    2. Ndagushimiye cyane ku ncamake umpaye ariko noneho ndongera gukangurira abafite ubumenyi bw'aya mateka kujya bayava imuzi bakayigisha kuberako yaramfashije ariko haracyariho byinshi byo kumenywa ubu bayigisha bayacuritse ku buryo usangamo ikinyoma gusa ntibakubwi ibyo abami b'abahinza ko babayeho ntibashobora kukubwira igihe urwanda rwabereyeho ni ukuri iki kintu ntimukijenjeke kuberako cyakagombye kuba ikimenyetso ko ibiri kuba ubu bifite inkomoko. Nkaba ndangiza nsaba ubishoboye wese kungezaho iburyo nabona icyo gitabo cya Alex yise Inganji Karinga ,nkaba nkangurira n'abandi kugisoma kuko gikubiyemo byinshi.

      Delete
    3. Nkusi rwose unteye gutekereza bintera ubwoba ku isaturwa ry'uriya muhanda wa Pindura GISAKURA-PINDURA BWEYEYE kuberako urebye uburyo bagiye bamena umusozi w'intare z'amabuye, bakabikora nta gihembo ndahamyako ku munsi hagwaga benshi none n'ubwo ntahaherutse ariko ndareba ikoni ryo k'UWINKA ubwoba bukantaha nubwo naba muto si ndi gito kubyo aya marorerwa ariko nimureke turandure agasuzuguro n'akarengane twimike urukundo n'amahoro binyuze mu kuri.

      Delete
  4. Wakoze cyane bwana Nkusi kuba watangarije abakunzi ba shikama igitekerezo cyanjye.
    (N'ubwo nabonye FORMAT, yagize akabazo ko guhinduka kuko hari henshi utunyerezo [traits/dashes "-"]twagiye tuvamo, ahandi tugahindukamo "3/4" bityo imipangire ya paragraphs igahinduka henshi. Ibyo bikaba bishobora guhindura umujyo(flow) w'imisomere ku musomyi utabimenyereye ushobora kuba confused ho gato. [umenya byatewe ahari na system ya encoding/scripting y'urubuga rwa blogspot.com ubwarwo itemera (compatible) utumenyetso (symbols) utwo ari twotwose].
    ANYWAY, IGIKURU NI UKO IBITEKEREZO BIKUBIYE MU NKURU BISOMEKA kandi BYUMVIKANA NEZA KU MUSOMYI UBISOMA WESE.

    Icyo nakunganira igitekerezo cyawe,cyane cyane biriya byerekeranye n'amateka, ni uko hari ikintu maze kubona ku banyarwanda baba hanze bahunze iriya ngoma mpotozi ya FPR cyane cyane abo mu bwoko bw'abahutu. Muri make usanga Bazi byinshi, babonye byinshi, bafite experience mu bintu binyuranye byafasha benshi, ndetse banafite n'ibitekerezo byiza bihambaye byafasha rubanda GUKANGUKA, ariko IKOSA bahuriraho bose ni UKUBYIBIKAHO, ni ukuba ba nyamwigendaho akaba ari nabyo byorohera FPR kubarobamo umwe umwe.

    Mu by'ukuri, twese twishimira/twihutira kunenga no kugaya abahutu bose bajya gushimagiza Kalinga muri za Rwanda day, tukagaya abajya muri za come and see, tukamagana abagambanira bene wabo kubera indonke cyangwa ubujiji, tukanaseka cyane abihakana identite y'abo y'ubuhutu kubera iyozabwonko rya FPR, bahora bajya guhakirizwa muri za ndiri z'abicanyi ngo ni za Ambassades,etc. Ario se abo bose:
    - TUBA TWABAMARIYE IKI?
    - UBUMENYI N'INARARIBONYE BENSHI MURI TWE DUFITE TUBA TWABIBASANGIJE NONEHO BAKINANIRWA?
    - DEBATE DUKORANA NABO NI IYIHE NGO NONEHO BATUNANIRE ARIKO TWAKOZE ICYO DUSHOBOYE CYOSE?
    Ndabizi neza ko hari benshi mu bahutu bajya gushyigikira ingoma ya kalinga kubera Ubwoba bahorana, inda nini n'indonke cg kubera guhunga ibyaha baba bishinja bakumva ko gukorana na Kalinga ariyo makiriro yabo. Ariko rero hari na benshi bajya gushyigikira iyo Kalinga kubera:

    - Ubujiji no kutameya ikibazo u Rwanda rufite (abanyamahanga cyane cyane)
    - Ibinyoma na siyasa za FPR intore ziba zabapakiyemo kandi ntizibahe umwanya wo gutekereza (cyane cyane abakiri bato)
    - Kutamenya neza FPR n'imikorere yayo (abato, n'abatarabaye mu Rwanda)
    - Urujijo baterwa n'abitwa ko bari muri opposition
    - N'ibindi binyuranye...

    Kuko biteye agahinda n'isoni kubona umwana wiciwe ababyeyi ku mategeko ya Kagame ubwe, ari gucinya akadiho hamwe n'intore muri za Rwanda day (hamwe na Kagame uwo) cg kuri wa munsi wo "kumuboha" wa le 04/07.

    Hari akabazo koroshye cyane nkunda kubaza ababyeyi b'abahutu bahunze ingoma mpotozi baba hirya no hino ku isi:

    ReplyDelete
  5. Ndababaza nti muri mwe ni bangahe bafata umwanya bakicaza abana babo bakababwira amateka y'u Rwanda bazi, bakanababwiza ukuri ku ishyano ryarugwiriye ritumye bagera aho bari? Ese ni bangahe bakangurira abana babo kuzaharanira uRwanda rurangwamo amahoro n'ukuri, bagomba kuzatahamo bakarukorera bakanaruteza imbere? Mbabwiye ibisubizo mpabwa agahinda kabica.

    Bamwe ntibakinashaka no kumva ijambo u Rwanda, Abandi bati ayo ni amatiku ya politiki ntitwabibwira abana bacu, abandi bahinduye ubwenegihugu bakora ibishoboka byose ngo banibagirwe n'icyo kinyarwanda, abandi bageze iyo bajya baratunze baratunganiwe sinakubwira...

    Kubaho neza ntawe ubyanze ndetse no guprofita opportunites zitaba iwacu zo muri ibi bihugu by'ibwotamasimbi ntako bisa, ariko se Ibyo bibondo bitigishwa amateka yabyo, ngo bimenye identite nyakuri yabyo ngo binahabwe iyo MISSION NOBLE bikiri impinja yo kuzaharanira igihugu cyabyo;

    Ubu koko ejo bundi nibyigira hejuru INTORE zikabirabukwa, ZIKABIRAHA IVU, zikabyanjama zigatangira kubipakira UBUVUNDEREZI bw'ibinyoma, amareshyabahutu na siyasa ntindi, ku munsi ukurikiyeho tukabibona ngibyo biri kuzunguza utubendera muri za Rwanda deyi, cyangwa nibyo birimo gukoreshwa kugambanira bene wabo no gutanga utuzi twa Munyuza, cg bikoreshwa andi mabi yose.... Ubu tuzajyaho tubivebe, tubyamagane???

    Cyangwa natwe tuzabanza twishinje uruhare rwacu? Buri wese nakore icyo ashoboye ku neza y'abenegihugu bagenzi be, cyane cyane bene wabo bakandamijwe, murebe ko tutagabanya iminsi myinshi mbona igitugu kigifite imbere yacyo mu rwatubyaye.

    ReplyDelete
  6. Murakoze bavandimwe !
    Ibi binyeretse kandi bishimangiye ko amashyaka ya politique menshi ayobya abanyarwanda:
    Kuki hatabaho amashyaka abiri gusa;irishyigikiye ideologie ya cyami(kalinga) nirishyigikiye ideologie ya Repubulika ?
    Niba amashyaka yanze kwishyira hamwe akurikije za ideologies zayo;reka abahanga mubyapolitike no kuyisesengura tubasabe bace imirongo ibiri gusa :
    Buri shyaka rya politique rijye kumusitari waryo maze natwe rubanda rugufi tumenye uburyo tubyitwaramo.
    Iyo misitari 2 ni: 1-Ayibona muri Repubulika na ideologies zayo;
    2-Ayibona muri cyami na ideologies zayo.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Hari ibanga rikomeye ariryo abantu batazi ubu abahutu bibagiwe ko imyaka irenga 400 bari ku kiboko bagatamirizwa karinga, ahubwo badukanye amahame batazi uwayazinzitse n'icyo ashaka kugeraho bose babaye ba Bamporiki batewe ubwoba, isini, ikimwaro no kuba baravutse ari abahutu.

      Ibi nta kindi kibitera biterwa n'uko badashaka kumenya inkomoko y'aya marorerwa ahubwo indyadya z'abatutsi zikabapakiramo ikinyoma cyo kuzarwanya bivuye inyuma ukuri nyako aha rero akaba ariho ruzingiye ingata kuberako abanyarwanda batifuzako ayo mateka yasubirwamo kugirango bahashye irondakoko ahubwo bakaba bakataje mu kurishyira imbere kuberako bimitse ikinyoma.

      Delete
    2. Bavanndimwe , mwakoze gutanga ibitekerezo. Manzi, unyibukije bya bindi abakrisitu bavuga bihonda mu gituza bita mu kilatini: Mea culpa! NI ICYAHA CYANJYE!
      Mea culpa, mea maxi maculpa: " Ni icyaha cyanjye, ni icyaha cyanjye gikabije"!

      Umenya bavuga biriya bicuza ko wa mugabo Yezu ngo yabambwe kubera icyo cyaha cyabo gikabije!

      Ngarutse ku ngingo wadomyeho agatoki, wa mugani w'abarundi, sitwe tuvuga ngo uwigeize agatebo ayora ivu? Niba umuntu aturuka ikantarange akakumvisha ko uri icyontazi ukabyemera, agomba kugukoresha uko ashaka byarimba akagutamika n'amazirantoki uzi ko ariyo nkuko bimeze ubu!

      Ikibazo cy'Abahutu umuntu yagihinira muri uyu mugani Kagame akunda guca: " uburo bwinshi ntibugira umusururu". Abari mu Rwanda imbere, cyane cyane abitwa ko bize,, babaye ibikange ku buryo abenshi niyo ubabajije amazina yabo babanza gukebaguzwa, bakakubaza impamvu ushaka kubamenya!

      Abari inyuma y'igihugu, uvuga ko bamwe badamaraye, njye siko mbibona kuko mbyita wa mwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa, iwabandi ni iwabandi. Uribuka ka kabyino baririmbiraga kera abageni kitwaga KANA KARI MUDERI! " kana kari muderi , yewe ma, iya iya, no kuva iwanyu ukajya iwabandi ni agahinda". Uko ibintu bihinduka buri munsi ku isi, biratwereka ko hazabaho igihe buri wese ushaka amahoro, azasubira iyo yavuye , ku isoko. Waba uri muri Amerika, i Buraya, cyangwa muri Aziya, ibi bizaba kandi si kera!

      Kutabwira umwana wawe amateka y'igihugu cye ni ukumwica kuko igihe azaba asubiye ku isoko, azahagirira ingorane. Kutigisha umwana wawe ururimi rw'iwabo,ikinyarwanda uba umubuza amahirwe menshi yo kubaho n'abazamukomokaho. Hari umuryango nigeze gusura mu gihugu ntavuze, nganiriza abana mu kinyarwanda, ababyeyi bihutiye kumbwira ko abana babo b'imywaka 16, 14, na 12 nta kinyarwanda bazi, kandi ababyeyi babo bombi ni abanyarwanda!

      Ibaze iyo abatutsi bo muri l'UNAR( LUNARI) yaje kwiyubururamo FPR, igihe bahungaga Repubulika muri 1959 bakajya mu bihugu bidukikije. Iyo baza kwibagirwa ikinyarwanda byari kubagora gutera u rwanda muri 1990, gucengera baneka hirya no hino mu gihugu nkuko ba Kayonga babikoraga!

      Zubel, nawe uti nihabeho amashyaka abiri mu Rwanda, abashyigikiye ubwami bwa Karinga n'abashyigikye Repubulika. Aha ndagushyigikiye cyane rwose; ikica abanyarwanda ni ukutavugisha ukuri, uburyarya bukaba aribwo buturanga! Ibi biramutse bikozwe, abanyarwanda babana mu mahoro ntawe usuzugura undi cyangwa ngo amuryamire.
      Niba hari abahutu n'abatutsi bashaka Karinga, bakayiyoboka, abahutu n'abatutsi bandi ndetse n'abatwa bifuza kwiyoborerwa muri repubulika, nabo bakayiyoboka.

      Makoki, unyibukije ijambo Kagame yigeze kuvugira mu Bubiligi yerekana ko abahutu bashobora gusubira mu buhake bw'imyaka irenga iriya 400 uvuga; yashimangiye ko FPR izategeka ubuziraherezo.

      " hari abavuga ngo bazaza mu Rwanda Kagame yaravuyeho, uwo Kagame azavaho ryari? Aazakurwaho ni iki: amatora se, intambara se, cyangwa?"

      Kagame ntabwo burya yavugaga "Kagame muntu" ni system ya KARINGA!!



      Delete
    3. Murakoze Dr Nkusi.Ndagushimira ku bwitanjye bwawe ugaragaza mukutwifuriza kubaka u Rwanda tuzibonamo twese!Birababaje kandi biteye agahinda kumvako abantu gukememura ibibazo byabo ari ukubihunga,ntibashake kubyumva, ahubwo bakumva bahindura nationalite cg babuza abana babo kumenya iby iwabo(Ikinyarwanda, amateka,etc...),.Nkuko ubivuze amahanga ni amahanga,ni ubwo baguha ubwenegihugu ariko inkomoko iba izwi,ikindi umuntu muri kamere ye aba akeneye kumenya inkomoko ye n'amateka. None ubwo abo bana batabwirwa amateka yabo si ukubahemukira?Babivuze ukuri,amatwi yuzuye amata ntiyumva!!!Bazasome amateka bazamenya ukuri...

      Ariko ndakeka bamwe barayobotse wa mugabo witwa Yesu(Yezu), abandi bakaba abayisilamu, ntago basoma amateka y'abayisilaheli muri Egiputa(Egypt)?Byarangiye bifuje gusubira kunkomoka!!!Ni inde warushije abayahudi gukwirakwira isi yose?Ntibyarangiye babonye ko bagomba kubaka Israel yabo bakayigira igihugu kiza!!

      None niba abo bana banyu mutabigisha guharanira abo baribo,ngo bamenye amateka yabo kandi bafite aho babikkorera heza(suitable environment), mukeka ko twe twibera mu Rwanda,twishwe n'ubukene n'inzara,twahawe uburozi ngo ni uburezi,twigishijwe amateka atariyo,twozwa buri munsi mumutwe(crevage de cerveau)muri za ngando n' amatorero bya buri munsi aritwe tuzajya imbere ,tukabonera umuti ibi bibazo?Ese ubwo umunsi bizaba ngombwa ko abana banyu bagaruka, murumva bizajyenda bite?Ndabizi kubera kutamenya amateka, abo nibo bazakoreshwa mukurema no gucura amategeko n'ingamba (rules, policies, laws)byibasira kandi bihuhura abaza bagitera akuka.Gusa nyuma nabo bazagirwa nkaba Kanyarengwe, Bizimungu,Damien,Lizinde,Ndengeyinka...etc

      Abanyarwanda bajya baca umugani ngo"Amazi arashyuha ntiyibagirwa iwambeho!!".Njye wandika ibi ububabare narabugize buhagije kuva mu bwana bwanjye kugeza ubu!!Nize secondaire bingoye kubona amafranga nzira amateka n uko navutse, nyamara abandi bari bafite ibigega bibishyurira(FARG,Compation...etc).Kaminuza nayo nayize bingoye ariko nayo ndayirangiza...Nyirangije nayo nabaye umushomeri igihe njye ntita ko ari gito(2years),nabuze akazi atari uko ntari competitive mubo twakoranaga ibyo twitaga exam z" akazi, ahubwo ari ikibazo cy amateka ntagizemo uruhare na ruto...

      Mfata icyemezo cyo gushaka ishuli hanze nkava mu Rwanda, numvaga nazinutswe kumva izina u Rwanda, ndetse n 'ibyarwo byose;nkumva ngomba kujya hanze NKAHASHAKA AKAZI , UBWENEGIHUGU ndetse nkarongora n umunyamahangakazi nkibagirwa u Rwanda burundi, kuko murinjye numvaga mfite ubushobozi muri njye bwo kubikora kubera Imana yari yanyihereye ubwenge buringaniye bwabinshoboza!Kubera inspiration y amakuru n amateka nasomye kandi ngikomeza gusoma kuri SHIKAMA(-dore ko natangiye kuyisoma igitangira kugeza n ubu)ibyo bitekerezo byanjye nari mfite ntago byamazemo igihe kinini ngeze hanze y u Rwanda,ni ubwo akazi kororoshye kukabona kuri njye, n umugore nawe kumubona bikaba byoroshye kuri njye, permanet resident nayo kuyibona biroroshye...amafranga nayo yambeshaho hano nkabaho nk umunyagihugu uri kurwego ruri intermadate nayo nta kibazo nayabona ...Ariko nasanze ntagomba gutekereza gutyo...nziko igihugu cyanjye ari u Rwanda ndetseko UMWANA WANJYE agomba kwitwa umunyarwanda mbere ya byose kandi akamenya inkomoko ye...Ntago bigoye kugira icyo wafasha ubwoko bwawe igihe burengana...ibitekerezo nibyo byingenzi...Iyo Dr. NKUSI JOSEPH adashinga uru rubuga mba nkiri hanze y amateka y u Rwanda nyayo!!Mba nkigira ipfunywe z ubwoko bwanjye nkaho hari ubwoko buruta ubundi imbere y uwo cg icyo twita UMUREMYI WA BYOSE(Creator)....

      Ntago umusanzu w umuntu uba munini, naho wafungura blog cg facebook page ugacishaho Imigani miremire mitindi,imigani y imigenurano y ingoma ya cyami....Uzi gusoma azasesengura yumve icyo byari bivuze...Ibi byose barabitabye kuko bazi ukuri kurimo...byasimbuwe n imvugo nshya ZIMWE zijimije kumva vuba( UMUNYARWANDA, IMFURA, INTORE,INGENZI, IMBYEYI, KWIHESHA AGACIRO,IBIPINGA,IBIGIGA,INTERAHAMWE,INYANGAGIHUGU,....ETC)

      Delete
  7. Urakoze cyane bwana Anonymous, ku gitekerezo cyawe.

    Bwana Nkusi yavuze ikintu gikomeye cyane. Iyo abatutsi bibagirwa aho bavuye n'umuco wabo ntibaba baratashye.
    Cyakora ngo akabi gasekwa nk'akeza pe! Unyibukije umugabo umwe witwa NDANGALI Christophe uba mu Bubiligi bahaye ikiganiro kuri Radio inkingi, maze mu kwipresenta ati (mu kinyarwanda): nitwa Ndangali Christophe nkaba ndi umubiligi kuko mfite ubwenegihugu bw'ububiligi....Sha singiye kubabeshya narasetse njya ku itaka ariko nyine n'akababaro ari kenshi ukuntu umuntu nk'uwo usheshe akanguhe yakwipresenta gutyo!!( byibuze ntanavuge ngo ndi umunyarwanda unafite ubwenegihugu bw'ububiligi,...), mpita nibaza niba hari icyo yamarira abamukomokaho ku byerekeranye n'ibyo twavugaga aho hejuru. Ubwo siniriwe mbabwira ibitekerezo yatangaga muri icyo kiganiro. Ngurwo urwo ABAHUTU bapfuye!

    Mu by'ukuri ni ngombwa cyane gusobanukirwa n'ububi bwa ideologie ya Kalinga n'aho igejeje abanyarwanda aha, ariko nanone ibyo ntacyo bizamara abantu nibadahaguruka ngo banakangure conscience zabo, byibura bahore BITEGUYE buryo n'urwo Rwanda ruzima twifuza rubonetse hatakongera gukorwa amakosa nk'ayabaye kandi na n'ubu akiba.

    ReplyDelete
  8. Dore ukuli kwambaye ubusa,Manzi arakoze cyane,azi gusesengura.ahubwo iyaba iyi nyandiko ye yasomwaga na benshi.

    ReplyDelete
  9. Aliko se uliya we ngo ni Ndahayo Bujeni wa Mouvement National Inkubiri bite bye mwadusobanuliye.Umurenzaho wera ibijumba wa mugabo we.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355